Umubiri wa muntu ugizwe n’ibice bitandukanye kandi
bikenewe, buri kimwe ku rugero rwacyo mu gutuma umuntu abaho kandi akagaragara
neza. Twahawe amaboko kugira ngo tuyakoreshe dushaka ibidutunga binyuze mu
nzira nziza; ntabwo twayaherewe kuvutsa abandi umudendezo n’ubuzima. Twahawe
ibiganza ngo bidufashe kwakira no guhereza abandi tugiriye Kristu udukunda
twese; ntabwo twabiherewe kubifungamo amakofe, ngo dufate ibyo tutemerewe
cyangwa ngo tubikoreshe dukubita abandi inshyi. Twahawe inzara kugira ngo
intoki zacu zigire isura nziza kandi zinadufashe kwishima ku mubiri igihe
bibaye ngombwa; ntabwo Imana yaziduhereye kunoshana no kwirirwa tuzishimisha mu
mabere y’abagore n’abakobwa cyangwa abasore n’abagabo b’abandi. Abakobwa bahawe
amabere kugira ngo bazabone uko bonsa abana bazabyara; ntabwo bayaherewe kwirwa
bayanitse izuba nk’uwanitse amamera cyangwa ngo birwe bayategeje abagabo
n’abasore. Bavandimwe nkunda, twahawe uburanga kugira ngo tubukoreshe
dushimisha abo tuzabana aho kwirirwa tuburata, tubukoresha mu gutuka Imana. Uyu
mubiri twahawe nituwuhindure unogere Nyagasani, umubere koko ingoro imukwiriye.
Kuwusiga amarangi, kuwuzuzaho intoboro, kwiyandikaho, guhindura imisatsi
n’uruhu sibyo bizatuma tunogera Imana kuko kuri bamwe ari uguhinyura uko Imana
yabaremye. Guhindura umubiri bikwiriye ni ukuwambura isura ituma uba inshuti ya
Nyakibi, ukawambika isura ituma Nyakibi aguhurwa, ari nayo ituma Imana
ikwishimira. Niba twemera ko twaremwe n’Imana yaremye ibyiza (Intg.1,31),
tukemera ko Imana idukunda nitwishimire uko turi bityo aho guhihibikanira
kwihindura ukundi tugamije gushimwa n’abantu, duharanire kugarukira Imana
idukunda.
Muri iyi si, hari abo abantu birirwa batangarira
kubera uburanga Imana yabahaye butandukanye n’ubwo yagabiye abandi; ugasanga
aho banyuze hose bakurikizwa amaso n’intekerezo, bigatuma abagengwa n’irari
bagerageza gushaka uburyo babimariraho iryo ritindi. Ntabwo bikwiriye ko umuntu
yirata uburanga yahawe na Rurema, atabigizemo uruhare, ngo yirirwe yicukurira
imva. Ikiruta ni ugushimira Imana kubera iyo mpano y’ibyuzo bituma bayaguhanga
no gukoresha ubwo bwiza usingiza Imana, uyimenyekanisha hose, igihe cyose no
muri bose. Hari abahungu baburabwenge bagendana irari ku gahanga na bashiki
babo barigize nk’amavuta bisiga, batabura impamvu bitwaza; Bati “Ntabwo mwaba
muri harya, yambaye kuriya, muri mwenyine ngo upfe kumucika. Yagukoreye biriya
ntiwamugendana, kireka atakwibasiye...” Izi ngirwampamvu bazishingikiririza mu
gusobanura amahano yabo, nyamara bakirengagiza inama-mukiza bagirwa ndetse
n’ingero-mukiza dukesha Ibyanditswe Bitagatifu: Ibyo byose bakabitesha agaciro,
bakihitiramo kumvira umubiri uboshya.
Tuzirikane indirimbo ‘Ubuzima twahawe’;
1.
Nyagasani Mana yacu, ni wowe wenyine imbaga itabarika ihanze
amaso, mu buzima wayihaye.
R/ Dore imbaga y’abakuyobotse, bafite inyota
y’urukundo, bahunde urumuri batayoba, bagutezeho umukiro w’iteka.
2.
Imigisha twahawe, uturinde kuyipfusha ubusa, umutima twahawe
uturinde kuwutangaguza.
3.
Uyu munwa twahawe, uturinde kuwupfusha ubusa, ururimi twahawe
uturinde kurutangaguza.
4.
Amaguru twahawe, uturinde kuyapfusha ubusa, amaboko twahawe
uturinde kuyatangaguza.
Bavandimwe, muri Bibiliya dusangamo ingero; urwa Yozefu n’urwa Suzana, bo batatinye gupfana ubutungane mu maboko y’abanyabyaha aho
gucumura mu maso ya Nyagasani. Umusore Yozefu wari mwiza wese yabengutswe na
Nyirabuja kwa Putifari, amusaba ko baryamana kugeza n’aho ashatse kumufata ku
ngufu ariko Yozefu wabyanze kera akomeza gutsemba no kuramba ku mwico mwiza,
umugenzo nyobokamana ugomba gukurikizwa na bose (Intg,39,1-20). Umubyeyi Suzana
na we yanze kumvira irari ry’abacamanza bayobowe na Sekibi bashoboraga no
kumwica maze yihitiramo ubwe kwiyemeza kubagwa mu nzara ari intungane aho
guhemukira Uwiteka (Dan.13,1-63).
Koko rere “umukristu upfiriye Imana
ntatinya urupfu (Mtg.Yozefu Mukasa Balikuddembe)!” Twe abakristu, twirinde
abantu bagambiriye kuduhungisha Uhoraho twimikana na bo Nyakibi, kandi abo bose
badukundisha Imana, bikitanga uko bashoboye bayitwegereza nta gihembo cy’isi bategereje
tubashakeho ubucuti kandi twirinde gutandukana na bo kuko kwitandukanya na bo
ari uguha ikaze Umwanzi w’urumuri.
Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Yezu Kristu Mukiza wacu’; “Ibyiza Yezu yaduhaye nidushaka
kubibona, tubanze twitegure neza, tureke kugira icyaha, umuhabwa afite icyaha
aba agize nabi rwose. Mucyo natwe tumwitegure, twoye kumera nka Yuda”.