Sunday, January 28, 2024

Diyosezi ya Bukoba mu birori byo kwimika umwepiskopi

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2024, nibwo himitswe Myr Jovitus Francis Mwija, uherutse gutorerwa kuba umushumba wa Diyosezi ya Bukoba, ahabwa ubwepiskopi mu biganza bya Nyiricyubahiro Portase Karidinali Rugambwa, Arikiyepiskopi wa Tabora. Intego ye nk’umwepiskopi ni :  “Sala Uaminifu na Upende – Oratio Fidelitas Caritasi”.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisko yatorerye Myr Jovitus Francis Mwijage kuba umushumba wa Diyosezi ya Bukoba, kuwa 19 Ukwakira 2023. Ni nyuma y’uko uwari umushumba wayo Myr Desiderius M.Rwoma asezeye kuwa 1/10/2022. 

Inshamake ku buzima bwa Myr Jovitus Francis Mwijage

Myr Jovitus Francis Mwijage yavutse kuwa 2 Ukuboza 1966, avukira mu rusisiro rwa Ishozi, mu karere ka Missenyi muri Diyosezi ya  Bukoba. Yize amasomo ya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Ntungamo muri Bukoba, naho amasomo hya Tewolojiya ayigira mu Iseminari Nkuru ya Dar-es-Salaam.  Yahawe ubupadiri, nk’umusaseridoti bwite wa Diyosezi ya Bukoba, kuwa 20 Nyakanga 1997

Imwe mu mirimo yakoze

  • 1997 - 1998: Yabaye padiri wungirije muri Paruwasi ya MWEMAGE
  • 1999 - 2005: Yabaye umwalimu wigsha amateka, igiswayili, ikilatini n’ubumenyi bw’isi (history, Kiswahili, Latin and geography) mu Iseminari ya Rubya
  • 2005 - 2011: Yari mu masomo, aho yatsindiye impamyabumenyi ihanitse i Roma (doctorate from the Pontifical Gregorian University in Rome)
  • 2011 - 2012: yigishije amateka ya Kiliziya (ecclesiastical history) mu Iseminari Nkuru ya Segerea
  • 2012 - 2023: yabaye umuyobozi, ku rwego rw’igihugu wa Pontifical Mission Societies, PMS
  • 2012 - 19 Ukwakira 2023: yabaye umuyobozi w’ihuriro ry’abapadiri bwite ba Diyosezi (Association of Diocesan Priests), UWAMATA, aba kandi umwe mu bagize inama y’akarere ihuza amaseminari (Regional Council of Seminaries) ya Kipalapala, Kibosho, Ntungamo na Segerea
  • Kuva mu 2020: yabaye umwe mu bagize komite mpuzamahanga y’ubukungu (member of the International Economic Committee of the Pontifical Mission Societies).

Bimwe mu by’ingenzi kuri Diyosezi ya Bukoba 

Iyi Diyosezi ya Bukoba, yashinzwe kuwa 13 Ukuboza 1951, yitwa Vikariyati Apostoliki (Apostolic Vicariate) ya Lower Kagera, ikuwe ku yitwaga Bukoba. Kuwa 25 Werurwe 1953, Vikariyati Apostoliki ya Lower Kagera yahindutse Diyosezi ya Rutabo naho kuwa 21 Kamena 1960, Diyosezi ya Rutabo ihindurirwa izina yitwa Diyosezi ya Bukoba. Ibarizwa mu ntara ya Kiliziya (Ecclesiastical Province) ya Mwanza. 

Kuva yashingwa, yayobowe n’abepiskopi bakurikira 

  1. Myr Laurean Rugambwa: Vikeri Apstoliki (Vicar Apostolic) wa Lower Kagera kuva kuwa 13/12/1951 kugeza kuwa 25/03/ 1953); umushumba wa diyosezi ya Rutabo kuva kuwa 25/03/ 1953 kugeza kuwa 21/06/1960; umushumba wa diyosezi ya Bukoba, kuva kuwa 21/06/1960 kugeza kuwa 19/12/ 1968, ubwo yatoerwaga kuba Arkiyepiskopi wa Dar-es-salaam. 
  2. Myr Placidius Gervasius Nkalanga, O.S.B.: Yabanje kuba umushumba w’umufasha (Auxiliary Bishop: 1961-1969), hanyuma aba Umushumba wa Diyosezi kuva kuwa  06/03/1969 kugeza kuwa 26/11/1073
  3. Myr Nestorius Timanywa: Umushumba wa Diyosezi kuva kuwa  26/11/1073 kugeza kuwa 15/01/2013
  4. Myr Desiderius M.Rwoma:  Umushumba wa Diyosezi kuva kuwa  15/01/2013 kugeza kuwa 1 /10/2022
  5. Myr Jovitus Francis Mwijage : Umushumba wa Diyosezi guhera kuwa  19/10/2023

 Abandi bepiskopi ba Diyosezi ya Bukoba (Auxiliary Bishops)

    6. Myr Ethod Kilainki: 2009- ) 

Diyosezi ya Bukoba yabyaye Abepiskopi batanu

  1. Myr Method Kiliani watorewe kuba  umushumba w’umufasha (Auxiliary Bishop) wa Dr-es-Salaam mu 1999, nyuma umushumba w’umufasha wa  Diyosezi avukamo ya Bukoba
  2. Myr Novatus Rugambwa:…………… appointed nuncio and titular archbishop in 2010
  3. Myr Almachius Vincent Rweyongeza : yatoerewe kuba umwepiskopi wa Kyanga mu 2008
  4. Myr Desiderius M.Rwoma: mu 1999 yatorewe kuba umwepiskopi wa Singida, hanyuma aza gutoterwa kuba umushumba wa diyosez ya Bukoba avukamo
  5. Myr Damian Kyaruzi: umwepiskopi uri mu kiruhuko wa Diyosezi ya Sumbawanga

Diyosezi ya Bukoba ni yo yareze  abapadiri bambere b’abanyarwanda, Padiri Donati Reberaho na Padiri Balitazari Gafuku. Myr Hirt  ni we wabohereje i Bukoba mu 1904.

Saturday, January 27, 2024

Tumenye Mutagatifu Tito, Umwigishwa wa Mutagatifu Pawulo

Abatagatifu Tito na Timote

Tito yari Umugereki, akaba yaravukiye i Antiyokiya. Yavutse ku babyeyi b’abapagani. Aho amariye kumenyana na Mutagatifu Pawulo, yamutoye mu bafasha be; amugira rero intumwa ye ku bavandimwe, akabagira inama, agakiranura imanza zabo akurikije ubutumwa bwa Pawulo. Ni na we Pawulo yashinze gutangiza Kiliziya y’ahitwa Kreta, anayibera umuyobozi.

Pawulo yamwandikiye ibaruwa nziza, amugira inama amubwira ati: «Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo bakora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware» (Tito 2, 6-8). Hanyuma akomerezaho amwigisha uburyo bwo gukomeza gushishikariza Ijambo ry’Imana agira ati: «N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatijujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo babo, kugira ngo Ijambo ry’Imana bataritukisha» (Tito 2, 3-5). 

Uguhinduka kwe agukesha mutagatifu Pawulo. Ubutagatifu bwa Tito, ishyaka rye, ubuzima butangaje bwe bwatumye iyi ntumwa ntagatifu imwita umwana wayo, ibyo byose byatumye amwitabaza mu murimo we wa gitumwa bituma ndetse agera aho amwita umuvandimwe we; anamuhitamo nk’umuvugizi we imbere y’abagereki. Nta gitangaje rero kuba mu mabaruwa ye yamwandikiye haba huzuyemo amagambo y’urugwiro n’urukundo, kuko Tito yari umwigishwa we akunda cyane.

Tubona Tito kandi aherekeje Pawulo i Yeruzalemu mu nama ya mbere ya Kiliziya. Abayahudi bari baremeye Ivanjili ya Yezu Kristu babonye Tito, bashatse kumugenya ku ngufu, bityo Pawulo aboneraho kubabuza no kubaha isomo ry’uko batagomba gukorera imitwaro iremereye abanyamahanga bakiriye Ivanjili. Igihe amakimbirane n’impaka zivutse muri Kiliziya y’i Korinti, Pawulo Mutagatifu yohereje Tito, umwigishwa we w’indahemuka wari waramukurikiye i Efezi, kugira ngo azihoshe. Tito yakiriwe mu rugwiro n’icyubahiro, kandi akiranura neza izo mpaka. Amaze gutunganya byose neza, asanga Pawulo muri Masedoniya. Mu gihe cy’ imyaka itandatu, Tito yaherekeje Pawulo mu ngendo ze za gitumwa, yamamaza Ivanjili, akoresha imbaraga ze zose kugira ngo agarurire Yezu Kristu roho zayobye.

Igihe Pawulo avuye mu buroko mu mwaka wa 63, yagiye kwamamaza Inkuru nziza mu kirwa cya Kirete, maze ahasiga Tito ngo ahakomeze uwo murimo batangiye. Muri 64, Pawulo mutagatifu utari koroherwa no gukora umurimo wa gitumwa atari na Tito, yamwandikiye ibaruwa, anamuteguza ko hari intumwa agiye kumwoherereza zikamusimbura, agasanga Pawulo mu mujyi wa Nikopolisi. Twongera kumva Tito muri 65, yigisha Ivanjili mu bantu bo muri Dalmatiya. Nyuma y’urupfu rwa Pawulo, Tito yasubiye muri Kireta, ayoborana ubwitonzi n’ubuhanga iyo Kiliziya kandi yamamaza Ivanjili mu birwa bihegereye. Yasinziriye muri Nyagasani afite imyaka 94.

(Byakusanyijwe na Padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Tumenye Mutagatifu Timote, Umwepiskopi Wahowe Imana (+97)

Izina Timote rituruka ku rurimi rw’ikigereki, rigasobanura ‘uwubaha Imana’. Timote yavukiye i Lisitiri mu ntara ya Likawoniya. Se yari umugereki na ho nyina witwaga Ewunise akaba umuyahudikazi. Nyirakuru wa Timote witwaga Loyisi ni we wakiriye ukwemera kwa gikirisitu bwa mbere muri uwo muryango ( 2 Tim. 1 :5). Nyuma yaho Timote na nyina bakurikira uwo mukecuru.

Timote yabaye umwigishwa w’indahinyuka wa Mutagatifu Pawulo. Bahuriye ubwa mbere i Lisitire iwabo wa Timote, aho Pawulo yamusanze aje kuhigisha. Nyuma Pawulo ahagarutse, yamushyize mu bafasha be yari atangiye gutora n’ubwo yabonaga akiri muto bwose. Kuva ubwo yaherekeje Pawulo mu ngendo ze zose, baba inshuti magara basangira akabisi n’agahiye. Aho amariye kuba umugabo, yamutumye henshi kumwunganira mu gukomeza ukwemera mu bakristu.

Yandikiye Abanyakorinti ibaruwa ababwira ati: «Mboherejeho Timote, umwana wanjye w’inkoramutima, kandi w’indahemuka, uzabibutsa inzira zanjye muri Kristu » (1 Kor 4,17). Na Timote ubwe, Pawulo yamwandikiye amabaruwa abiri, avuga imibereho y’umukristu nyawe. Yakomeje kumubera umufasha w’imena, amubera inkingi ikomeye mu mirimo ye yo kwamamaza Inkuru Nziza. Pawulo mutagatifu yamugize umwepisikopi wa Efezi, akaba yaragombaga  kwigisha ibyo yumvanye Pawulo byose ( 2 Tm 2,2). Aha ni na ho yaguye ahowe Imana.

Timote yakundaga kujyana kenshi na Pawulo, kandi Timote yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Inkuru Nziza cyane cyane i Korinti  (2 Kor. 1 :19). Igihe Pawulo yamenyaga ko hari ikibazo cyo kutumvikana hagati y’abakristu, yoherezaga Timote ngo ajye kugikemura (1 Kor 4 :17) kugira ngo bongere babane mu mahoro no mu bwumvikane. Pawulo yamutumye n’i Filipi ( Fil 2 : 19) ndetse n’i Tesalonika ( 1 Tes 3 :2). Timote yari umuntu ukwiye kwizerwa.

Igihe Pawulo afungwa bwa mbere yari kumwe na Timote ku buryo igihe afunzwe bwa kabiri yifuje kuba yaba kumwe na Timote, akifuza kongera kumubona (2 Tim 1 :2-4). Pawulo agira Timote inama zimufasha, (1 Tim. 5:23). Akarangiza amusaba ko yaza gufasha Pawulo bidatinze (2 Tim 4 :9).

Timote amaze kwakira Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, yemeye gusiga byose nubwo yari akiri muto, maze yiyemeza gukurikira Pawulo kugira ngo amufashe kwamamaza Inkuru Nziza. Yemeye gusiga umuryango we, asiga ibyo yari atezeho ubukungu n’ibyubahiro by’iyi si maze yiyemeza kwitangira umurimo wo kwamamaza Ingoma y’Imana. Yemeye kwakira imvune z’ingendo, umunaniro w’ingendo, itotezwa ryakorerwaga abakristu, n’ibindi.

Nyuma y’urupfu rwa Pawulo, Timote wari waragizwe umwepisikopi wa Efezi yagize amahirwe yo kubana na Yohani, Intumwa ya Yezu Kristu aho i Efezi.

Umunsi umwe rero, abatuye umujyi wa Efezi bari bizihije umunsi mukuru w’ikigirwamana cyitwaga Diyane, Timote biramubabaza, aza muri icyo kivunge, atera hejuru, arabigisha, abereka uburyo ibyo bakora batura amaturo icyo kigirwamana ari ubusazi n’ubupfayongo, ko ahubwo bagombye guhinduka bakemera Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Ako kanya rero abantu benshi barakaye badashaka kumwumva baramuzenguruka, batangira kumutera amabuye. Babonye ameze nk’upfuye baramureka. Abigishwa be baramufata, bamujyana mu rusisiro rwari hafi aho, ariko apfira mu biganza byabo. Twizihiza mutagatifu TIMOTE ku itariki 26 Mutarama.

(Byakusanyijwe na Padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Tuesday, January 9, 2024

Diyosezi ya Nyundo: Mu myaka 3, yungutse abapadiri 16

Diyosezi Gatolika ya Nyundo yungutse abasaseridoti bwo ku rwego rwa kabiri 16 mu gihe cy’imyaka itatu. Kuva mu 2020 kugeza mu 2022, abadiyakoni 16 bavuka mu ma Paruwasi ya diyosezi ya Nyundo nibo bahawe ubupadiri mu bihe bitandukanye. Abo bapadiri ni aba bakurikira:

A.   Abapadiri babiri babuhawe muri 2020

 

1. Padiri Jean Paul SEBAGARAGU wa Paruwasi ya Mukungu: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba umunyamabanga wa Diyosezi (Chancelier), Umunyamabanga w’Umwepiskopi, akaba anshinzwe urubuga rwa diyosezi (site-web).

2.     Padiri Théogène SENYONI wa Paruwasi ya Nyange: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Muhororo, akanayobora Groupe scolaire Notre Dame d’Afrique de Muhororo.




B.    Abapadiri 8 babuhawe muri 2021

 

1. Padiri Gérard BAZIRUWIHA wa Paruwasi ya Rambura: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije muri Paruwasi Katederali ya Nyundo

2. Padiri Emmanuel HABIMANA wa Paruwasi ya Muramba

3. Padiri Marcel MUSABYIMANA wa Paruwasi ya Nyundo: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Rambo, akabifatanya no kwigisha mu Iseminari nto ya Nyundo (Professeur Visiteur).

4. Padiri Zacheus NIYONGOMBWA wa Paruwasi ya Kabaya: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Kibingo

5.     Padiri Augustin NIZEYIMANA wa Paruwasi ya Rususa: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mbugangari, akabifatanya no kwigisha mu Iseminari nto ya Nyundo (Professeur Visiteur).

6.  Padiri Martin TWAGIRAYEZU wa Paruwasi ya Murunda: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Rususa, akaba n’umuyobozi wa Centre d’Accueil Nyina wa Jambo Rususa (CANJA RUSUSA Ltd

7.Padiri Modeste NSENGIMANA wa Paruwasi ya Mukungu: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Kavumu

8. Padiri Maurice TWAGIRAYEZU wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Gatovu

C.     Abapadiri 6 babuhawe muri 2022

 

1.  Padiri Placide NDAYISHIMIYE wa Paruwasi ya Nyundo: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Kivumu, akabifatanya no kwigisha mu Iseminari nto ya Nyundo (Professeur Visiteur).

2. Padiri Gérard HABUMUGISHA wa Paruwasi ya Nyundo: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Mbugangari, akabifatanya no kwigisha mu Iseminari nto ya Nyundo (Professeur Visiteur).

3.     Padiri Jean Bosco MUGIRANEZA wa Paruwasi Biruyi: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Kora

4.     Padiri Dieudonné MUHOZA wa Paruwasi ya Nyundo: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Rambura

5.     Padiri Théogène MUSONERA wa Paruwasi ya Nyange: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba Ushinzwe imyitwarire muri College de Gisenyi Inyemeramihigo

6. Padiri Emmanuel NDAYISHIMIYE wa Paruwasi Murunda: mu mwaka w’ubutumwa 2023-2024, yatumwe kuba kuba Padiri wungirije ushinzwe umutungo (Vicaire économe) muri Paruwasi ya Muhororo.

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...