Saturday, October 11, 2025

Igitekerezo: Umusaseridoti watsinzwe ni we musaseridoti watsinze

Padiri wo mu gihugu gito yagiye ku rusengero afite ishyaka n’umwete wo gusoma indi Misa y’umugoroba. Ariko igihe cyarageze abantu bo mu gihugu ntibahagera. Nyuma y’iminota 15 ategereje, hinjiye abana batatu, nyuma y’iminota 20 hinjira abajene babiri. Nuko afata icyemezo cyo gutangirana n’abo batanu bari bahari. 

Mu gihe Padiri yigishaga kandi asobanura Ivanjili, haje umugabo n'umugore bicara ku ntebe z'inyuma, nyuma haje n'undi mugabo usa n’uwanduye, afite umugozi mu ntoki. Nubwo yari afite agahinda n’akababaro ko kubona abantu bake, Padiri yasomye Misa afite urukundo rwinshi kandi yigisha afite umwete.

Asoje, mu rugendo rujya iwe, yagabweho igitero n’abajura babiri baramukubita bikomeye, bamwambura isakoshi irimo Bibiliya n’ibindi bintu by’agaciro. Ageze ku nzu y’abasaserdoti, ari kwiyitaho no kuvura ibikomere, yavuze ati:“Iyu niwo munsi mubi kurusha indi mu buzima bwanjye, umunsi w’itsindwa ry’ubusaseridoti bwanjye, n’umunsi w’akazi kanjye katagize icyo kamara; ariko... byose nabikoze hamwe n’Imana kandi kubera Yo.” 

Hashize imyaka itanu, Padiri yafashe icyemezo cyo gusangiza iyi nkuru abakirisitu be mu rusengero. Ariko amaze kuyirangiza, umugabo n’umugore b’ingenzi muri paruwasi barahaguruka baramubwira bati: “Padiri, ya couple wavuze cyicaye inyuma mu rusengero, ni twe. Icyo gihe twari hafi yo gutandukana kubera ibibazo byinshi mu rugo. Iryo joro twari twafashe icyemezo cyo gusinya gatanya, ariko tubanza kuza mu rusengero kugira ngo dukureho impeta z’ubukwe maze buri wese akomeze inzira ye. Ariko nyuma yo kumva inyigisho yawe y’uwo mugoroba, twahinduye imitima, duhitamo kudatandukana. Ubu turi hano, dufite urugo rwiza n’umuryango wongeye kubakwa.” 

Mu gihe bari bavuga ibyo, undi mugabo ukize cyane, ufasha cyane kiliziya, yasabye ijambo aravuga ati: “Padiri, ni njye mugabo wari waje usa n’uwanduye, mfite umugozi mu ntoki. Icyo gihe nari hafi yo gusenya ubuzima bwanjye. Nari narabaswe n’ibiyobyabwenge, umugore n’abana barantaye kubera urugomo rwanjye. Iryo joro nagerageje kwiyahura ariko umugozi waracitse. Nuko njya kugura undi, ariko mu nzira mbona urusengero rufunguye, ndinjira nubwo nari mubi kandi mfite umugozi mu ntoki. Iryo joro inyigisho yawe yansunitse umutima, ntahana icyifuzo cyo kongera kubaho. Ubu ndi mu buzima bushya, narakize ibiyobyabwenge, umuryango wanjye waragarutse kandi ubu ndi umucuruzi ukomeye cyane mu mujyi.” 

Icyo gihe, diyakoni ahamagara ava ku muryango wa Sakristiya aravuga ati: “Padiri, ndi umwe mu bajura baguteye icyo gihe. Uwo twari kumwe yarapfuye iryo joro ubwo twari mu bindi byaha. Mu isakoshi yawe harimo Bibiliya. Nayisomaga buri gitondo. Nyuma yo kuyisoma kenshi, umutima wanjye warahindutse, mpitamo gukorera Imana muri iyi kiliziya.” Padiri yararize cyane, arira hamwe n’abakirisitu bose bari aho. Nyamara uwo munsi yibwiraga ko ari umunsi w’itsindwa, nyamara wari umunsi w’agakiza n’intsinzi ku bandi. 

 ICYO TWAKURA MURI IYI NKURU 

Kora inshingano zawe, wiyemeje n’umutima wose, nubwo abantu baba ari bake. Tanga ibyiza byose uko ushoboye, kuko buri munsi ushobora kuba igikoresho cyiza mu buzima bw’umuntu. No mu minsi mibi cyane, ushobora kuba umugisha ku bandi. Imana ishobora gukoresha “ibyago” by’ubuzima kugira ngo ikore ibitangaza bikomeye.

No comments:

Post a Comment

Igitekerezo: Umusaseridoti watsinzwe ni we musaseridoti watsinze

Padiri wo mu gihugu gito yagiye ku rusengero afite ishyaka n’umwete wo gusoma indi Misa y’umugoroba. Ariko igihe cyarageze abantu bo mu gihu...