Ibi byagarutsweho
kuri uyu wa 18 Ukwakira 2025, mu rugendo nyobokamana, abanyamuryango basaga
3250 baturutse mu madiyosezi yose yo mu Rwanda, bakoreye muri Diyosezi Gatolika
ya Kibungo. Ni urugendo rwari rugamije gusabira umupadiri w’umudage, Umuhire
Adolph KOLPING, washinze uyu muryango ngo azashyirwe mu rwego rw'abatagatifu,
igikorwa cyakozwe uyu munsi n’abanyamauryango ba Kolping ku isi yose.
Mu gitambo cyayobowe
na padiri Festus NZEYIMANA, Omoniye w’uyu muryango mu Rwanda, ashingiye kandi ku
ntego z’uyu muryango nk’uko zibumbiye mu magambo atatu: Senga, Iga na Kora ari
nazo nkingi z'ubuzima bwa Kolping. Yasabye abanyamuryango ba Kolping gufasha
abakristu gukunda ubumenyi kuko butanga icyubahiro no kwigira.
Yibukije
abakristu ko isengesho rigomba kujyana n’ubumenyi ndetse n’ibikorwa, bityo
umukristu, ashobore guhindura isi amurikiwe n’ukwemera, afatanye na Yezu gukiza
isi. Padiri NZEYIMANA ati: “Bavandimwe, isengesho ni ngombwa mu buzima,
ubumenyi nabwo burakwiye ariko nabyo bikenera indi nkingi ya gatatu ijyanye
n'ibikorwa. Kora Imana iguhere umugisha mu byo ukora. Kolping yashinze
imiryango y'abakozi, ibigisha gukorera hamwe no kurwanya icyasubiza umuntu inyuma
cyose. Bavandimwe, natwe ntituzemere kurebera, dufatanye na Yezu gukiza isi,
turwanye ubukene, ubutindi, turwanye icyasubiza umuntu inyuma cyose muri iki
gihe. Dukore, dukoreshe ubumenyi. Niduherekezwe n'ukwemera kwacu maze duhindure
iyi si yacu.”
Padiri Festus NZEYIMANA yibukije abakristu ko umuryango wa Kopling ugomba guharanira ko urubyiruko rugira icyerekezo n’ubuzima bufite intego, n’abatera ikirenge mu cya Padiri Kopling bakabaho ubuzima bushingiye ku isengesho.
Padiri Kolping yavutse ku wa 08 ukuboza 1813, yitaba Imana ku wa 04 Ukuboza 1865. Yashyizwe mu rwego rw’abahire mu Ukwakira 1991 na Papa mutagatifu Yohani Pawulo II.
Umuryango washinzwe na Padiri Adolph KOLPING, watangiye witwa ishyirahamwe ry’abanyamwuga “Journey Men’s Association”, amaze kwitaba Imana, uhinduka umuryango mpuzamahanga wa KOLPING “International Kolping Society”.
Uyu muryango ufite
ubutumwa bwo gufasha abantu gutera imbere kuri roho no ku mubiri, no
kubashishikariza gutunganya umuhamagaro wo gukomeza isi no kuyigira nziza. Mu
Rwanda umuryango wa Kolping wahageze ku wa 19 ukuboza 1999.
No comments:
Post a Comment