Wednesday, October 8, 2025

Rwanda: Urukiko rwa Kiliziya rwabonye Umuyobozi mushya

Kuri uyu Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025, nibwo Mgr Vincent Harolimana, wari umaze imyaka 13 ayobora Urukiko rwa yasimbuwe ku mugaragaro na Mgr Jean Bosco Ntagungira, wagizwe umuyobozi mushya. Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye mu kigo cy’ikenurabushyo cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi. 

Aganira n’itangazamakuru rya Kiliziya, Mgr Vincent Harolimana, yakomoje ku rugendo rw’imyaka 13 amaze ayoboye urukiko rwa Kiliziya, avuga ko yishimira aho rugeze n’uburyo rwagiye rwubakwa. Yagize ati: “Ni byo koko abepiskopi Gatolika bansabye kuyobora uru rukiko, maze imyaka 13 ndurimo. Twararwubatse rugenda rukura, tubona abapadiri bize amategeko ya Kiliziya (droit canonique), rukomera mu mikorere.” 

Kimwe mu byagarutswe no Mgr Visenti cyafashije uru rukiko mu gutanga ibisubizo byihuse ku barugana ni umubare w’abacamanza 17, bakoranye umurava n’ubushisho bityo abagana urukuko bagashobora kubona ibisubizo byihuse, bijyanye n’ubushobozi rufite n’ubutumwa bwa Kiliziya. 

Agaruka ku bufatanye hagati y’urukiko n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya mu Rwanda, byumwihariko za Diyosezi, aho ibibazo bisuzumirwa mbere yo koherezwa ku rwego rw’igihugu, yagize ati: “Uburyo dukorana na za Diyosezi burashimishije. Hari urukiko ku rwego rw’igihugu, ariko n’imbere muri buri Diyosezi haba hari urwego rw’ibanze. Imirimo myiza ikorwa iragaragara, ndetse byose bigakorwa bifite umurongo n’ubunyamwuga.” 

Umuyobozi mukuru mushya w’Urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Mgr Jean Bosco Ntagungira  yavuze ko yakiriye inshingano yahawe n’umutima ushima, kuko Urikiko rwa Kiliziya mu Rwanda ari urwego afitemo ubunararibonye bw’imyaka myinshi. 

Ati: “Ni inshingano nzi neza. Uru rukiko namenyanye narwo kuva rwasubukurwa mu 2007, nyuma yo guhagarara kuva mu 1994. Nabaye umucamanza, ndetse nabaye moderateri warwo. Ni umurimo usanzwe umba hafi kandi nsanzwe nkora. 

Mgr Ntagungira akomeza agira ati: “Tugiye gushyiraho uburyo bwihuse bwo kurangiza imanza nyinshi. Ubu hari Padiri uhoraho urwicayemo, ndetse tugiye no gushyiraho gahunda y’uko amadosiye atunganywa neza: abakorera ubushakashatsi (ankete), abayobora ibiganiro, n’abacamanza bakajya batoranya dosiye no muri za zone bakoreramo.” 

Kimwe mu bizafasha mu koroshya no kwihutisha imirimo y’urukiko, ni imikoreshereze y’ikoranabuhanga. Mgr Ntagungira ati: “Ubu hagiyeho uburyo bw’ikoranabuhanga, tuzabushyiramo imbaraga kugira ngo amadosiye yihute. Ni ngombwa ko ibyo dusabwa byose bikorwa neza, kandi ku gihe.” 

Uwagannye urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda ntanyurwe n’imyanzuro, agana Urukuko rwa Gitega mu Burundi kuko ari rwo rukiko rw’ubujurire rwashyizweho ku bufatanye bwemewe na Vatikani. Ni byo Mgr Mgr Ntagungira avuga muri aya magambo: “Nta rubanza rucibwa ngo ntihabeho ubujurire. Ni yo mpamvu twiyambaje Urukiko rwa Gitega, rwabaye urw’ubujurire rwacu, kandi Kiliziya Gatolika mu Burundi yarabitwemereye ndetse na  Roma yarabyemeye.” 

Mgr Ntagungira afite Impamyabumenyi y'Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya yakuye i Roma mu Butaliyani (1994-2001) naho uwo asimbuye afite Impamyabumenyi y'Ikirenga bya tewolojiya (Doctorat de théologie dogmatique) yakuye muri Université Pontificale Grégorienne (1993-1999).

No comments:

Post a Comment

Rwanda: Urukiko rwa Kiliziya rwabonye Umuyobozi mushya

Kuri uyu Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025, nibwo Mgr Vincent Harolimana, wari umaze imyaka 13 ayobora Urukiko rwa yasimbuwe ku mugaragaro n...