Sunday, July 28, 2024

MUTAGATIFU BEYATIRISI Uwahowe Imana (+304)

Beyatrisi n'umuvandimwe we

Mu gihe umwami w’abami w’abaromani witwaga Diyoklesiyani (Diocletien) yatotezaga abakristu, Mutagatifu Beyatrise na we ni ho yafashwe maze acirwa urubanza rwo gupfa azira ko yashyinguye  basaza be aribo Mutagatifu SEMPILISE (Simplice) na Mutagatifu  Fawusitini na bo bari bahowe Imana, bakaba bari bajugunywe mu ruzi rwa Tibre.

Beyatirisi amaze gushyingura basaza be bahowe Imana, yagiye kuba mu rugo rw’umutagatifukazi witwaga Lusina wari uzwiho kumara amasaha menshi y’umunsi asenga kandi akora ibikorwa by’urukundo. Aho yahamaze amezi arindwi, mu mahoro yibanira neza n’uwo mutagatifukazi, ariko afite icyifuzo cyo kumena amaraso ye kubera Kristu nk’uko basaza be bari barabigenje. Nyuma icyifuzo cye cyarashubijwe kubera ko uwitwa Lukresi wari wungirije umwami w’abami, akaba n’umugome cyane kandi yaratwawe n’irari ryo gutunga byinshi, yashakaga gufata umurage wa Beyatirisi akawongera ku we wari usanzwe kandi ari munini. Maze afata Beyatirisi, amushinja ko ari umukirisitukazi.

Icyo gihe yamuhitishijemo ibintu bibiri : kwemera gutura ibitambo ibigirwamana cyangwa gutakaza umurage we ndetse akanamwica. Beyatirisi yashubije ko mu byo atunze byose, ibifite agaciro kurusha ibindi ari ukwemera kwe n’umukiro we. Kandi ko adashobora gutura ibitambo amashitani n’ibigirwamana bibaje mu biti. Amaze kuvuga ibyo, uwo mugabo yahise amujyana mu buroko. Mu ijoro rikurikiyeho, uwo mugome Lukresi ategeka ko bamwica bamunize. Hari mu mwaka wa 304. 

Ya nshuti ye Lusina afata umurambo we, awushyingura iruhande rw’imva za basaza ba Beyatirisi, iruhande rw’inzira nini yitwa Porto. Lukresi amaze kwica Beyatirisi, akigarurira umunani we, yakoresheje umunsi mukuru, maze kuri uwo munsi mukuru akomeza gukwena abakirisitu yigamba ko yicishije Beyatirisi kandi agafata n’umurage we, ndetse akomeza gutuka no guharabika idini ry’Abakirisitu.

Nuko akana gato kari aho gahagatiwe na nyina gatera hejuru kavuga mu ijwi ryumvikana kati : « Lukresi umaze kwica, kandi wongeraho no kwiba ibintu bye. Ariko ugiye guhanwa. » ako kanya Lukresi afatwa n’ububabare bukaze, maze sekibi imugaragura amasaha atatu, irangije iramuniga, apfa atyo uwo munsi. Papa Lewo wa II yabubakishirije Kiliziya ngo abubahishe, imibiri yabo ayizana muri iyo Kiliziya. Ubu bashyinguye muri Kiliziya yitiriwe Bikira Mariya (Sainte Marie Majeure) i Roma. (Inkuru ya padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa diyosezi ya Byumba).

Twizihiza Mutagatifu Beyatrisi ku itariki 29 Nyakanga. 

Thursday, July 11, 2024

Duhimbaze Mutagatifu Olga

 … “Olga urahirwa mu bagore bose ba Kiyevu-Rusiya kubera ko wakunze urumuri ukitandukanya n’ibikorwa by’umwijima”. … 

Olga wa Kiev, wari igikomangomakazi cya Kiev, yavutse hagati y’umwaka wa 890 na 925. Yavukiye kandi akurira Pskov ahahoze ari mu Burasirazuba bw’umugabane w’Uburayi. Olga yayoboye ubwo bwami kuva mu mwaka wa 945 kugeza mu mwaka wa 960.

Ni bike bizwi ku buzima bwa Olga bwa mbere y’uko ashyingirwa igikomangoma Igor wa Mbere (Igor I) wa Kiev n’ivuka ry’umwana wabo w’umuhungu Svyatoslav. 

Nyuma y’urupfu rwa Igor wa Mbere mu mwaka wa 945, Olga yategetse ubwo bwami bwategekeraga i Kiev ategekera umuhungu we Svyatoslav wari ukuri muto. Icyo gihe Svyatoslav yari afite imyaka itatu gusa. Nta byinshi bivugwa ku buryo Olga yayoboye gusa ikizwi cyo ni uko yihoreye ku ba Drevlians bari barishe umugabo we. Olga yayoboye neza maze akomeza gushyigikirwa n’ingabo ze ndetse n’abaturage.

Hari abandi bami bamusabaga ngo bashyingiranwe ariko we akabangira kuko yari ashishikazwe no kurinda abaturage be abanzi bari babakikije.  Mu mwaka wa 950 ubwo Olga yari arimo gutemberera i Konstantinople, hari umurwa mukuru w’ubwami bwa Roma y’Iburasirazuba, agiye gusura umwami w’abami w’aho witwaga Constantine VII. Aho i Konstantinople ni ho Olga yamenyeye Yezu Kristu maze arahinduka aba umukristu abifashijwemo n’umwami w’abami ndetse n’umwepiskopi. Maze nyuma aza no kubatizwa.

Mu kubatizwa umwamikazi Olga yahawe izina rya Helena. Ubwo Olga yari akimara kubatizwa, Urumuri rwa Roho Mutagatifu rwaramurasiye maze asendera ibyishimo kuri roho no ku umubiri. Umwepiskopi wari umaze kumubatiza yaramubwiye ati: “Olga urahirwa mu bagore bose ba Kiyevu-Rusiya kubera ko wakunze urumuri ukitandukanya n’ibikorwa by’umwijima”.

Olga w'i Kiev
Olga asubiye muri Kiyevu-Rusiya yahise yihatira kurangwa n’imico ya gikristu. Cyane cyane yakundaga isengesho, akigomwa, akarangwa n’urukundo no gufasha abakene, kandi akomeza no kwifata ku umubiri. Yagerageje guhindura muhungu we ngo abatizwe aranga ariko avuga ko atazigera atoteza abandi bazemera Yezu Kristu. Olga yubatse za kiliziya nyinshi muri Kiev, Pskov, ndetse n’ahandi. Olga yitabye Imana mu mwaka wa 969 yishwe n’indwara.

Icyifuzo cya Olga cyo guhindura Kiev yose ikaba iya Kristu uhereye no ku mwami cyashyizwe mu bikorwa n’umwuzukuru we Vladimir mu mwaka wa 988. Olga yaranzwe n’ubutagatifu abaho mu kwemera n’ubwo yari akikijwe n’abapagani benshi bari baranangiye umutima barimo n’umuhungu we Svyatoslav.

Olga yabaye umugore w’intwari, ushimwa na benshi kubera ibikorwa by’indashyikirwa byamuranze. Mu 1988, hizihizwa isabukuru y’imyaka 1000 y’ubukristu mu Burusiya bw’icyo gihe, Kiliziya y’Aborutodogisi (Eglise orthodoxe) yashizeho umudali w’ishimwe (L’Ordre de la princesse Olga), ugenewe abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rwa Kiliziya. Mu 1997, mu gihugu cya Ukraine, umudali w’ishimwe witiriwe Olga (L’Ordre de la princesse Olga), wemejwe nk’ugenewe abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu burezi no mu iterambere ry’igihugu.

Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Olga, kuwa 11 Nyakanga.

(Iyi nkuru ishingiye ku byakusanijwe n’itsinda Spes Mea, Diocese Byumba/ Paroisse Rwamiko. Secretariat ya SPES MEA: 0784411535/0782889963)

Tuesday, July 9, 2024

GIKONGORO 2024-2025: Uko abapadiri bahawe ubutumwa

Itangwa ry'ubupadiri kuri Diyakoni Augustin Nakayo
na Diyakoni Juvenal Nzirorere  (8/07/2023)
Amaparuwasi 19, ibigo by’amashuri 8 na Serivisi zitandukanye byabonye abayobozi. Abapadiri 18 batumwe mu mahanga, mu mwaka w’ikeranurabushyo wa 2024/2025.

Inyandiko ya Diyosezi ya GIKONGORO yo kuwa 27/06/2024 yasinyweho n’umushumba wayo MyCelestin HAKIZlMANA, igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2024-2025.

Hari abapadiri batumwe muri serivisi rusange zinyuranye za Diyosezi, abandi  batumwa kongera ubumenyi mu mahanga no gukorayo ubutumwa muri za paruwasi, abandi batumwa kuyobora Amaparuwasi 19 n’ibigo by’amashuri 8. byumvikane ko hari abahinduriwe ubutumwa bakoraga muri uyu mwaka ugana ku musozo wa 2023/2024, bagahabwa ubutumwa bushya bazasohoza mu mwaka w'ikenurabushyo wa 2024/2025. iyi nkuru ishingiye ku itangwa ry'ubutumwa ry'umwaka wa 2023/2024 n'uwa 2024/2025. 

A.    ABATUMWE MURI SERVISI RUSANGE

Mu bahawe ubutumwa muri serivisi rusange harimo Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy’umwepiskopi, akaba n’umwigisha (Professeur Visiteur) mu Nyakibanda. Padiri Padiri Anatole IGIRIMBAZI, wari umunyakigega wungirije, yahawe ubunyamabanga bwa Diyosezi asimbuye padiri  Callixte SENANI watumwe kuba Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya KADUHA.

Umunyakigega wa Diyosezi yakomeje kuba Padiri Boniface NTWARI. Padiri Boniface ashinzwe kandi Serivisi y’imishinga, akaba Omoniye wa Gereza ya Nyamagabe, abifatanya kandi na OPM. Mu Serivisi y’imishinga, yungirijwe na Padiri Jean NDAGIJIMANA, watumwe kwita ku buzima bwa roho mu Iseminari Nto, Caritas, ubutabera n’amahoro. 

Padiri Alexis NDINDABAHIZI, ukubutse mu butumwa muri Belgique, yahawe ubutumwa bwo kuba umuyobozi ushinzwe ubutegetsi (Directeur administratif), akaba na omoniye (aumônier diocésain) w’inkambi ya KIGEME. Ni na we kandi uzayobora Iseminari Nto ya Gikongoro. Ibiro by’ubwigishwa byahawe Padiri Damien YIRIRWAHANDI wari umaze igihe mu butumwa muri Belgique, akaba yasimbuye Padiri Callixte KALISA watumwe mu Butaliyani. Padiri Eulade INTWARI NSANZUBUHORO akomeje gushingwa Centre Diocésain de Pastorale St Pierre. Ashinzwe kandi umutungo w’umurage (Patrimoine diocéain). Padiri François-Xavier KABAYIZA akomeje kwita ku burezi Gatolika, ni we muyobozi wa komisiyo z’uburezi : ishinzwe uburezi gatolika, n’ishinzwe amashuru makuru. 

B.    Abatumwe kuyobora uturere tw’ikenurabushyo (Doyenné) 

  1. Doyenne ya KIBEHO : yakomeje gushingwa Padiri Jean de Dieu HAGUMAMAHORO, Padiri mukuru wa Paruwasi ya KIBEHO
  2. Doyenne ya Kaduha : yakomeje gushingwa Padiri Pancrase EKYENSERIKORA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya MUSHUBI
  3. Doyenne ya Cyanika : yongeye gushingwa Padiri Anicet KABENGERA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Paruwasi ya GIKONGORO

Uwatumwe kuyobora Akarere k’ikenurabushyo (Doyenné), bimuha ububasha bwo kuba umwe mu bagize Inama ya Diyosezi yita ku bukungu (Conseil pour les Affaires Economiques), akaba kandi umwe mu bagize Inteko Ngishwanama ya Diyosezi (Collège des Consulteurs).

C.    Abatumwe kuyobora paruwasi n’Ingoro ya Bikira Mariya i KIBEHO : 

  1. Paruwasi ya BISHYIGA : Padiri Gervais TWINOMUJUNI ni we wongeye kuyibera Padiri Mukuru
  2. Paruwasi ya BUSANZE: Padiri Lucien NSABIMANA, wayoboraga Paruwasi ya KIZIMYAMURIO, yasimbuye Padiri Védaste NSABlMANA watumwe kuba Vikeri muri Paruwasi ya MUSHUBI.
  3. Paruwasi ya CYANlKA : Padiri Jean Claude UTAZIRUBANDA, niwe ukomeje kuyibera Padiri Mukuru. Akaba anashinzwe Abasaveri ku rwego rwa Diyosezi
  4. Paruwasi ya GATARE : ikomeje kuyoborwa na Padiri Faustin SEKABIBI, unashinzwe Inkoramutima z’Ukaristiya (Mouvement Eucharistique des Jeunes) ku rwego rwa Diyosezi
  5. Paruwasi ya GIKONGORO: ikomeje kuyoborwa na Padiri Anicet KABENGERA
  6. Paruwasi ya KADUHA : iyayoborwa na Padiri Damien YIRIRWAHANDI, unashinzwe ubwigishwa muri Diyosezi. Asimbuye Padiri Emmanuel MUTETESHA wahawe ubutumwe muri Belgique, igihugu na we yari yatumwemo umwaka ushize (2023/2024)
  7. Paruwasi ya KIBEHO: Padiri Jean de Dieu HAGUMAMAHORO ni we ukomeje kuyiyobora
  8. Paruwasi ya KIBUMBWE : izayoborwa na Padiri Philbert Sano, wari Vikeri ushinzwe umutungo muri iyi paruwasi. Asimbuye Padiri Francois NSHIMIYIMANA watumwe mu Bufaransa (France)
  9. Paruwasi ya KIRAMBI : Padiri Bernard KYORIBONA ni we ukomeje ubutumwa bwo kuyiyobora
  10. Paruwasi ya KITABI : izakomeza kuyoborwa na Padiri Gaspard NKURIKIYIMANA
  11. Paruwasi ya KIZIMYAMURIRO : yahawe Padiri Athanase NKAMIYE, wari ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya BISHYIGA. Asimbuye Padiri Lucien NSABIMANA wahawe Paruwasi ya BUSANZE.
  12. Paruwasi ya MASAGARA : izayoborwa na Padiri Jean Baptiste NIRINGIYIMANA, wari Vikeri muri paruwasi ya KIRAMBI, Asimbuye Padiri Alphonse NAMAHORO watumwe muri Espagne
  13. Paruwasi ya MBUGA: izakomeza kuyoborwa na Padiri Jean Marie Vianney UWIZEYEYEZU
  14. Paruwasi ya MUGANZA : izakomeza kuyoborwa na Padiri Faustin MPORWIKI
  15.  Paruwasi ya MUSHUBI : izakomeza kuyoborwa na Padiri Pancrase EKYENSERIKORA
  16. Paruwasi ya NYABIMATA : izayoborwa na Padiri Emery KWIZERA, wari Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya Gikongoro. Asimbuye Padiri Jean d'Amour BARAHIRA, watumwe mu Iseminari Nkuru ya RUTONGO
  17. Paruwasi ya NYARUNYINYA: ikomeje kuyoborwa na Padiri Victor NKUNDA YEZU,OFM
  18. Paruwasi ya RUHERU : izayoborwa na Padiri Jean Damacène MUKESHIMANA, wari Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya MUGANZA. Asimbuye Padiri Alexandre RURANGWA watumwe kuba Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya CYANIKA
  19. Paruwasi ya RURAMBA : yahawe Padiri Jean Claude KAMARAMPAKA, wari Padiri wungirije wa Paruwasi ya KIRAMBI. Yasimbuye Padiri Calliste KALISA watumwe mu Butaliyani.
  20. Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho izayoborwa na Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO, asimbuye Padiri François HARERIMANA, wo mu muryango w’Abapalotini.  

D.    ABATUMWE KUYOBORA IBIGO BY’AMASHURI 8  

  1. Petit Séminaire Saint Jean Paul II de Gikongoro: izayoborwa na Padiri Alexis NDINDABAHIZI (wari waratumwe muri Belgique). Asimbuye Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO watumwe kuyobora Ingoro ya Bikira Mariya i KIBEHO, Padiri François-Xavier KABAYIZA niwe wongeye gushingwa amasomo. Padiri Emmanuel NDACYAYISABA akomeza kuba umunyakigega wa Seminari. 
  2. GS de Musebeya: izayoborwa na Padiri Juvénal NZIRORERA Asimbuye Padiri Felix TUYISHIME watumwe kuba Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya KIRAMBI..
  3.  GS Notre Dame de la Paix de CYANIKA : izakomeza kuyoborwa na Padiri Jean Claude NSHIMIYIMANA, omoniye w’abaskuti n’aba Guide.
  4.  GS de Gatare iyobowe na Padiri Eugène NIYONIZEYE, akaba na omoniye w’abalejiyo
  5.  GS St Jean Bosco de Kaduha iyobowe na Padiri Festus MUTAGANDA
  6.  GS Marie Merci KIBEHO : izakomeza kuyoborwa na Padiri Aphrodis MUGENZI
  7.  GS MUNINI iyobowe na Padiri Paul UWAMBAJIMANA, wari Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya CYANIKA. Asimbuye Padiri Valens HARERIMANA watumwe mu Butaliyani
  8. GS NYABIMATA: izayoborwa na Padiri Donat BIMENYIMANA, wari Vikeri ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya NYABIMATA.

Mu batumwe mu burezi kandi, harimo Padiri Jean de Dieu MUTUYlMANA, umwalimu uhoraho (Professeur resident) na Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO (visiteur), bombi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO ni nawe mugenzuzi w’urukiko rwa Kiliziya, urwego rwa diyosezi, mu gihe Padiri Anatole IGIRIMBAZI, Noteri wa Diyosezi, arubereye Noteri. 

E.     Abapadiri ba Diyosezi ya GIKONGORO 18 batumwe mu mahanga  

Abapadiri 6 batumwe mu Butaliyani (Italie)

  1. Padiri Joseph SAGAHAUTU wari uhasanzwe
  2. Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA wari uhasanzwe
  3. Padiri Joseph NAYIGIZIKI wari uhasanzwe
  4. Padiri Jean Baptiste NSEKANBANGA wari uhasanzwe
  5. Padiri Callixte KALISA wakoraga ubutumwa nka padiri mukuru wa Paruwasi ya RURAMBA, akaba n’umuyobozi w’Ibiro bya diyosezi bishinzwe ubwigishwa
  6. Padiri Valens HARERIMANA wayoboraga  GS MUNINI 

Abapadiri 4 batumwe mu mu Bufaransa (France)

  1. Padiri Fidèle NIYOMANA wari uhasanzwe
  2. Padiri Severin MUNYANTARAMA wari uhasanzwe
  3. Padiri Francois NSHIMIYIMANA wakoraga ubutumwa nka Padiri mukuru wa Paruwasi ya KIBUMBWE.
  4. Padiri Pascal NSHIMIYIMANA wari uhasanzwe

Abapadiri 3 batumwe mu Espagne

  1. Padiri Ildéphonse IRANGABIYE wari uhasanzwe
  2. Padiri Jean Baptiste SHUMBUSHO wari uhasanzwe
  3. Padiri Alphonse NAMAHAORO wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya MASAGARA

Abapadiri 5 batumwe mu bihugu bitandukanye

  1. Mu Bubiligi (Belgique): Padiri Emmanuel MUTETESHA wakoraga ubutumwa nka Padiri mukuru wa Paruwasi ya KADUHA
  2. Mu Busuwisi (Suisse) : Padiri Damien NIYOYIREMERA wari uhasanzwe
  3. Muri Kanada (Canada) : Padiri Jean Bosco IYAKAREMYE wari uhasanzwe
  4. Muri Alemanye (Allemagne): Padiri Clet HABAKURAMA wakoreraga ubutumwa mu Butaliyani
  5. Muri Amerika (USA) : Padiri Lambert ULINZWENIMANA wari uhasanzwe 

Tubifurije ubutumwa bwiza !












Iyi Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, iri mu gahinda ko kubura Umupadiri witwa Félicien HATEGEKIMANA, witabye Imana kuri uyu wa mbere, tariki ya 08 Nyakanga 2024, azize uburwayi. Biteganijwe ko azashyingurwa kuwa  11 Nyakanga 2024. 





Muri uyu mwaka kandi nibwo Padiri Peter BALIKUDDEMBE, wari umwe mu bapadiri bakuze muri diyosezi ya Gikongoro yitabye Imana, na we azize uburwayi. Hari mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024. Yashyinguwe kuwa 16 Werurwe 2024.  Imana ikomeze kubiyereka iteka, baruhukire mu mahoro!




MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...