“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umwami w’Ijuru n’isi”... umutima we wari nk’ibitaro byagutse cyane kandi bikize kurusha…
Didasi yavukiye mu gihugu cya Hispaniya mu mwaka w’1400. Didasi ni we “Diego.” Ababyeyi be bari abahinzi. Didasi akiri muto yari umwana ukerebutse kandi w’imico myiza. Akiri muto kandi, ababyeyi be bamuragije uwihayimana wiberaga wenyine (Ermite) muri uwo mudugudu Didasi yavukiyemo witwaga San Nikolas del Puerto. Amaze kuba umusore yinjiye mu muryango w’abafransisikani (Frères mineurs de l'Observance) i Kordu, aba umufurere. Kuva ubwo yakoze imirimo myinshi inyuranye ari ukwita ku bitunga urugo, kwakira abashyitsi, ukwita ku barwayi n’ibindi.
Kwitagatifuza kwe
kwagaragariraga muri byinshi, haba mu myifatire ye cyangwa mu kwigomwa. Ariko
mbere ya byose yari ashyigikiwe n’isengesho rikomeye yakoraga, kandi akagira
ukwemera gukomeye. mu mwaka w’1445, yoherejwe kuba mu rundi rugo rw’abafurere
rwabaga mu birwa byitwa Canaries (biri hafi y’igihugu cyabo) ; aho akaba yari
afite ubutumwa bwo kuyobora urwo rugo. Igihe i Roma habaye umunsi mukuru wo
gushyira Bernardini w’i Siyena mu rwego rw’abatagatifu mu mwaka w’1450, Didasi
ni we watumwe guhagararira bagenzi be.
Muri iyo minsi, akiri i
Roma, haduka icyorezo cy’indwara nuko basaba Didasi kuvura abo barwayi batari
bafite kirengera. Abantu batangazwaga n’ukwitanga kwe n’ukuntu abarwayi
bakiraga vuba. Nyuma yaje gusubira mu gihugu cye cya Hispaniya, aho yarangirije
ubuzima bwe hano ku isi. Didasi yaguye mu kigo cya Alkala muri Hispaniya mu
w’1463 yishwe n’ikibyimba, aho yari atunzwe n’isengesho ritaretsa,
n’ukwibabaza, umutuzo no kurangamira ubwiza bw’Imana. Isengesho rye
yarivomagamo ihirwe ritavugwa. Bavuga kandi ko yajyaga yijugunya mu iriba
ry’urubura kugira ngo acubye irari (concupiscence).
Amaze gupfa, umubiri we
ntiwashangutse, ahubwo ukagira impumuro nziza cyane. Hari n’ibindi bitangaza
yakoze nyuma y’urupfu rwe. Igihe kimwe umwami Heneriko wa IV wa Kastiye yari
yagiye guhiga, maze ahanuka ku ifarasi, akomereka bikomeye ku kuboko.
Yarababaraga cyane bikabije, kandi abaganga bari barananiwe kumuvura. Yagiye
kwinginga mutagatifu Diego (ari we Didasi) ngo amukize. Nuko basohora umurambo
wa Diego bawushyira hanze y’isanduku, bawushyira hafi y’aho umwami yari ari.
Didasi agaburira abakene
Umwami Heneriko aca
bugufi, asoma umubiri w’uwo mutagatifu, afata ikiganza cy’uwo mutagatifu
Didasi, agifatisha ukuboko kwe kwakomeretse. Ako kanya ububabare yari afite
buhita bugenda, n’ukuboko kwe guhita gukira gusubirana imbaraga kwahoranye.
Didasi yakundaga Bikira Mariya, ndetse n’abarwayi yakundaga kubasiga amavuta yo
mu matara yamurikaga ateretse imbere y’ishusho ya Bikira Mariya, akayabasiga
abakoreraho ikimenyetso cy’umusaraba.
Ni muri urwo rwego
abantu benshi bakize indwara nyinshi ku buryo bw’igitangaza. Ariko rwose
yakundaga abarwayi urukundo rwinshi cyane, ku buryo abanditse ku buzima bwe
banditse ko “umutima we wari nk’ibitaro byagutse cyane kandi bikize kurusha
ibyubakwaga n’Abapapa ndetse n’abami, ku buryo byashoboraga kwakira abarwayi
banyuranye batabarika. Kandi ntiyigeraga yinubira uburwayi bwabo.
Ndetse inshuro nyinshi
abantu bamubonye asoma ibisebe by’abarwayi byabaga biri kunuka. Igihe cyose
yahoraga atekereza inzira y’umusaraba ya Yezu Kristu Umukiza we wabambwe ku
musaraba. Yazirikanaga ubwo bubabare arambuye amaboko ku musaraba cyangwa afite
umusaraba mu biganza bye ku buryo byamutwaraga bikomeye, kugeza ubwo roho ye
iterura umubiri we agasigara ateretse mu kirere ntaho afashe kandi akamara
igihe kirekire. Yakundaga kandi gushengerera Isakaramentu ritagatifu
ry’Ukarisitiya.
Ari hafi gupfa, ku
itariki 12 Ugushyingo, yari afite umusaraba munini. Amagambo ye ya nyuma ni aya
“musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye
umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umwami w’Ijuru
n’isi.
Didasi yitabye Imana
kuwa 13 Ugushyingo 1463, akaba yizihizwa kuri iyo tariki ya 13 Ugushyingo buri mwaka.
Mutagatifu Didasi, udusabire!