Wednesday, February 18, 2026

Utarakira ibikomere agendera mu byo yatekewemo

Padiri Eugene Niyonzima, umupadiri wo mu muryango w'Abapalotini, ahamya ko mu mateka ya Muntu haba harimo n’ibintu bibi bitera ibikomere kandi ko kubatwa n’ibikomere bigira ingaruka mbi ku migirire ya Muntu, bityo ko ari ngombwa kwiyunga n’amateka kugira ngo twimakaze amizero.

Ibi yabigarutseho kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, mu muhango wo kumurika igitabo yanditse cyitwa "Addolorata" bishatse kuvuga umunyamibabaro, wabereye muri Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ibarizwa muri diyosezi ya Ruhango

Yagize ati: "Mu mateka yacu haba harimo ibintu bibi, twajya kuvuga akaba ari byo biza, Kwiyunga n'amateka ni ukwimika amizero agasimbura ububiko bw'ibibi byabaye mu mateka yawe.  Yongeyeho ko "Umuntu utarakira ibikomere agendera mu byo yatekewemo aho kugendera ku byo yatekereje."

Uku kugendera mu byo watekewemo kugira ingaruka nyinshi kandi mbi, zirimo kwisanga warabaye imbata y’icyaha. Ni ngombwa ko umuntu ahunduka, akimika I igenzo myiza muri wes imufasha kugendera mu nzira nziza no gukora igitundakanye. Padiri Eugene Niyonzima ati: "Uwahindutse mu bwenge ntiwamubwira kujya kwica umuntu ngo ajyeyo, ntiwamubwira kujya gusenyera umuntu ngo ajyeyo."

Padiri Eugene Niyonzima yavuze ko igitabo yanditse , gishobora gutwarika ku buryo bworoshye, kandi cyizafasha Abantu benshi mu buryo bwo gusobanukirwa uburyo bwo gukira ibikomere bahuye nabyo. Ni igitabo yamaze no gushyirwa mu buryo bw'amajwi (Audiobook), ku buryo umuntu ashobora no kumva ibikirimo ari mu modoka atwaye cyangwa se aryamye ari kuruhuka.

Mu bitabiriye uyu muhango wo kumurika igitabo "Addolorata" harimo Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuo cy'izabukuru, Padiri Jean Baptiste Muvunyi uyobora Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi na Padiri Jean Berchmas Gasasira, uyobora Carnitas Ya Diyosezi ya Kabgayi hamwe n’abandi bapadiri bo muri Diyosezi ya Kabgayi ndetse n'abo mu muryango w'Abapalotini bakorera ubutumwa ahantu hatandukanye.

Utarakira ibikomere agendera mu byo yatekewemo

Padiri Eugene Niyonzima, umupadiri wo mu muryango w' Abapalotini , ahamya ko mu mateka ya Muntu haba harimo n’ibintu bibi bitera ibikome...