Thursday, May 12, 2016

Dore rero uko roho zo mu Purgatori zitabarwa



1.     Zitabarwa cyane cyane n’Igitambo cya Misa baziturira kandi nta cyagisimbura. Misa ni yo mfashanyo ikomeye umuntu yaha uwe witabye Imana. Ni inshingano ku mukristu nyawe gusabira uwe witabye Imana, amushyingura gikristu ku munsi yapfuyeho ariko ntacire aho, akajya ananyuzamo akamusabira. Misa isomwe ituriwe uwitabye Imana imuronkera imigisha myinshi kurusha andi masengesho yose.  Tugendeye ku muco wa Kiliziya, usabira uwe, binyuze mu gitambo cy’Ukaristiya, agomba kugira ituro ryihariye agenera Kiliziya, iryo turo akaba ari nk’impongano itangiwe nyakwigendera kuko we nta cyo aba agishobora kwikorera. Niba mu gushyingura umuntu wacu dutegura ibyangombwa byose ngo tumuherekeze mu cyubahiro, ntibikwiye ko twakubaha umubiri we gusa tuwushyira mu isanduku ihenze cyane, cyangwa dukora iminsi mikuru aho twirira tukinywera we bitamugeraho, ngo twibagirwe icy’ingenzi aricyo kurokora roho ye, tuyiturira igitambo cya Misa. Amafaranga yo gusaba Misa yo gushyingura gikristu ntagomba gufatwa nk’igihombo umuryango wa nyakwigendera ugize mu byerekeye umutungo ; mu by’ukuri umuntu wese upfuye aba asize umutungo mwinshi kabone n’iyo yaba uruhinja, kuko umwana na we ni umukire, ni umwami. Ni kuki twasigarana imitungo ye, tuyishimiramo cyangwa ndetse tuyimaraniranamo, ntitube twakoramo ngo dutange ituro ryo gusabira roho ye ko aricyo cyonyine gikomeye aba adusaba kumukorera ? Abakristu bamenye uburyo roho z’abapfuye zikenera Misa buri munsi bajya bazisabira izo Misa. Hari abakristu bamaze gutera imbere mu gusabira roho zo mu Purgatori (urugero nko muri Paruwasi ya RUKOMO). Natwe dukwiye kugerageza.
2.     Icya kabiri gitabara izo roho ni imibabaro abantu bamwe bakiri ku isi biyemeza kugira ku giti cyabo, bakayakira nk’impongano y’ibyaha by’abapfuye. Urugero : MARIYA SIMMA wabonekewe na roho zo mu Purgatori yagiye kenshi yikorera imisaraba yazo, zikamusaba kuzirangiriza ibyo zitari zaratunganyije ku isi, yamara kubikora zikamushimira zivuga ko zabohowe Purgatori ko zageze mu ijuru.
3.     Rozari : Uretse Misa nta kindi kirusha Rozari gutabara roho z’imbabare za Purgatori. Ni nyinshi zibohorwa buri munsi kubera Rozari kandi zagombaga gutegereza imyaka myinshi mu bubabare.
4.     Inzira y’umusaraba na yo irazorohereza.
5.     Indulgensiya nazo zirazifasha. Indulgensiya ni amasengesho cyangwa ibikorwa by’ubuyoboke umukristu avuga cyangwa akora bikamuronkera imigisha yihariye. Urugero : Nk’uwakora urugendo rutagatifu akajya i Kibeho ajyanywe no gusabira kanaka witabye Imana, iryo sengesho ryagira akamaro cyane kuri roho y’uwo muntu usabirwa ndetse no kuri uwo urukoze.
6.     Gufasha abakene no gutanga imfashanyo zo kubaka za Kiliziya mu izina rya kanaka witabye Imana nabyo bifasha iyo roho. Twibuke ko kiliziya nyinshi zubatswe kandi zubakwa n’inkunga z’abakristu muri uru rwego, basaba ngo bazabasabire igihe bazaba batakiri ku isi, ikaba nk’impongano y’ibyaha byabo.
7.     Gutera amazi y’umugisha ku mva nabyo birazifasha.

               Muvandimwe, zirikana ko nawe ejo uzaba wavuye mu isi y’abazima, maze witeganyirize usabira abawe bitabye Imana kuri ubu buryo bunyuranye tubagejejeho, iyo neza nawe uzayiturwa.
Gusabira abapfuye si itegeko uhatiwe, ni igikorwa cyiza kikuvuye ku mutima, kandi gira so yiturwa indi.

PURGATORI N’ISENGESHO RYO GUSABIRA ABAPFUYE »


               « Nemera Imana Data ushobora byose, waremye ijuru n’isi ; Nemera na Yezu Kristu umwana w’ikinege w’Imana, waje mu nsi abyawe na Bikiramariya, akababara, agapfa, agahambwa, akazuka none  akaba yicaye iburyo bwa Se kandi ko azagarukana ikuzo ; Nemera Roho Mutagatifu ; Nemera Kiliziya Gatolika Ntagatifu ; Nemera ikizwa ry’ibyaha ; Nemera urusange rw’abatagatifu ; Nemera izuka ry’abapfuye n’ubugingo buzahoraho iteka ».

               Iyi baruwa igamije kumva neza icyo Purigatori ari cyo n’impamvu abantu (abakristu) bagomba gusabira ubutitsa ababo bapfuye. Iyi nyandiko irashingira kuri Bibiliya no ku nyigisho z’abayobozi ba Kiliziya.
Turahera kuri aya magambo y’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya ariwe HANS URS VON BALTAZAR aho agira ati : « Ijuru ni ugutaha ku Mana ; Umuriro ni ukuyibura ; Urubanza rwayo ni ukwerekwa ukuri ; Purigatori ni yo nkuyo yayo ».
Dore uko Ibyanditswe Bitagatifu bitubwira IJURU, PURIGATORI N’UMURIRO :
               Bibiliya itubwira ko mu gihe tukiriho tugomba gusabirana, tukaniyambaza abatagatifu n’abamalayika bitari ukubyikorera ubwacu ahubwo tubigirira na roho z’abavandimwe bacu bapfuye.
 Mu gitabo cya kabiri cy’Abamakabe bavuga uko YUDA yatsinze GORIGIYA akagarukana na bagenzi be guhamba abayahudi bari baguye ku rugamba. Ababwira gukoranya amafaranga y’amadrakima 2000 nyuma ayohereza i Yeruzalemu ngo bature igitambo cy’ibyaha (2 Mak 12, 43-46).
Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye abanyakorinti agira ati : «  Umurimo wa buri muntu uzagaragazwa ku munsi w’urubanza. Uzagaragazwa n’umuriro uzerekana agaciro k’igikorwa cya buri wese. Uwubaka ibizarinda uwo muriro azagororerwe na we uwubaka ibizakongoka ahombe. Ariko we arokoke, ibi bisa n’uvuye mu muriro waka” (1Kor 3, 13-15). Muri aya magambo Pawulo aratubwira ko amaherezo roho y’uriya muntu izakira, n’ubwo igifite imibabaro y’igihe gito twagereranya n’ibishashi by’umuriro wa Purigatori.
               Uretse ibyo Bibiliya Ntagatifu itubwira, abakurambere ba Kiliziya na bo bagiye basobanura inyigisho karande kandi z’uruhererekane zitubwira iby’abapfuye.
Ingero: Umwanditsi yasanze mu buvumo bwa Mutagatifu Karisiti i Roma, hari inyandiko nyinshi zitangaza amagambo abakristu ba mbere bapfuye bavuga ngo “mu masengesho yanyu muzatuzirikane twe abababanjirije”. Abari bazima na bo bagasubiza bati “urumuri ruhoraho nirubamurikire muri Kristu”. Inyandiko nk’iyi ni na yo dusanga ku nyubabako nyinshi zubakiwe abakristu bapfuye mbere ya 300. Naho umuco wo kubasabira tuwubwirwa cyane n’abakurambere ba Kiliziya. Nka TERTULIYANI avuga kabiri kose ibya Misa yo ku munsi wo gusabira abapfuye. Hamwe ati: “Buri mwaka ku munsi uzwi duturira abapfuye Igitambo kimeze nk’icyo kwibuka izuka ryabo”, n’ahandi ati “Umupfakazi wemera asabira roho y’umugabo we, utegerereje mu buruhukiro igihe azaherwa uruhare ku izuka rya mbere, akanamuturira amasengesho ku munsi wo kwibukaho umunsi yitabiyeho Imana”.
Mu isengesho rya Mutagatifu AMBORUWAZI Umwepiskopi w’I Milani yavugiye umwami Tewodori  ku munsi wo kumushyingura yabwiye Imana ati : “Urahe iruhuko ryuzuye umugaragu wawe Tewodori, uramuhe iruhuko wateguriye intungane zawe … Naramukunze, ni na yo mpamvu nifuza kumukurikira mu isi y’abazima ; sinzamureka kugeza ubwo nzaba namugejeje ku musozi mutagatifu wawe”.
               Imwe mu nyandiko zitagira uko zisa ku byerekeye roho zo muri Purigatori tuyikesha Mutagatifu Agusitini. Uwo mwepiskopi atubwira ko mu gihe nyina yari hafi yo kwitaba Imana, icyifuzo cye cya nyuma cyabaye iki ngiki: “Mwana wanjye umurambo wanjye ntukagutere inkeke, uzawuhambe ahabonetse hose ariko icyo ngusaba ni uko aho uzaba uri hose wanyibukira kuri Alitari ya Nyagasani”. Iryo jambo ni na ryo ryabaye intandaro y’iri sengesho  rya Mutagatifu Agusitini ngo Ni yo mpamvu inteye kugutakambira, Mana nkunda kubera ibyaha bya mama. Naruhukire mu mahoro hamwe n’umugabo we … Byongeye Nyagasani, abagaragu bawe ari bo bavandimwe banjye nkorera n’ururimi rwanjye  n’umutima wanjye n’ikaramu yanjye, hamwe n’abazasoma iyi mirongo mbandikiye  urabatoze ibyo kumusabira no kujya bibuka umuja wawe Monika kuri Altari”.
Ibi ni intangamugabo y’umuco wariho muri Kiliziya ya mbere wo gusabira abapfuye no kwemera imibereho yitwa Purigatori. Umuco wo guturira abapfuye amasengesho n’ibitambo dusanga na none wari ushinze imizi mu Bayahudi banyanyagiye ku isi hose cyane cyane muri Amarika bakunda kuvuga bashyingura “Muvandimwe tubuze, turakwifuriza gusanga inzugi z’ijuru zuguruye, nuko ukirebera umurwa w’amahoro n’ahantu h’ihirwe ry’iteka, … Umwami w’abami, mu mpuhwe ze zitagira ingano, aramuhishe mu gicucu cy’amababa ye. Kandi narangiza iminsi yagenewe, azamukangure amushore ku isoko y’ihirwe rye”.
                                         
               Tugendeye kuri izi nyigisho rero nk’Abanyagatolika twemera tudashidikanya ko iyo umuntu apfuye hari inzira ebyiri ziba zimutegereje, akaba agomba kunyura muri imwe muri zo. Inzira ya mbere ni igana mu ijuru. Abantu bapfa bagahita binjira mu ihirwe ry’ijuru ako kanya ni bake cyane, ni ba bandi b’intwari ku buryo bapfa nta busembwa bw’icyaha bukibarangwaho. Ibi biba cyane ku bahorwa Imana n’abandi batagatifu b’ibirangirire. Abenshi rero mu bagana ijuru, babanza kunyura mu Purgatori ari ryo isukuriro. Umubare munini w’abapfa ni abapfana ibyaha bito. Ntibashobora guhita binjira mu ijuru na none ariko kandi ntibakwiye guhita batabwa mu muriro. Babanza gusukurwa kuko nta cyanduye gishobora kwinjira mu ijuru. Bakora igihano kigendanye n’icyaha cyabo, bakabanza kwishyura umwenda w’ibyiza basize badakoze bakabona gusanga Imana bacyeye. Aba rero baba hagati y’ijuru (baba bategereje kwinjiramo) n’umuriro w’iteka (baba barokotse).
Umuriro w’iteka ni inzira ya kabiri y’abanangiye, bakagomera Imana ku buryo bukabije kandi bakanga n’impuhwe zayo. Abo ni abambari ba Sekibi bahitamo kumusanga. Abo nta sengesho ry’abazima bakeneye kuko icyagiye mu muriro nticyavayo.
               Isengesho ryo gusabira abapfuye rero rireba gusa bariya bari mu Purgatori. Ni bo baba barikeneye kugira ngo ribabohore, binjire mu ijuru, bave mu bubabare bwa Purgatori, dore ko buri wese ahababarira cyane cyangwa buhoro bitewe n’uburemere bw’ibyaha bye. Muri Purgatori kandi umuntu atindamo cyangwa akavamo vuba. Atindamo bitewe no kubura ubutabazi bw’abazima bari ku isi, akavamo vuba bitewe na none n’ubwo butabazi, binagendeye kandi na none no ku buremere bw’ibyaha bye.

Papa mwiza

mwabonye ko uwihayimana ari impanto y'ibyishimo Imana igenera isi

Tuesday, May 10, 2016

nyagasani twasanga nde wundi part2

Ø  Yezu, Umutabazi n'Umukiza

Yezu ntiyigaragaje nka Ntama w'Imana n'Umugati w'ubugingo gusa; ataretse ubwo buryo bwombi bwo kutwigaragariza no kutwiyegereza, Yezu Kristu yatubereye umutabazi n'umurengezi ndetse na n'ubu aracyakomeza kuduhundagazamo ibikorwa bye by'ubutabazi kuko atigeze atererana abamwiyambaza ngo yoye kubarengera. Umuhanuzi Zakariya yahanuye Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro, Zak.9,9. Uwo mukiza ni Yezu wadutabaje urupfu rwo kumusaraba, maze amazi yavubutse mu rubavu rwe atwuhagira ibyaha. Akimara gupfa, bamwe bagize ubwoba, bariheba, batangira gutekereza ko baruhiye ubusa bakurikira Yezu, nyamara izuka rye ryabaye amizero ahamye avana mu buhakanyi no mu gushidikanya. Intumwa zabanaga na Yezu zari zariboneye akiza abahanzweho n'abafite ubundi burwayi bunyuranye, azura, ahumura, azitabara igihe zugarijwe n'umuhengeri,... ibyo bikarushaho kubongerera ukwemera n'icyizere bamufitiye, ni yo mpamvu bahisemo neza banga kwitandukanya n'Imana Nyir'ubutabazi butigeze kuboneka ku isi! Bavandimwe, twe twasomye muri Bibiliya ibitangaza Yezu yakoze n'ibyo yigishije, ni kuki tutamurambaho?  Ibyo tuzi ku mucunguzi wacu n' ibyo tubona adahwema gukorera umuryango we bidusigira iki? Tubura iki ngo tugumane na we ko adahwema kuduhamiriza, twe twamuhisemo, ko tutibeshe? Uhoraho aba hafi y'abamwiyambaza, hafi y'abamwiyambaza babikuye ku mutima, Zab.145,18.

Yezu yaradutabaye adukiza umwijima w'urupfu. Izuka rye n'iyoherezwa rya Roho Mutagatifu byakomeje intumwa kandi binazitera imbaraga mu rukundo zifitiye Yezu Kristu zitakibonesha amaso y'umubiri no kumwamamaza zishize amanga kugeza ndetse n'igihe zimuhowe. Yezu,  Intumwa zarambyeho, yakomeje kubana na zo mu bitangaza yabashobozaga no mu makuba bahuraga na yo, koko Uhoraho ni umunyampuhwe kandi akaba n' indahemuka; ari imbere, ari n'inyuma yacu, hose aba ahari, maze akadutwikiriza ikiganza cye, Zab.139,5!


Bavandimwe, Yezu Kristu ntiyigeze atererana umuryango: Adutabara    adukura mu nzara z'urupfu ku bwa Batisimu na Penetensiya bidukura mu cyaha, ingabire z'ikirenga agenera Kiliziya. Twumva abantu bashimira Imana kubyo yabakoreye, ibyago yabarinze, ubufasha bwayo mu gihe cy'amage ndetse n'ibyiza adahwema kubagirira. Intumwa rero zari zarasogongeye ku byiza by'Umukiza, zikibisonzeye kandi zigitegereze mu kwemera ko zizabihabwa ku buryo busendereye igihe kigeze. Ntabwo zari gusiga Uwazihamagaye. Twe se ntitubona ubwiza bw'Imana mu buzima bwacu? Twarenga ibyo adukorera, tugategera amaboko nde, ngo aduhe iki twaburanye Yezu? Bavandimwe, muri iyi si ntidushobora kubona umunezero usendereye-kabone n'iyo twatunga ibya mirenge ku ntenyo- mu gihe twitandukanije na Kristu, twiroha mu maraha atwambura ubugingo. Umunezero wacu ugomba gushingira kuri Kristu Umutabazi udahwema kurinda ubushyo bwe. Igihe twitandukanije n'Umutabazi ntitukishuke ko Imana izaturengera kandi igihe twishoye mu cyaha, ntitukibeshe ko Ubutabazi bw'Imana buri kumwe natwe! Mana, twamenye ibyiza byawe tukiri bato, twitandukanya n'icyaha tubatizwa; turaje Yezu, twitabye ijwi ryawe, tuje iwawe ngo utubere ubuvunyi kuko uru rugamba turwana rurakomeye, abanzi turwana nabo si abantu, ni ibikomangoma by'iyi si. Ngwino uturengere, twe twaguhisemo, uhamirize abagishidikanya ko tutibeshe!
Soma:
F Matayo 4,24-25. 9,27-33
F Luka 5,12-25
F Mariko 1,29-31/5,21-43 na 9,14-29

Ø  Yezu, Umuyobozi


Ibyanditswe bitagatifu, mu bitabo by'abahanuzi, bitubwira Emanweli, Umwami w'amahoro akaba n'Umujyanama w'agatangaza, ni Yezu Kristu, uruta Hezekiya! Yezu ni we Mukiza w'ukuri ukomoka kuri Abrahamu, we Imana yari yarasezeranije iti"Amahanga yose y'isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe, Intg.22,18" akaba na Mwene Dawudi binyuze muri iri sezerano; "Inzu yawe n'ubwami bwawe bizahoraho iteka imbere yanjye, 2Sim.7,16". Abahanuzi Izayi na Yeremiya nabo bahanuye ko Umukiza azavukira mu nzu ya Dawudi (Iz.11,1-10 na Yer.23,5.33,15).
Ibi byose, ntawashidikanya ko Intumwa zari zarabisomye cyangwa zarabibwiwe. Yezu  Kristu ni Umwami uyobora abe, mu butabera n'ubutungane, mu rumuri rw'agatangaza, ku mukiro, amahoro n'umunezero bisendereye, ku Mana Data, aho umwana w'intama uzabana n'ikirura n'umwana w'umuntu akigaragura mu cyari cy'inshira! Nguwo Uwo intumwa zakurikiye, Uwo bacumi na babiri banze gusiga kugeza ku ndunduro y'ubuzima bwabo! Twasanga nde? Yezu ubwe yarivugiye ati nta we ugera kuri data atanyuzeho. Ibyo yabihamyaga kuko ari inzira, ukuri n'ubugingo, Yh.14,6. Intumwa zari zizi neza ko ari we Malayika yavugaga, igihe abwiye Umwari Mariya ati"Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Nyir'ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira, Lk.1,31-33", nuko zirashishoza, zisanga zitasiga Mwene Nyir'ijuru, Nyir'ingoma itazashira, We uzakiza umuryango we ibyaha byawo, Mt.1,21. Abigishwa be kandi bari barumvise igitangaza cyabaye mu gihe Yezu yabatizwaga na Yohani, ndetse n'ukuntu yananiye umushukanyi, akamutsindisha ibyanditswe bitagatifu, Mt.4,1-11. Ibyo bari bamuziho mbere na nyuma yo kumukurikira ni byo byabongereye ukwemera kandi bigukomereza mu nyota yo kukongera, bituma bamwizirikaho, banga kwigendera nka ba bigishwa bamukurikiye batamwemera bihamye, Yh.6,66.
Bavandimwe, tuzi uko Imana yateguye kuvakera umugambi wo kuducungura, tukamenya Yezu wabyawe na Mariya mu buzima bwe bwo ku isi n'uko akomeje gukora kuva akizuka; kuki tutakunga mu ry'Intumwa tugira duti "Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo bw'iteka. Twe twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y'Imana", Yh.6,68-69? Tuzi ibitangaza yakoreye abamwizeye ndetse tunabona ibyo akomeje gukorera benemuntu, kuki tutanyurwa n'ibyo ngo tumwizirikeho? Niba dukunda Yezu, twemera ko yaducunguye, nitubabazwe bikomeye no kumuhemukira, turangwe iteka no guharanira ikimushimisha, tuzira kwitandukanya na We, kabone n'iyo twaba tugeragezwa cyane.



Mariya Madalena, Yezu yakijije roho mbi ndwi, ntiyigeze atererana Kristu n'ubwo bitashobokaga ko ajya mu mwanya we ariko yaramuherekeje mu nzira y'umusaraba kugeza ubwo ashinguwe. Hamwe na Mariya Nyina wa Yakobo, na Salome, Madalena yajyanye umubavu wo gusiga umurambo wa Yezu, asanga yazutse; uwo Yezu yakijije yakagombye kumukurikira ubutareba inyuma. Madalena, Yezu yabonekeye bwa mbere azutse, natubere urugero rwo kudatererana Umukiza. Gukorera Yezu bishobora, mu ntangiro, kutumvikana neza, nyamara uko ugenda urushaho kwinjira muri iryo banga ni ko uburyohe bwo gukorera Yezu burushaho kugushingamo imizi. Simoni w'i Sileni yatwaje Yezu umusaraba ku ngufu z'abasirikare; babimuhatiye atabyumva, abikora atabishaka kubera kubura uko agira, nyamara uko bigiraga imbere mu rugendo ni ko yarushagaho kunga ubumwe na Yezu mu gutwara umusaraba! Igihe bageze ku iherezo ry'urugendo, Simoni ntiyari agishaka gusiga Yezu wenyine, kugeza ubwo abamuhatiye gutwara umusaraba banamuhatiye kugenda bageretseho n'inkoni. Bikira Mariya na we ntiyigeze ashimishwa no kuba kure y'Umwana we, yarahari ku musaraba ndetse no ku munsi wa Penekositi yari kumwe na bacumi na babiri. Ukunda Yezu ntiyakwitandukanya na We n'abe! Petero uhagarariye abandi, Bikira Mariya, Simoni na Yohani batubere urugero rwiza rwo kwizirika kuri Yezu, umucunguzi w'abantu, kuba hafi abavandimwe bari mu ngorane no kubafasha guheka umusaraba batwaye.

Bavandimwe, umukiro uraharanirwa, Imana yaturemye tutabigizemo uruhare, twitandukanya nayo twumvira sekibi, ntizadukiza tutabigizemo uruhare: Tera intambwe ushaka Imana nayo irazikuba ikwihishurira. Umuhanzi ati nakuvaho nkajya he, nkasanga nde wundi utari wowe? Amaraso yawe y'igiciro ni yo dukesha ubu buzima bwacu, habwa impundu Nyir'isi n'ijuru Mana yanjye nzahora nkuririmbira!
Tuje iwawe Rugira mwiza, tuje kukuramya no kugukuza, twatumiwe n'ubuntu n'imbabazi ugira, twasanga nde wundi ko ari wowe wenyine ufite ijambo ry'ubugingo bw'iteka! Bavandimwe, gukurikira Yezu Kristu si ukuba uwihayimana ahubwo ni ukwiha Imana mu bikorwa byawe bya buri munsi!

NYAGASANI, TWASANGA NDE WUNDI? 1




Hano ku isi, abantu bakundana ntibaba bashaka gutandukana mu gihe bari kimwe. Abakundana bifuza guhorana kuko kuba hamwe kwabo bibazanira umunezero, ni ngombwa rero kudatandukana kugira ngo bagume muri ibyo byishimo nta kibarogoya. Uwo ukunda uramutetesha, ukamubwira utugambo twiza tumwurura n'utumusetsa, ugahora uharanira kutamubabaza ndetse n'igihe bibaye ukihutira kumusaba imbabazi. Iyi mibereho, nubwo itagaragaza ku buryo bwuzuye urukundo rwa Kristu, ni agace gato/ akagero gato gafasha umuntu kuzirikana ku rukundo ntagereranwa rw'Imana Data yaturemye na Mwana waducunguye. Yezu, waducunguje ubuzima bwe mu rupfu rubi cyane, yatugaragarije urukundo ruhebuje. Muri we duhinduka abana b'Imana, tugahabwa Roho Mutagatifu, tugakizwa ibyaha, tugakora bimwe mu bitangaza yakoze kandi tugakira urupfu rw'iteka. Ibi byose bishobokera abamwakiriye nk'umugati utanga ubugingo, wa wundi umara uwuhawe inzara n'inyota afitiye Imana. Yezu igihe avuze ko ari umugati wamanutse mu Ijuru, hari ababyijujutiye barimo n'abigishwa baretse kumukurikira, bavanamo akabo karenge. Ikigaragara ni uko abo bigishwa bakurikiraga Yezu bamwemera uko atari, n'ubwo bimeze gutyo bwose, ikibabaje kurusha  ni uko banze kwakira Kristu uko abihishuriye, bagahitamo kumuhunga we nzira, ukuri n'ubugingo. Ni bwo Yezu abajije ba cumi na babiri ati"namwe se murashaka kwigendera?" Kuki bacumi na babiri bakomeje kwizirika kuri Yezu? Umuririmbyi ati

Ø  Yezu, Ntama w'Imana, Umucunguzi w'abantu

Abigishwa bamwe, nka Andreya, biyumviye n'amatwi yabo ijambo ryerekana Yezu bagejejweho na Yohani mubatiza, wavukiye guteguriza Nyagasani. Yohani batisita, ubwe yivugiye ati"Nguyu Uwo navuze nti 'Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye,Yh.1,15" kandi arongera ati"Dore Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi", Yh.1,29 . Yohani Batisita, ijwi ry'uvugira mu butayu risaba gutunganya inzira ya Nyagasani, akimara kubona Umwana w'Imana, ntiyagundiriye kuba umwigisha kuko yari azi neza kandi yemera rwose ko  Yezu amurusha ububasha, kuburyo adakwiriye no gukuramo inkweto Ubatirisha Roho Mutagatifu n'umuriro, Mt.3,11 ahubwo yiyambuye ubwigishwa n'abigishwa, nuko abiharira Umwigisha mukuru ari we Yezu Kristu. Abigishwa ba Yohani bakimara kwerekwa Ntama w'Imana, bahise bamukurikira kuko ari we ukiza ibyaha by'abantu, we Data yivugiye ati" uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira", Mt.3,17. Abigishwa, ba cumi na babiri, bari bareretswe Ukiza ibyaha by'abantu, baramwibonera,  baramwemera kandi baramukurikira kugira ngo babane na we. Bakomeje kugengwa n'inyota yo kwibera iruhande rwe, bamutega amatwi kugira ngo abagezeho amagambo y'ubugingo bw'iteka. Bavandinwe, natwe- abakristu- ntawundi Mwigisha dufite utari Yezu Kristu waducunguye! Nitwikomezemo inyota yo kuzabona Ijuru tumunyuzrho, we nzira igana ku Mana Data. Mu byo duhura nabyo byose, cyane cyane ibigeragezo, dukomeze kwiringira Imana, tuye umwanya w'ibanze: Ntagikwiriye kudukereza mu kwegera Imana, ntakigomba kudutanya nayo ngo twiyambaza ibihita, oya ntibikabeho! Ntawundi amizero yacu ashingiyeho, nta n'uwo urugendo rwacu rugomba kuganaho utari Ntama w'Imana; Umushumba mwiza n'umuzabibu w'ukuri tubereye amashami; Abatazamusanga ntibazamubona kandi utaba muri we azajugunywa nk'ishami ritera, maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya, Yh.15,6.
Igitabo cy'Intangiriro, kimwe mu bitabo bitanu by'Amategeko, kitugezaho amateka y'iremwa n'iuafika ry'icyaha cyo cyazanye urupfu mu bantu. Eva yarenze ku itegeko ry'Umuremyi nuko ahitamo kumvira ikiremwa, Sekibi, bityo yitandukanya atyo n'Uwamuremye mu ishusho ye. Bavamdimwe, tuzi kandi ko ingaruka y'icyaha ari urupfu mu gihe Ingabire y'Imana ari ubugingo bw'iteka muri Kristu Nyagasani, Rom.6,23. Kubw'ibyo, Adamu na Eva, bacumuye, bari bakwiriye gupfa iyo hataza kubaho impuhwe z'Imana, zo zabavuburiye ubuzima mu rupfu rw'inyamaswa yabambitse. Amateka y'ugucungurwa k'umuryango w'Imana atwereka ko intama yakoreshwaga nk'igitambo gihongerera ibyaha no mu bundi bwoko bw'ibitambo.
F Intg.22,7-8
F Iyim.12,21.26-27/ 20,24
F Lev. umutwe wa 3 kugeza kuwa 7.
Kugira ngo umuntu ababarirwe, hagombaga kumeneka amaraso y'inyamaswa: amaraso y'inyamaswa itacumuye ni yo yaheshaga muntu kwigorora ku Mana yahemukiye. Ibyo bitambo byahoraga bitambwa uko umuntu acumuye, bikagenura Uzitangaho igitambo kizima kandi kitagira intenge, igitambo kimwe rukumbi kironkera isi yose umukiro. Uwo ni Yezu wahanuwe mu Isezerano rya kera, akamenyeshwa na Malayika Gaburiyeli, agategurizwa na Yohani Mubatiza, agahamywa na Imana Data ubwo yabatizwaga. Intumwa zakurikiye Kristu, bacumi na babiri, bari baramaze gucengerwa n'ubwo buvunyi n'ubucunguzi bamukesha, bituma bamurambaho. Nonese bavandimwe, twasiga uwatwiguranye tukaronka ubuzima tugasanga nde? Umuhanzi Faida albert ati mfite uwo negamiye, ampora iruhande antoza gukora icyiza!

Ø  Yezu, Umugati utanga ubuzima

Mu mibereho y'abayahudi, umugati wari ifunguro rya buri munsi ry'abakene, ifunguro ry'aboroheje-abashonji- umugati wari ubuzima bwabo. Yezu, mu myigishirize ye, Ijambo rye yarikomereshaga ibimenyetso n'ibitangaza, ibyo bigatuma abantu benshi bemera bakanamukurikira n'ubwo harimo abamukurikiraga batagamije guhaza roho zabo, ahubwo bagamije guhaza inda zabo. Yezu yahereye ku ifunguro ryoroheje ry'abakene, umugati, nuko abamenyesha ko ari we utanga ubuzima. Ni we mugati nyabuzima utambutse kure uwatungaga benshi mu bayahudi. Yezu ni we Mugati utanga ubugingo, umusanga wese ntazasonza bibaho, n'umwemera ntazagira inyota bibaho! Yh.6,35  Yezu  ni umugati muzima wamutse mu ijuru kandi umurya  azabaho iteka, umugati atanga ni umubiri we kugura ngo isi igire ubugingo.Yh.6,51
Yezu yabanje guhaza abantu ibihumbi bitanu ku migati itanu n'amafi 2 kugira ngo asobanurire abari bamukurikiye ko ariwe nyirububasha busesuye ku biribwa n'inzara- ese twe ntabyo dushima  twakorewe na Yezu Kristu?- Iki gitangaza cyatumye akurikirwa na benshi nuko aherako abigisha ko batagomba gutwarwa no gutunga umubiri gusa, ahubwo ko bagomba kurenga kuri ibyo bagaharanira gushaka no kwakira ibitunga roho zabo, byo bizirinda umuriro w'iteka! Yezu ati"ndababwira ukuri koko: Ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw'iteka, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso, Yh.6,26-27." Igitangaza cyo gutubura imigati yafatwaga nk'ubuzima bw'umukene, nicyo mbarutso yo kumenyesha imbaga ko Yezu ari we Mugati utanga ubuzima wamanutse mu ijuru, uruta Manu abakurambere baririye mu butayu bakarenga bagapfa. Yezu uduha ubuzima bw'iteka, kumuvaho bisobanura iki? Ntama w'Imana waducunguye akadusubiza ubuzima, we utwiha mu Ukaristiya nk'umugati ubeshaho iteka, wamunganya iki? Bavandimwe, duharanire gutungwa n'Ukaristiya; Umugati utanga ubugingo kandi twemere ntakuruhanya uwo duhawe kugira ngo aduhaze kandi adukoreremo bityo tuzaronka umunezero w'iteka. Umuririmbyi ati" Yezu Kristu Mukunzi wanjye, mpa gutungwa na we, mbe muri wowe ube muri jye, maze umpe kutagushavuza."

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...