Hano ku isi, abantu bakundana ntibaba bashaka
gutandukana mu gihe bari kimwe. Abakundana bifuza guhorana kuko kuba hamwe
kwabo bibazanira umunezero, ni ngombwa rero kudatandukana kugira ngo bagume muri
ibyo byishimo nta kibarogoya. Uwo ukunda uramutetesha, ukamubwira utugambo
twiza tumwurura n'utumusetsa, ugahora uharanira kutamubabaza ndetse n'igihe
bibaye ukihutira kumusaba imbabazi. Iyi mibereho, nubwo itagaragaza ku buryo
bwuzuye urukundo rwa Kristu, ni agace gato/ akagero gato gafasha umuntu
kuzirikana ku rukundo ntagereranwa rw'Imana Data yaturemye na Mwana
waducunguye. Yezu, waducunguje ubuzima bwe mu rupfu rubi cyane, yatugaragarije
urukundo ruhebuje. Muri we duhinduka abana b'Imana, tugahabwa Roho Mutagatifu,
tugakizwa ibyaha, tugakora bimwe mu bitangaza yakoze kandi tugakira urupfu
rw'iteka. Ibi byose bishobokera abamwakiriye nk'umugati utanga ubugingo, wa
wundi umara uwuhawe inzara n'inyota afitiye Imana. Yezu igihe avuze ko ari
umugati wamanutse mu Ijuru, hari ababyijujutiye barimo n'abigishwa baretse
kumukurikira, bavanamo akabo karenge. Ikigaragara ni uko abo bigishwa
bakurikiraga Yezu bamwemera uko atari, n'ubwo bimeze gutyo bwose, ikibabaje
kurusha ni uko banze kwakira Kristu uko
abihishuriye, bagahitamo kumuhunga we nzira, ukuri n'ubugingo. Ni bwo Yezu
abajije ba cumi na babiri ati"namwe se murashaka kwigendera?" Kuki
bacumi na babiri bakomeje kwizirika kuri Yezu? Umuririmbyi ati
Ø Yezu, Ntama w'Imana, Umucunguzi w'abantu
Abigishwa bamwe, nka Andreya, biyumviye n'amatwi
yabo ijambo ryerekana Yezu bagejejweho na Yohani mubatiza, wavukiye guteguriza
Nyagasani. Yohani batisita, ubwe yivugiye ati"Nguyu Uwo navuze nti 'Uje
ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye,Yh.1,15" kandi arongera ati"Dore
Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi", Yh.1,29 . Yohani Batisita,
ijwi ry'uvugira mu butayu risaba gutunganya inzira ya Nyagasani, akimara kubona
Umwana w'Imana, ntiyagundiriye kuba umwigisha kuko yari azi neza kandi yemera
rwose ko Yezu amurusha ububasha, kuburyo
adakwiriye no gukuramo inkweto Ubatirisha Roho Mutagatifu n'umuriro, Mt.3,11
ahubwo yiyambuye ubwigishwa n'abigishwa, nuko abiharira Umwigisha mukuru ari we
Yezu Kristu. Abigishwa ba Yohani bakimara kwerekwa Ntama w'Imana, bahise bamukurikira
kuko ari we ukiza ibyaha by'abantu, we Data yivugiye ati" uyu ni Umwana
wanjye nkunda cyane unyizihira", Mt.3,17. Abigishwa, ba cumi na babiri,
bari bareretswe Ukiza ibyaha by'abantu, baramwibonera, baramwemera kandi baramukurikira kugira ngo babane
na we. Bakomeje kugengwa n'inyota yo kwibera iruhande rwe, bamutega amatwi
kugira ngo abagezeho amagambo y'ubugingo bw'iteka. Bavandinwe, natwe-
abakristu- ntawundi Mwigisha dufite utari Yezu Kristu waducunguye!
Nitwikomezemo inyota yo kuzabona Ijuru tumunyuzrho, we nzira igana ku Mana
Data. Mu byo duhura nabyo byose, cyane cyane ibigeragezo, dukomeze kwiringira
Imana, tuye umwanya w'ibanze: Ntagikwiriye kudukereza mu kwegera Imana,
ntakigomba kudutanya nayo ngo twiyambaza ibihita, oya ntibikabeho! Ntawundi
amizero yacu ashingiyeho, nta n'uwo urugendo rwacu rugomba kuganaho utari Ntama
w'Imana; Umushumba mwiza n'umuzabibu w'ukuri tubereye amashami; Abatazamusanga
ntibazamubona kandi utaba muri we azajugunywa nk'ishami ritera, maze yumagane,
kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya, Yh.15,6.
Igitabo cy'Intangiriro, kimwe mu bitabo bitanu
by'Amategeko, kitugezaho amateka y'iremwa n'iuafika ry'icyaha cyo cyazanye
urupfu mu bantu. Eva yarenze ku itegeko ry'Umuremyi nuko ahitamo kumvira
ikiremwa, Sekibi, bityo yitandukanya atyo n'Uwamuremye mu ishusho ye.
Bavamdimwe, tuzi kandi ko ingaruka y'icyaha ari urupfu mu gihe Ingabire y'Imana
ari ubugingo bw'iteka muri Kristu Nyagasani, Rom.6,23. Kubw'ibyo, Adamu na Eva,
bacumuye, bari bakwiriye gupfa iyo hataza kubaho impuhwe z'Imana, zo
zabavuburiye ubuzima mu rupfu rw'inyamaswa yabambitse. Amateka y'ugucungurwa
k'umuryango w'Imana atwereka ko intama yakoreshwaga nk'igitambo gihongerera
ibyaha no mu bundi bwoko bw'ibitambo.
F Intg.22,7-8
F Iyim.12,21.26-27/
20,24
F Lev. umutwe wa 3
kugeza kuwa 7.
Kugira ngo umuntu ababarirwe, hagombaga kumeneka
amaraso y'inyamaswa: amaraso y'inyamaswa itacumuye ni yo yaheshaga muntu
kwigorora ku Mana yahemukiye. Ibyo bitambo byahoraga bitambwa uko umuntu acumuye,
bikagenura Uzitangaho igitambo kizima kandi kitagira intenge, igitambo kimwe
rukumbi kironkera isi yose umukiro. Uwo ni Yezu wahanuwe mu Isezerano rya kera,
akamenyeshwa na Malayika Gaburiyeli, agategurizwa na Yohani Mubatiza, agahamywa
na Imana Data ubwo yabatizwaga. Intumwa zakurikiye Kristu, bacumi na babiri,
bari baramaze gucengerwa n'ubwo buvunyi n'ubucunguzi bamukesha, bituma
bamurambaho. Nonese bavandimwe, twasiga uwatwiguranye tukaronka ubuzima
tugasanga nde? Umuhanzi Faida albert ati mfite uwo negamiye, ampora iruhande
antoza gukora icyiza!
Ø Yezu, Umugati
utanga ubuzima
Mu mibereho y'abayahudi, umugati wari ifunguro rya
buri munsi ry'abakene, ifunguro ry'aboroheje-abashonji- umugati wari ubuzima
bwabo. Yezu, mu myigishirize ye, Ijambo rye yarikomereshaga ibimenyetso
n'ibitangaza, ibyo bigatuma abantu benshi bemera bakanamukurikira n'ubwo harimo
abamukurikiraga batagamije guhaza roho zabo, ahubwo bagamije guhaza inda zabo.
Yezu yahereye ku ifunguro ryoroheje ry'abakene, umugati, nuko abamenyesha ko
ari we utanga ubuzima. Ni we mugati nyabuzima utambutse kure uwatungaga benshi
mu bayahudi. Yezu ni we Mugati utanga ubugingo, umusanga wese ntazasonza
bibaho, n'umwemera ntazagira inyota bibaho! Yh.6,35 Yezu
ni umugati muzima wamutse mu ijuru kandi umurya azabaho iteka, umugati atanga ni umubiri we
kugura ngo isi igire ubugingo.Yh.6,51
Yezu yabanje guhaza abantu ibihumbi bitanu ku migati
itanu n'amafi 2 kugira ngo asobanurire abari bamukurikiye ko ariwe nyirububasha
busesuye ku biribwa n'inzara- ese twe ntabyo dushima twakorewe na Yezu Kristu?- Iki gitangaza
cyatumye akurikirwa na benshi nuko aherako abigisha ko batagomba gutwarwa no
gutunga umubiri gusa, ahubwo ko bagomba kurenga kuri ibyo bagaharanira gushaka
no kwakira ibitunga roho zabo, byo bizirinda umuriro w'iteka! Yezu
ati"ndababwira ukuri koko: Ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo
muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa
bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw'iteka, ibyo Umwana
w'umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso, Yh.6,26-27."
Igitangaza cyo gutubura imigati yafatwaga nk'ubuzima bw'umukene, nicyo mbarutso
yo kumenyesha imbaga ko Yezu ari we Mugati utanga ubuzima wamanutse mu ijuru,
uruta Manu abakurambere baririye mu butayu bakarenga bagapfa. Yezu uduha
ubuzima bw'iteka, kumuvaho bisobanura iki? Ntama w'Imana waducunguye
akadusubiza ubuzima, we utwiha mu Ukaristiya nk'umugati ubeshaho iteka,
wamunganya iki? Bavandimwe, duharanire gutungwa n'Ukaristiya; Umugati utanga
ubugingo kandi twemere ntakuruhanya uwo duhawe kugira ngo aduhaze kandi
adukoreremo bityo tuzaronka umunezero w'iteka. Umuririmbyi ati" Yezu
Kristu Mukunzi wanjye, mpa gutungwa na we, mbe muri wowe ube muri jye, maze
umpe kutagushavuza."
No comments:
Post a Comment