Tuesday, May 10, 2016

NYAGASANI, TWASANGA NDE WUNDI? 1




Hano ku isi, abantu bakundana ntibaba bashaka gutandukana mu gihe bari kimwe. Abakundana bifuza guhorana kuko kuba hamwe kwabo bibazanira umunezero, ni ngombwa rero kudatandukana kugira ngo bagume muri ibyo byishimo nta kibarogoya. Uwo ukunda uramutetesha, ukamubwira utugambo twiza tumwurura n'utumusetsa, ugahora uharanira kutamubabaza ndetse n'igihe bibaye ukihutira kumusaba imbabazi. Iyi mibereho, nubwo itagaragaza ku buryo bwuzuye urukundo rwa Kristu, ni agace gato/ akagero gato gafasha umuntu kuzirikana ku rukundo ntagereranwa rw'Imana Data yaturemye na Mwana waducunguye. Yezu, waducunguje ubuzima bwe mu rupfu rubi cyane, yatugaragarije urukundo ruhebuje. Muri we duhinduka abana b'Imana, tugahabwa Roho Mutagatifu, tugakizwa ibyaha, tugakora bimwe mu bitangaza yakoze kandi tugakira urupfu rw'iteka. Ibi byose bishobokera abamwakiriye nk'umugati utanga ubugingo, wa wundi umara uwuhawe inzara n'inyota afitiye Imana. Yezu igihe avuze ko ari umugati wamanutse mu Ijuru, hari ababyijujutiye barimo n'abigishwa baretse kumukurikira, bavanamo akabo karenge. Ikigaragara ni uko abo bigishwa bakurikiraga Yezu bamwemera uko atari, n'ubwo bimeze gutyo bwose, ikibabaje kurusha  ni uko banze kwakira Kristu uko abihishuriye, bagahitamo kumuhunga we nzira, ukuri n'ubugingo. Ni bwo Yezu abajije ba cumi na babiri ati"namwe se murashaka kwigendera?" Kuki bacumi na babiri bakomeje kwizirika kuri Yezu? Umuririmbyi ati

Ø  Yezu, Ntama w'Imana, Umucunguzi w'abantu

Abigishwa bamwe, nka Andreya, biyumviye n'amatwi yabo ijambo ryerekana Yezu bagejejweho na Yohani mubatiza, wavukiye guteguriza Nyagasani. Yohani batisita, ubwe yivugiye ati"Nguyu Uwo navuze nti 'Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye,Yh.1,15" kandi arongera ati"Dore Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi", Yh.1,29 . Yohani Batisita, ijwi ry'uvugira mu butayu risaba gutunganya inzira ya Nyagasani, akimara kubona Umwana w'Imana, ntiyagundiriye kuba umwigisha kuko yari azi neza kandi yemera rwose ko  Yezu amurusha ububasha, kuburyo adakwiriye no gukuramo inkweto Ubatirisha Roho Mutagatifu n'umuriro, Mt.3,11 ahubwo yiyambuye ubwigishwa n'abigishwa, nuko abiharira Umwigisha mukuru ari we Yezu Kristu. Abigishwa ba Yohani bakimara kwerekwa Ntama w'Imana, bahise bamukurikira kuko ari we ukiza ibyaha by'abantu, we Data yivugiye ati" uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira", Mt.3,17. Abigishwa, ba cumi na babiri, bari bareretswe Ukiza ibyaha by'abantu, baramwibonera,  baramwemera kandi baramukurikira kugira ngo babane na we. Bakomeje kugengwa n'inyota yo kwibera iruhande rwe, bamutega amatwi kugira ngo abagezeho amagambo y'ubugingo bw'iteka. Bavandinwe, natwe- abakristu- ntawundi Mwigisha dufite utari Yezu Kristu waducunguye! Nitwikomezemo inyota yo kuzabona Ijuru tumunyuzrho, we nzira igana ku Mana Data. Mu byo duhura nabyo byose, cyane cyane ibigeragezo, dukomeze kwiringira Imana, tuye umwanya w'ibanze: Ntagikwiriye kudukereza mu kwegera Imana, ntakigomba kudutanya nayo ngo twiyambaza ibihita, oya ntibikabeho! Ntawundi amizero yacu ashingiyeho, nta n'uwo urugendo rwacu rugomba kuganaho utari Ntama w'Imana; Umushumba mwiza n'umuzabibu w'ukuri tubereye amashami; Abatazamusanga ntibazamubona kandi utaba muri we azajugunywa nk'ishami ritera, maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya, Yh.15,6.
Igitabo cy'Intangiriro, kimwe mu bitabo bitanu by'Amategeko, kitugezaho amateka y'iremwa n'iuafika ry'icyaha cyo cyazanye urupfu mu bantu. Eva yarenze ku itegeko ry'Umuremyi nuko ahitamo kumvira ikiremwa, Sekibi, bityo yitandukanya atyo n'Uwamuremye mu ishusho ye. Bavamdimwe, tuzi kandi ko ingaruka y'icyaha ari urupfu mu gihe Ingabire y'Imana ari ubugingo bw'iteka muri Kristu Nyagasani, Rom.6,23. Kubw'ibyo, Adamu na Eva, bacumuye, bari bakwiriye gupfa iyo hataza kubaho impuhwe z'Imana, zo zabavuburiye ubuzima mu rupfu rw'inyamaswa yabambitse. Amateka y'ugucungurwa k'umuryango w'Imana atwereka ko intama yakoreshwaga nk'igitambo gihongerera ibyaha no mu bundi bwoko bw'ibitambo.
F Intg.22,7-8
F Iyim.12,21.26-27/ 20,24
F Lev. umutwe wa 3 kugeza kuwa 7.
Kugira ngo umuntu ababarirwe, hagombaga kumeneka amaraso y'inyamaswa: amaraso y'inyamaswa itacumuye ni yo yaheshaga muntu kwigorora ku Mana yahemukiye. Ibyo bitambo byahoraga bitambwa uko umuntu acumuye, bikagenura Uzitangaho igitambo kizima kandi kitagira intenge, igitambo kimwe rukumbi kironkera isi yose umukiro. Uwo ni Yezu wahanuwe mu Isezerano rya kera, akamenyeshwa na Malayika Gaburiyeli, agategurizwa na Yohani Mubatiza, agahamywa na Imana Data ubwo yabatizwaga. Intumwa zakurikiye Kristu, bacumi na babiri, bari baramaze gucengerwa n'ubwo buvunyi n'ubucunguzi bamukesha, bituma bamurambaho. Nonese bavandimwe, twasiga uwatwiguranye tukaronka ubuzima tugasanga nde? Umuhanzi Faida albert ati mfite uwo negamiye, ampora iruhande antoza gukora icyiza!

Ø  Yezu, Umugati utanga ubuzima

Mu mibereho y'abayahudi, umugati wari ifunguro rya buri munsi ry'abakene, ifunguro ry'aboroheje-abashonji- umugati wari ubuzima bwabo. Yezu, mu myigishirize ye, Ijambo rye yarikomereshaga ibimenyetso n'ibitangaza, ibyo bigatuma abantu benshi bemera bakanamukurikira n'ubwo harimo abamukurikiraga batagamije guhaza roho zabo, ahubwo bagamije guhaza inda zabo. Yezu yahereye ku ifunguro ryoroheje ry'abakene, umugati, nuko abamenyesha ko ari we utanga ubuzima. Ni we mugati nyabuzima utambutse kure uwatungaga benshi mu bayahudi. Yezu ni we Mugati utanga ubugingo, umusanga wese ntazasonza bibaho, n'umwemera ntazagira inyota bibaho! Yh.6,35  Yezu  ni umugati muzima wamutse mu ijuru kandi umurya  azabaho iteka, umugati atanga ni umubiri we kugura ngo isi igire ubugingo.Yh.6,51
Yezu yabanje guhaza abantu ibihumbi bitanu ku migati itanu n'amafi 2 kugira ngo asobanurire abari bamukurikiye ko ariwe nyirububasha busesuye ku biribwa n'inzara- ese twe ntabyo dushima  twakorewe na Yezu Kristu?- Iki gitangaza cyatumye akurikirwa na benshi nuko aherako abigisha ko batagomba gutwarwa no gutunga umubiri gusa, ahubwo ko bagomba kurenga kuri ibyo bagaharanira gushaka no kwakira ibitunga roho zabo, byo bizirinda umuriro w'iteka! Yezu ati"ndababwira ukuri koko: Ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw'iteka, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso, Yh.6,26-27." Igitangaza cyo gutubura imigati yafatwaga nk'ubuzima bw'umukene, nicyo mbarutso yo kumenyesha imbaga ko Yezu ari we Mugati utanga ubuzima wamanutse mu ijuru, uruta Manu abakurambere baririye mu butayu bakarenga bagapfa. Yezu uduha ubuzima bw'iteka, kumuvaho bisobanura iki? Ntama w'Imana waducunguye akadusubiza ubuzima, we utwiha mu Ukaristiya nk'umugati ubeshaho iteka, wamunganya iki? Bavandimwe, duharanire gutungwa n'Ukaristiya; Umugati utanga ubugingo kandi twemere ntakuruhanya uwo duhawe kugira ngo aduhaze kandi adukoreremo bityo tuzaronka umunezero w'iteka. Umuririmbyi ati" Yezu Kristu Mukunzi wanjye, mpa gutungwa na we, mbe muri wowe ube muri jye, maze umpe kutagushavuza."

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...