Thursday, May 12, 2016

PURGATORI N’ISENGESHO RYO GUSABIRA ABAPFUYE »


               « Nemera Imana Data ushobora byose, waremye ijuru n’isi ; Nemera na Yezu Kristu umwana w’ikinege w’Imana, waje mu nsi abyawe na Bikiramariya, akababara, agapfa, agahambwa, akazuka none  akaba yicaye iburyo bwa Se kandi ko azagarukana ikuzo ; Nemera Roho Mutagatifu ; Nemera Kiliziya Gatolika Ntagatifu ; Nemera ikizwa ry’ibyaha ; Nemera urusange rw’abatagatifu ; Nemera izuka ry’abapfuye n’ubugingo buzahoraho iteka ».

               Iyi baruwa igamije kumva neza icyo Purigatori ari cyo n’impamvu abantu (abakristu) bagomba gusabira ubutitsa ababo bapfuye. Iyi nyandiko irashingira kuri Bibiliya no ku nyigisho z’abayobozi ba Kiliziya.
Turahera kuri aya magambo y’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya ariwe HANS URS VON BALTAZAR aho agira ati : « Ijuru ni ugutaha ku Mana ; Umuriro ni ukuyibura ; Urubanza rwayo ni ukwerekwa ukuri ; Purigatori ni yo nkuyo yayo ».
Dore uko Ibyanditswe Bitagatifu bitubwira IJURU, PURIGATORI N’UMURIRO :
               Bibiliya itubwira ko mu gihe tukiriho tugomba gusabirana, tukaniyambaza abatagatifu n’abamalayika bitari ukubyikorera ubwacu ahubwo tubigirira na roho z’abavandimwe bacu bapfuye.
 Mu gitabo cya kabiri cy’Abamakabe bavuga uko YUDA yatsinze GORIGIYA akagarukana na bagenzi be guhamba abayahudi bari baguye ku rugamba. Ababwira gukoranya amafaranga y’amadrakima 2000 nyuma ayohereza i Yeruzalemu ngo bature igitambo cy’ibyaha (2 Mak 12, 43-46).
Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye abanyakorinti agira ati : «  Umurimo wa buri muntu uzagaragazwa ku munsi w’urubanza. Uzagaragazwa n’umuriro uzerekana agaciro k’igikorwa cya buri wese. Uwubaka ibizarinda uwo muriro azagororerwe na we uwubaka ibizakongoka ahombe. Ariko we arokoke, ibi bisa n’uvuye mu muriro waka” (1Kor 3, 13-15). Muri aya magambo Pawulo aratubwira ko amaherezo roho y’uriya muntu izakira, n’ubwo igifite imibabaro y’igihe gito twagereranya n’ibishashi by’umuriro wa Purigatori.
               Uretse ibyo Bibiliya Ntagatifu itubwira, abakurambere ba Kiliziya na bo bagiye basobanura inyigisho karande kandi z’uruhererekane zitubwira iby’abapfuye.
Ingero: Umwanditsi yasanze mu buvumo bwa Mutagatifu Karisiti i Roma, hari inyandiko nyinshi zitangaza amagambo abakristu ba mbere bapfuye bavuga ngo “mu masengesho yanyu muzatuzirikane twe abababanjirije”. Abari bazima na bo bagasubiza bati “urumuri ruhoraho nirubamurikire muri Kristu”. Inyandiko nk’iyi ni na yo dusanga ku nyubabako nyinshi zubakiwe abakristu bapfuye mbere ya 300. Naho umuco wo kubasabira tuwubwirwa cyane n’abakurambere ba Kiliziya. Nka TERTULIYANI avuga kabiri kose ibya Misa yo ku munsi wo gusabira abapfuye. Hamwe ati: “Buri mwaka ku munsi uzwi duturira abapfuye Igitambo kimeze nk’icyo kwibuka izuka ryabo”, n’ahandi ati “Umupfakazi wemera asabira roho y’umugabo we, utegerereje mu buruhukiro igihe azaherwa uruhare ku izuka rya mbere, akanamuturira amasengesho ku munsi wo kwibukaho umunsi yitabiyeho Imana”.
Mu isengesho rya Mutagatifu AMBORUWAZI Umwepiskopi w’I Milani yavugiye umwami Tewodori  ku munsi wo kumushyingura yabwiye Imana ati : “Urahe iruhuko ryuzuye umugaragu wawe Tewodori, uramuhe iruhuko wateguriye intungane zawe … Naramukunze, ni na yo mpamvu nifuza kumukurikira mu isi y’abazima ; sinzamureka kugeza ubwo nzaba namugejeje ku musozi mutagatifu wawe”.
               Imwe mu nyandiko zitagira uko zisa ku byerekeye roho zo muri Purigatori tuyikesha Mutagatifu Agusitini. Uwo mwepiskopi atubwira ko mu gihe nyina yari hafi yo kwitaba Imana, icyifuzo cye cya nyuma cyabaye iki ngiki: “Mwana wanjye umurambo wanjye ntukagutere inkeke, uzawuhambe ahabonetse hose ariko icyo ngusaba ni uko aho uzaba uri hose wanyibukira kuri Alitari ya Nyagasani”. Iryo jambo ni na ryo ryabaye intandaro y’iri sengesho  rya Mutagatifu Agusitini ngo Ni yo mpamvu inteye kugutakambira, Mana nkunda kubera ibyaha bya mama. Naruhukire mu mahoro hamwe n’umugabo we … Byongeye Nyagasani, abagaragu bawe ari bo bavandimwe banjye nkorera n’ururimi rwanjye  n’umutima wanjye n’ikaramu yanjye, hamwe n’abazasoma iyi mirongo mbandikiye  urabatoze ibyo kumusabira no kujya bibuka umuja wawe Monika kuri Altari”.
Ibi ni intangamugabo y’umuco wariho muri Kiliziya ya mbere wo gusabira abapfuye no kwemera imibereho yitwa Purigatori. Umuco wo guturira abapfuye amasengesho n’ibitambo dusanga na none wari ushinze imizi mu Bayahudi banyanyagiye ku isi hose cyane cyane muri Amarika bakunda kuvuga bashyingura “Muvandimwe tubuze, turakwifuriza gusanga inzugi z’ijuru zuguruye, nuko ukirebera umurwa w’amahoro n’ahantu h’ihirwe ry’iteka, … Umwami w’abami, mu mpuhwe ze zitagira ingano, aramuhishe mu gicucu cy’amababa ye. Kandi narangiza iminsi yagenewe, azamukangure amushore ku isoko y’ihirwe rye”.
                                         
               Tugendeye kuri izi nyigisho rero nk’Abanyagatolika twemera tudashidikanya ko iyo umuntu apfuye hari inzira ebyiri ziba zimutegereje, akaba agomba kunyura muri imwe muri zo. Inzira ya mbere ni igana mu ijuru. Abantu bapfa bagahita binjira mu ihirwe ry’ijuru ako kanya ni bake cyane, ni ba bandi b’intwari ku buryo bapfa nta busembwa bw’icyaha bukibarangwaho. Ibi biba cyane ku bahorwa Imana n’abandi batagatifu b’ibirangirire. Abenshi rero mu bagana ijuru, babanza kunyura mu Purgatori ari ryo isukuriro. Umubare munini w’abapfa ni abapfana ibyaha bito. Ntibashobora guhita binjira mu ijuru na none ariko kandi ntibakwiye guhita batabwa mu muriro. Babanza gusukurwa kuko nta cyanduye gishobora kwinjira mu ijuru. Bakora igihano kigendanye n’icyaha cyabo, bakabanza kwishyura umwenda w’ibyiza basize badakoze bakabona gusanga Imana bacyeye. Aba rero baba hagati y’ijuru (baba bategereje kwinjiramo) n’umuriro w’iteka (baba barokotse).
Umuriro w’iteka ni inzira ya kabiri y’abanangiye, bakagomera Imana ku buryo bukabije kandi bakanga n’impuhwe zayo. Abo ni abambari ba Sekibi bahitamo kumusanga. Abo nta sengesho ry’abazima bakeneye kuko icyagiye mu muriro nticyavayo.
               Isengesho ryo gusabira abapfuye rero rireba gusa bariya bari mu Purgatori. Ni bo baba barikeneye kugira ngo ribabohore, binjire mu ijuru, bave mu bubabare bwa Purgatori, dore ko buri wese ahababarira cyane cyangwa buhoro bitewe n’uburemere bw’ibyaha bye. Muri Purgatori kandi umuntu atindamo cyangwa akavamo vuba. Atindamo bitewe no kubura ubutabazi bw’abazima bari ku isi, akavamo vuba bitewe na none n’ubwo butabazi, binagendeye kandi na none no ku buremere bw’ibyaha bye.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...