« Nemera Imana Data ushobora
byose, waremye ijuru n’isi ; Nemera na Yezu Kristu umwana w’ikinege
w’Imana, waje mu nsi abyawe na Bikiramariya, akababara, agapfa, agahambwa,
akazuka none akaba yicaye iburyo bwa Se
kandi ko azagarukana ikuzo ; Nemera Roho Mutagatifu ; Nemera Kiliziya
Gatolika Ntagatifu ; Nemera ikizwa ry’ibyaha ; Nemera urusange
rw’abatagatifu ; Nemera izuka ry’abapfuye n’ubugingo buzahoraho
iteka ».
Iyi baruwa igamije kumva neza icyo Purigatori ari cyo n’impamvu abantu
(abakristu) bagomba gusabira ubutitsa ababo bapfuye. Iyi nyandiko irashingira
kuri Bibiliya no ku nyigisho z’abayobozi ba Kiliziya.
Turahera kuri aya magambo y’umuhanga mu nyigisho za
Kiliziya ariwe HANS URS VON BALTAZAR aho agira ati : « Ijuru ni ugutaha ku
Mana ; Umuriro ni ukuyibura ; Urubanza rwayo ni ukwerekwa
ukuri ; Purigatori ni yo nkuyo yayo ».
Dore uko Ibyanditswe Bitagatifu bitubwira IJURU,
PURIGATORI N’UMURIRO :
Bibiliya itubwira ko mu gihe tukiriho tugomba gusabirana, tukaniyambaza
abatagatifu n’abamalayika bitari ukubyikorera ubwacu ahubwo tubigirira na roho
z’abavandimwe bacu bapfuye.
Mu gitabo cya
kabiri cy’Abamakabe bavuga uko YUDA yatsinze GORIGIYA akagarukana na bagenzi be
guhamba abayahudi bari baguye ku rugamba. Ababwira gukoranya amafaranga
y’amadrakima 2000 nyuma ayohereza i Yeruzalemu ngo bature igitambo cy’ibyaha (2
Mak 12, 43-46).
Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye abanyakorinti
agira ati : « Umurimo wa buri muntu uzagaragazwa ku munsi
w’urubanza. Uzagaragazwa n’umuriro uzerekana agaciro k’igikorwa cya buri wese.
Uwubaka ibizarinda uwo muriro azagororerwe na we uwubaka ibizakongoka ahombe. Ariko
we arokoke, ibi bisa n’uvuye mu muriro waka” (1Kor 3, 13-15). Muri aya magambo
Pawulo aratubwira ko amaherezo roho y’uriya muntu izakira, n’ubwo igifite
imibabaro y’igihe gito twagereranya n’ibishashi by’umuriro wa Purigatori.
Uretse ibyo Bibiliya Ntagatifu itubwira, abakurambere ba Kiliziya na bo
bagiye basobanura inyigisho karande kandi z’uruhererekane zitubwira
iby’abapfuye.
Ingero: Umwanditsi
yasanze mu buvumo bwa Mutagatifu Karisiti i Roma, hari inyandiko nyinshi
zitangaza amagambo abakristu ba mbere bapfuye bavuga ngo “mu masengesho yanyu muzatuzirikane twe abababanjirije”. Abari bazima na bo
bagasubiza bati “urumuri ruhoraho
nirubamurikire muri Kristu”. Inyandiko nk’iyi ni na yo dusanga ku nyubabako
nyinshi zubakiwe abakristu bapfuye mbere ya 300. Naho umuco wo kubasabira
tuwubwirwa cyane n’abakurambere ba Kiliziya. Nka TERTULIYANI avuga kabiri kose ibya Misa yo ku munsi wo gusabira
abapfuye. Hamwe ati: “Buri mwaka ku munsi uzwi duturira abapfuye
Igitambo kimeze nk’icyo kwibuka izuka ryabo”, n’ahandi ati “Umupfakazi
wemera asabira roho y’umugabo we, utegerereje mu buruhukiro igihe azaherwa uruhare
ku izuka rya mbere, akanamuturira amasengesho ku munsi wo kwibukaho umunsi
yitabiyeho Imana”.
Mu isengesho rya Mutagatifu AMBORUWAZI Umwepiskopi w’I Milani yavugiye umwami Tewodori ku munsi wo kumushyingura yabwiye Imana ati : “Urahe
iruhuko ryuzuye umugaragu wawe Tewodori, uramuhe iruhuko wateguriye intungane
zawe … Naramukunze, ni na yo mpamvu nifuza
kumukurikira mu isi y’abazima ; sinzamureka kugeza ubwo nzaba namugejeje
ku musozi mutagatifu wawe”.
Imwe mu nyandiko zitagira uko zisa ku byerekeye roho zo muri Purigatori
tuyikesha Mutagatifu Agusitini. Uwo mwepiskopi atubwira ko mu gihe nyina yari
hafi yo kwitaba Imana, icyifuzo cye cya nyuma cyabaye iki ngiki: “Mwana wanjye umurambo wanjye ntukagutere
inkeke, uzawuhambe ahabonetse hose ariko icyo ngusaba ni uko aho uzaba uri hose
wanyibukira kuri Alitari ya Nyagasani”. Iryo jambo ni na ryo ryabaye
intandaro y’iri sengesho rya Mutagatifu
Agusitini ngo “Ni yo mpamvu inteye kugutakambira, Mana nkunda kubera ibyaha bya mama.
Naruhukire mu mahoro hamwe n’umugabo we … Byongeye Nyagasani, abagaragu bawe ari
bo bavandimwe banjye nkorera n’ururimi rwanjye n’umutima wanjye n’ikaramu
yanjye, hamwe n’abazasoma iyi mirongo mbandikiye urabatoze ibyo kumusabira no kujya bibuka
umuja wawe Monika kuri Altari”.
Ibi ni intangamugabo y’umuco wariho muri
Kiliziya ya mbere wo gusabira abapfuye no kwemera imibereho yitwa Purigatori.
Umuco wo guturira abapfuye amasengesho n’ibitambo dusanga na none wari ushinze
imizi mu Bayahudi banyanyagiye ku isi hose cyane cyane muri Amarika bakunda
kuvuga bashyingura “Muvandimwe tubuze, turakwifuriza gusanga inzugi z’ijuru zuguruye, nuko
ukirebera umurwa w’amahoro n’ahantu h’ihirwe ry’iteka, … Umwami w’abami, mu
mpuhwe ze zitagira ingano, aramuhishe mu gicucu cy’amababa ye. Kandi narangiza
iminsi yagenewe, azamukangure amushore ku isoko y’ihirwe rye”.
Tugendeye kuri izi nyigisho rero nk’Abanyagatolika twemera
tudashidikanya ko iyo umuntu apfuye hari inzira ebyiri ziba zimutegereje, akaba
agomba kunyura muri imwe muri zo. Inzira
ya mbere ni igana mu ijuru. Abantu bapfa bagahita binjira mu ihirwe
ry’ijuru ako kanya ni bake cyane, ni ba bandi b’intwari ku buryo bapfa nta
busembwa bw’icyaha bukibarangwaho. Ibi biba cyane ku bahorwa Imana n’abandi batagatifu
b’ibirangirire. Abenshi rero mu bagana ijuru, babanza kunyura mu Purgatori ari
ryo isukuriro. Umubare munini
w’abapfa ni abapfana ibyaha bito. Ntibashobora guhita binjira mu ijuru na none
ariko kandi ntibakwiye guhita batabwa mu muriro. Babanza gusukurwa kuko nta
cyanduye gishobora kwinjira mu ijuru. Bakora igihano kigendanye n’icyaha cyabo,
bakabanza kwishyura umwenda w’ibyiza basize badakoze bakabona gusanga Imana
bacyeye. Aba rero baba hagati y’ijuru (baba bategereje kwinjiramo) n’umuriro
w’iteka (baba barokotse).
Umuriro w’iteka ni inzira ya kabiri y’abanangiye, bakagomera Imana ku buryo bukabije
kandi bakanga n’impuhwe zayo. Abo ni abambari ba Sekibi bahitamo kumusanga. Abo
nta sengesho ry’abazima bakeneye kuko icyagiye mu muriro nticyavayo.
Isengesho
ryo gusabira abapfuye rero rireba gusa bariya bari mu Purgatori. Ni bo baba
barikeneye kugira ngo ribabohore, binjire mu ijuru, bave mu bubabare bwa
Purgatori, dore ko buri wese ahababarira cyane cyangwa buhoro bitewe
n’uburemere bw’ibyaha bye. Muri Purgatori kandi umuntu atindamo cyangwa akavamo
vuba. Atindamo bitewe no kubura ubutabazi bw’abazima bari ku isi, akavamo vuba
bitewe na none n’ubwo butabazi, binagendeye kandi na none no ku buremere
bw’ibyaha bye.
No comments:
Post a Comment