Thursday, May 12, 2016

Dore rero uko roho zo mu Purgatori zitabarwa



1.     Zitabarwa cyane cyane n’Igitambo cya Misa baziturira kandi nta cyagisimbura. Misa ni yo mfashanyo ikomeye umuntu yaha uwe witabye Imana. Ni inshingano ku mukristu nyawe gusabira uwe witabye Imana, amushyingura gikristu ku munsi yapfuyeho ariko ntacire aho, akajya ananyuzamo akamusabira. Misa isomwe ituriwe uwitabye Imana imuronkera imigisha myinshi kurusha andi masengesho yose.  Tugendeye ku muco wa Kiliziya, usabira uwe, binyuze mu gitambo cy’Ukaristiya, agomba kugira ituro ryihariye agenera Kiliziya, iryo turo akaba ari nk’impongano itangiwe nyakwigendera kuko we nta cyo aba agishobora kwikorera. Niba mu gushyingura umuntu wacu dutegura ibyangombwa byose ngo tumuherekeze mu cyubahiro, ntibikwiye ko twakubaha umubiri we gusa tuwushyira mu isanduku ihenze cyane, cyangwa dukora iminsi mikuru aho twirira tukinywera we bitamugeraho, ngo twibagirwe icy’ingenzi aricyo kurokora roho ye, tuyiturira igitambo cya Misa. Amafaranga yo gusaba Misa yo gushyingura gikristu ntagomba gufatwa nk’igihombo umuryango wa nyakwigendera ugize mu byerekeye umutungo ; mu by’ukuri umuntu wese upfuye aba asize umutungo mwinshi kabone n’iyo yaba uruhinja, kuko umwana na we ni umukire, ni umwami. Ni kuki twasigarana imitungo ye, tuyishimiramo cyangwa ndetse tuyimaraniranamo, ntitube twakoramo ngo dutange ituro ryo gusabira roho ye ko aricyo cyonyine gikomeye aba adusaba kumukorera ? Abakristu bamenye uburyo roho z’abapfuye zikenera Misa buri munsi bajya bazisabira izo Misa. Hari abakristu bamaze gutera imbere mu gusabira roho zo mu Purgatori (urugero nko muri Paruwasi ya RUKOMO). Natwe dukwiye kugerageza.
2.     Icya kabiri gitabara izo roho ni imibabaro abantu bamwe bakiri ku isi biyemeza kugira ku giti cyabo, bakayakira nk’impongano y’ibyaha by’abapfuye. Urugero : MARIYA SIMMA wabonekewe na roho zo mu Purgatori yagiye kenshi yikorera imisaraba yazo, zikamusaba kuzirangiriza ibyo zitari zaratunganyije ku isi, yamara kubikora zikamushimira zivuga ko zabohowe Purgatori ko zageze mu ijuru.
3.     Rozari : Uretse Misa nta kindi kirusha Rozari gutabara roho z’imbabare za Purgatori. Ni nyinshi zibohorwa buri munsi kubera Rozari kandi zagombaga gutegereza imyaka myinshi mu bubabare.
4.     Inzira y’umusaraba na yo irazorohereza.
5.     Indulgensiya nazo zirazifasha. Indulgensiya ni amasengesho cyangwa ibikorwa by’ubuyoboke umukristu avuga cyangwa akora bikamuronkera imigisha yihariye. Urugero : Nk’uwakora urugendo rutagatifu akajya i Kibeho ajyanywe no gusabira kanaka witabye Imana, iryo sengesho ryagira akamaro cyane kuri roho y’uwo muntu usabirwa ndetse no kuri uwo urukoze.
6.     Gufasha abakene no gutanga imfashanyo zo kubaka za Kiliziya mu izina rya kanaka witabye Imana nabyo bifasha iyo roho. Twibuke ko kiliziya nyinshi zubatswe kandi zubakwa n’inkunga z’abakristu muri uru rwego, basaba ngo bazabasabire igihe bazaba batakiri ku isi, ikaba nk’impongano y’ibyaha byabo.
7.     Gutera amazi y’umugisha ku mva nabyo birazifasha.

               Muvandimwe, zirikana ko nawe ejo uzaba wavuye mu isi y’abazima, maze witeganyirize usabira abawe bitabye Imana kuri ubu buryo bunyuranye tubagejejeho, iyo neza nawe uzayiturwa.
Gusabira abapfuye si itegeko uhatiwe, ni igikorwa cyiza kikuvuye ku mutima, kandi gira so yiturwa indi.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...