Ø Yezu, Umutabazi
n'Umukiza
Yezu ntiyigaragaje nka Ntama w'Imana n'Umugati
w'ubugingo gusa; ataretse ubwo buryo bwombi bwo kutwigaragariza no
kutwiyegereza, Yezu Kristu yatubereye umutabazi n'umurengezi ndetse na n'ubu
aracyakomeza kuduhundagazamo ibikorwa bye by'ubutabazi kuko atigeze atererana
abamwiyambaza ngo yoye kubarengera. Umuhanuzi Zakariya yahanuye Umukiza
woroshya kandi uzanye amahoro, Zak.9,9. Uwo mukiza ni Yezu wadutabaje urupfu
rwo kumusaraba, maze amazi yavubutse mu rubavu rwe atwuhagira ibyaha. Akimara
gupfa, bamwe bagize ubwoba, bariheba, batangira gutekereza ko baruhiye ubusa
bakurikira Yezu, nyamara izuka rye ryabaye amizero ahamye avana mu buhakanyi no
mu gushidikanya. Intumwa zabanaga na Yezu zari zariboneye akiza abahanzweho
n'abafite ubundi burwayi bunyuranye, azura, ahumura, azitabara igihe zugarijwe
n'umuhengeri,... ibyo bikarushaho kubongerera ukwemera n'icyizere bamufitiye,
ni yo mpamvu bahisemo neza banga kwitandukanya n'Imana Nyir'ubutabazi butigeze
kuboneka ku isi! Bavandimwe, twe twasomye muri Bibiliya ibitangaza Yezu yakoze
n'ibyo yigishije, ni kuki tutamurambaho?
Ibyo tuzi ku mucunguzi wacu n' ibyo tubona adahwema gukorera umuryango
we bidusigira iki? Tubura iki ngo tugumane na we ko adahwema kuduhamiriza, twe
twamuhisemo, ko tutibeshe? Uhoraho aba hafi y'abamwiyambaza, hafi
y'abamwiyambaza babikuye ku mutima, Zab.145,18.
Yezu yaradutabaye adukiza umwijima w'urupfu. Izuka
rye n'iyoherezwa rya Roho Mutagatifu byakomeje intumwa kandi binazitera
imbaraga mu rukundo zifitiye Yezu Kristu zitakibonesha amaso y'umubiri no
kumwamamaza zishize amanga kugeza ndetse n'igihe zimuhowe. Yezu, Intumwa zarambyeho, yakomeje kubana na zo mu
bitangaza yabashobozaga no mu makuba bahuraga na yo, koko Uhoraho ni
umunyampuhwe kandi akaba n' indahemuka; ari imbere, ari n'inyuma yacu, hose aba
ahari, maze akadutwikiriza ikiganza cye, Zab.139,5!
Bavandimwe, Yezu Kristu ntiyigeze atererana
umuryango: Adutabara adukura mu nzara
z'urupfu ku bwa Batisimu na Penetensiya bidukura mu cyaha, ingabire z'ikirenga
agenera Kiliziya. Twumva abantu bashimira Imana kubyo yabakoreye, ibyago
yabarinze, ubufasha bwayo mu gihe cy'amage ndetse n'ibyiza adahwema kubagirira.
Intumwa rero zari zarasogongeye ku byiza by'Umukiza, zikibisonzeye kandi
zigitegereze mu kwemera ko zizabihabwa ku buryo busendereye igihe kigeze.
Ntabwo zari gusiga Uwazihamagaye. Twe se ntitubona ubwiza bw'Imana mu buzima
bwacu? Twarenga ibyo adukorera, tugategera amaboko nde, ngo aduhe iki
twaburanye Yezu? Bavandimwe, muri iyi si ntidushobora kubona umunezero
usendereye-kabone n'iyo twatunga ibya mirenge ku ntenyo- mu gihe twitandukanije
na Kristu, twiroha mu maraha atwambura ubugingo. Umunezero wacu ugomba
gushingira kuri Kristu Umutabazi udahwema kurinda ubushyo bwe. Igihe
twitandukanije n'Umutabazi ntitukishuke ko Imana izaturengera kandi igihe
twishoye mu cyaha, ntitukibeshe ko Ubutabazi bw'Imana buri kumwe natwe! Mana,
twamenye ibyiza byawe tukiri bato, twitandukanya n'icyaha tubatizwa; turaje
Yezu, twitabye ijwi ryawe, tuje iwawe ngo utubere ubuvunyi kuko uru rugamba
turwana rurakomeye, abanzi turwana nabo si abantu, ni ibikomangoma by'iyi si.
Ngwino uturengere, twe twaguhisemo, uhamirize abagishidikanya ko tutibeshe!
Soma:
F Matayo 4,24-25.
9,27-33
F Luka 5,12-25
F Mariko
1,29-31/5,21-43 na 9,14-29
Ø Yezu, Umuyobozi
Ibyanditswe bitagatifu, mu bitabo by'abahanuzi,
bitubwira Emanweli, Umwami w'amahoro akaba n'Umujyanama w'agatangaza, ni Yezu
Kristu, uruta Hezekiya! Yezu ni we Mukiza w'ukuri ukomoka kuri Abrahamu, we
Imana yari yarasezeranije iti"Amahanga yose y'isi azaherwa umugisha mu
rubyaro rwawe, Intg.22,18" akaba na Mwene Dawudi binyuze muri iri
sezerano; "Inzu yawe n'ubwami bwawe bizahoraho iteka imbere yanjye,
2Sim.7,16". Abahanuzi Izayi na Yeremiya nabo bahanuye ko Umukiza azavukira
mu nzu ya Dawudi (Iz.11,1-10 na Yer.23,5.33,15).
Ibi byose, ntawashidikanya ko Intumwa zari
zarabisomye cyangwa zarabibwiwe. Yezu
Kristu ni Umwami uyobora abe, mu butabera n'ubutungane, mu rumuri
rw'agatangaza, ku mukiro, amahoro n'umunezero bisendereye, ku Mana Data, aho
umwana w'intama uzabana n'ikirura n'umwana w'umuntu akigaragura mu cyari
cy'inshira! Nguwo Uwo intumwa zakurikiye, Uwo bacumi na babiri banze gusiga
kugeza ku ndunduro y'ubuzima bwabo! Twasanga nde? Yezu ubwe yarivugiye ati nta
we ugera kuri data atanyuzeho. Ibyo yabihamyaga kuko ari inzira, ukuri
n'ubugingo, Yh.14,6. Intumwa zari zizi neza ko ari we Malayika yavugaga, igihe
abwiye Umwari Mariya ati"Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze
ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Nyir'ijuru.
Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo
ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira, Lk.1,31-33", nuko zirashishoza,
zisanga zitasiga Mwene Nyir'ijuru, Nyir'ingoma itazashira, We uzakiza umuryango
we ibyaha byawo, Mt.1,21. Abigishwa be kandi bari barumvise igitangaza cyabaye
mu gihe Yezu yabatizwaga na Yohani, ndetse n'ukuntu yananiye umushukanyi,
akamutsindisha ibyanditswe bitagatifu, Mt.4,1-11. Ibyo bari bamuziho mbere na
nyuma yo kumukurikira ni byo byabongereye ukwemera kandi bigukomereza mu nyota
yo kukongera, bituma bamwizirikaho, banga kwigendera nka ba bigishwa
bamukurikiye batamwemera bihamye, Yh.6,66.
Bavandimwe, tuzi uko Imana yateguye kuvakera
umugambi wo kuducungura, tukamenya Yezu wabyawe na Mariya mu buzima bwe bwo ku
isi n'uko akomeje gukora kuva akizuka; kuki tutakunga mu ry'Intumwa tugira duti
"Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo
bw'iteka. Twe twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y'Imana", Yh.6,68-69?
Tuzi ibitangaza yakoreye abamwizeye ndetse tunabona ibyo akomeje gukorera
benemuntu, kuki tutanyurwa n'ibyo ngo tumwizirikeho? Niba dukunda Yezu, twemera
ko yaducunguye, nitubabazwe bikomeye no kumuhemukira, turangwe iteka no
guharanira ikimushimisha, tuzira kwitandukanya na We, kabone n'iyo twaba
tugeragezwa cyane.
Mariya Madalena, Yezu yakijije roho mbi ndwi,
ntiyigeze atererana Kristu n'ubwo bitashobokaga ko ajya mu mwanya we ariko
yaramuherekeje mu nzira y'umusaraba kugeza ubwo ashinguwe. Hamwe na Mariya Nyina
wa Yakobo, na Salome, Madalena yajyanye umubavu wo gusiga umurambo wa Yezu,
asanga yazutse; uwo Yezu yakijije yakagombye kumukurikira ubutareba inyuma.
Madalena, Yezu yabonekeye bwa mbere azutse, natubere urugero rwo kudatererana
Umukiza. Gukorera Yezu bishobora, mu ntangiro, kutumvikana neza, nyamara uko
ugenda urushaho kwinjira muri iryo banga ni ko uburyohe bwo gukorera Yezu
burushaho kugushingamo imizi. Simoni w'i Sileni yatwaje Yezu umusaraba ku ngufu
z'abasirikare; babimuhatiye atabyumva, abikora atabishaka kubera kubura uko
agira, nyamara uko bigiraga imbere mu rugendo ni ko yarushagaho kunga ubumwe na
Yezu mu gutwara umusaraba! Igihe bageze ku iherezo ry'urugendo, Simoni ntiyari
agishaka gusiga Yezu wenyine, kugeza ubwo abamuhatiye gutwara umusaraba
banamuhatiye kugenda bageretseho n'inkoni. Bikira Mariya na we ntiyigeze
ashimishwa no kuba kure y'Umwana we, yarahari ku musaraba ndetse no ku munsi wa
Penekositi yari kumwe na bacumi na babiri. Ukunda Yezu ntiyakwitandukanya na We
n'abe! Petero uhagarariye abandi, Bikira Mariya, Simoni na Yohani batubere
urugero rwiza rwo kwizirika kuri Yezu, umucunguzi w'abantu, kuba hafi
abavandimwe bari mu ngorane no kubafasha guheka umusaraba batwaye.
Bavandimwe, umukiro uraharanirwa, Imana yaturemye
tutabigizemo uruhare, twitandukanya nayo twumvira sekibi, ntizadukiza
tutabigizemo uruhare: Tera intambwe ushaka Imana nayo irazikuba ikwihishurira.
Umuhanzi ati nakuvaho nkajya he, nkasanga nde wundi utari wowe? Amaraso yawe
y'igiciro ni yo dukesha ubu buzima bwacu, habwa impundu Nyir'isi n'ijuru Mana
yanjye nzahora nkuririmbira!
Tuje iwawe Rugira mwiza, tuje kukuramya no kugukuza,
twatumiwe n'ubuntu n'imbabazi ugira, twasanga nde wundi ko ari wowe wenyine
ufite ijambo ry'ubugingo bw'iteka! Bavandimwe, gukurikira Yezu Kristu si ukuba
uwihayimana ahubwo ni ukwiha Imana mu bikorwa byawe bya buri munsi!
No comments:
Post a Comment