IMITEKEREREZE N'IMIVUGIRE BYACU NIBINOGERE UHORAHO
Imana irema muntu,
yamugeneye uburyo bwo gusabana n'ibindi biremwa; nko gukoresha amaboko mu buryo
bw'amarenga n'ibimenyetso, ndetse n'ururimi rumufasha kuvuga n'amatwi yumvisha.
Si ibyo gusa kandi kuko muntu anashobora gukoresha bimwe mu bice by'umubiri we
akumvikana n'ibimukikije. Muri aka kanya, tugiye kuzirikana ku kamaro k'ururimi
twahawe. Ese uyu munwa twahawe na Rurema, usabwa iki kugira ngo usingize Imana?
Amagambo awusohokamo aduhuza n'Imana n'abavandimwe bacu, cyangwa atuma abo
bavandimwe batatubonamo Imana? Bavandimwe, twibukiranye yuko amaherezo ya muntu
ari ukubana n'Imana, mu gihe imibereho ye yose yaranzwe no guharanira
igishimisha Uwamuremye.
|
Rumwe mu rubyiruka rwigishwa iby'umuhamagaro |
Ingingo z'umubiri
w'umuntu zigomba gukorera hamwe kugira ngo muntu wuzuye azaronke ibyishimo byo
mu ijuru. Umuririmbyi wa Zaburi ati: "Amagambo mvuga n'ibyo umutima wanjye
uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho, Rutare nisunga n'umurengezi
wanjye, Zab.19,15." Nibyo koko, amagambo tuvuga n'ibyo twumva ni byo
umutima wacu ugumya kuzirikanaho - byumvikaneko iyo amagambo cyangwa ibyo
wabonye ari bibi, umutima ukomeza kuzirikana kuri ibyo nyine bishobora
kuwukururira ubucibwe ku Mana, aho kuzirikana ku byiza biwegereza umukiro
cyangwa kubyaza ibyo bibi amizero ntayegayezwa y'ugucungurwa kwawe.
Ibyanditswe
bitagatifu bitubwira ko Yezu Kristu ari Jambo, akaba ishusho rizima ry'Imana
Data (Yh.1,1; Fil.2,6; Kol.1,15). Yezu Kristu ni Jambo utanga urumuri
n'ubuzima, bishatse kuvuga ko ijambo rye ritumurikira kandi rikaturonkera
ubuzima buzira gushyanguka: Ese twe, ijambo ryacu rigera ku bavandimwe ari iki;
umwijima... cyangwa urupfu? Amagambo adusohoka mu kanwa yakagombye kuba
nk'ay’Abahanuzi n'Intumwa, bo bavuze amagambo nyabuzima bakesha Data na Mwana,
bakayavuga babwirijwe na Roho Mutagatifu kuko aricyo bahamagariwe
(Iz.52,7;42,1-7; 61,1-3). Rimwe mu mabango agize amasezerano ya Batisimu ni
ukwamamaza Kristu: Amagambo atuvamo yamamaza Kristu watsinze urupfu?
Niba atari uko
bimeze, isengesho ryacu ryakagombye gushingira ku magambo ya Koheleti ugira
ati: "Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge no kwigiramo ibitekerezo
bikwiranye n'ingabire nahawe kuko ari yo iyobora Ubuhanga, ikanabwiriza
ababukurikirana (Buh.7,15)" kandi tugaharanira kumenyesha abandi icyo twamenye
cyose kitarangwaho ikosa, tukabikora ntacyo tugabanije ku bukungu bwacyo
(Buh.7,13). Aha ni aho kwitonderwa kuko dushobora kwisanga twabaye nka babandi
bubahirisha Uhoraho akarimi gusa, Imana yamenyesheje ko batazigera bayimenya
kandi ko n'ubuhanga bwabo buzazima (Iz.29,13)! Amagambo yacu nahure n'ibyo
dutekora bityo mu mitima yacu hazahore hashibukamo icyiza gitanga ubuzima, byo
bitegekwa n'ururimi twaherewe gukoresha dusingiza Imana (Sir.37,17-20), Ururimi
rugomba kuvuga ibyo amaboko akora!
1. URURIMI NI INGENZI
MU BUZIMA BWA MUNTU.
N'ubwo umuntu ashobora gukoresha uburyo bunyuranye mu gusabana n'abandi,
ururimi nirwo ruza ku isonga mu kumuhuza n'abavandimwe be tutibagiwe
n'inyamaswa. Abadashobora kuvuga usanga bibagora kwisanga mu bandi, bityo hakaba
ubwo ipfunwe ryo kuba bafite ubwo bumuga rituma biheza. N'ubwo bishoboka,
biragora kumenya icyo umuntu akeneye ubundi ntibinashoboke kubera ko mudahuje
ururimi, ibyo bigatuma nta bufasha muhana kandi byari bikenewe. Ururimi ruba
ingenzi iyo rwakoreshejwe neza, rugatanga ubuzima; icyo gihe ibyanditswe
bitagatifu burunganisha na feza iyunguruye. Urutanga ubuzima ni uruvuga ukuri,
rukirinda kubeshya no kuzimura, ni urushingiye ku bitekerezo by'ubutungane,
rukazirana n'ibinyoma kandi rukagendera kure amahomvu y'ubupfayongo (Soma Imig.10,11-32;12,5-6). Buri muntu namenye kandi ahoze ku mutima, nk’uko Mtg. Agusitini abivuga,
ko ukuri ari ubumanzi bw’umutima. Ururimi rwacu rwakagombye gushingira ku
buhanga, bityo rukagusha abavandimwe bacu neza kandi rugakwirakwiza ubumenyi
buturuka ku Musumbabyose. Bavandimwe, nimucyo twikonozemo ubucucu dukomora kuri
iyi si kuko aribwo tuzagira imvugo inoze, imwe isohora ijambo rigirira akamaro
abatari abapfayongo (Imig.17,7.10). Ntibikwiriye ko dukoresha ingingo z'umubiri
wacu twambura abandi ubugingo natwe tutiretse: Ntibikwiye gusebanya, twirirwa
tuvugavuga nkaho duhwanije n'inyombya cyangwa samusure, si byiza kwandagaza
umuvandimwe ahubwo icyiza ni ukumwegera ukamuhana mwiherereye kuko kuvuga ibyo
uzi byose cyangwa ibyo wabonye bitagaragaza ubuhanga, ubushishozi, kandi si
imyifatire y'uwakiriye Kristu nk'Umukiza we.
|
Bashishikajwe no gutekereza ku cyabageza ku mukiro bifuza |
2.
DUSABWA IKI?
Icyo dusabwa ni
ukwiyambura imigenzereze ya kera yo gukoresha ururimi dutuka Imana, ahubwo
tugaharanira kurukoresha twamamaza Ijambo ry'Imana, dusobanurira abandi
iby'amizero yacu (1Pet.3,13-16) maze imivugire iherekejwe n'imigenzereze yacu
ikagaragaza ko duhamije ibirindiro mu kugabura Ingabire z'Imana dufashanya buri
wese akurikije ingabire yahawe (1Pet.4,10). Turasabwa kandi gutegeka ururimu rwacu
kugira ngo tutavaho duteshuka mu magambo, ntitube tukibaye abantu nyabo
bashoboye kugenga umubiri (Yak.2,3). Turasabwa kubera abandi urugero rwiza
(1Tim.4,12). Kubera ko umuntu avuga ibiri ku mutima we, turasabwa gutuza Kristu
mu mitima yacu, bityo Nyir'ububasha bwose, ugirira muri twe ibyiza bisumba kure
cyane ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira azadusenderezemo ubukunguhare
bw'Imana izirana n'ikibi!
3.
URURIMI RUTERA UBWIVANGURE N'UBWIGUNGE
Kubana n'abantu
neza bisaba kuba wumvikana na bo mu buryo bw'imivugire, no guhurira ku ngingo
zimwe na zimwe z'ibitekerezo. Iyo umuntu ahorana amagambo mabi mu kanwa ke,
biragoye ko yabana n'imfura kuko nta narimwe bahuza. Uwiriza amagambo aganisha ku irari mu kanwa
ke ntashobora kubana cyangwa gukundana n'uwamaramaje mu guhihibikanira
icyamukomereza ubusugi cyangwa ubumanzi. Mu bitandukanya abantu bakundanaga,
harimo no kutabika ibanga no kutagira ubwo usangiza abandi igitekerezo cyubaka.
Ijambo ry'Imana ritubwira ko mu gihugu cya Mezopotamiya ariho indimi zasobaniye
biturutse ku bwirasi bw'abantu bubakaga umunara w'i babeli kugira ngo babe
ibirangirire kandi boye gutana (Intg. 11,1-9); ibyo bitera imbogamizi mu
kumvikana no gushyira hamwe.
Ni byo koko
umwirasi ntabana n'umunyamutima! Imvugo y'umuntu iramugaragaza, ikerekana
icyiciro agomba kubarizwamo, ikamwirukana mu bo badahuje, akagenda yangara
kugeza abonye abo bahuje! Salomo ati: "Umunwa w'umupfayongo umukururira
intonganya, naho ururimi rwe rumutegeza inkoni. Amagambo y'umupfayongo niyo
amworeka, kandi umunwa we ni wo mutego w'ubuzima bwe (Imig.18,6-7)." Ibi
biratwereka ko ufite akarimi kabi ari we wivangura mu bandi, akabibonera
impamvu kuko aba adashaka kwakira inama zimuhana (Imig.18,1). Nimucyo twirinde
ubwirasi, tuzirikana ko umutima ugomba kutubera itara twahawe na Rurema ngo
umurike ibitwihishemo byose; bityo dushobore kumenya no guhitamo igikwiye
hanyuma igikwiye kujugunywa tucyime icyicaro muri twe (Imig.20,27)! Nitumenye
ko “igihano cy’umubeshyi ari ukutizerwa n’igihe avuze ukuri (Talmud
de Babylone)”
4. KUKI?
Kuki umuntu ashimishwa no kuvuga ibibi kururusha uko
ashimishwa no kuvuga ibyiza? Kuki umuntu abangukirwa no gutekereza nabi aho
kubangukirwa no gutekereza neza? Kuki umuntu ashimishwa no kuvuga abandi kandi
na we azi ko ari nyir'amakosa? Kuki umuntu ahihibikanira kurondora ubupfu
bw'abandi kandi umutima we wuzuye ubupfayongo? Kuki ikibi kibanziriza icyiza?
Kuki tworoherwa no gufata icyemezo kibi, nyamara gufata icyemezo cyiza
bikatunanira, kandi dufite ababitugiramo inama ndetse n'abo twafatiraho
urugero? Kuki umuntu ushaka umukiro ananirwa guhangayikishwa n'icyo cyifuzo
kizima? Kuki tutababazwa n'uko ubukristu bwacu butagaragarira ku mutima nk'uko
bugaragarira amaso ya rubanda? Bavandimwe, ‘ukomera ku butungane aba agana
ubuzima, naho uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga urupfu(Imig.11,19). Dukomeze
tuzirikane ko ururimi rwuje ubumenyi ruruta zahabu n'ibirezi maze dusabe
ubushishozi n'umwuka w'ubuhanga ushoboza guharanira kugaragaza ibikwiranye
n'ingabire twahawe!