Sunday, August 23, 2020

Utikururira ibibembe

 

Utikururira ibibembe (Miriyamu afatwa n’ibibembe ibarura)

Inkuru ya MIRIYAMI afatwa n’ibibembe tuyisanga mu Gitabo cy’Ibarura (Ibar.12,1-15). Twumva inteko y’abaneguranyi igizwe na Miriyamu ndetse na Aroni. Musa ni umuntu watowe n’Imana kugira ngo avane umuryango w’Abayisraheli mu Misiri, mu buretwa bakoreshwaga na Farawo (Iyim.2,23-25;3,1-12). Aroni na we akaba umufasha wa Musa muri ubwo butumwa bwo kubohora Abayisraheli (Iyim.4,10-17). Musa n’Aroni, bombi bari bahuje ubutumwa bwo kubohora umuryango w’Imana, bakawuvana mu gihugu cya Misiri ariko Aroni nk’umufasha akaba umunwa wa Musa naho Musa akaba umubwiriza we. Birasobanurako Aroni yagombaga kumvira Musa na Musa akumva icyo Uhoraho amubwiye. Bagombaga kubana mu bwubahane n’ubwuzuzanye birangwa n’urukundo rwicisha bugufi kandi rukarangwa n’impuhwe kuko igikorwa barimo cyo kubohora Abayisiraheli ari igikorwa cy’impuhwe Imana igaragarije umuryango wayo.

Icyakururiye Miriyamu gushesha ibibembe ni ukunegura Musa, amuziza gushaka umunyamahanga, ibyo akabirengaho akagera ku rwego rwo guhinyura umubano wa Musa n’Imana. Ngo baribazaga bati “Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine ? Twebweho ntiyatuvugishije ?” ibi biragaragaza ko bari batangiye kureba nabi Musa, byari no kubagora kumwumvira iyo Imana itabatera kwisubiraho, ikoresheje ako kanyafu- gushesha ibibembe.  “Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro” (Zab.1,1-2).

v Iyi nkuru itwigisha iki?

 

1.    Twirinde kunegura abandi

Kenshi tunegura abandi twiyise abere nyamara ducumura. “Icyaha kibi kiruta ibindi ni ukutamenya ko uri umunyabyaha (S. Césaire d'Arles, commentaire sur I Jean 1:8).” Kuri iyi si twese turacumura, tukiringira impuhwe z’Imana zo zitwuhagira ibyaha. Kunegura abandi bijyana no gusuzugura ubutumwa bwabo kandi nta muntu Imana itakoreramo ngo ikize abandi. Abantu tubereyeho kwigishanya, umwe agafasha undi mu gusabana n’Imana. Iyo wabaswe n’ingeso yo kunegurana, abo unegura ntabwo wabigiraho gusabana n’Imana kuko uba wibanda gusa ku ruhande rubi rwabo. Nta ntama ya Yezu yo kugengwa n’iyo ngeso. Intama zibana mu rukundo, zigakosorana mu mahoro no mu ibanga, zikirinda kwandagaza umuvandimwe.

2.    Buri wese Imana iramukunda

Miriyamu na Aroni baneguye Musa birengagije umubano we n’Imana yamuhaye ubutumwa. Uvuga kuri mugenzi wawe, akenshi usa n’umucira urubanza, umushinja, ariko ntabwo uba uzi uko Imana imubona n’umugambi imufiteho. Buri wese afite uko ahura n’Imana bikagaragarira mu mibereho myiza ye nyamara n’abo twita ruvumwa, uzi Imana si uko yakwiye kubigenza ahubwo agomba kurangwa na rwa kundo nyampuhwe rubabarira bose, rusabira bose, akaba nk’umushumba mwiza uharanira guhuriza intama zose zatatanye mu gikumba kimwe. Imana iradukunda twese, sigaho gusebya uwo Imana ikunda. Yezu yahagurutse mu ijuru, aza mu nsi kubera urukundo agukunda, akunda uwo, none ushimishwe no kumwiriza mu kanwa kawe? Mu rwuri rwa Kristu turakundana, tugafashanya, tugakomezanya mu rugamba rwo gutunganira Imana! Unegura abandi aba ari kure y’urukundo rw’Imana kandi “Aragowe kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana.  Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima.” (S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les vices).

3.    Na we ashobora kwigorora n’Imana.

Iyo ntama ya Kristu umukiza na yo irarikiwe, hamwe nawe, kwigorora n’Imana mu bavandimwe yahemukiye.  Na we ashobora kwigorora n’Imana. Kwirirwana umuvandimwe wawe mu mvugo bishobora kumubera bariyeri mu nzira ye yo kugana Imana. Ubwo urumva wowe utaba ubabaje Imana ukunda na yo igukunda? Kuvuga abandi si ivanjili y’umukiro wamamaza ahubwo ni ukwikururira ibyago n’urupfu. Nawe birwa bavuga ,rimwe banakubeshyera, biture Imana, hanyuma uturize mu rukundo rwayo kuko “Uko urushaho gusengera uwagusebeje, niko Imana irushaho guhishurira ukuri abemeye ibyo baguharabitse” (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.89).

 

 

 

NTUGAHUBUKE - INKURUNYIGISHO

 

Habyeho umuntu wari ufite imbwa yinyangamugayo yizeraga  kuburyo yayisigiraga umwana we akajya mu yindi mirimo. Yaragarukaga  agasanga umwana  ameze neza, imbwa imuri iruhande imucungiye umutekano. umunsi umwe haje kuba ikintu kidasanzwe. Umugore nkibisanzwe yasize umwana we yizeye ko imbwa imurinda hanyuma ajya guhaha. Agarutse, yasanze hari ibintu biteye ubwoba; Imyambaro y'umwana yacagaguritse, n'amaraso menshi mu cyumba yari yasizemo umwana.

Byaramurenze, atangira gushakisha umwana ariko mu gihe ataramubona ahita abona ya mbwa iri munsi yigitanda, umunwa wayo wuzuyeho amaraso abona ko nta gushidikanya yamuririye umwana. Nta kuzuyaza nkuko benshi muri twe bahita babigenza, yafashe inkoni akubita ya mbwa kugeza ipfuye. Arangije kwica imbwa ashakisha mu nzu hose agirango byibura arebe ko yabona ibisigazwa byumubiri wumwana we imbwa yari yariye. Ageze hafi yigitanda, yaje kubona ko umwana ameze neza, ari ku buriri ndetse ntacyo yabaye, ahita anabona ibice byinzoka yapfuye, asobanukirwa neza ko imbwa ye yari amaze kwica ari yo yarwanye ninzoka iyirinda kuba yamurira umwana, ariko nyine uwo mugiraneza (imbwa) yari yamaze gupfa. Ntacyo yari agishoboye gukora kuko imbwa yahamubereye, ikamurindira umwana adahari, ikitanga ku bwikibondo cye, yari yahubutse ayica ataramenya neza niba ibyo yibwira ari ukuri. Amarira yatangiye kuzenga mu maso, aricuza bikomeye.

ISOMO: Si byiza mu buzima ko wihutira gucira abandi urubanza, ngo utangire kubavugaho ibibi cyangwa kubatekerezaho ibibi nyamara utazi ukuri kose kwikibyihishe inyuma.

“Numva nagendera kuri gahunda”

Abo mu Itsinda ry’intama za Yezu
Itsinda ry’intama za Yezu rikorera muri paruwasi ya Bungwe ni rimwe mu matsinda usangamo abayoboke benshi, by’umwihariko abana. Ni itsinda ry’isuku n’ibyishimo bituruka ku burere batozwa n’ababikira ba Mtg. Chrétienne ndetse n’ubusabane bubahuza nabo bashumba. Bimaze kwigaragaza ko iri tsinda ryari rikenewe uhereye ku kamaro karyo n’ibyo abarimo bivugira. 

UMUMARARUNGU Yvonne, ni umwe mu basezeranye mu itsinda rya mbere, aradusangiza ku byiza byo kurererwa mu ntama za Yezu; aradusangiza icyo kuba ari intama ya Yezu bimufasha mu buzima bwa kinyeshuri.

Ati: “kuba ndi intama, mu buzima bw’ishuri ni ukumenya mbere na mbere uwo ndiwe n’icyo ndicyo,” bikamufasha kumenya igikwiriye n’ikidakwiriye gukorwa na we mu gihe runaka. Iyo utiyizi wangiza byinshi cyane, ukohokera mu bitaguhesha ishema, ugatakaza igihe cyawe mu bidashinga. Icyo Yvonne aharanira, ari nacyo izindi ntama zagakwiriye guharanira ni ukuba uwo uriwe. “Numva muri jyewe, ubwo ndi intama ya Yezu naba koko intama nyayo, numva nahora nishimye” n’ubwo umuntu ari umunyantegenke, uhura na byisnshi bimutera kubabara. Yvonne, kuba mu ntama bimutera kunyoterwa n’umuco mwiza wo kubaha no kubahiriza gahunda. Ni byo avuga muri aya magambo; “Numva nagendera kuri gahunda y’ikigo; sinkererwe cyangwa ngo nirwe mpangana n’abarimu cyangwa abanyeshuri.”

Twumva, mu buzima bwo ku ishuri, amakosa menshi akorerwa mu cyitwa ikigare, mu ntama batozwa kutagendera mu bigare. Ni byo Yvonne avuga; ‘ngomba kwitondera kugendera mu kigare kuko nta sura nziza mba nerekanye.’ Ni byo koko buri wese aba agomba kubahisha itsinda arimo kugira ngo rigaragare neza kandi rinamufashe koko kwitagatifuza no gutagatifuza abandi. Akomeza agira ati: “kuba ndi intama, ngomba kwiga ntabyukira mu magambo ngo nyirirwemo. Nkirinda kwiba no kwangiza,” akabyirinda cyane ku buryo atashimishwa no gutwara ikaramu ya mugenzi we cyangwa igikoresho cy’ishuri. Ku bwe yirinda ikibi azirikana rya jambo ngo ‘iriya na yo ni intama’ ryavugwa igihe cyose afatiwe mu makosa.  Umwana wo mu itsinda ry’intama naharanira kugendera kuri gahunda y’aho ari, akirinda kwiba no kwangiza, gusuzugura n’andi makosa, nta kabuza azaba arushaho kwegurira Imana umutima we, azirikana amagambo ya Mtg. Mariya Madalina wa Pazzi mu marembera y’ubuzima bwe bwo ku isi: “Ndasaba nkomeje kutazagira undi mwegurira umutima wanyu utari Nyagasani.”

Uzajya ambona ambonemo ko narerewe mu ntama za Yezu

 Uzajya ambona ambonemo ko narerewe mu ntama za Yezu

Ni icyifuzo cyiza usangana abana bakereye kwitagatifuriza mu itsinda ry’intama za Yezu rikorera muri Paruwasi ya Bungwe. Abana bagaragaza ko iryo tsinda ryaje rikenewe kuko ryabafashije guhindura imyifatire yabo ari nako ribinjiza mu isengesho n’ibindi bikorwa bishyigikira ubusabane bwabo n’Imana. Aha twavuga nk’ibikorwa by’urukundo binyuranye, gusangira ijambo ry’Imana, indirimbo n’ibindi bigira mu mihuro yabo.  Abarererwa mu itsinda ry’intama za Yezu bahuriye ku mugambi umwe rukumbi wo kutazigera bahemukira itsinda kuko ribigisha kubaha abantu bose n’ibindi byiza byinshi.

UMURERWA Alice ni umwe mu barererwa mu ntama za Yezu, nawe afite umugambi wo kutazarihemukira kubera ibyo arikesha. Aha niho alice yahereye ashishikariza abana bose kugana iri tsinda; kuko yivugira ko rimutoza kuba intangarugero mubo babana n’ahandi hose. Ati: “nifuzako uzajya ambona, ajye ambonamo ko narerewe mu itsinda ry’intama za Yezu.” Ikindi ni uko muri iryo tsinda yafatiyemo umugambi wo kurushaho kubana n’Imana, kuko asanga agomba “kwitagatifuriza muri byose” kugira ngo anyure Imana na bagenzi be. Nimuhore muzirikana aya magamboi: “Ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera no mu budakemwa (1Tim.4,12).”

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...