“Nyagasani wandemeye wowe, none umutima
wanjye ntuzatuza utaratura muri wowe”.
Mutagatifu Agustini, Umwepiskopi wa Hippone (354-430)
Ni umwe mu
bakurambere bane ba kiliziya Gatolika ya Roma (quatre Pères
de l'Église occidentale), kimwe
Mutagatifu Ambrozi (Ambroise de Milan), mutagatifu yeronimo (Jérôme
de Stridon)
na mutagatifu Girigori mukuru (Grégoire le Grand). Ni umwe mu
bahanga baminuje babayeho mu gihe cyo hambere, akaba kandi umwe mu bahanga ba
kiliziya
(docteurs
de l’Église)
36
Agustini yavutse
kuwa 13 Ugushyingo 354, avukira mu majyaruguru y’Afurika, i Tagaste. Ubu
ni muri Alijeriya, mu gaci kitwa Souk Ahras. Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Aurelius Augustinus. Nyina ariwe
Mutagatifu Monika, yari umukristu nyawe, naho se Patirisi akaba umupagani waje
kubatizwa habura igihe gito cyane ngo yitabe Imana. Ariko nubwo yari umupagani,
ntiyabuzaga umugore we Minika kurera abana be
gikirisitu. Umuryango
Agustini avukamo wari wifashije: ntabwo bari abakene nta nubwo bari abakire.
Agustini akiri muto, nyina yamuhaye uburere bwiza bwa gikristu, agahora amugira
inama yo kwitonda, kwihatira kwiga no gusenga aho kwiringira amacuti
yamworekaga mu mafuti.
Imyigire ya Agustini no kwijandika mu byaha
|
Agustini yiga i Tagaste |
Ababyeyi be
bitanze uko bari bashoboye kose, kugira ngo bamurere kandi yige neza, nubwo we
kwiga bitari bimushishikaje, kuko imikino, amakinamico n’ibitaramo byari
byaramutwaye umutima. Amashuri abanza, Agustini yayize iwabo i Tagaste. Muri 365 yakomereje mu ishuli ryisumbuye ry’i Maduara, aho yigiye
gukurikiza amategeko y’ikibonezamvugo kurusha ay’Imana. Amaze kugira imyaka
cumi n’itandatu, kwiga byabaye bihagaze, mu gihe ababyeyi be bakoraga hepfo na
ruguru bashakashaka amafaranga yo kuzamwishyurira i Karitaje aho yize kaminuza.
Mbere y’uko
arangiza amashuri ye i Carthage, ubusore bwaranze maze si ugukubagana yivayo.
Muri uwo mwaka wa cumi na gatandatu yiroshye mu maraha, iby’isi biramutwara,
maze ageze i Karitaje arushaho gusamara kugeza naho, kubera irari ry’umubiri,
yashatse umukobwa wo kubana na we mu busambanyi. Agustini yatangiye kubana
n’uwo mukobwa amaze imyaka cumi n’irindwi, maze mu mpeshyi y’umwaka
wakurikiyeho babyarana umwana w’umuhungu bise Adewodatusi.
(….
- Ese wowe wize
ute amashuli yawe? Abanza, ayisumbuye, aya kaminunuza? Haba hari igihe wigeze
guhagarika amasomo kubera kubura amafranga y’ishuli?
- Ese nawe wize
gutsinda mu ishuli bikorohera nka Agustini? Haba hari ikintu cyari
kigushishikaje cyakubuzaga kwiga neza? Indirimbo z’abahanzi, imikino,
amakinamico, ibitaramo by’abahanzi, gusakuza mu ishuli, kunywa inzoga, kureba
amashusho y’urukozasoni, kubyina, amakuru y’abahanzi n’ibindi?
- Ese ni ayahe
makosa wakoze uri umunyeshuli ku buryo yangirije umubano wawe n’Imana?
- Ese ni nde
waguteye inkunga igihe wigaga? Ese haba hari umugiraneza wakwitangiye nk’uko
Romanianus yitangiye Agustini igihe ubushobozi bw’ababyeyi be bwari bumaze kuba
buke?
- Ese ni gute
ubana n’abakobwa n’abahungu? Ni ikihe cyerekezo cy’urukundo mukundana? …)
Agustini
rero yize kaminuza i Karitaje afite n’inshingano z’umugabo mu rugo. Nyamara
ntibyamubuzaga gutsinda neza mu ishuli no kuba uwa mbere, dore ko yari umuhanga
cyane ariko akaba umwirasi n’umwiyemezi. (Ese nawe warirataga ukaniyemera
ukiri umunyeshuli kubera gutsinda neza mu ishuli?). Mbere y’uko arangiza amashuri ye i Karitaje, ubusore
bwaranze maze si ukwitwara nabi yivayo. Arangije
kwiga, ntabwo yabuze akazi. Yabanje kwigisha mu mujyi yavukiyemo, hanyuma
yigisha i Karitaje. Muri icyo gihe yari atagishishikajwe no gukora icyiza Imana
ishima, ahubwo yaroramye mu maraha y’isi. Byageze n’aho ata ukwemera yinjira mu idini
ry’abigishabinyoma ryagenderaga ku nyigisho y’umuntu witwaga Mani. Yabisamayemo
cyane, abimaramo imyaka icyenda, yarateye Imana umugongo.
Ni iki cyamuteye kuva muri Kiliziya Gatolika?
|
Cicero asoma igitabo |
Afite imyaka 19,
Agustini yasomye igitabo “Hortensius”cya Cicero, nuko ahindurwa n’ibyo
yagisomyemo. Cicero yanditse ko umuntu wese ushaka kunezerwa, agomba gukunda,
gushaka no kubona ubuhanga. Nyamara n’ubwo Cicero yavuze ko umuntu ushaka
ubuhanga agomba kwitandukanya n’amaraha, nta nahamwe handitse izina rya Yezu
Kristu mu gitabo cye. Kandi Agustini yavuze ko yanyoye izina rya Yezu mu
mashereka ya nyina, ku buryo nta kintu na kimwe washoboraga kumwemeza igihe
cyose mu nama wamugiraga uterekanaga aho bihuriye n’inyigisho za Yezu Kristu.
Ibyo byatumye
Agustini ajya gusoma Bibiliya, yibwira ko yo izamufasha kugera ku buhanga.
Ariko mu kuyisoma yakoze ikosa ryo kuyisoma nk’uri gusoma igitabo cya siyansi,
ashaka kwiyumvisha ibyanditswemo n’ubwenge bwe ariko biramunanira maze
ayirambika hasi, avuga ko imyandikire yayo utayigereranya n’ubuhanga bwa
Cicero. Nyuma y’aho yaje guhura n’abamanikeye (les manichéens) bavugaga
buri kanya izina rya Yezu Kristu na Roho Mutagatifu ariko mu mutima wabo
batabemera. Agusitini yavuye muri Kiliziya Gatolika maze ashinga imizi mu
buyobe, yinjira mu idini ry’abigishabinyoma, atwarwa n’inyigisho
z’abamanikeye bemeraga ko habaho umugenga w’icyiza n’uw’ikibi.
(….
- Ese wowe ni
ikihe gitabo wasomye kigahindura ubuzima bwawe?
- Ese wowe
urangije kwiga wabonye akazi nka Agustini?
- Ese wowe ni
ikihe kintu wahawe cyangwa wigishijwe n’abakureze ku buryo ugikomeyeho mu
buzima bwawe bwa gikristu? Rozali se, ishapule se, gushengerera se, umudari se,
isakapulari se, indangakwemera se, agashusho ka Yezu Nyir’impuhwe se, aka
Bikira Mariya cyangwa ak’umutagatifu n’ibindi?
- Ese ni gute
usoma Bibiliya? Nk’igitabo cya siyanse? Wemera ko ibyanditswemo byose ari
Ijambo ry’Imana cyangwa urabipinga nka Agustini akiri umusore?
- Ese iwanyu nawe
hari abigisha inyigisho zitandukanye n’ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha
nk’abamanikeye? Ese hari itorero ryigeze kugukurura? Ese ubana ute n’abantu bo
mu yandi madini?
- Ese iyo uvuga
Yezu Kristu mu magambo uba umwemera koko mu mutima wawe? Cyangwa uri
nk’abamanikeye kuri iyo ngingo? Cyangwa hari ibyo utamwemeraho? …)
Urugendo rwo kwisubiraho no guhinduka kwa Agustini
Nyuma yo
kwigisha i Karitaje igihe kitari gito, Agustini yanze agasuzuguro k’abanyeshuli
baho bitwaraga nabi, maze asuzugura nyina, anyura mu nyanja, ajya i Roma kuko
ho bavugaga ko abanyeshuli baho bitonda. Agustini
amaze kugira imyaka 29 ni bwo yavuye i Karitaje ajya i Roma, ajya no kwigisha
muri kaminuza yo mu mujyi wa Milano mu Butaliyani. |
Guhinduka kwa Agustini (Musée des beaux arts de Caen) |
I Milano aho
yahawe intebe y’icyubahiro, kuko yari umwarimu w’umuhanga kandi uzi kwigisha mu
mvugo yumvikana kuri bose. Aho Milano, yakiriwe n’abamanikeye, ariko aza
kuvumbura ko ari ababeshyi maze abavamo. Ni naho kandi yamenyaniye
n’umwepiskopi waho Ambrozi, nuko aramunyura, bityo inyigisho ze zituma
agarukira ukwemera nyakuri.
Ageze i Milano,
umwepiskopi mutagatifu Ambrozi, ni we wari umushumba w’uwo mujyi mu Butaliyani.
Igihe kimwe, Agustini yakoze urugendo rutagatifu ajya muri Kiliziya y’i Milano
kumva inyigisho za Ambrozi, ziramunyura cyane, na nyuma y’aho, akajyana kenshi
n’abakristu kumva inyigisho uwo mwepiskopi yatangiraga mu kiliziya, agahora
ameze nk’aho amatwi bayadodeye ku minwa ya Ambrozi.
Muri icyo gihe
cyo kworama mu byaha kwa Agustini, Nyina Monika yari yarashenguwe n’ishavu
n’agahinda kubera umwana we wari warasamaye akaninjira no mu idini
ry’abigishabinyoma. Monika rero, ntiyahwemaye kumusabira. Yahoraga asenga
cyane, amusabira ngo ahinduke agarukire Imana. Igihe kigeze, Imana yo ihoza
abashavuye, yagize impuhwe yakira amasengesho ya Monika, nuko imuhanagura
amarira yose, maze kubw’ingabire ye, inyigisho z’umwepiskopi Ambrozi n’urugero
rwiza yamuhaye bituma Agustini agarukira Imana.
Muri urwo
rugendo rwo kugarukira Imana, Agustini yafashijwe n’urugero rwiza yahawe
inshuti ye magara Mutagatifu Alipe witondaga rwose kandi akomeye ku bumanzi
bwe, akunda isengesho, akaba umukristu ufite ukwemera kandi w’intangarugero.
Agustini yafashijwe kandi n’urugero n’inama byiza yahawe n’abantu yagishije
inama aribo umwepiskopi mutagatifu Ambrozi, umupadiri Simplicianus n’umulayiki
Ponticianus. Ikindi cyamufashije ni ibitabo bya Platon na Plotin n’amabaruwa ya
Pawulo mutagatifu yasomye.
“Rom 13.13-14”- Isoko y’ishyaka ryo guhinduka
|
Agustini abatizwa |
Akimara gusoma
iri ijambo ry’Imana, Agustini yumvisemo isoko idakama idudubiza ishyaka ryo
kurushaho gutera intambwe igana aheza mu muryango w’abana b’Imana. Nguko uko
yafashe icyemezo cyo kwemera kubatizwa, maze mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira
iryo ku wa 25 Mata 387, abatirizwa mu gitaramo cya Pasika, we na wa mwana we
Adewodatusi, ndetse n’inshuti ye Alipiyusi, muri kiliziya y’i Milano. Ni
Mutagatifu Ambrozi wamubatije, we wari waramuhaye inyigisho z’ukuri za Kiliziya
Gatolika. Muri Werurwe 387, ni bwo Agusitini yatangiye inyigisho ya
gatigisimu yahabwaga n’umwepisikopi Ambrozi. Nyuma gato y’aho yakiriye iryo
sakramentu, yafashe icyemezo ntakuka cyo kwizitura ku by’isi biyoyoka. Yumvaga
atagishaka umugore, abana ku bw’umubiri, ubukungu n’icyubahiro byo muri iyi si,
maze ahitamo gukorera Imana we n’abo babanaga, afite icyifuzo gikomeye cyo
kubarizwa muri bwa bushyo Nyagasani yabwiye aya magambo: « Mwitinya,
bushyo bukiri mbarwa, kuko umubyeyi wanyu yishimiye kubaha ingoma» (Lk 12, 32).
Agustini
yashakaga kandi gushyira mu bikorwa ibyo Nyagasani Yezu atubwira ati:
« Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe
abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire» (Mt 19, 21).
Icyo gihe yari amaze imyaka iri hejuru ya mirongo itatu n’itatu, agifite nyina
gusa, wari ushimishijwe cyane n’icyemezo umuhungu we yafashe cyo gukorera Imana
kurusha uko yari kwishima iyo aza kumubyarira abana ku bw’umubiri. Se yari
yarapfuye igihe yari akiri umunyeshuri i Karitaje.
(….
- Ese wowe ni
uruhe rugendo rutagatifu wakoze rugahindura ubuzima bwawe? Niba waragiye i
Kibeho, mu Ruhango cyangwa i Kabuga cyangwa ku ngoro ya Bikira Mariya
Umwamikazi w’i Fatima mu Ruhengeri, byahinduye iki mu buzima bwawe?
- Ese haba hari
umusaseridoti mwahuye maze ibiganiro mwagiranye cyangwa inyigisho cyangwa
ubuhamya yaguhaye bugahindura ubuzima bwawe?
- Ese hari ibitabo
usoma bikagufasha kugarukira Imana?
- Ese ni uwuhe
murongo wo muri Bibiliya wasomye ugahindura ubuzima bwawe?
- Ese ufite
umuyobozi wa roho ugufasha kugarukira Imana?
- Ese hari abantu
baguhaye urugero rwiza bakaguha n’inama nziza ku buryo nawe byagufashije
kugarukira Imana?
- Ese nawe ufite
inshuti yitonda, ikunda isengesho, ikomeye ku bumanzi nka Mutagatifu Alipe,
cyangwa ku busugi, musangira ubuzima ukamufungurira umutima nawe akagufungurira
uwe, mufatanya gutera imbere mu busabaniramana, mukosorana kivandimwe, muganira
ibijyanye n’imiterere y’ubuzima bwanyu bwa roho maze bikabafasha mwembi
kugarukira Imana no kwitagatifuza?
- Ese hari abantu
mwahuye cyangwa se mwamenyanye bikakugirira akamaro mu buzima bwawe?
- Ese waba
warahuye n’abahamya b’impuhwe z’Imana?
- Ese wabatijwe
ryari? Uwo munsi wahinduye iki mu buzima bwawe?
- Ese nawe uri
umugarukiramana?
- Ese nawe ujya
ushaka Imana ngo musabane? Gute? Ni uwuhe mwanya Imana ifite mu buzima bwawe?
Uyiha umwanya ungana gute muri gahunda zawe za buri munsi?
- Ese ubigenza ute
kugira ngo isengesho rihinduke ubuzima bwawe no kugira ngo ubuzima bwawe
buhinduke isengesho?
- Ese waba
warigeze gukora umwitozo wo gusanga Imana mu mutima wawe? Byagenze bite? …)
Agustini, mu rugendo
rugana ubwepiskopi
Agusitini yafashe umwanya uhagije wo kwicuza imyitwarire
ye mibi yo mu busore bwe, nuko agatangazwa n’uko Imana yahoze iruhande rwe
ariko ntiyayimenya; aho ayimenyeye asanga ubugwaneza n’ubudahemuka bwayo ntacyo
wabugeranya na cyo. Yamenye by’umwihariko ko Imana imukunda cyane, ko ishaka
kumusogongeza ku byiza byayo, kandi ko ari Nziza cyane birenze uko twabyibwira.
Agusitini yahise afata icyemezo cyo kugaruka iwabo muri Afurika. Agustini
yabwiye abanyeshuri yigishaga muri kaminuza y’i Milano kwishakira undi mwalimu,
kuko we yari yarafashe icyemezo cyo kwiyegurira Imana. Koko rero, yari
yarahindutse ahindutse. Yasezeye ku kazi, maze we na nyina Monika, n’umwana we
Adewodatusi, n’inshuti ze n’abandi bari bariyemeje, nka we, gukorera Imana,
bagaruka iwabo muri Afurika bafite umugambi wo kubana mu buzima bwa kimonaki. Bageze ku cyambu cya Ostiya, mu majyepfo y’Ubutaliyani,
nyina yafashwe n’indwara arapfa. Yari
afite imyaka 56.
Bageze muri
Afurika, Agustini yamaze igihe kigera ku myaka itatu ari mu mwiherero, kure
y’imihihibikano y’iby’isi, azirikana ubuntu Imana yamugiriye. Yabanaga
n’abavandimwe bari baravanye i Milano, babaho bicuza, bihana, basiba, basenga,
bakora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, kandi banazirikana amategeko y’Imana
umunsi n’ijoro. Kubera ubwinshi n’uburemere bw’ibyaha yari yarakoze, Agustini
yari yarafashe icyemezo cyo kubaho muri ubwo buzima, aharanira gusa umukiro wa
roho. Umunsi umwe rero, ubwo yari yagiye gusenga muri kiliziya yo mu mujyi wa
Hipone, umwepiskopi Valeriyusi yabwiye abakristu ko akeneye umuntu yaha
isakramentu ry’ubusaseridoti, maze akajya amufasha kwigisha Ijambo ry’Imana,
kuko yabonaga ko we adashoboye neza gutunganya uwo murimo.
Uwo mwepiskopi
Valeriyusi yari yaravukiye mu Bugereki, ataracengeye cyane ururimi rw’ikilatini,
bityo akagorwa no kwigisha mu kilatini. Yari akeneye umuhanga muri urwo rurimi,
wo kumufasha kwamamaza no kwigisha Ivanjili. Nyamara Agustini ntabwo yari azi
ibyari bigiye kumubaho. Abakristu bari bamuzi, bazi n’ubwenge bwe buhanitse,
bamubonye mu kiliziya bahita bamufata bamwegereza umwepiskopi ngo amuhe
ubupadiri: babimuhatiraga mu rusaku rwinshi cyane kugeza igihe umwepiskopi
Valeriyusi yemeye kumuha isakramentu ry’ubusaseridoti. Ni mu gihe Agustini yari
umukristu uhamye n’umunyamwete mu kwitagatifuza.
Ariko Agustini
we, iryo torwa ryaramurijije cyane, kuko biturutse mu kureba kure,
yabonaga ubwinshi n’uburemere bw’ibigeragezo n’amakuba kuyobora Kiliziya
byamukururiraga n’ukuntu byashegeshaga ubuzima bwe, ni bwo yasutse inyanja
y’amarira, ariko ntiyasubiza inyuma iyo ngabire y’Imana yari ije imusanga. (Ese nawe wifuza kuba Padiri? Kubera iki? )
Amaze kuba umusaseridoti, yahise asaba umwepiskopi igihe cyo gukora umwiherero
wo kwitegura imirimo yari imutegereje, dore ko atari yarigeze na rimwe aba umuyobozi.
Agustini ntiyasubiye iwabo i Tagaste muri bwa buzima – dore ko na wa mwana we
Adewodatusi yari yarapfuye – ahubwo yubakishije inzu y’abamonaki iruhande rwa
kiliziya i Hipone, nuko ahabana n’abandi bagaragu b’Imana bahuje umutima umwe
n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wagombaga kugira icyo atunga ku giti cye,
ahubwo byose byari rusange kuri bo, bigasaranganywa kuri buri muntu hakurikijwe
icyo akeneye.
Agustini we ubwe
ni we wafashe iyambere mu gutanga urugero rw’ubwo buzima. Ubwo bari bavuye mu
Butaliyani, yagabanye na mushiki we Perepetuwa (na we yabaye umumonaki, ayobora
monasiteri y’i Hipone) na murumuna we Navijiyusi (Navigius) ibyo
basigiwe n’ababyeyi babo, maze umugabane we wose n’ibyo yari atunze ku giti
cye, abigira rusange ku bo yabanaga na bo muri wa mwiherero. Ubwo buzima bwa
kimonaki babagamo, bakurikiza imibereho y’imbaga y’abemera (Soma Intu 4, 32).
Umwepiskopi
Valeriyusi we yari yarasazwe n’ibyishimo, agashimira Imana ubutaretsa, yo
yumvise amasengesho yayituraga kenshi cyane ayisaba ngo imuhe umuntu ushoboye
gukomeza Kiliziya ya Yezu Kristu, yifashishije Ijambo ry’Imana. Ubukristu
n’umwete wo kwitagatifuza Agustini yari afite byamuteraga kunezerwa no
kwizihirwa, binatuma amuhitamo ngo amubere umufasha we wa mbere. Nyuma y’umwaka
umwe yarashaje, maze Agustini aba ari we umusimbura ku ntebe y’ubwepiskopi.
Kuva ubwo,
Agustini yarushijeho kuba icyubahiro cya Kiliziya n’ikuzo ryayo. Yarushijeho
kuba inyangamugayo, aba umukozi w’indahemuka mu murima w’Imana, aba umushumba
w’umunyampuhwe mu bushyo bw’Imana, aharanira kandi yamamaza ikuzo ry’Imana,
azirikana aya magambo: « ibanga ry’umwami ni ryo rikwiye kuzigamwa, na ho
ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa, bikaratanwa icyubahiro» (Tobi 12, 7).
Yakundaga abantu bya kibyeyi, cyane cyane abakene, abarwayi n’izindi mbabare.
Mu
nyigisho ze no mu nyandiko ze nyinshi, yamamaje Ijambo ry’Imana mu rukundo no
mu bwiyoroshye, ataretse no kuba intangarugero mu kurikurikiza. Yacubije
abigishabinyoma benshi b’icyo gihe. Ibitabo yanditse, kuva icyo gihe na magingo
aya, biracyari ishingiro ry’inyigisho za Kiliziya Gatolika, kandi bamwe mu
babisomye byabafashije kugera ku butagatifu: aha twavuga mutagatifu Fransisko
wa Salezi, mutagatifu Prosperi na mutagatifu Tereza w’Avila. Ku bw’ingabire
y’Imana, Agustini yavuye mu mwijima yakira urumuri, ahinduka umwana w’Imana,
yiyunga na Yo, anywana na Yo, ayibera umugaragu ndetse n’uw’abana bayo, kugeza
ku myaka mirongo irindwi n’itandatu. Muri iyo myaka, mirongo itatu n’itandatu
yayimaze ari umulayiki, umwe ari umupadiri, mirongo itatu n’icyenda ari
umwepiskopi. Imana yamuhaye kurama kugira ngo akore ibikwiye mu mizabibu ye.
Agustini mu gihe cy’izabukuru
Amaze kugera mu
zabukuru, mu mwaka wa 429 yaje kurwara bikomeye, ubwo burwayi nibwo bwamugejeje ku
rupfu. Muri icyo gihe kandi yari yarasabye ko bamushyirira ku nkuta z’icyumba
yari arwariyemo impapuro zanditseho mu nyuguti nini zaburi zo gusaba Imana
imbabazi, maze igihe cyose ari mu buriri adasinziriye, akerekeza amaso kuri izo
mpapuro, agasoma zaburi asenga kandi asuka amarira menshi cyane. Yari
ahangayikishijwe n’umukiro wa roho ye, kubera ibyaha yari yarakoze kera mu
busore bwe. Hari ibyo yibukaga ariko hari n’ibyo atibukaga ngo abyicuze.
Yakundaga kuvuga ko nta muntu n’umwe, uko yaba ari intungane kose, wakagombye
kuva muri ubu buzima adashenguwe n’ubwinshi n’uburemere bw’ibyaha yakoze, dore
ko imbere y’Imana « nta n’umwe waba umwere» (Zab 143(142), 2).
Iminsi ya nyuma
y’imibereho ye hano ku isi, yayirangije mu miniho irenze imivugirwe, asenga
kandi yicuza, yiringiye impuhwe z’Imana. Nta murage w’ibintu yadusigiye, kuko
ibyo yari atunze byose yari yarabigize rusange. Nk’uko Posidiyusi mutagatifu
babanye imyaka mirongo ine mu bucuti bwa hafi abivuga. Agustini yari umukene,
cyane ku buryo nta cyo yari afite rwose cyo kuraga abo babanaga. Roho ye
yatandukanye n’umubiri, I Hipone (ubu ni Annaba muri Aligeriya), ku wa 28
Kanama 430, afite imyaka 76.
Mutagatifu
Agustini, yasigiye Kiliziya abasaseridoti benshi, abamonaki b’abagabo
n’ab’abagore b’intangarugero, ndetse n’inzu y’ibitabo yari yuzuyemo ibyo
yanditse ndetse n’iby’abandi banditsi. Byongeye kandi yadusigiye urugero rwiza
twebwe abashaka kugarukira Imana.
Agustini ni umuntu uzwi cyane mu mateka ya Kiliziya, ari mu bitabo
byinshi yanditse, ari no mu nyigisho ze zisobanura ubutatu butagatifu. Ikindi bamuziho cyane mu nyandiko ze, ni uko yagaragaje
ko muntu adafashijwe n’Inema y’Imana atabasha kurokoka. Kandi koko ni ko
twagombye kubyemera. Bityo Kiliziya yamuhaye izina ry’umuhanga wa Kiliziya
wigisha ibyerekeye Inema (Docteur de la Grâce).
Papa Bonifasi VIII yamwanditswe mu gitabo cy’abatagatifu mu 1298. Uwo mwaka kandi nibwo
Agustini yatangajwe nk’umwalimu wa
kiliziya (docteurs
de l’Église).
Kiliziya gatolika ya Roma imuhimbaza kuwa 28 Kanama, naho iy’iburengerazuba
(église orthodoxe) ikamuhimbaza kuwa 15 Kamena. Nyina Mutagatifu Monika,
kiliziya imuhimbaza kuwa 4 Gicurasi.
Mutagatifu
Agustini, udusabire!