Kristu se ko ari Intungane y’Imana, Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu, kuki yigeretseho batisimu yagenewe twe abanyabyaha twavukanye icyaha? Menya igisubizo gikubiye mu ngingo eshatu.
Yezu yemeye kubatizwa na Yohani muri Yorudani agira ngo yunge ubumwe n’abanyabyaha b’ibihe byose na hose.
Yezu nta na hamwe
tumubona haba muri Bibiliya no mu ruhererekane rw’ingigisho za Kiliziya,
ashwana n’abanyabyaha babyemera kandi bashaka kugarukira Imana. Mwibuke Matayo
wari umusoresha yirirwa yiba ibya rubanda. Zakewusi wari umwambuzi. Wa mugore w’ihabara.
Petero wambwihakanye.
Aba bose n’abandi benshi baduhagarariye, natwe
tutiretse, Yezu abarwanaho, akabatakambira imbere ya Data, ati “Dawe bababarire
kuko batazi ibyo bakora”. Yereka isi ihora ishaka kumumwaza ko twe abantu be
twamunaniye, ko muganga atabereyeho abazima, ahubwo abarwayi bemera kumusanga
akabavura; ko ataje kubera intungane ahubwo twe abanyabyaha. Muri Batisimu Yezu
yunze ubumwe n’abanyabyaha ngo adufashe kwamurura umwijima w’icyaha.
2. Guha
amazi umugisha no kuyatangeho ikimenyetso cyizakoreshwa muri Kilziya
Yezu yemeye kubatizwa kandi ari intungane, agira ngo
ahe amazi umugisha kandi ayatangeho ikimenyetso cyizakoreshwa muri Kilziya
kugira ngo abantu bavuke bundi bushya bitwe abana b’Imana. Ku bw’ibyo, si
ngombwa kujya iyo hose muri Israheli ahari Yorudani. Byongeye si na ngombwa
gucukura ibyuzi ngo ni Yorudani, dore ko ari n’akagezi gatemba; si ngombwa
ubwinshi cyangwa ingano y’amazi; icyangomwa ni amazi.
Yezu yashatse guduha icyo kimenyetso cy’amazi. Niyo
mpamvu iwacu muri za Kiliziya zacu na twe tuhafiye Yorudani, ni ukuvuga iriba
rya Batisimu. Twakijijwe na Kristu mu kwemera no mu rukundo ubwo tuvutse bundi
bushya mu mazi no muri Roho Mutagatifu. Guhakana Batisimu wahawe muri Kiliziya
ukongera ukajya kwibashya ngo wabatijwe, ni ukuyorera, ni ukuyoba, no guhakana
nkana Imana Umubyeyi. Ntaho umuntu aba ataniye na wa mwana ukura akabwira
ababyeyi ati “ntimukiri ababyeyi, mwambyariraga iki, ntimuzongere kumbyara”! Ni
akaga! Yabahakana yagira ate, ntibikuraho isano yarangije kwiyandika!
3. Kugenura
Batisimu azahabwa ku musaraba
Kristu Umwana w’Ikinege w’Imana yemeye kubatizwa kandi
we nta cyaha yigeze, agira ngo agenure Batisimu azahabwa ku musaraba. Yezu
yigeze kubaza bene Zebedeyi (Yohani na Yakobo) bahataniraga amakuzo, imyanya
myiza mu ngoma ye, ati “mbese mwe mufite inyota yo kwicarana na njye tukima
ingoma, mwiteguye kuzahabwa Batisimu nzahabwa”?
Ni nko kubabaza ni ba biteguye kumubera abahamya ku
buryo banabipfira! Yavugaga urupfu rw’umusaraba rwari rumutegereje. Si ubwinshi
bw’amazi bukiza! Twakijijwe na Batisimu kuko twemeye gupfana na Kristu,
tugahamba icyaha, tukagisiga mu nyenga, tuzazukana na We. Batisimu ni
Isakramentu ry’abazutse bategereje ikuzo mu ijuru.
(Byakuwe mu nyandiko “Niba warabatijwe, urabaruta,
komera ku isezerano!”, Inyigisho yo ku cyumweru cya Batisimu ya Nyagasani,
yanditswe na Padri Padiri Théophile NIYONSENGA. Inyigisho yose iboneka ku
rubuga rwa Yezu akuzwe)
No comments:
Post a Comment