Narsisi yavukiye mu
gihugu cya Palesitina ahagana mu mpera z’igisekuruza cya mbere cyangwa mu
ntangiriro z’igisekuruza cya kabiri.
Narsisi yabaye
umwepisikopi w’i Yeruzalemu ahagana mu mwaka wa 200. Icyo gihe yari afite
imyaka 80. Uwo murimo watumye agira umwete n’umuhate mu kwamamaza Inkuru nziza
ya Kristu. Umwete yagaragazaga mu murimo we wari indengakamere kuko wari urenze
uw’abo mu kigero cy’imyaka ye. Yagiraga ukwigomwa n’ukwibabaza gukomeye. Mu
mwaka w’195, Narisisi ari kumwe na Tewofili umwepiskopi wa Kayezariya, yayoboye
Inama nkuru ya Kiliziya; iyo nama yigaga uko umunsi mukuru wa Pasika
y’abakirisitu uzajya wizihizwa n’igihe uzajya wizihirizwaho. Muri iyo nama ni
ho hemejwe bidasubirwaho ko Pasika abakirisitu bazajya bayizihiza iteka ari ku
munsi w’icyumweru, ko batazongera gukurikiza umunsi abayahudi bizihirijeho
Pasika.
Narisisi yakoze
ibitangaza byinshi, ariko hari icyagaragaye cyane. Bavuga ko igihe kimwe, hari
mu gitaramo cya Pasika, nuko bigaragara ko nta mavuta ari mu matara yari mu
kiliziya. Nuko asaba ko bavoma amazi mu byobo byari hafi aho. Ayo mazi
barayazanye, ayaha umugisha, bayasuka mu matara, nuko amatara araka bisanzwe,
ariko mu kureba ikiri kwaka muri ayo matara, basanga ya mazi yahindutse
amavuta.
Yararambye cyane kandi imibereho ye
imugaragazaho ubutagatifu hakiri kare.
Umwete yagiraga wo kogeza ingoma ya Kristu watumye abanzi ba Kiliziya
bamugirira urwango rukomeye bifuza kumwirukanisha mu gihugu. Igihe kimwe abantu
batatu mu bamurwanyaga bagiye inama yo kumusebya bamubeshyera ngo bamwirukane
mu gihugu. Bahimba ibyaha bikomeye, babitura aho bigeza n’ubwo bemera kurahira
ibinyoma ngo bakunde babyemeze.
Uwa mbere ati : “ nkaba mubeshyera ndagahira mu
nzu”. Uwa kabiri ati: “niba ibyo mvuze
atari ukuri nzabembe”. Uwa gatatu ati : “ niba mubeshyera nzahume”.
Ntihaciye kabiri muri ibyo binyoma byabo bigeretseho indahiro Imana
irabagaragaza; uwa mbere inzu ye irashya ahiramo, uwa kabiri na we ibibembe
bibi cyane bimwuzura ku mubiri wose. Uwa gatatu yahumye asa n’uri mu nzozi
atazi ibimubaho. Imana ubwayo ni yo
yiyemeje kumuhorera.
Mutagatifu Narsisi |
Narsisi yabaye umwepisikopi ukunzwe cyane n’abakristu be na we kandi akababera urugero rwiza mu kwitagatifuza. Yitabye Imana afite imyaka ijana na cumi n’itandatu.
Twizihiza
mutagatifu Narisisi w’i Yeruzalemu ku itariki 29 Ukwakira.
No comments:
Post a Comment