… ni we dukesha “Ndakuramutsa Mariya”,“indirimbo ya Bikira Mariya (Magnificat)”,“indirimbo ya Zakariya” ( Benedictus) n’“indirimbo ya Simewoni” (Nunc dimittis.)…
Bavuga ko Luka yavukiye
i Antiyokiya muri Aziya ntoya (muri Turukiya y’ubu). Yize amashuri akomeye
y’icyo gihe, amenya ikigereki, igihebureyi, Filozofiya n’ubuganga. Nuko aba
umwigishwa w’Intumwa mu ba mbere, cyane cyane yigishwa na Mutagatifu Pawulo. Bajyana
henshi Pawulo yajyaga kwigisha. Ndetse inshuro ebyiri zose igihe Pawulo
yafatwaga agafungwa, bari kumwe nubwo we atafashwe. Aho amariye kumenya
Ivanjili, yafashije Pawulo kuyigisha. Luka ni umwanditsi w’Ivanjili ya gatatu
n’uw’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa. Yakoze imirimo ikomeye cyane mu Isezerano
rishya.
Nk’uko kandi bigaragara
mu nyandiko ze zose, bavuga ko yari umuganga Antiyokiya, ari na ho yamenyaniye
na Pawulo Intumwa ndetse bakaba inshuti zikomeye. yaherekeje Pawulo mu ngendo
ze zose za gitumwa, nyuma aza no kumuherekeza i Roma. Pawulo Intumwa na we
kenshi mu nyandiko ze yakunze kuvuga inshuti ye Luka. Hari aho agira ati:
“arabatashya Luka umuganga dukunda”. Na none akongera ati : “ Luka ni we
wenyine tukiri kumwe”. Ikindi kizwi rero ni uko Luka yabaye umutagatifu
wakunzwe n’abantu cyane. Bavuga ko kuva na mbere yashikiranaga n’abantu cyane
kandi akagira ubupfura n’imico myiza. Ibyo bigaragarira no mu nyandiko ze ko
yakundaga abantu kandi akagirira n’impuhwe abakene.
Luka ni we dukesha
“Ndakuramutsa Mariya”, “indirimbo ya Bikira Mariya”, ( Magnificat), “indirimbo
ya Zakariya” ( Benedictus) n’ “indirimbo ya Simewoni” (Nunc dimittis.) Luka
atugezaho kandi byinshi byerekeye Yezu ndetse n’ivuka rye. Mariya nyina wa Yezu
afite umwanya urambuye mu byerekeye ivuka n’ubuto bwa Yezu kuko ari we ubwe
wabimwibwiriye. Kuba Luka yaramenyanye na Bikira Mariya ni cyo cyatumye bavuga
ko Luka ari we wa mbere washushanyije ishusho ya Bikira Mariya.
Umwe mu banditsi bo mu kinyejana cya II yanditse kuri mutagatifu Luka. Nuko mu gusoza yandika agira ati: “yakoreye Nyagasani ubudahwema, yigomwa urushako n’urubyaro, ageza ubwo yitaba umuremyi afite imyaka 84, akimurikiwe na Roho mutagatifu.” Nyuma y’urupfu rwa Pawulo Mutagatifu, Luka na we yaba yaragiye kwigisha Mu Butaliyani no mu turere two hafi aho, no muri Bitiniya. Ntibazi neza iby’urupfu rwe.
Hari abakeka ko yaguye mu Bugereki amaze kwigisha amahanga. Bamwe ndetse bavuga ko yabaye umumaritiri. Ni umurinzi w’abaganga n’abahanga mu gushushanya. Twizihiza Mutagatifu Luka ku itariki 18 Ukwakira.
(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963, ubunyamabanga bwa SPES MEA)
No comments:
Post a Comment