Mu buto bwe nta wakekaga ko Kalisiti yazaba
umwe mu basimbura ba mutagatifu Petero i Roma. Kalisiti yavutse ku babyeyi
baciye bugufi bari abashumba b’amatungo i Roma. Amaze gukura na we yabaye
umushumba w’amatungo y’umworozi w’umuromani witwaga Karpofori. Imirimo yamubanye
myinshi amatungo arakena. nuko kubera gutinya uburakari bwa shebuja ahitamo
guhunga. Nyuma shebuja yaramufashe arafungwa ategekwa gukora imirimo ivunanye
cyane y’agahato. yahahuriye n’imfungwa z’abakristu maze bamufasha cyane
kurushaho kwitagatifuza. Aho arekuriwe yagiye i Roma asaba kwiyegurira Imana.
Hashize igihe yahawe
umurimo wo gutunganya neza irimbi rinini cyane rigenewe gushyingurwamo
abakristu bahorwa Imana, kandi ari na ko akomeza gukora n’indi mirimo ya
Kiliziya. Papa Zefirini aho atabarukiye Kalisiti ni we watorewe kumusimbura ku
ntebe y’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya. Yayoboye Kiliziya imyaka 5 ayiyobora
ariko mu gihe gikomeye cyane yibasiwe n’abayitotezaga. Icyo gihe arwanira
Kiliziya ishyaka arwanya bikomeye aboshyaga abandi guhakana amahame y’Ivanjili
cyane cyane abahakanaga Ubutatu Butagatifu. Yafashije abakristu bafatwaga
abakomeza mu kwemera, abahowe Imana na bo bagahambwa mu cyubahiro kibakwiriye. Ibyo byose kandi
yabikoraga adatinya ko na we yafatwa akagirirwa nabi.
Ku ngoma ye ni ho
hatangijwe kubaka za kiliziya abakirisitu basengeragamo, zaje gusenywa mu bihe
by’itotezwa ryakurikiyeho. Ni we wacukurishije irimbi riri mu nsi y’ubutaka ku
muhanda witwa uwa Appia. Iryo rimbi rikaba ryaramwitiriwe. Iryo rimbi rikaba
ririmo imva z’abatagatifu nka Sesiliya, abapapa, amashusho n’ibindi bimenyetso
byinshi bihamya ukwemera kwa Kiliziya y’ubu bihuje n’uko akirisitu ba mbere
bemeraga.
Mu gihe cye abapagani
benshi bemeye Imana. Igihe cy’itotezwa kigarutse, yahungiye mu nzu kwa
Ponsiyani ari kumwe n’abapadiri 10. Iyo nzu yahise igotwa n’abasirikare bari
bahawe itegeko ryo kubuza icyitwa ikiribwa cyose kwinjira muri urwo rugo. Icyo
gihe Papa Kalisiti yamaze iminsi ine atarya, ariko ukwigomwa n’amasengesho
biramukomeza. Icyo gihe, guverineri yakabije ubugome, ategeka ko buri gitondo
Papa akubitwa ibiboko, kandi atanga n’itegeko ryo kwica umuntu wese uzaza muri
urwo rugo nijoro.
Icyo gihe, mu
basirikare barindaga Papa Kalisiti wari ufungiwe aho, hari uwitwaga Privatusi
wari ufite igisebe gikabije, asaba Papa Kalisiti kumukiza, nuko Kalisiti
aramubwira ati « niba wemera Yezu Krisitu n’umutima wawe wose, ugahabwa
batisimu mu izina ry’Ubutatu Butagatifu uzakira ». Nuko umusirikare arasubiza
ati: «ndemera, ndashaka kubatizwa, kandi ndemera ntashidikanya ko Imana
izankiza.»
Nyuma yo kubatizwa cya
gisebe cy’umufunzo cyahise kizimira ntihasigara n’inkovu. Privatusi abonye ibyo
bibaye gutyo atera hejuru aravuga ati : «ni byo koko, Imana ya Kalisiti ni yo
Mana y’ukuri na ho ibigirwamana bizajugunywa mu muriro, kandi Kristu azategeka
ubuziraherezo!» nuko guverineri abimenye ategeka ko bakubita uwo mukiristu
mushya Privatusi kugeza igihe apfiriye. Nyuma yaho yategetse ko bazirika
ikibuye kinini ku ijosi rya Papa Kalisiti, bakamujunya mu kizenga cy’amazi
cyari iruhande rw’inzu, bamunyujije mu idirishya. Ngurwo urupfu yapfuye. Byari
ahagana mu mwaka wa 222. Yapfiriye i Roma. Twizihiza mutagatifu Kalisiti ku itariki
14 Ukwakira.
(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU,
diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho
y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963).
No comments:
Post a Comment