Monday, September 1, 2025

INCAMAKE Y'AMATEKA YA KINYAMATEKA

Kinyamateka yashinzwe kuwa 1 Nzeri 1933, na padiri Antoine Goubeau wo mu bapadiri Bera abisabwe na Musenyeri Leon Paul Classe, wari umushumba wa Vicariyati ya Kabgayi. Ni urubuga Kiliziya Gatolika mu Rwanda yari ibonye rwo kwamamaza Ivanjili no kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda. Kinyamateka yateruye igira iti: "Muzi ko abantu bose bishimira kumenya ibyabaye, ugasanga babazanya amakuru y’igihugu." Kuva ubwo Kinyamateka yabaye umuyoboro w’amakuru y’igihugu n’aya Kiliziya.

Padiri Goubeau Antoine wari Padiri Mukuru wa Misiyoni ya Kabgayi yari amaze igihe yifuza ko mu Rwanda habaho ikinyamakuru cya mbere. Yaje kugeza iki gitekerezo kuri padiri Endriatis wari umwarimu mu Iseminari nkuru ya Kabgayi. Maze tariki 1 Nzeri 1933 batangiza Kinyamateka bakajya bayandika bafatanyije n’Abafaratiri. Mu mwaka wayo wa mbere, Kinyamateka yasohoraga ibinyamakuru 500, ikagura Sentime 50.

Mu mwaka wa 1935, Kinyamateka yatangiye gucapwa muri imprimerie ya Kabgayi, icyo gihe yongereye n’umubare w’ibinyamakuru biva kuri 500 bigera ku 2000. Kuva mu 1933 kugera mu 1940, Kinyamateka yakomeje kumenyekana ari na ko yongera inyandiko zitandukanye zatumaga isubiza ibibazo by’iyogezabutumwa byariho. Muri izo nyandiko twavugamo: Inyongezo: Yari igizwe n’Inyigisho za Misa zategurwaga na Padiri Aloys Bigirumwami wari Padiri Mukuru wa Muramba, akaba yaraje kuba n’Umwepiskopi wa Nyundo. Izi nyigisho zikaba zari zigenewe abapadiri n’abakateshiste; Harimo kandi Ikinyamateka cy’abana cyaje kubyara Hobe, ikaba yarandikwaga n’abarimu ba Seminari into ya Kabgayi.

Abasomye Kinyamateka muri iyi myaka, bibuka inyandiko yitwaga Matabaro, yatumye abantu benshi bamenya Kinyamateka kuko wasangaga aho abantu baganira bagaruka ku rwenya rwa Matabaro. Kuva mu 1940 kugera mu 1945, hari mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yose. Kinyamateka muri icyo gihe yafashije abanyarwanda gukurikira ibyaberaga hirya no hino ku isi, kugera tariki 7 Gicurasi 1945, ubwo Kinyamateka yakwizaga mu gihugu hose inkuru ko Intambara y’Isi yarangiye dore ko icyo gihe nta yindi Radio cyangwa Igitangazamakuru kindi cyariho ngo kibivuge.

Mu mwaka wa 1946, Kinyamateka yahimbajwe no kugeza ku banyarwanda ibirori bikomeye by’u Rwanda ruturwa Kristu Umwami. Mu mwaka wa 1954, Kinyamateka yibarutse Hobe, Akanyamakuru k’Urubyiruko katangijwe na Myr Aloys Bigirumwami. Mu mwaka wa 1955, Kinyamateka yatangiye gutanga ibitekerezo mu bya Politiki bigenda biyiviramo kutarebwa neza n’ubutegetsi bwaiho. Mu mwaka wa 1958, Kinyamateka yahagaze igihe cy’amezi atatu, nyuma y’aho Padiri MAIDA Enzo wayiyoboraga yirukanywe mu gihugu n’uwo bakoranaga agafungwa.

Nyuma padiri Rugayampunzi yagerageje kuyibyutsa, ndetse ikomeza no gutanga ibitekerezo mu bya Politiki, kugeza ubwo mu 1968, Ubutegetsi bwariho bwashatse kuyisesa. Aho Repubulika ya mbere Iviriyeho, Igasimburwa n’iya kabiri, Kinyamateka yakomeje kwamagana akarengane n’irondabwoko, kugera ubwo ifatwa nk’iyarwanyaga ubutegetsi buriho ndetse abayobozi n’abanyamakuru bayo bagatotezwa. Muri iyo myaka, Kinyamateka yanagejeje ku bakristu ibyaberaga I Kibeho, mu mabonekerwa yabaye mu 1981.

Mu 1984, Kinyamateka yizihije Yubile y’imyaka 50, inatangira kwandikirwa mu Icapiro rya Pallotti Presse I Gikondo. Kinyamateka yakurikiranye kandi iby’uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II, mu 1990, na Yubile y’imyaka 100 Ivanjili igeze mu Rwanda yatangiye muri 2000 igasozwa muri 2001. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Kinyamateka yahagaze igihe cy’amezi atanu, yongera gusubukura muri Nzeri 1994. Kuva ubwo, Kinyamateka yafashije umuryango nyarwanda kongera kwiyubaka no kubaka igihugu mu bukungu, ubumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza, ubutabera, uburezi n’umuco bimurikiwe n’ukwemera. (Iyi nkuru ni iya Kinyamateka, yanditswe kuri X, kuwa 1 Nzeri 2025).

No comments:

Post a Comment

Ku myaka 92, Abayobozi 24

Kinyamateka ni ikinyamakuru cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.  Cyashinzwe kuwa 1 Nzeri 1933, na padiri Antoine Goubeau wo mu...