Ku wa gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2025, muri Diyosezi ya Ruhengeri, kuri Katedrali ya Ruhengeri, ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito Bahujimihigo, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko, yayoboye Misa yatangiyemo isakramentu ry’Ubusaseridoti, ku rwego rw’ubupadiri n’ubudiyakoni.
Abafaratiri batatu bahawe ubudiyakoni mu gihe abadiyakoni icyenda bahawe ubupadiri.
Abadiyakoni icyenda bahawe ubupadiri, harimo barindwi ba Diyosezi ya Ruhengeri, na babiri bo mu muryango w’abapadiri b’abamariyani. Dore amazina yabo n’aho Umwepiskopi yabohereje mu butumwa:
- Padiri Jean Olivier HAKIZIMANA yatumwe muri Paruwasi ya Nyamugali,
- Padiri Jean Renovatus IRADUKUNDA yatumwe muri Paruwasi Rwaza mu ishuri Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza,
- Padiri Janvier MBERABAGABO yatumwe muri Paruwasi ya Janja,
- Padiri Olivier NDUWAYEZU yatumwe muri Paruwasi ya Nkumba,
- Padiri Aloys NSHIMIYIMANA yatumwe muri Paruwasi ya Mwange,
- Padiri Barnabé UWANYAGASANI yatumwe muri Paruwasi ya Gashaki,
- Padiri Jean de Dieu NSHIMIYIMANA yatumwe muri Paruwasi Kanaba.
Padiri Noel SINGIZUMUKIZA na Padiri Célestin NTEZIMANA bo mu muryango w’Abamariyani bo ubutumwa bazabuhabwa n’Umukuru w’umuryango wabo. Abafaratiri batatu bahawe ubudiyakoni ni Jean Damascène NIYONGABO, Elisa NYAMINANI na Christian TURAMBANE.
Muri ibi birori, abapadiri batatu Eugène TWIZEREYEZU, Cyprien NIYITEGEKA
na Bonaventure TWAMBAZIMANA bahimbaje Yubile y’imyaka 25 bamaze bahawe
Isakramentu ry’Ubusaseridoti mu rwego rw’ubupadiri.
No comments:
Post a Comment