Thursday, July 3, 2025

Kiziguro ibimburiye izindi mu birori by’impeshyi by’itangwa ry’ubupadiri

Paruwasi Gatolika ya Kizuguro muri Diyosezi ya Byumba niyo yabimburiye izindi mu kwakira ibirori by’impeshyi by’itangwa ry’ubupadiri, ibirori Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya bungukiyemo abapadiri babiri.

Umuryango w’Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya uri mu byishimo byo kwakira ingabire y’Ubusaseridoti kuri Diyakoni Alphonse HAGENIMANA, avuka muri Paruwasi ya Rwamiko na Diyakoni Elias NIYONGIRA, avuka muri Paruwasi ya Gahanga ya Arikidiyosezi ya Kigali. Aba bombi bahawe ubupadiri mu biganza bya Mgr Papias MUSENGAMANA Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Byumba.

Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiwemo iri Sakaramentu cyabaye ku cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, kibera muri Paruwasi gatolika ya Kiziguro, ikoreramo abapadiri bo mu muryango w’Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya.

Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Byumba, yasabye abahawe ubupadiri kumurikira abari mu mwijima, gutanga urugero rwiza ku bo bashinzwe, babakundisha ubusaseridoti, kuba Abapadiri b’Abanyamutima no kuarushaho kwitangira Ubutumwa Kiliziya ibahaye.

Yagize ati “Muhamagarirwa kuba abahamya b’Ivanjili, abahamya b’ukuri kw’Ivanjili, abahamya b’urukundo rwa Kristu cyane cyane mubera abandi irango ry’inzira igana ku Mana. Muri iki gihe hari abafite amajwi ari hejuru cyane barwanya Imana, mwebwe Yezu arabohereza kugira ngo ubabonye abone Kristu, na Sekibi ubabonye akebereze anyure ku ruhande ahunge. Ahari umwijima muhashyire urumuri, ahari urwango muhashyire urukundo, ahari ukwiheba muhashyire ibyishimo n’icyizere, ahari agahinda muhashyire ibyishimo bishinze imizi muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Muhamye Kristu igihe n’imburagihe, mumuhamye cyane cyane mu buhamya n’urugero rwiza rw’ubuzima bwanyu”.

Abadiyakoni baramburirwaho ibiganza
Mgr Musengamana yakomeje agira ati “Mugiye gukorera ubutumwa mu marerero kurera barumuna banyu bashaka gutera ikirenge mu cyanyu. Ubutumwa mufite, ntabwo ari ubwo kubabwira ibyo bagomba gukora, ahubwo ni ukubereka abo bagomba kuba bo. Ibyo byose bizashoboka babarebeyeho. Mubahe urugero rwiza, mubakundishe Ubusaseridoti, abagihuzagurika mubamurikire, abafite ubwoba mububamare, maze bakunde Kristu na Kiliziya Ye, bazamuke ari abasore bifuza kugira Umutima Mutagatifu nk’uwa Yezu na Bikira Mariya. Barangwe n’ukwemera gushinze imizi muri Kristu wapfuye akazuka.

Padiri Fulgence Niyonsenga Umuyobozi w’Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya mu biyaga bigari yasabye abahawe Ubupadiri kwisanisha na Yezu Kristu, we Musaseridoti Mukuru, mu murimo Kiliziya ibahaye.

Yagize ati “Icyo nabwira bano bavandimwe bacu Elias na Alphonse, muzagerageze mwisanishe na Kristu, mube koko Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Muzabe koko intumwa nyazo, cyane ko iyo tuvuga umutima tuvuga urukundo, impuhwe, amahoro, n’ibyishimo. Mugomba kwitegura kuba intumwa z’ibyo byose. Muzagerageze mugere ikirenge mu cya Yezu, we wumviye Imana mu mugambi wayo wo gukiza abantu. Muzagerageze mubeho, kugira ngo ubabonye wese, ababonemo koko Umutima Mutagatifu wa Yezu ndetse n’Umutima wa Bikira Mariya. Muzagerageze kugira ngo uzababona wese, azagire intego nk’iyanyu, aziyumvemo ikinyotera cyo kwiyegurira Imana. Icyo gihe muzitagatifuza kandi mutagatifuze n’imbaga ya Nyagasani”.

Nyuma yo guhabwa Ubupadiri, aba padiri bashya bahamije ko basendereye ibyishimo kuko bageze ku munsi baharaniye. Baboneyeho kandi gusaba imbaga y’abakristu inkunga y’Isengesho rizabaherekeza mu butumwa kiliziya ibahaye.

Padiri Elias Niyongira yagize ati “imitima yacu twe abapadiri bashya yasazwe n’ibyishimo tutigeze tugira mu mateka yacu. Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu yo yadusesekajemo imigisha y’amoko yose. Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo, ni umunsi imitima yacu inezerewe. Umugabane twegukanye uradushimishije kandi umunani twahawe uratunejeje. Mu mitima yacu turasingiza Imana tugira tuti “Ushobora byose yankoreye ibitangaza, izina rye ni ritagatifu”. Uyu munsi turazirikana ineza Nyagasani yatugiriye, kugeza n’aho yemera kudusangiza ku ngabire y’Ubusaseridoti”.

Abahawe Ubupadiri bose bazafasha umuryango mu bijyanye n’Uburezi. Padiri Alphonse Hagenimana yahawe gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kiziguro, mugenzi we Padiri Elias NIYONGIRA atumwa muri Kominote y’umuryango iri muri Paruwasi Sancta Mariya Byimana.

No comments:

Post a Comment

Nyundo 2025-2026: Abapadiri bamenye aho bazakorera ubutumwa

Muri Diyosezio ya Nyundo, abapadiri 37, bahawe ubutumwa mu mahanga; 19 batumwe gukora ubutumwa muri za paruwasi (patorale en dehors du pays)...