 |
Itangwa ry'Ubusaseridoti muri Paruwasi ya Mibilizi |
Muri iki gihe cy’impeshyi,
Kiliziya gatolika mu Rwanda iba iri mu bihe bikomye byo kwakira Ingabire y’ubusaseridoti,
hatangwa ibyiciro binyuranye birimo ubusomyi, ubuhereza, ubudiyakoni n’ubupadiri.
Muri iki gie kandi abapadiri batandukanye bizihiza yubile y’imyaka bamaze
bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseroditi.
Iminsi ibiri, kuwa gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025 no ku cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, idusigiye abasaseridoti 20; abapadiri 7 n’abadiyakoni 13 bo
muri diyosezi eshatu: Byumba, Nyundo na Cyangugu. Hari kandi Abafratiri 11 bahawe ubutumwa muri Kiliziya.
Diyosezi
Gatolika ya
Cyangugu yungutse Abasaseridoti 6
 |
Abadiyakoni baherewe ubupadsiri muri Paruwasi ya Mibilizi |
Kuri iki cyumweru tariki
6 Nyakanga 2025, muri Paruwasi ya Mibilizi, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard
SINAYOBYE, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu, yayoboye Igitambo cya Misa
yatangiyemo Isakaramentu ry'Ubusaseridoti mu rwego rw'Ubupadiri ku badiyakoni 2
n'Ubudiyakoni ku bafratiri 4. Abahawe ubupadiri ni Diyakoni Ernest Urimubenshi,
uvuka muri Paroisse Mibilizi, Centrale Gitambi na Diyakoni Eric Nsengiyumva
uvuka muri Paroisse Mibilizi, centrale Gitambi.
Abahawe ubudiyakoni ni
Fratri Pascal Tuyishime avuka muri Paroisse Nkanka centrale Rwahi, Fratri
Arsène Irakoze avuka muri Paroisse ya Mushaka centrale Mushaka, Fratri Muhire
Jean Claude avuka muri Paroisse Mibirizi centrale ya Muhanga na Fratri Jean
Claude Uwingeneye avuka muri Paroisse ya Ntendezi centrale Ntendezi.
Indi nkuru wasoma:
Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
Diyosezi
Gatolika ya
Byumba yungutse Abasaseridoti 5
Kuwa gatandatu, tariki ya
05 Nyakanga 2025, muri Paruwasi ya Nyarurema, Nyiricyubahiro Musenyeri Papias
MUSENGAMANA Umwepiskopi wa Byumba ari kumwe na Myr Servilien NZAKAMWITA
Umwepiskopi wa Byumba uri mu kirihuko na Myr Sosthène AYIKULI ADJUWA
Umwepiskopi wa Doyosezi ya Mahagi-Nioka muri RDC, yayoboye imihango mitagatifu y’itangwa
ry’ubupadiri kuri diyakoni Jean Baptiste NSANZUMUHIRE uvuka muri Paruwasi ya
Nyarurema.
Yatanze kandi Ubudiyakoni kuri Nephtal NIYIBIGIRA uvuka muri
Paruwasi ya Bungwe, Jean de Dieu NSABIMANA wo muri Paruwasi ya Nyarurema, Oscar
KWIZERA ukomoka muri Paruwasi ya Byumba na Emmanuel KAVUTSE ukomoka muri
Paruwasi ya Nyagahanga.
Indi nkuru wasoma:
Kiziguro ibimburiye izindi mu birori by’impeshyi by’itangwa ry’ubupadiri
Diyosezi Gatolika ya
Nyundo
Muri Diyasezi Gatolika ya
Nyundo, abadiyakoni 4 bahawe ubupadiri, abafratiri 5 bahabwa ubudiyakoni, 3
bahabwa umurimo w’Ubusomyi mu gihe 8 bitegura gutangira stage bahawe umurimo
w’Ubuhereza. Inkuruirambuye
Izindi nkuru wasoma:
Nyundo 2025-2026: Abapadiri bamenye aho bazakorera ubutumwa
Ibyo wamenya kuri Diyosezi ya Nyundo, impanga ya Kabgayi
No comments:
Post a Comment