Kuri uyu wa Gatandatu
tariki ya 05 Nyakanga 2025, Diyosezi ya Nyundo iri mu byishimo byo kwakira
ingabire y’ubusaseridoti mu rwego rw’ubupadiri ku badiyakoni 4 n’ubudiyakoni ku
bafratiri 5, no guhabwa Umurimo w’Ubuhereza n’Umurimo w’Ubusomyi ku bafratri 11.
Ibirori byo kwakira iyi ngabire byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umwepisikopi, muri Paruwasi Katedarali ya Nyundo ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, uvuka muri iyi diyosezi. Muri ibi birori kandi Padiri NDAGIJIMANA Callixte yahimbaje Yubile y'imyaka 25, mu gihe Padiri BUGINGO Jean Baptiste yahimbaje Yubile y'imyaka 50, ubu akaba afite imyaka 77 y’amavuko.
Follow @EliasTwishimeAbahawe Ubupadiri ni Diyakoni
TUYIRINGIRE Didier na Diyakoni NSABIMANA Jean Népomuscène bavuka muri Paruwasi
ya Nyundo, Diyakoni NSABIMANA Eric uvuka muri Paruwasi ya Kivumu na Diyakoni
UWIRINGIYIMANA Jean Damascène uvuka muri Paruwasi ya Murunda. Aba bose ubu ni abapadiri, bityo bagahabwa
izina rya Padiri.
Abahawe Ubudiyakoni ni
Fratri NDAHIMANA Albert na Fratri UWIMANA André bo muri Paruwasi ya Crête Congo
Nil, Fratri NIYONSENGA Théoneste uvuka muri Paruwasi ya Gakeri Fratri
NTAWUKURIRYAYO Adrien uvuka muri Paruwasi ya Murunda na Fratri TUYAMBAZE Herman
uvuka muri Paruwasi ya Kibingo. Abo boso igitambo cya Misa cyasojwe bitwa
abadiyakoni.
Mu Bafratiri bahawe ubutumwa muri Kiliziya, Abafratiri 3 barangije umwaka wa mbere wa Tewolojiya; Bigenimana Samweli wa Paruwasi Biruyi ya Katederali ya Nyundo, Bikorimana Anastate wa Paruwasi Biruyi na Iradukunda Epaphrodite wa Paruwasi ya Crête Congo Nil bahawe umurimo w’Ubusomyi. Abafratiri 8 basoje umwaka kabiri ya Tewolojiya, bakaba bagiye gutangira Stage, bahawe umurimo w’Ubuhereza. Abo ni Dushime Déogratias na Irankunda Eric ba Paruwasi ya Gisenyi, Habineza Aimbale wa Paruwasi ya Birambo, Irakiza Leandre wa Paruwasi Katederali ya Nyundo, Kayiranga Ferdinand wa Paruwasi ya Kinunu, Kwizera modetse wa Paruwasi ya Mushubati, Niyomugabo Gaspard wa Paruwasi ya Kavumu, Turatumucunguzi fabrice wa Paruwasi ya Rambura.
Umwepiskopi wa diyosezi ya Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yatanze ubutumwa bunyuranye bujyana na buri cyiciro cy’ubusasedoti cyatanzwe, ubutumwa buba bugaruka ku nshingano nyamukuru z’uhawe icyo cyiciro. Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yashimiye ababyeyi batuye Kiliziya abana babo, abana bafashije mu nzira y’ukwemera kuva bakivuka, bakaba bakomeje kubashyigikira. Yasabye imbaga y’abakristu gusabira abapadiri bashya, kugira ngo ubutumwa Kiliziya igiye kubashinga bazabusohoze neza.
Uyu mwaka wa 2025, Diyosezi ya Nyundo izatanga ubupadiri ku badiyakoni 7, mu 8 bari batangiye urugendo rugana ubusaseridoti mu Iseminari Nkuru ya Rutongo. Babiri muri batatu basigaye, umwe uvuka muri paruwasi ya Muhororo n’uvuka muya Rususa bazahabwa ubupadiri kuwa 12 Nyakanga 2025 ku Muhororo. Hakaba n’uvuka muri Paruwasi ya Gatovu uzabuhabwa kuwa 19 Nyakanga 2025 i Gatovu.
No comments:
Post a Comment