Sunday, November 22, 2020

Isengesho ry’Umwami ritura igihugu Kristu Umwami

Umwami watuye u Rwanda Kristu Umwami, source/ internet
 Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

(Indi nkuru irambuye wasoma.)

Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

N’amahanga yose uko anagana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubunubu n’iteka ryose.

Amina

 

KRISTU UMWAMI, MURI BIBILIYA NTAGATIFU

Kristu Umwami, ni umunsi mukuru wizihizwa n`abakristu gatulika, ukaba warashizweho na Papa Piyo wa XI mu 1925 kugira ngo yumvikanishe ko amahanga yose agomba kubaha amategeko ya Kristu, umwami w’ibiremwa byose. Mu ntangiriro z’uyu munsi mukuru muri Kiliziya, wizihizwaga ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa cumi; icyumweru kibanziriza umunsi mukuru w’abatagatifu bose. Bifatiye ku nama nkuru ya Kiliziya yabereye I Trente

Nyuma y’amavugurura yabaye mu 1969, abagatolika bawizihiza ku cyumweru cya nyuma  cy’umwaka wifashishije kalindari ya Liturugiya, ni ukuvuga ugana mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe, icyumeru kibanziriza icyumeru cya mbere cy’Adiventi ari nayo itangira umwaka wa liturujiya.

Umunsi mukuru wa Kristu Umwami, waje guhindurirwa izina witwa Umunsi mukuru wa Kristu Umawami w’ibiremwa byose- Christ Roi de l'univers, kugira ngo hashimangirwe ko muri We, ibiremwa byose byisangamo kuko ari we byose biturukaho, koko rero, ‘Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.Yh.1, 3.’

 

ISANO UYU MUNSI UFITANYE NA BIBILIYA.

Izaki aha Yakobo umugisha
Uyu munsi mukuru utwibutsa ko hari ubwami buyobowe na Kristu, ubuhanuzi bwa Yakobo na Yeremiya butumvisha neza ko umunsi mukuru wa Kristu Umwami udahabanya n’ijambo ry’Imana, ahubwo ko ubonera ibisobanuro muri ryo. Dore uko ubuhanuzi buvuga:

1.     Umubyeyi wa Israheli Yakobo at i’Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira,Uwo amahanga azayoboka. Intang.49, 10.’

2. si Yakobo gusa wakomoje ku bwami bwa Yezu Kristu kuko n'Umuhanuzi Yeremiya nawe yabigarutseho ubwo yahanuraga agira ati ‘Igihe kiregereje- uwo ni Uhoraho ubivuze- maze zagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.’  Yer. 23, 5. 

Kristu Umwami w'ibiremwa byose, tumuyoboke twese. Tumuture ibyacu byose, n'abacu bose. nimucyo tumwumvire.


Friday, November 13, 2020

Abayezuwiti: Mu myaka 486, Umupapa umwe gusa

Papa Francis, umuyezuwiti. Photo/internet
Abayezuwiti (The Society of Jesus) ni umuryango w’abihayimana muri Kiliziya gatulika ufite icyicaro gikuru I Roma. Kuwa 15 Kanama 1534 nibwo Mutagatifu Inyasi wa Loyola afatanije n’abandi batandatu, bose bari abanyeshuri muri kaminuza ya Paris bihurije hamwe bakora amasezerano y` ubukene, ubumanzi nyuma baza no kongeraho iryo kumvira, harimo umwihariko w’isezerano ryo kumvira Papa mu bijyanye n’icyerekezo cy’ubutumwa n’inshingano. Uyu muryango waje kwemerwa na Papa Pawulo wa 3 mu 1540 ukaba ukorera mu bihugu bisaga 100 harimo n’u Rwanda, aho bita ku kwamamaza Ivanjili binyuze mu burezi, mu bushakashatsi mu bijyanye n’umuco kandi bakanafasha mu bindi binyuranye birimo gutegura no kuyobora imyiherero n’ubutumwa mu ma paruwasi no mu bitaro. Abayezuwiti bamaze imyaka 486 babaho na 480 bemerwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika.

St. Ignasius, photo/internet

Abo bafatanije na Inyasi wa Loyola gushingwa umuryango w’Abayezuwiti ni:

1.       Frncisco Xavier  wo muri  Navarre muri Espagne

2.       Alfonso Salmeron

3.       Diego lainez,

4.       Nicolas Bobadilla wo muri Castile mmuri Espagne

5.       Peter Faber wo muri Savoy

6.       Simão Rodrigues wo muri Portugali 

Mu batagatifu basaga 54, harimo Abamaritiri basaga,32: twavuga nk’abiciwe muri china, muri 40 biciwe mu bwongereza, madagascar, Canada, india, Paraguay, 26 biciwe mu buyapani n’ahandi henshi hatandukanye. Ni umuryango wabayemo abahanga ba kiliziya nka Mutagatifu karidinal Robert Bellarmine (1542–1621). Mu bandi bitagatifurije muri uyu muryango bari mu ihirwe ry’Ijuru twavuga nka

1.       Francis Xavier (1506–1552), umwe mu bashinze umuryango wavuye muri Espagne akajyana Ivanjili muri Asie

2.       Francis Borgia (1510–1572), umuyobozi mukuru wa 3  w’umuryango w’abayezuwiti

3.       Ignatuas wa Loyola (1491–1556), umwe mu bashinze umuryango w’abayezuwiti

4.       Joseph Pignatelli (1737–1811), uwayoboye rwihishwa umuryango w’abayezuwiti mu gihe wari warakuweho 

Mu myaka 486 uyu muryango umaze, wareze Cardinal Jorge Bergoglio uvuka muri Argentine, aza gutorerwa kuba Papa kuwa 13/03/2013, ahahabwa izina rya Papa Francis. Uyu ni we muyezuwiti wambere utorewe kuyobora Kiliziya Gatulika.

Arturo Sosa, umuyobozi mukuru, photo/internet

Uyu muryango ufite inyubako zigera kuri 75, zirimo insengero 16 za shapeli zisengerwamo n’ibigo by’uburezi 22 bifite intego igira iti “Eloquentia Perfecta”, isobanuye ko uburezi bigoba guhindura urerwa aba intyoza mu kuvuga no mu gukora agamije icyiza kigirira akamaro abantu benshi. Kuri ubu uyu muryango uyoborwa na Arturo Marcelino Sosa Abascal.

Thursday, November 12, 2020

AMINA, IJAMBO RYOGEYE MU BUKRISTU

 

Ijambo Amina rituruka mu rurimi rw’igihebureyi, rikaba riboneka mu biragano byombi bigize bibiliya. Rikoreshwa n’abakristu, bagaragaza ko bemeye. Amina bishatse kuvunga ngo ‘ibyo ni ukuri’,‘mu by’ukuri’, ‘bibe bityo’ ryakoreshwaga n’abayahudi kugeza n’ubu rikaba rikoreshwa muri liturujiya y’abakristu nk’umusozo w’isengesho na zabuli zirimbwa n’abakristu. Iri jambo rikoreshwa kandi na bamwe mu bayisilamu kuko rigaragara muri korowani (Coran, la sourate At-Tin) si mu iyobokamana gusa rikoreshwa kuko no mu buzima busanzwe rikoreshwa mu kugaragaza ko wemeye mu buryo bukomeye/ budasubirwaho

 Amina mu isezerano rya kera ni ijambo rigaragara akenshi ryanzura isengesho cyangwa umugisha. Ni igisubizo kigaragaza ko wemera ibyo ubwiwe, ni igisubizo cy’ikoraniro mu bihe bitandukanye by’imihango ya liturujiya ibahuje nkuko bigaragara mu gitabo cy’ibarura (Ibarura 5,22) n’ahandi henshi.

 

REKA TUREBERE HAMWE BUMWE MU BURYO IJAMBO AMINA RISHOBORA GUKORESHWAMO

 

1.     AMINA : rikoreshwa nk’igisubizo ku magambo ubwiwe n’undi;  Abami 1, 1:36; ibyahishuwe 22:20

2.     AMINA: rikoreshwa nta muntu muvugana, nko ubitabo bya zaburi ndetse no u bisingizo - Doxologies- binyuranye by’amabaruwa yo mu isezerano rishya.

3.     AMINA : rikoreshwa nk’umwanzuro  twatanga urugero nko mu gitabo cya Tobi, ibitabo; icya 3 n’iccya 4 by’Abamakabe

 

Ku bayahudi ijambo Amina rikoreshwa n’ikoraniro kugira ngo ryemere kandi ryiyemeze kugengwa / kubahiriza ibimaze kuvugwa mu isengesho. Byigishwa ko Umuyahudi uvuze ‘Amina’ mu isengesho ryo mu ruhame rivuzwe n’’undi muyahudi biba bimeze nk’aho na we ubwe yavuze iryo sengesho. Iyi myumvire iracyagaragara no mu bakristu b’iki gihe (kuko hari aho usanga mu iteraniro umwe asenga mu ijwi riranguruye, abandi bacecetse cyangwa basengera mu mutima, bakaza kuvugira kimwe ijambo Amina) ariko kandi bikaba bibujijwe kurivuga nyuma y’isengesho umuntu avuze yisabira.

Twibukiranye ko mu muco w’abakristu, Amina ari ijambo rishyigikira amazeserano umuntu agirana n’Imana, imigisha n’imivumo. Mu mavanjili rigakoreshwa risobanura ‘mu by’ukuri - en vérité’. Amina ni ijambo risoza amasengesho.

 

Sunday, November 8, 2020

Karumeli, umubyeyi w'imiryango isaga 15

       Sœurs de La Providence de La Pommeraye
ufitanye isano na Karumeli, photo/internet 
n
Abakarumeli ni umwe mu miryango ya Kiliziya yabayeho mbere yisunze umubyeyi Bikira Mariya. Uyu muryango ugizwe n’ababikira, abapadiri n’abafureri bakurikira Yezu Kristu bakora ubutumwa butandukanye burimo kwigisha amasengesho, gukora imyiherero, ubutumwa mu maparuwasi n’ahandi kiliziya yabatuma. Umuryango w’abakarumeri wagiye uvugururwa kenshi ariko amavugururwa y’ingenzi yakozwe na Tereza wa Avila, Yohani w’umusaraba na Tereza wa lisieux, aba bose bamaze kuba abatagatifu. Aba akaba ari ingenzi muri uyu muryango dore ko na Kiliziya ibafata nk’abahanga bayo. Uyu muryango watangiye mu kinyejana cya 12, wareze abasenyeri, ababikira, abapadir, abafureri n’abalayiki b’abakarumeli benshi cyane. Ni umuryango wareze abatagatifu benshi cyane ukaba n’isoko y’indi miryango myinshi. Dore imwe mu miryango ifitanye isano ya hafi n’umuryango w’abakarumeli - La famille carmélitaine des déchaux.

 1.     Abakarumeli bagendera ku mavugurura ya Mutagatifu Tereza wa Avila na Mutagatifu Yohani w’Umusaraba.muri 2014 bari bageze ku bihumbi 14000 ; abafureri 4000 n’ababikira 10000 bakorera hirya no hino ku isi.

2.     Abalayiki b’abakarumeli basaga ibihumbi 25000 bakoze ihuriro ryitwa ‘Ordre des Carmes déchaux séculier’. kuri aya mashami kandi hiyongeraho n’indi miryango yamamaza ubutumwa.

3.     ‘Abamarikole’ -La Congrégation des Maricolles-  washinzwe 1663 n’umukarme Hemann wa Mutagatifu Norbet

4.     Abakaumeli b’umubyeyi w’umusozi wa Karumeli ba Avranches

5.     Les Sœurs de la Providence de la Pommeraye

6.     Abakarumeli b’urukundo – carmélites de la charité, washinzwe mu 1826 na Mutagatifu Joaquiana Vedruna na we w’umukarumeli.

7.     Abakarumeli ba Maroiya utagira intenge - congrégation des Carmes de Marie Immaculée. Wavukiye mu buhinde mu 1830 ushinzwe n’abapadiri 3 ari bo Malpan Thomas PorukaraMalpan Thomas Palackal na Mutagatifu Kurakose Elias Chavara wanashinze irindi shami ry’abakobwa mu 1866 akaryita la Congrégation des Sœurs de la Mère du Carmel (CMC)

8.     Abamisiyoneri b’abakarumeri- Les Carmélites missionnaires et les Carmélites missionnaires thérésiennes iyo miryango yombi yashinzwe mu 1861, ishingwa n’Umuhire Francisco Palau y Quer

9.     Abakarumeri ba Mutagatifu Yozefu washinzwe mu 1872  
             Carmelite de Saint Joseph, photo/internet               

10.            Les Carmélites de Saint Joseph washinzwe mu 1872

11.            Mouvement Thérésien de l'Apostolat (MTA), yashinzwe mu1876 na Mutagatifu Henri de Osso y Cervello  akawita    Compagnie de Sainte Therese de Jesus

12.            Abaja ba Marie utagira intenge, Umurinzi w’abakozi- Servantes de Marie Immaculée, Protectrice des travailleurs- washinzwe n’Umuhire Jeanne-Marie Condesa Luch i Valence

13.            Abakarumeri b’Umutima wa Yezu- Carmélites du Divin Cœur de Jésus- washinzwe n’umuhire Marie Thérèse wa Mutagatifu Yozefu mu 1891

14.            Abakarumeri b’Umwana Yezu- Carmélites de l’Enfant-Jésus wavukiye muri Plogne ushinzwe na Mama Teresa Janina Kierocinska (vénérable).

15.            Ababikira bato b’abakene - La congrégation des Petites sœurs des pauvres d'Altagracia de Orituco washinzwe n’Umuhire Candelaria de San José muri Venezuela mu 1910.

        Maria Luisa Josefa                        
16.            Le Carmel apostolique, washinzwe mu 1892 na Mama Véronique Luisa Josefa du Saint-Sacrement- vénérable.

17.            Abakarumeri b’Umutima Mutagatifu -  Carmélites du Sacré-Cœur, washinzwe mu 1921 na Mama Maria Luisa Josefa du Saint-Sacrement - vénérable.

18.            Les Sœurs carmélites du Très Sacré-Cœur de Los Angeles washinzwe mu 1927 na Mama Maria Luisa Josefa du Saint-Sacrement - vénérable.

19.            Ababikira ba Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu - Sœurs de Sainte Thérèse de l'Enfant-Jésus washinzwe na Myr Adolphe Pierre Szelazek mu 1936 ahuje imirya ibiri ariyo l'Association thérésienne, et l'Association du Christ Roi

 

Saturday, November 7, 2020

Abakarumeli, umuryango wareze abepiskopi basaga 90

   uku niko abakarumeli bambara, Photo/ internet              
Ni umuryango wavutse mu kinyejana cya 12 ku musozi wa Karumeli ugenda wivugurura uko imyaka igenda ihita, nko mu 1452 havuguruwe ishami ry’ababikira. Uyu muryango ni umwe mu miryango ya mbere yiragije Umubyeyi Bikira Mariya muri Kiliziya. Ni umuryango wita ku isengesho no kuzirikana - prayer and contemplation, bakabifatanya no kwigisha amasengesho no gutanga icyerekezo cya roho - teaching prayer and giving spiritual direction- kugira ngo iyo mpano yabo igirire akamaro isi yose. Ni umuryango ubarizwamo abasenyeri 21; ba Arikiyepisikopi 4 n’abepisikopi 17 bose bakiri mu butumwa bwa Kiliziya. Abo barimo Karidinali Lars Anders Arborelius umwepiskopi wa Stockholm akaba na Perezida w’inama y’Abepiskopi ba Scandinavia kuva 2005 kugeza 2015. Myr Silvio José Báez Ortega, umwepiskopi wungirije wa Managua, Nicaragua na Myr Marie Fabien Raharilamboniaina wa Mondova muri Madagascar. Hari n’abandi basenyeri batabarutse, bakurikiye Yezu Kristu banyuze mu muryango w’abakarumeri. Ni abepisikopi bagera kuri 73 basoje urugendo rwabo rwo ku isi bisunga Bikira Mriya Umwamikazi wa Karumeli. Tuvuge nka;

  • Karid.Giovanni Antonio Guadagni
    Karidinali Giovanni Antonio Guadagni, umwishywa wa Papa Clement XII watorewe ubwepiskopi kuwa 20 Ukuboza 1724 na Papa Benedigito XIII. Kuva mu 1732 kugera mu 1759 yakoze imirimo inyuranye mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya. Yabaye igisonga cya Nyirubutungane muri diocese ya Roma, aba umunyakigega w’inama y’abakaridinari (Camerlengo of the Sacred College of Cardinals 1743) asimbuye Antonio Saverio Gentili (1742–1743) yanabaye n’umuyobozi w’ungirije w’iyo nama   mu 1756.  Yatabarutse kuwa 15 Mutarama 1759 afite imyaka 84.

  • Karidinali Girolamo Maria Gotti watorewe ubwepiskopi kuwa 22 Werurwe 1892 na Papa Leo XIII. Yayoboye ishami rishinzwe amahame y’ukwemera. (1902–1916), umunyakigega w’inama y’abakaridinari mu (1896–1897), ayobora ishami rishinzwe indulujensiya n’imibiri y’abatagatifu (1896–1899), (Sacred Congregation of indulgences and sacred Relics). Yanabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe gutora abepiskopi, Sacred Congregation of Bishops and Regulars (1899–1902) [ritakibaho kuko mu nyandiko Sapienti consilio yo kwa 29/ 06 1908 yakuweho na Papa Pius X]
    n’ubundi butumwa bunyuranye burimo no kuba intumwa ya Papa muri Brezil. Yatabarutse ku myaka 81, kuwa 29 Werurwe 1916.

   Karid. Anastasio Alberto B.

  •  Karidinari Anastasio Alberto Ballestrero watorewe ubwepisiskopi na Papa Pawulo VI ku 21 Ukuboza 1973. Hagati ya 1973 na 1998 yayoboye inama y’abepisikopi mu butaliyani, ayobora akarere k’iyogezabutumwa k’i Turin ndetse n’i Bari - Canosa. Yatabarutse kuwa 21 Kamena, afite imyaka 84 hari mu 1998. 



MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...