TWISHIME
ELIAS Nyarugenge,
Kuwa 15 Ukuboza 2016
UMUGARAGU W’ABAVOKASIYONERI
MURI PARUWASI REGINA PACIS BUNGWE
Contacts: 0722574426 /
0787574426
Email: eltwishime@gmail.com/ umukiro@gmail.com
Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita ku
mihamagaro Irembo ry’Umukiro
Impamvu: Ubutumwa bugenewe
abavokasiyoneri
Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!
Nejejwe no kuboherereza iyi nyandiko
mbasuhuza kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Nifuje ko dufatanyiriza hamwe mu
gutekereza ku ruhare rwa buri umwe wo mu itsinda ryacu ridufasha kuzirikana ku
mihamagaro no kuvumbura buri umwe umuhamagaro we, kugira ngo turusheho kujya
mbere no kuwubamo neza twamamaza urukundo rw’Imana duhamagarirwa kubera
abahamya!
Bavandimwe bayobozi, nimuharanire
ikintu cyose cyazanira abo mushinzwe umukiro Nyagasani agabira bene muntu,
mwirinda kubusanya n’umurongo mugari Paruwasi yacu igenderamo: nimwibuke ko mu
gitambo cyo kwimika Padiri mukuru, imbere y’umwepisikopi wacu, twamereye -
Padiri mukuru - kuzafatanya na we mu guharanira icyateza imbere, ku mubiri no
kuri roho, ishyo rya Paruwasi ashinzwe. Nuko rero, icyabangamira ibyo cyose
murakigendere kure. Dore ko kitanazanira umukiro mwe, abo mushinzwe n’abandi
bavandimwe muri rusange. Mu kubahiriza ibyo twasezeranye, tuzirinda icyatera
ubwivangure n’impagarara mubo dushinzwe, abo duhura na bo bose n’abandi
batwitaho kuburyo bw’umwihariko. Nimuharanire kubera abandi urugero, mubeshwaho
n’urukundo, mwoga mu Nyanja y’ubuzima, mubiba ubuziraherezo amahoro n’ibyishimo
mu mitima ya bose (umuvugo kubeshwaho n’urukundo wa Mtg. Tereza w’umwana Yezu
7)
Bavandimwe, kuyobora si ugutegeka
ahubwo ni ukuba umugaragu, ukagaragira abo ushinzwe. Mu kwicisha bugufi no
kumva bose niho hazera imbuto yo kubahwa, hanyuma kubahwa no kubahana bibyare
gutera imbere mu bikorwa na gahunda bizira gutsindwa. Bayobozi bacu, nimukorere
hamwe; mwirinde kuvuguruzanya no guhishanya mu byo mukora byose. Nimwumvikane
kucyo mwakora cyabazanira amahoro n’umukiro, mwirinda icyabaturukaho, mwe
muyobora, kigatera abo muyobora kugwa no kwanga itsinda ry’abashakisha
umuhamagaro. Byaba byiza mwibukiranije inshingano za buri umwe mubo mufatanije
kuyobora kugira ngo mwirinde ko hagira ugwa mu nshingano zitari ize. Kandi
mwubahane buri wese mubyo ashinzwe bityo mushimishwe no kugirana inama,
mufashanya mu gukenura ubushyo bw’Imana mubarizwamo aho gukora muhishanya,
mwishishanya nk’abadatahiriza umugozi umwe. Ibyo ni bibi kandi nibyo bibyara
amakimbirane - hagati y’abayobozi, abayoborwa n’ababitaho by’umwihariko
- no kwicamo ibice no gusenyuka kw’abari bunze ubumwe. Ibyo bigatiza
umurindi satani mu bikorwa bye byo kuroha mu mwijima abahigiye gushaka urumuri
no kurukurikira.
Bayobozi, nimuzirikane ko umwambaro
w’umuntu, inseko ye, yemwe n’ingendo ye byerekana uko ateye (Sir.19,30), bityo
muharanire kugaragara neza kugira ngo mubone uko mubitoza abandi. Koko rero
ugenzwa n’amagambo aragayika, kandi ukoresha igitugu arangwa (Sir.20,8).
Bavandimwe, gukora no gushaka ikiza unyuze mu nzira mbi ntibibura kubyara
ikibi, maze inyungu nziza wari witeze zigasimburwa n’ ingaruka z’icyaha;
muritonde rero, mufashanye mu kubeshwaho n’urukundo, nk’uko mutagatifu Tereza
w’Umwana Yezu abitugiramo inama, mutanga umukiro mubitse mu tubindi tumeneka
ubusa!
Bavandimwe bayoborwa, nimusabire
abayobozi banyu, muharanire kububaha no gufatanya na bo mu guteza imbere
itsinda ryacu, mugamije gukiza roho ya muntu no gusingiza Imana. Ndabasaba
nkomeje kwitabira gahunda zose abayobozi badutegurira no gukurikiza ibisabwa mu
itsinda ryacu, bityo muzarushaho kuryoherwa no kwitwa abavokasiyoneri b’ukuri.
Ibi ni na byo bizatuma twera imbuto, maze urumuri rwacu ruboneshereze rutyo
abantu kugira ngo barebe ibyiza dukora, hanyuma bakurizeho gusingiza Data uri
mu ijuru (Mt.4,23)! Bavandimwe, mugendere kure icyabaturukamo kigatuma
abayobozi bacu bajya mu bibazo ahubwo nimwihatire gufashanya mugiriye ishyaka
mufitiye Kirstu na Kiliziya ye. Mwirinde gusebanya no kwandagaza umuvandimwe
wanyu; muhanane kivandimwe kandi mugirirane ibanga nk’abahuje umugambi umwe
n’icyerekezo kimwe ari cyo gushaka umuhamagaro no kuwurera.
Koko rero hahirwa abakeye ku mutima
kuko bazabona Imana (Mt.5,8)! Umuhamagaro dusangiye twese ni ukuba
umutagatifu hanyuma tukazabana n’Imana ubuziraherezo; ibyo ntibisaba gushinga
urugo, kuba umubikira, umufureri cyangwa kuba umusaseridoti, oya. Kuba
umutagatifu bisaba kwiyegurira Imana! Nimucyo dutangire ubu maze twirundurire
mu Mana twiringiye, Nyir’impuhwe n’imbabazi z’agasagirane, twanga icyaha. Nta
gihe dufite cyo gutegereza, duhore twiteguye kwakira ugushaka kw’Imana muri twe
hanyuma uwifitemo igitekerezo cyo kuba umutagatifu atangire abeho
nk’umutagatifu. Buri wese natangire kubaho bihuje n’uko yifuza kuzabaho. Ufite
amatwi yo kumva, niyumve (Mt.4,23)!
Bavandimwe, buri wese nagume mu mwanya
we, twishimire kuzuzanya turindana guha icyuho icyatubyarira intugunda kigatuma
tutaronka ibyakagombye kutugeraho nk’abavokasiy6neri. Kandi tuzirikane ko
hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana (Mt.5,9)! Duharanire kuba
intumwa z’amahoro n’urukundo aho tugenda hose kugira ngo abandi bibatere
gukunda no kuyoboka itsinda ryacu: uko twitwara mu bandi ni byo bituma itsinda
ryacu rikundwa cyangwa ryangwa, twikosore. Buri wese mu mwanya arimo,
nazirikane ko ibyo akora mu itsinda ryacu atabikorera gushimwa na rubanda
ahubwo yongeremo imbaraga azirikana ko Imana izabimwitura igihe nikigera.
T4banze gushimwa n’Imana, kabone n’iyo abantu batadushima.
Sinasoza ntongeye kubibutsa ikintu
k’ingenzi: ntihakagire ubera umuvandimwe we impamvu yo kwanga itsinda ryacu,
ntibikabe! Nimwirengagize ibyahise byose hanyuma mutangire iishya, muhiga
nk’umuririmbyi wa zabuli wahize ati “Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose” (Zab.116,14). Ibyo mukora byose
bavandimwe, ntimukirengagize gusnga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa.
Utumikira uwo badaherukana aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni
ugusenga igihe n’imburagihe! Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana
Data n’ubusabane muri Roho Mutagatifub ihorane namwe mwese!
Muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya
muhire!!! Umwaka wa 2017 uzatubere umwka wo kurushaho kwitagatifuza duharanira
gukiza isi!
TWISHIME Elias,
Umugaragu w’abavokasiyoneri muri
Paruwasi Regina Pacis Bungwe