Mutagatifu Simoni |
Kimwe n’uko bashobora
kuba baramuhimbye ‘umurwanashyaka’ bitewe n’ishyaka yagaragazaga. Ariko kandi
izina Simoni bisobanura « uwumva », « usobanukirwa », (« qui entend »). Simoni
yari umurwanashyaka, urwanira ibyo yemera akoresheje imbaraga ze zose, kabone
n’ubwo yatanga ubuzima bwe. Simoni amaze kumva ijwi ry’Umwana w’Imana
rimuhamagara, yahisemo kureka kwitwara nka mbere, yiyemeza kugendana na Yezu.
Amaze gufata icyemezo cyo kugendana na Yezu, yazanye n’ishyaka yari asanganywe
ngo arikoreshe mu kwamamaza Inkuru Nziza.
Simoni yari mu Ntumwa
zakurikiye Yezu zikuze. Kuba yari inararibonye mu buzima bwe byatumye atega
amatwi Yezu, ntagaragaze amashagaga, yiteguye ko igihe Yezu azamutuma kwamamaza
inkuru nziza azakoreshya ishyaka rye n’ubushishozi yari afite. Mu ntumwa za
Yezu, Simoni yari umuntu uzi gucisha make, akamenya gushishoza, agakiza impaka
kandi akumva vuba ibyo Yezu yabaga yabigishije. Abakristu ba mbere bavuga ko
Simoni yaba yaragiye kwamamaza Ivanjili mu gihugu cya Misiri, Libiya no muri
Aligeriya. Nyuma yaho, akaba yarasanze Intumwa Yuda ari we Tadeyo, bakajya
kwamamaza Inkuru nziza hakurya y’umugezi wa Ewufurati (Euphrate) mu gihugu
cy’Ubuperisi.
Icyo gihe hari mu bwami
bw’abapariti (empire parthe). Aho ni mu majyepfo y’igihugu cya Arumeniya
cy’ubu. Simoni na Yuda Tadeyo bamaze guhurira mu Buperisi, bafatanyije kwigisha
Inkuru Nziza ya Yezu Kristu; bombi ni n’aho bapfiriye bahowe Imana. Babishe
ariko barabanje gukora umurimo utoroshye muri icyo gihugu. Kuko bari
barahinduye abantu benshi bakaba abakristu ndetse n’umwami n’ingabo ze nyinshi
bakemera kubatizwa. Bishwe n’abarwanyaga ubukristu bo mu yindi mirwa y’igihugu
aho bari baragiye kwamamaza Ivanjili.
Muri iyo mijyi hari
ibigirwamana by’ibibumbano, ibyo rero Simoni na Yuda banga kubyubaha,
bibaviramo kwicwa. Bavuga ko Simoni Intumwa yaba yarapfuye bamuciyemo kabiri
bakoresheje urukezo kuko atashyigikiye ibigirwamana by’ibibumbano byabo.
Bakunze kumwerekana afite urukezo. Ubundi bakamwerekana afite Igitabo
cy’Ivanjili ari kumwe na Yuda Tadeyo we afite ubuhiri kuko aribwo yicishijwe.
Mutagatifu
Tadeyo Intumwa
Mutagatifu Yuda Tadeyo |
Simoni na Tadeyo, Aya
mazina yombi arakurikirana iyo bavuga Amazina y’Intumwa cumi n’ebyiri za Yezu. Simoni
yakomokaga i Kana hamwe Yezu yakoreye igitangaza cya mbere. Yiswe Simoni w’i
Kana ari ukwanga ko yitiranwa na Simoni umutware w’Intumwa. Yabanje kwigisha mu
Misiri, muri Moritaniya no muri Libiya. Yuda ari we Tadeyo yari mubyara wa
Yezu. Yezu ataramutora mu Ntumwa ze yari umuhinzi. Tadeyo we yabanje kwigisha
muri Afrika hanyuma asubira muri Aziya, yigisha muri Yudeya, Samariya, Siriya na
Mesopotamiya. Nyuma, we na Simoni bahuriye mu Buperisi bahigisha bombi. Ni naho
bapfiriye bahowe Imana, umunsi umwe. Kuba barigishije hamwe, bakanapfira hamwe
bituma bizihirizwa umunsi umwe.
Ibitangaza Nyagasani
yabahaye gukora byatumye umwami w’aho abubaha maze abarekera uburenganzira
bwabo bwo kwigisha Inyigisho Ntagatifu kandi nshyashya muri icyo gihugu.
Igitangaza gikomeye cyatangaje bose ni uko, igihe kimwe, ibicokoma bibiri (ni
inyamaswa z’inkazi cyane zishaka gusa n’ibisamagwe, ariko zo ni nini kandi
ndende kurusha intare n’ingwe), byigeze gutoroka ikigo zari zifungiranyemo,
ziyogoza igihugu cyose. Mu izina rya Yezu Kristu, Simoni na Tadeyo bazitegetse
kubakurikira, zirabakurikira, bazijyana mu kigo cyazo. Bituma umwami abatizwa
n’urugo rwe rwose, n’abaturage barenga ibihumbi mirongo itandatu bahinduka
abakristu. Basenye intambiro za gipagani, bubaka za Kiliziya nyinshi. Icyo gihe
Sekibi yararakaye, ashaka ko kwamamaza Ivanjili bihagarara.
Aho bari bagiye
kwamamaza Ivanjili mu yindi mijyi itarabamenye mbere, abapagani b’aho bategetse
Simoni na Tadeyo gutura ibitambo ikigirwamana bita izuba, kuko ari cyo
basengaga. Barabakurubanye babajyana ku rutambiro rw’ibyo kigirwamana, abapfumu
babyo bakomeza kubahatira gutura ibitambo ibigirwamana. Muri ako kanya, babona
Nyagasani Yezu Kristu ari kumwe n’abamalayika, abahamagara ngo bitegure kumusanga.
Simoni abwira abo bapagani ati : « izuba ubwaryo rikorera Imana, ntabwo rero
ari ikigirwamana. Ahubwo ibi bibumbano byanyu bituwemo n’amashitani. Ngiye
kuyirukana rero. » Nuko muri ibyo bibumbano hasohokamo amashitani afite
amashusho ateye ubwoba cyane ; maze n’ibyo bibumbano birashwanyagurika. Imbaga
yose y’abo bapagani yiroha ku Ntumwa, barazica, nazo zipfa zisingiza Imana
kandi zisabira abishi bazo.
Twizihiza abatagatifu Simoni
na Tadeyo ku itariki 28 Ukwakira.
(Byakusanyijwe na
padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko
twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963,
ubunyamabanga bwa SPES MEA)
Tadeyo azwi kandi ku izina rya Yuda, akaba mwene Yakobo. Ni umwe mu bavandimwe bane ba Yezu.