Sunday, November 24, 2019

abasenyeri batandukanye, dore amateka yabo


AMATEKA YA MGR NTIHINYURWA THADDEE

Kuwa ya 25 Nzeri 1942, nibwo Mgr Ntihinyurwa Thaddée yavukiye i Kibeho ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi yaje kuyirangiriza i Kansi. Kuwa 11 Nyakanga 1971, nibwo yahawe ubusaseridoti nyuma y’amasomo yo mu iseminari nkuru yigiye i Nyakibanda. Musenyeri Ntihinyurwa yoherejwe kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) aho yakuye impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare. Mu bundi butumwa yakoze harimo kuyobora seminari nto ya Karubanda no kuba kuba hafi y’Umuryango wa Benebikira igihe wari mu ngorane.
Yanabaye kandi umuyobozi wungirije wa Seminari nkuru y’i Rutongo akarangiza aza gutorerwa kuba umwepisikopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981. Yahawe Ubwepisikopi ku ya 24 Mutarama 1982.  Yabaye umushimba wa diyosezi ya Cyangugu mu gihe cy’imyaka mu gihe cy’imyaka16; ashinga amaparuwasi mashya ndetse na seminari nto y’i Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali.
AMATEKA YA Mgr SERVILIEN NZAKAMWITA
MYR SERVILIEN NZAKAMWITA

Nyiricyubahiro Mgr Servilien NZAKAMWITA yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, paruwasi ya Nyarurema dioyoseze ya Byumba. Amashuri abanza yayigiye i Kabare,Rushaki n’i Rwaza (1952-1957). Umwaka ukurikiyeho yinjiye mu iseminari nto Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki. Bumwe mu butumwa yakoze :
1.     1971-1975 : yari padiri wungirije muri paruwasi ya Ruhengeri,
2.     1997-1989 : padiri mukuruwa Paruwasi ya Janja kugeza 1986.
3.     1986-1989 : yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi.
4.     Nzeri 1989- Ukwakira 1991 : yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi. Agarutse, yagizwe umwarimu n'ushinzwe umutungo mu i Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994. 
Ku ya 25 Werurwe 1996 nibwo yagizwe umwepiskopi wa Byumba, ahabwa inkoni y'ubushumba ku ya 2 Kamena 1996 n'intego igira iti : FIAT VOLUNTAS TUA. 

MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZA
I Murambi muri Paruwasi ya Rulindo, Arikidiyosezi ya Kigali niho Mgr Anaclet Mwumvaneza yavukiye ku wa 4 Ukuboza 1956. 1963-1969 yari mu mashuri abanza i Rulindo naho 1969-1973 yari mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leo i Kabgayi. Ageze ku myaka 25 yaje gusubira mu iseminari nto i Kabgayi mu cyiciro cy’abigaga bakuze (Séminaire des Aînés). Nyuma y’imyaka ine yatangiye iseminari nkuru i Rutongo aho yize hagati mu myaka ya 1984-1985. Icyiciro cya Filozofiya yacyize hagati ya 1985-1987, akomereza muri Tewolojiya yigirwa muri Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, iri muri Diyosezi ya Butare hagati ya 1987-1991.
Ku ya 25 Nyakanga 1991 nibwo yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti akorera ubutumwa muri Paruwasi Kabuye (1991-1992) nyuma muri paruwasi ya Ste Famille (1992-2000). Nyuma yaho yakomeje amasomo ye i Roma (2000-2004), akaba yarahavanye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko ya Kiliziya (Docteur en droit Canonique). Akubutse iyo, yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Kicukiro (2004-2005) akaba yari n’umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Yanabaye Umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali (2005-2013). Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubwo atorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, yari Umunyabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.
Mgr Smaragde MBONYINTEGE
Mgr Smaragde Mbonyintege yavukiye i Rutobwe-Gitarama (Kabgayi) kuwa 2 Gashyantare 1947. Amashuri abanza yayigiye mu bafureri b’amashuri gatulika - Frères des Ecoles chrétiennes - no muri seminari nto ya Kigali. Yize muri seminari nkuru ya Nyakibanda, aho yigiye filosofiya (1969-1972) na tewolojiya (1972-1975). Ubusaseridoti yabuhawe mu 1975 nk’umusaseridoti bwite wa Diyosezi ya Kbgayi. Nyuma y’ubutumwa mu maparuwasi anyuranye yagizwe umuyobozi wa Seminari yaragijwe Mutagatifu Yohani. Kuva 1983-1997 : yatangaga amasomo akanaba umuyobozi mu bya roho ndetse n’umuyobozi wungirije mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, muri icyo gihe kande yanatanze amasomo muri novisiya -l’inter-noviciat- i Butare.  Mbere y’uko Papa Benedigito wa xvi amutorera  ubushumbwa bwa bwa Diyosezi ya Kabgayi kuwa 22 Mutarama  2006,  Guhera 1997 yayoboye seminari nkuru y’i Nyakibanda ayifatanya no kuyobora akanyamakuru « Urumuri Kristu » (Lumière du Christ) yashinzwe guhera 2003.
……………………….
Mgr HAROLIMANA NI MUNTU KI ?
Musenyeri Vincent Harolimana yavukiye i Mpembe muri Diyosezi ya Nyundo ku wa 2 Nzeli 1962, yize mu iseminari nto ya Nyundo yanaje kubera umuyobozi nyuma aza gukomereza i Rutongo, n’i Nyakibanda, aho yaminurije mu bya tewolojiya. Mu 1990, nibwo yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wari wasuye u Rwanda. Mbere yo kujya i Roma mu Butaliyani (1990-1993) yakoreye Diyoseze ye nk’umupadiri bwite. Kuva 1993-1999 yari mu Butaliyani yiga muri Université Pontificale Grégorienne, ahakura impamyabushobozi ihanitse mu bya tewolojiya (Doctorat de théologie dogmatique). Mu mwaka w’i 2000, yagizwe umuyobozi wa Seminari Nto yo ku Nyundo, mu 2004 yakomeje kwigisha muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ndetse yanigishije mu Ishuri rikuru ryo mu Ruhengeri.


Saturday, November 23, 2019

Groupe Vocationnel, se distinguer dans les formes de la vocation


Groupe Vocationnel, se distinguer dans les formes de la vocation

Comme le sens des mots préconise, le groupe vocationnel signifie le groupe dans lequel les membres se rejoignent pour aborder la vocation de l’homme, la créature que Dieu a créée dans son image. Ce groupe assemble des jeunes catholiques ayant la volonté de s’analyse vis-à-vis de différentes formes de vocations chrétiennes. Après avoir connu que Dieu appel chaque homme á le suivre de façons distinctes, certains jeunes, surtout les baptisés-confirmés, qui doit participer à l’activité apostolique et missionnaire du peuple de Dieu, prennent volontairement l’initiative de former les groupes vocationnels pour qu’ils puissent bien comprendre la vocation et puissent choisir leurs vocations dans l’église, le peuple de Dieu. La vocation est une de chemins variantes ; l’appel á la sainteté. Alors il faut un endroit pour l’analyse très profonde et le discernement libre d’influence d’autrui pour se distinguer en vue de savoir dans quel chemin, sorte de vie Dieu te veut pour atteindre á cet appel.

Surtout les baptisés-confirmés, pour quoi ?

Quand on parle de baptême, en église on entend de trois choses ; semelle de toute la vie chrétienne, le porche de la vie dans l’Esprit et la porte d’entrée à tous les autres sacrements. Par ce sacrements d’initiations, nous sommes insérés dans l’Unique Corps du Christ (1 Co 12,13) et devenus les missionnaires comme les Pères conciliaires de Vatican II nous rappellent (LG 17!; LG 11!; AG 7,23). Rappelons que les vœux baptismaux inclussent, suivre Jésus Christ et le vulgariser partout, d’où la certitude de devenir les missionnaires. Le sacrement de la confirmation perfectionne le chrétien en vue de sa vie de foi par le geste de l’imposition des mains du ministre, geste antique reçu des apôtres et qui signifie placer quelqu’un sous l’action de Dieu : « Pierre et Jean se mirent à leur imposer les mains et ils recevaient le Saint Esprit » (AC 8,17).  Dans ce sacrement, nous recevons le signe de l’onction de saint chrême signifiant et conférant le sceau de l’Esprit-Saint qui authentifie l’appartenance totale du baptisé au Christ, l’entrée à sa suite le service de l’Evangile et du Royaume de Dieu, l’assurance de la protection et de l’amour divins (2 C0 1,21-22). Par notre Baptême, nous somme les missionnaires ! entrons en groupe vocationnels pour savoir plus sur la vie vocationnelle.

mu mateka-Hamwe na Papa Francis, dusabire iyogezabutumwa


Hamwe na Papa Francis, dusabire iyogezabutumwa

Ukwakira kwa 2019 ni ukwezi kudasanzwe Nyirbutungane Papa Francis yahariye kuzirikana ku iyogezabutumwa. Papa yifuje ko Kiliziya y’isi yose yakwifatanya na we mu gusabira iyogezabutumwa ryo buri mukristu akesha ukwemera, kumenya Imana no kuyikunda bijyana no kuyitumikira bityo umukristu akaba umwogezabutumwa kimwe n’abegukiye uwo murimo ku buryo bwihariye muri Kiliziya. Gusabira iyogezabutumwa ni iby’abakristu bose bunze ubumwe n’umushumba wa Kiliziya yose ; bagengwa n’ukwemera kumwe, bahamije babatizwa mu butatu butagatifu, Imana imwe yo Mugenga wa byose, ikaba n’Umuremyi wa byose; ibiboneka n’ibitaboneka, ari ibinyabuzima, ibinyabubasha n’ibidahumeka byose.

·       Batisimu, ishingiro ryo kuba umwogezabutumwa
Umwogezabutumwa ni uwamamaza Inkuru Nziza, akaba umuhamya wihatira gusanisha imibereho ye n’iya Yezu Kristu kuko kwamamaza Inkuru Nziza ari ukwamamaza Yezu Kristu kandi ababatijwe twese twarabisezeranye. Batisimu duhabwa itugira abana b’Imana bafite uruhare ku murimo wa Yezu Kristu we Musaseridoti mukuri, Umuhanuzi mukuru akaba n’Umwami usumba bose.  Uwabatijwe wese agomba kuzirikana ko, ku rwego rwe, atabusanije na Kiliziya, afite inshingano n’ububasha mu kuyobora, kwigisha no gutagatifuza abandi. Ku bwa batisimu, umwigisha wa Yezu yiyemeza kuba umwogezabutumwa udahinyuka kandi agaharanira kuba umugabuzi mwiza w’amabanga y’Imana uhora atura uibikorwa bye Nyagasani kuko ‘Ibyo dukora byose tutabituye Imana nta kamaro bigira. (Mtg[1]. Yohani Mariya Vianney)’

·       Gusabira iyogezabutumwa ni ugusabira imbaga y’abemera Yezu Kristu
Uwabatijwe wese yasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Kristu no kumwamamaza kugira ngo abantu bose bamumenye, bamwemere, bamuyoboke bamwumvira ubutiganda. Gusabira iyogezabutumwa ni ukwisabira unasabira abandi kugira ngo amasezerano ya Batisimu wakoze arusheho kwera imbuto zidahuhwa nuko uwogeza Inkuru Nziza agaharanira guhora yera nk’uko umwambaro yambitswe kubwa batisimu ubigenura. Bavandimwe, umurimo w’iyogezabutumwa si umurimo wihariwe, uw’umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu ahubwo ni uw’abantu bose, bo mu mahanga yose, mu mico yose nio muri kiliziya z’uturere zose zigize Kiliziya y’isi yose. Uzirikana byimbitse ku iyogezabutumwa ni ngombwa ko azirikana ku bantu bose, abasabira kwivugururamo ingabire za Roho Mutagatifu bifitemo kugira ngo babashe kumubera igikoresho bityo babe koko abahamya ba Kristu Nyagasani.

·       Gusabira iyogezabutumwa ni ugusabira abegukiye uwo murimo
Muri kiliziya, bamwe mu bana bayo bahitamo kwitarura iby’isi, kugira ibyo bigomwa, kugira ngo begukire gusa umurimo w’iyogezabutumwa kubera urukundo bafitiye Kristu we uzabahemba igihe nikigera. Abo bamwizeye nka Mtg. Filomena wahamije ukwemera kwe muri aya magambo: “Nizeye rwose ko Umukiza wanjye azanyitura ibyiza byose nigomwe, kubera urukundo mufitiye, maze akazangabira ikamba ry’ubutagatifu mu ijuru.” Bene abo kandi batorwa mu bantu kugira ngo, nyuma yo kuramburirwaho ibiganza, begukire iyogezabutumwa hanyuma bamwe muri bo bahabwe ububasha bwo gushingwa imirimo mitagatifu. Ni bo dukesha Ivanjili kuko bemeye nk’umukurambere Abrahamu kuva mu gihugu cyabo (akarere kabo…) bakerekeza ahandi Imana ibatumye kandi na n’ubu uwo murimo n’ubwo buryo biracyakomeje.

Uku kwezi kwahariwe iyogezabutumwa kudutere kuzirikana kuri abo bose kuko bakeneye ubufasha bwa buri mukristu. Ese babaho bate ?  Baba he ? Batunzwe n’iki ? Bifashisha iki kugira ngo umurimo wabo ushobore gukorwa ? ibyo bakenera biboneka gute ? kogeza Inkuru Nziza bisaba isengesho n’ubufasha bw’ibintu cyangwa amafaranga. Abamamazabutumwa barategurwa, bagomba ibikoresho binyuranye n’ifunguro ribatunga. Ngiyi impamvu y’ishami rya Papa rishinzwe iyogezabutumwa, nimucyo turyerekezeho umutima binyuze mu maturo dutanga kugira ngo dufatanye n’abogezabutumwa begukiye uwo murimo kwamamaza Kristu kugera ku bantu bose. Koko rero, mu mibereho ya muntu, ni ngombwa gusenga buri gihe nk’aho igikorwa kitagize umumaro kandi ugakora nk’aho isengesho ridahagije (Sainte Thérèse de Lisieux)


[1] Soma Mutagatifu

LES 7 HARMONIQUES DE LA VIE SPIRITUELLE


LES 7 HARMONIQUES DE LA VIE SPIRITUELLE
(cfr. ‘LES 7 SACREMENTS’ document d’Alain Roustan, CATECHESE PAROISSIALE, 10 février 2008)

1.     La sagesse pour discerner le bien du mal. Le sage est celui dont le savoir est savoureux ! :(sapere = goûter et savoir), qui donne du goût à la vie.
2.     Le don de l’intelligence correspond à l’écoute méditative qui fait de Dieu l’objet de toutes les pensées …savoir discerner avec clairvoyance.
3.     Le don de conseil, c’est chercher les traces de l’Esprit dans sa vie personnelle, relire sa vie à la lumière de la parole de Dieu. C’est discerner, trier.
4.     La force, c’est vivre avec l’assurance que :
                                                    i.     « Je peux tout en Celui qui me rend fort » (Ph 4,13).
                                                  ii.     « Lorsque je suis faible c’est alors que je suis fort » (2 Co 12,10)
5.     La science, c’est le don du jugement critique qui prend ses distances et qui refuse de se faire avoir avec les beaux parleurs. Savoir faire la vérité.
6.     Le don de piété : il consiste avant tout à honorer Dieu, reconnaître sa majesté. Avoir une confiance sans limite et une grande espérance.
7.     La crainte de Dieu : c’est être en relation d’adoration et de reconnaissance avec son Créateur, c’est se savoir aimé de Dieu, c’est affronter avec courage sa propre vérité et avoir de l’humilité devant Lui


Tuesday, September 17, 2019

Conflict, a Basic Social Need


 Conflict, a Basic Social Need  

Once a concept ‘conflict’ heard, what do hearers understand? Destructive or constructive? All is possible. Conflict may be defined as ‘an escalation of a disagreement; manifested by “conflict behavior, starting with disagreement, and followed by verbal abuse.” It is also ‘disagreements in viewpoints and opinion, which hearten greater cognitive understanding, as cited by Jehn and Mannix. The understanding and thinking corrupted by destructive conflict reported worldwide make individuals understand destructive at first and they have reason; the wide-reaching terrorist attacks are in line of eroding constructive conflict. As a human being, what do we need in a world full of conflicts? Do we need nations, society, cooperation, families, friendship… without conflict?

Among the characteristics of society, we recite- society depends on differences.  Disparities result from the fact that people do not have the same way and capacity of thinking as well as understanding. Society has weak and strong people in all corners of life. The universal truth is that under the heaven, there are differences which result in conflicts, either destructive or constructive. What do we chiefly need to live good-naturedly in this world, which seems to partially live as Creator would expect?
Constructive conflict, a key development channel
Undoubtedly, constructive conflict should be understood in the clear perspective; the peaceful beneficial context. It refers to disagreements that welcomes different ideas and worldviews, in an effort to get agreeable viewpoint about issue under discussion or move company (group, associations, friends…) toward its goals and mission. This kind of conflict increases productivity, rather than obstructs it because it is seen as task conflict that leads to better decision making and increased satisfaction with the group decision. Constructive conflict is the only peaceful conflict that should be recommended in development process.
 According to different writers (Amason and Sapienza, Sophia Jowett and Irving Janis) we may recite the following types of the conflict which leads to better stage of thinking, understanding and success process.
Content conflict: individuals disagree about how to deal with a certain issue. It can be beneficial, increasing motivation and encouraging discussion. Task conflict is related to disagreements in viewpoints and opinion about a particular task. It is found to be beneficial in view of the fact of encouraging diversity of opinions, although care should be taken to avoid its development into process or relationship conflict which are harmful. Cognitive conflict: the conflict is task-oriented and stems from differences in perspective or judgment (whereas affective conflict is emotional and arises from personal differences and disputes). The conflict, as proposed by Irving Janis, is beneficial in groups and committees to avoid the error of " group think," but it should be the one from above and care should be taken to avoid bad result.


RERE NA RAMBA PART 18


Hagati aho, Rere ageze ku ishuli, yahahuriye n’umuhungu witwa Mpano. Uyu musore nawe yari mwiza, ntabe agacagatanzira[1] ndetse ntanatangwe mu bikorwa binyuranye bya Kiliziya. Yaje rero kwishimira imico y’umwali Rere, niko kwiyemeza kujya amuhamagara kenshi, amubaza uko yaramutse, uko yiriwe, uko amasomo yagenze n’ibindi byinshi anyuza mu guhamagara no mu kohereza ubutumwa bugufi. Umunsi umwe bavuye mu gitaramo cyabaga buri wa gatanu w’icyumweru, Mpano yasabye Rere kumurindira bagatahana doreko bari banacumbitse mu gace kamwe. Mu nzira bataha, Mpano yateruye agira ati “Rere, urabiziko tumaranye igihe kirekire tuvugana kenshi- nagize umwanya uhagije wo kukwitegereza nsanga ntawundi muhwanije uburanga n’uburere. Muri bose uri indatwa! Ndifuzako twatangirana urugendo rwo gukunda, tugakundana rwa rukundo ruhindura abo rwahuje umugabo n’umugore bizihiye Nyagasani.” Rere ataragira icyo avuga uwo musore yungamo ati “nk’uko nafashe igihe cyo kukwitegereza, nawe singusabye igisubizo aka kanya; genda ubitekerezeho neza kugira ngo uzafate icyemezo udahubutse.”
Mpano ahita amusezeraho ntiyatuma Rere agira ijmbo na rimwe yongera ku byo abwiwe. Mpano ageze mu rugo yoherereje Rere kuri watsapu agasigo gato. Agatangira avuga ati
“Rere mwiza narakubonye
Narakwize hashira iminsi
Nsanga ukwiriye kumbera
Ukankundira tukabana

Ndagukunda warabibonye
Ikindi kandi narabikubwiye
Ndagusaba ko waba uwanjye
Tugahuza ukazaba iwanjye

Nkundira nkuhire urukundo
Twembi iwacu duhamye Imana
Erega n’ubundi ni yo Rukundo
Turi mu byayo izatwumva

Emera ukunde njye Mpano
Emera ukundwe na Mpano
Ngwino uhundwe umunezero
Ibyiza iwacu tubigire intego

Mwali nkunda ni wowe mbwira
Ni wowe nabonye ngira urukundo
Ndagushaka ngo nduguhunde
Ibibi mu byacu bice iruhande

Mwali mwiza gana ugukunda
Subiza neza ubone urukundo
Ibyishimo bihore iwawe
Kuko wemeye njyewe Mpano.”

Rere akimara gusoma uyu muvugo yahise awusiba ati “ntazatakaza umwanya wanjye ngo ndi kongera kuwusoma.” Niko kwandikira Mpano ati “nabonye bitari ngombwa kumara igihe ntekereza ku byo mfitiye igisubizo kandi cyiza; rwose muvandimwe, ntukomeze kuvunwa n’ibidashoboka: mfite umukunzi wanyuze umutima, tumaranye imyaka irenga icyenda dukundana ndetse ibyo mukesha ni agahishyi[2]. Ntacyamukura mu mutima wanjye. Wakoze kubw’uyu muvugo mwiza, kandi uzishima kurushaho nuwutura uwukwiriye kuko njye narangije guhitamo. Imana igufashe kubona undi mukobwa ukunyura umutima!” kubera ibibazo bya rezo ubu butumwa Mpano yabubonye nyuma yo kohereza ubundi buvuga buti

“Ndaje bwiza, nje ngo nkurate
Nkusingize bwiza kuko ubikwiye
Nkuture ibihozo bikuruhure
Maze wizihirwe n’ibisigo utuwe

Uhorana ituze nta kavuyo
Ibyawe byose ni agahebuzo
Ganza wamamarane isheja
Nyaguhirwa uri Rusamaza

Iyizire shenge mugabatuze
Ni wowe nshaka ngo mbone ituze
Iyizire mwali ubaruta bose
Uhundwe ibyiza kuko ubikwiye

Emera ntahe umutima wawe
Unkunde nanjye mberwe nawe
Nduguhunde Nyir’uburanga
Nyir’ubuhanga tubane iteka

Ntawundi mbona nkureba
Iyo uri mu bandi urabaganza
Uhorana ibanze mu gihe cyose
Nkundira Rere nkukunde wese

Nkundira Rere nkwiharire
Nkwegukane ubone urukundo
Turuhuze turuhe umurongo
Twizerane twibanire

Ngaho mbwira iry’urukundo
Umutima wanjye ubone umutuzo
Urabyemeye se kunkunda
Cyangwa urashaka ko nkukunda?

Mbwira shenge ni byo nshaka
Nyemerera disi muhundwaneza
Mwali ukereye umutima ushima
Umutima mwiza niwo ugushaka!”




[1] Nyangufi, umuntu mugufi
[2] Ibintu byinshi cyane

La vocation dans l’Eglise


La vocation dans l’Eglise

Eglise est née de l’œuvre du Christ manifestée au monde par l’avènement de l’Esprit- Saint et pendant sa vie publique, Jésus prépare sa fondation. Par sa mort et sa résurrection, Jésus donne la vie à son Eglise. Après sa mort et sa résurrection, Jésus a achevé la fondation de l’Eglise. Dans l’Eglise, la communauté se nourrit de l’eucharistie et pendant la réunion;
1.     Les chrétiens écoutaient les exhortations des apôtres
2.      Les chrétiens priaient et chantaient ensemble
3.     Les chrétiens partageaient le pain consacré et buvaient la coupe du salut

Dans l’Eglise, la vie est une vocation; l’existence est une vocation dont la réponse est ‘vivre’. Dans cet appel, on doit la reconnaissance de l’homme par l’homme. Choisir de vie de justice, de l’amour, de la fraternité, de la paix est une réponse à l’appel de Dieu.  La vocation chrétienne est un appel à suivre Christ; la vocation suppose un changement de l’existence et met à partir  et fait l’appelé un étranger parmi les siens.

Etre chrétien est un appel que Dieu nous fait en vue de participer gratuitement à sa propre vie divine et de revenir ses fils adoptifs.  C’est un appel fait par Dieu a tout homme qui se concrétise en Jésus et trouve réponse dans la décision de le suivre, de rompre avec le passé, de calquer la conduite à la sienne et conformer la vie d’après du Jésus Christ, notre Sauveur. Dans l’Eglise, il y a de diverses vocations chrétiennes. Parler de ces diverses vocations chrétiennes revient à dire différentes étapes de vie ;
1.     La vie religieuse : Née en Orient dans les premiers siècles du christianisme. la vie religieuse se distingue des autres formes de la vie consacrée par l’aspect cultuel, la profession publique des conseils évangéliques, la vie fraternelle menée en commun, le témoignage rendu à l’union du Christ et de l’Église (cf. Catéchisme de l'Église Catholique).
2.     Le ministère ordonné : Certains membres sont appelés par Dieu, dans et par l’Église, à un service spécial de la communauté. Ces serviteurs sont choisis et consacrés par le sacrement de l’Ordre, par lequel l’Esprit Saint les rend aptes à agir en la personne du Christ-Tête pour le service de tous les membres de l’Église. Le ministre ordonné est le lien sacramentel qui relie l’action liturgique à ce qu’ont dit et fait les Apôtres, et, par eux, à ce qu’a dit et fait le Christ, source et fondement des sacrements.
3.     Le laïcat : on entend ici l’ensemble des chrétiens excepté les membres de l’ordre sacré et de l’état religieux reconnu par l’Église (LG 31).  

Réaliser la vocation c’est tendre vers l’Absolu, le Tout-Autre. Aidons l’église ; Ainsi réalisons nous notre vocation

RERE NA RAMBA PART 19


Rere yasubiye kuri watsapu asanga ubutumwa yoherereje Mpano ntibwagiye nuko arongera
Arabwohereza. Agerekaho nawe umuvugo w’imikararago mirongo itatu n’ibiri. Ati
“wirushya iminsi ugora ibihe
Unsaba urukundo ndetse n’ibyarwo
Undatira ibyiza byo kugukunda
Kuko njyewe mfite umukunzi

Erega Mpano shakira ahandi
Urahura n’uje ugusanga
We umusanganize gahunda
Undeke Rere wbonye Ramba

Naramwiyeguriye na we ni uko
Umutima wanjye ni kimwe n’uwe
Sinarota nkuharira abandi
Kuko we yarangije kuwutura

Sinkubeshya nturi uwanjye
Uw’abandi gumana umutuzo
Gira amahoro komeza urugendo
Ururinde kugeza umubonye

Witondere ibyo kurutanga
Utazavaho wicuza uburi kera
Utakishimira uwo wakunze
Igihe usanze waribeshye

Umwali ugukwiye nguwo araje
Ntatinda buracya muhure
Umwakire ni we ugukwiye
Umushime bizaguhira

Urumuhunde nk’uko ubishaka
Ararwakira aribururinde
Unezerwe kurusha iwanjye
Kuko wizihiwe n’uwo ukunda

Nzagukunda kurya bikwiye
Mbikore rwose kuko mbigomba
Kwa kundi Rurema adutoza
Kuko ukundi gufitwe na Ramba!”

Iyo amafaranga ya buruse yazaga, Rere yayakoreshaga nyuma yo koherereza umukunzi we ibihumbi bibiri byo kuguramo tumwe mutwo akeneye kandi akanakoraho make ashira ku ruhande ngo Ramba azayahereho aza kwiga igihe azaba yamaze gukira. Uku gukomeza kwitabwaho n'umukunzi we byateye Ramba guhorana akanyamuneza ndetse biza no gutangaza abamusuraga bose, bibaza bati "bishoboka bite ko umuntu urwaye gutya, utagira aho yigeza n'ubwo afite imbago, ahorana umunezero kandi hariho n'abazima byananiye?" Abo bose Ramba yabasubizaga ko ntacyamubuza kunezerwa mu gihe cyose Imana ikimushigikiye. Ubwo burwayi Ramba yabumaranye Imyaka ibiri n'igice, yitabwaho n'ababyeyi be uko bashoboye. Rere na we yakomeje kumuba hafi ku buryo Ramba atigeze atekereza, yemwe no mu minsi mikuru yose yabaga, iyo Rere yabaga ari mu biruhuko yazaga kuyisangira na we, amuzaniye impano ndetse n'iyo yabaga ari ku ishuri yamwohererezaga amafaranga yo kurya kuri simukadi yamuguriye. Muri icyo gihe kandi niko Rere yandikishaga Ramba mu mafaranga ye bwite, akamusabira kuziga umwaka ukurikura; ibyo byose akabikora yihaye intego y’uko nta muntu ugomba kumubona nk’impinga y’abapfu[1] ku biijyanye n’ibibazo by’inshuti ye. Kenshi akajya abwira Imana yizera ati
“Ngwino uhoze umare agahinda
Kamwe gahinda umukiro utanga
Kakabuza abo kagenga kugana iwawe
Kakabatwara batageze iwawe
.......




[1] Impinga y’abapfu = umuntu w’umutesi

URUHARE RW’ABABYEYI MU MUHAMAGARO W’UMWANA


URUHARE RW’ABABYEYI MU MUHAMAGARO W’UMWANA[1]

Ikiri ukuri ni uko Imana ihamagara kandi guhamagarwa bijyana no kwitaba ndetse no guhabwa ubutumwa: hari abo yahamagaye mu mazina yabo n’abo yahamagaye mu bundi buryo- binyuze mu isengesho no kumva ushishikariye kwitangira abandi(Kiliziya) aho kwiyitaho no kwita ku muryango wawe. Dore bamwe mu bo Imana yahamagaye mu mazina yabo n’ubutumwa yabahamagariye.

Ihamagarwa
Yakobo, yakobo
Abrahamu
Yakobo
Samweli, Samweli!
Ananiya!
Igisubizo
Ndi hano
Ndi hano
Ndi hano
Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva
Ndi hano, Nyagsani!
Ubutumwa
Witinya kujya mu misiri.
Fata umwana wawe…ujye…
Haguruka…usubire mu gihugu cyawe.
Uzahanura.
Haguruka, ujye.
Aho biboneka
Intg. 46,2-3
Intg. 22,1-2
Intg. 31,11-13
1 Sam. 3,10-21
Intu. 9,10-11

Umuntu avukira mu muryango, agahererwamo ibyangombwa byose bimugira umuntu muzima. Birashoboka ko kandi mu muryango umwana yahabonera ibimusenya bigatuma kugororoka kwe kugorana kuko nta cyiza gituruka ku rukundo yigeze abona. Mu isezerano rya kera hari umuhango mwiza wo guturwa Imana; ababyeyi bajyanaga umwana wabo ngo bamuture Imana binyuze ku muherezabitambo. Ni uko byagenze kuri Samweli ndetse na Yezu (1Sam.3,20-28; Lk.2,21-40). Ibi biragaragaza kandi bigahamya ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuduhuza n’Imana iduhamagara. Twe ab’iki gihe se ntiduturwa Imana mu ngoro ntagatifu mu Isakaramentu rya Batisimu? Umubyeyi muzima, utarasaritswe n’ingeso mbi zimuzika mu cyaha, aharanira uko bwije n’uko bukeye gutoza umwana we ibimugira imfura ariko ntiyirengagize n’ibimugira umukristu. Ibi bitwumvishe impamvu ababyeyi baharanira ko twakira ukwemera duhagarariwe na bo, cya gihe batuzana ku iriba rya batisimu tukiri impinja; ni ku bw’icyifuzo cyo kutumenyesha Imana no kudutoza kuyikunda hakiri kare, ngo dukure dukunda umukiza, turonka iryo sakaramentu tukiri ibibondo.

      I.          Ababyeyi bafite kamaro ki mu guhamagarwa kwanjye?

Ababyeyi bakora umurimo utoroshye wo gufatanya n’Imana kurema no kurera. Uburere busanzwe n’ubwa gikristu, abenshi, tubukomora kandi tukabutozwa n’ababyeyi batubyaye cyangwa abatureze. Abandi bagashishikazwa n’abavandimwe kuko hari ubwo umuntu aba umukristu nyamara yaravutse ku bapagani badashishikajwe no kumenya Imana. Abatubyaye ku bw’umubiri ndetse no kubw’ isakaramentu rya Batisimu ni ingenzi mu mibereho yacu kuko badufasha muri byinshi iyo tubitabaje. Ababyeyi ni Abajyanama batuyobora kandi bakanadushyigikira mu guhitamo kwacu. Kwiyegurira Imana kimwe no gushyingirwa ni imihamagaro yose igomba kutugeza mu butungane kuko twese twaremewe kuzajya mu ijuru, kubana n’Imana. Iyo twatinyutse kumenyesha ababyeyi bacu icyifuzo dufite, batubera abajyanama, bakadufasha gutekereza neza kuri uwo muhamagaro twahisemo bityo tukaba twagira ubumenyi bwisumbuyeho.

Hari ababyeyi bafata iya mbere mu kuyobora abo bibarutse, kandi bakabikora bubahirije uburenganzira bw’umuntu mu guhitamo ahazaza he. Ubujyanama baduha ni ubutuyobora mu nzira yo gutekereza no guhitamo, tubifashijwe no gusenga maze twahuza umugambi bakadushyigikiza inkunga ishoboka yose. Twavuga nko kutwemerera gusura abo twashimye kandi bakanadufahsa kubona itike ndetse no kuduha umwanya uhagije kugira ngo twitabire ibikorwa bidufasha kurushaho kuzirikana ku muhamagaro wacu wo kwiyegurira Imana. Umubyeyi mwiza arinda uwo yibarutse ibyonnyi by’umuhamagaro yihitiyemo. Twibuke ko hari ibyo dukuraho umutima kuko tutabishyigikiwemo kandi byari gushoboka. Imana irahamagara; hakaba ubwo yakoresha ububasha bwayo ukayitaba cyangwa ikakurekera ubwigenge busesuye, utabishiraho umutima ugasanga urabihombye. Twitondere ijambo rivugwa na benshi- ‘ubwo ni uko Imana yabishakaga / yabishatse’

    II.          Imbogamizi z’umuhamagro zishingiye ku babyeyi

Hari ababyeyi batiyumvisha neza akamaro n’uburyohe byo kwiyegurira Imana, baba abakristu cyangwa abapagani, bagashyigikira gusa gushinga urugo naho kwiha Imana bakabyamaganira kure. Bitwaza gushaka abakazana, abakwe n’abuzukuru nytamara bakirengagiza ko ibyo byose bitangwa n’Imana kandi hari n’igihe bitagushimisha uramutse uhatiwe kubihitamo. Ababyeyi nk’aba, ntibagushyigikira mu kwiyegurira Imana; baguca intege, icyakora bakazagushyigikira bananiwe kugutangira cyangwa se babona nta kindi basigaje gukora ngo ubireke. Hari n’ubwo twebwe abana tudatinyuka ababyeyi bacu, bikagorana mu guhitamo, igihe watekereje ko ababyeyi batazakwemerera. Birashoboka ko bamwe mu rubyiruko batinya kuganiriza ababyeyi babo kubera ko n’ubundi batajya baganira cyangwa bigaterwa nanone n’uko ababyeyi babana n’abana babo.

 III.          Tubeho gute?

Umuntu ahamagrwa ku bw’urukundo, agahamagarirwa mu rukundo kandi agatumwa gusohoza urukundo mu bantu. Mbere ya byose ababyeyi bakwiye kugaragariza abo bibarutse urukundo kandi bagafata iyambere mu kurubatoza kuko arirwo rukwoye kugenga muntu mu mibereho ye yose. Umuhamagaro uwo ari wo wose usaba urukundo; ntiwagira urugo ruzima ruzira urukundo. Ntiwakorera Kiliziya uzira urukundo. Gutoza umwna urukundo ni ukumwinjiza mu muhamagaro nyakuri, kugira ngo akure anogeye Imana n’abantu, yunguka igihagararo n’ubwenge 



[1] Byarangijwe kwandikwa le 21/07/2019. Byagejejwe ku bavokasiyoneri b’ibungwe muri uku kwezi

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...