Friday, March 15, 2019

RERE NA RAMBA 15


Ubwo Ramba yasezeraga ngo atahe, Rere yihinnye mu cyumba hanyuma azana agapapuro, agahereza Ramba amubwira ati "tega ibiganza nkwereke." Kari agapapuro kazinze neza kuburyo utapfa kumenya ikirimo imbere. Ramba yakaramburanye amatsiko, asangamo agafoto ka Rere apfukanye, asa nk'usenga. ahagana hasi ku ifoto, mu ruhande rw’iburyo, hari handitse ngo:
"Mana yanjye
Nkuragije umukunzi wanjye
Umuhe amahoro n'ubuzima
Buzira gutandukana nawe
Hamwe n'umukunzi yihitiyemo
Mana yanjye
Nkuragije urukundo rwacu!"

Hasi ku mpera y'agafoto, hari handitseho ngo "iyi mpano igenewe Ramba Albert. "Ramba agitangarira iyo mpano ahawe, Rere yamubajije icyo uwo munsi n'itariki bimwibutsa, amusezeranya kumuhemba naramuka ashoboye kubyibuka, ariko byarangiye ibyo Ramba asubije byose bidahura n'igisubizo Rere yifuza kumva. Rere aherekeje Ramba nibwo yamubwiye ibisubizo by'ukuri. Yamwibukije ko uwo munsi ari kuwa gatanu, amwibutsa ko kuri uwo munsi aribwo bahuriye mu nkinamico, ko aribwo yamwandikiye bwa mbere. Rere yanibukije Ramba ko kuri iyo tariki ari ho yavutseho, Ramba ntiyubakaga neza ko yujuje imyaka makumyabiri, bityo Rere yamuteguriye impano kugira ngo amugaragarize ko amwitaho, mbese ko ahora azirikana ku mibanire yabo. Ramba akimara kumva ibi byose, yasimbukiye hejuru atangara, mu kugaruka hasi aratsikira, asa n'uvunitse ariko ariyumanganya. Ramba yashimiye Rere uburyo azirikana cyane, hanyuma aramuhobera, amusezeraho amubwira ko ashaka gutaha kare, akagira ibyo atunganya bityo akaryama kare kugira ngo aruhuke neza, ariko ntiyigera amubwira ko akaguru gatangiye kumurya.

Uko iminsi yagiye yicuma, akaguru ka Ramba kakomeje kumererwa nabi, ari nako ajya kukavuza hafi kabiri mu cyumweru. Nyuma y'amezi abiri ashize byabaye ngombwa ko Ramba ahabwa igitanda ku bitaro bikuru, aharwarira igihe kirekire. Muri ubwo burwayi, Rere wamubaga hafi ku buryo buhagije yakomeje kwinginga umukunzi we ngo amubwire icyaba cyarateye ubwo burwayi. Umunsi umwe hari ku wa gatanu nyuma ya saa sita, Ramba amusaba kumusindagiza bakajya kwicara hanze mu gucaca, agezeyo abwira Rere ati "urya munsi umpa impano ya ka gafoto nujuje imyaka makumyabiri, igihe nasimbukaga ntangara nibwo navunitse, ngerageza kwiyumanganya nibwira ko byoroheje kugeza na nubu. Ariko nizeye ko nzakira nkongera gutambuka neza." Rere byaramutangaje, abura icyo avuga, amara akanya acecetse, yiyumvira, atekereza ukuntu yagize uruhare mu burwayi bw'umukunzi we bushora no kumuviramo gucibwa akaguru. Yashengurwaga no kumva ko abantu benshi nibabimenya bazamufata nk’umukobwa ufite agahanga kabi[1]bityo akaba yanahabwa akato.

Ramba ahindukiye ngo amubaze amureba impamvu atavuga, asanga amarira menshi aramutemba ku matama. Ramba yenda agatambaro kererana yahawe na Rere aramuhanagura hanyuma aramubwira ati "tuza ubyakire, nanjye wakagombye kurira narahoze. Iki si igihe cyo kurira ahubwo ni icyo gushimira Imana, kuyizera no kurushaho kwirundurira mu mpuhwe zayo." Rere niko kuvuga ati "gutegurira umukunzi wawe impano, bikamubyarira umwaku! Ubu se koko bizavugwa he? Mana yanjye, ubu uwumva ko ari njye wateje ibi byago inshuti yanjye amfata ate? Ubuse nzongera kugirirwa ikizere nka mbere?" Ramba abonye ko umukunzi we ababaye cyane aramubwira ati " niba unkunda by'ukuri, niba unyifuriza amahoro ndi mu byago rekeraho kurira. Byumve ni Ramba ubikubwira." Rere wubahaga Ramba cyane ariruhutsa hanyuma ati "urabizi ko ntajya nkubeshya, nzarekeraho kwicuza warakize, tukajyana ku ishuri."

Nyuma yo kubwirwa isoko y’uburwayi bw’umukunzi we, Rere byaramugoye kubyakira. Yatashye atameze neza, amagambo amubana make ndetse no kurya biramunanira. Aragenda aba nk’uwarembejwe n’indwara, ahera iyo mu gitanda kuko ataragishaka kumva ibimusakuriza. Nibwo Nyina amusanze aho aryama, amubaza icyamuteye kumererwa nabi bene ako kageni; ati “Mwana wanjye ko wagiye gusura Ramba umeze neza, ukagaruka wahindutse, ni iki wabonye aho kwa muganga cyakuguye nabi?” Rere akabura icyo amusubiza ahubwo amasonza[2] akisuka. Nyuma, kuko yabonaga mama we amurembeje kandi yahangayikishijwe no kuba mukobwa we atameze neza, aza kumubwira ati “Erega Mama, ni jye nyirabayazana w’uburwayi bwa Ramba. Mbabajwe no kuba ari jye umuteye ubumuga. Ndatekereza ko, kubera ubwiko[3] azangirira, azanyanga.” Akomeza amusobanurira uko byagenze byose kugira ngo Ramba avunike, amwerurira ko yananiwe kubyakira naho nyina akamuhumuriza amwizeza ko umukunzi we azakira, agakomeza ubuzima nk’uko byahoze. Ati “Mwana wanjye, uriya muhungu murakundana by’ukuri. Ntabwo Imana yakwemera kukubabaza bene aka kageni. Humura, Ramba azakira, yongere agende nka mbere. Ntukomeze kumera gutyo kuko Ramba abimenye yarushaho kuremba ahubwo ugomba kumuba hafi kuruta uko wigeze kubikora kugira ngo yumve ko muri kumwe kandi ukimukunda. Ngaho ihangane urye kandi ujye ukomeza kumusetsa wirengagije ko atameze neza.” Rere akomezwa n’ayo magambo, amutera imbaraga mu guhamya ko ari inshuti nziza ikwiye kwifuzwa ibihe byose.




[1] Kugira agahanga kabi = gutera umwaku
[2] Amarira
[3] Inzika

Groupe vocationnel ni iki?


1.        Groupe vocationnel ni iki?

"GROUPE VOCATIONNEL[1]" ni itsinda ribumbira hamwe abahujwe n’ukwemera gatolika, bifuza kumenya ibijyanye n'umuhamagaro, kuwurinda no kuwurera bityo bakanafashwa mu kumenya icyo Imana ibahamagarira mu muryango mugari wayo. Iri tsinda ry’abazirikana ku muhamagaro ryita cyane cyane ku rubyiruko rutarashinga urugo cyangwa ngo rwiyegurire Imana mu muryango runaka; bisobanuye ko hahuriramo ingaragu zigatozwa kuzirikana ku mihamagaro ibiri yose igeza ku butagatifu, umuhamagaro abantu bose bahuriraho. Iyo mihamagaro ni ugushinga urugo rwa gikristu no kwiyegurira Imana, ukitangira Kiliziya kuko n’ubundi umuntu atorwa anyuze mu muryango, ariwo Kiliziya[2].  Kuri iyi si, ntibyashoboka ko twese duhurira ku muhamagaro umwe kiretse uwo kuba umutagatifu: ntabwo abantu bose baba abihayimana, abiyeguriyimana, kandi ntabwo abantu bose bashinga urugo, hariho ababyigomwa, bagahitamo kuba nk'ibiremba kubera ingoma y'Imana (Mt.19,10-12).
Ikitavuguruzwa ni uko twese tugomba kuba abigishwa ba Yezu; umwigishwa wa Yezu arangwa n’umutima mugari, kandi umushyikirano we na Nyagasani Yezu si uguhunga ubuzima cyangwa isi, ahubwo urangwa n’ubumwe mu kogeza Ivanjili (Exhort. Apost. Evangelii gaudium, n.23)[3]. “Groupe vocationnel ni itsinda rifasha umuntu kumenya umuhamagaro kandi rikanatoza abaririmo ubukristu bwiza, ni itsinda ry'urubyiruko; abahungu n'abakobwa bashakisha umuhamagaro[4].” Ni itsinda ribarizwa muri kiliziya gatolika, rihuza abafite ukwemera gatolika kandi bazirikana ko Amahame y’ukwemera gatolika ari “urumuri rutuboneshereza mu nzira y’ubukristu akaturinda kuyobagurika. Ayo mahahame turushaho  kuyasobanukirwa binyuze mu nyigisho dukesha Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bwo kwigisha no gusobanura Ijambo ry’Imana; ni ngombwa kubumva no kwakira neza inyigisho n’ibisobanuro baduha ku byerekeye amahame y’ukwemera, kuko babikora mu izina rya Kristu ubwe”[5] (Lc 10, 16).

abavokasiyoneri ba bushinga basuye i bungwe
hamwe fratri omoniye wabo
Kugira ngo abahurira muri iri tsinda barusheho gusobanukirwa n'imihamagaro iboneka muri Kiliziya, abayobozi ndetse n'abihayimana babashinzwe, bagerageza kwegeranya inyigisho zinyuranye, gutumira abasaseridoti n'abihayimana bo mu miryango inyuranye ndetse n'ababyeyi kugira ngo buri cyiciro kiganirize urubyiruko ku bijyanye n'imibereho yacyo. Ibi bifasha urubyiruko kuko basogongera ku buzima batarajyamo, bakamenya ibyiza n'ingorane umuntu uri muri icyo cyiciro ahura na zo n'uko azitsinda, bityo bagahitamo neza kugira ngo birinde guhubuka no kuzicuza batagishoboye guhindura umwanzuro bafashe. Abatumirwa bose, ikiba kigamijwe ni ugusangiza urubyiruko rutarahitamo ubunararibonye bafite mu rugendo rugana ubutungane kugira ngo bidukomereze amahitamo n’ukwemera; impano y’Imana, ikagabirwa umuntu wese wishyira mu maboko yayo ku bwende bwe, kugira ngo agengwe na Yo kandi abeshweho no gukora ugushaka kwayo[6]. Hanatumirwa kandi urubyiruko rwiga muri seminari nkuru nk'abantu bamaze guhitamo ariko bagifaswa kwitoza kubaho nk'uko bahisemo. Ibyo byose tukabikorera mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika; “umugenzo mbonezamana utuma twemera Imana tudashidikanya, tukemera ibyo yatubwiye n’ibyo yaduhishuriye byose ibinyujije ku Mwana wayo Yezu Kristu… We Jambo wigize umuntu ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, … We Ibyanditswe bitagatifu byose byuzurizwamo, akaba ari nawe shingiro ry’ukwemera kwacu.[7]”. Groupe vocationnel igomba kumenya, ko ibyanditswe bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira inzira yo kumenya Imana. Kandi ikabiha agaciro bikwiriye.

Urubyiruko rwo mu itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro dutozwa kuzirikana ku Ijambo ry'Imana, byumwihariko ku ngingo zitwinjiza kuburyo bweruye mu kuzirikana ku ijwi ry'Imana rikomanga umutima. Ibyo tukabikora tuzirikana ku mubyeyi wacu Kiliziya; wahaye Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bwo kwigisha, bagakora uwo murimo bunze ubumwe na Papa, ari we musimbura wa Petero Intumwa, ni ngombwa kubatega amatwi no kwakira neza ibyo batugezaho. Izindi nyigisho, amabwiriza cyangwa ibindi bisobanuro ku Ijambo ry’Imana no ku mahame y’ukwemera binyuranye n’ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha ntibikwiye guhabwa agaciro kuko biganisha mu buyobe[8]. Muri izo ngingo harimo n'izi zikurikira:
v Umuhanuzi Izayi: Nuko numva   ijwi rya Nyagasani rigira riti " Mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza? Ni ko kumusubiza nti " Ndi hano ntuma!" (Iz.6,8)
v Petero yanga gusiga Yezu : Nyagasani twasanga nde wundi…(Yh.6,67-69)
v Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza. Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama. (Zab.22,10-11)
v Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve… ni yo mpamvu navuze nti " Ngaha ndaje!" (Zab.40,7-8)
v Imana ni yo itora kandi igashoboza abo itoye mu butumwa yabahaye. Icyo uhamagarwa asabwa ni ukumva no kumvira ijwi ry'Uhamagara, ibyo bikajyana no kumwiyambaza ubuziraherezo (soma Yer.1, 4-10) We Soko y’imbabazi n’imbaraga.

Mu kurushaho gusobanukirwa no kwinjira mu bijyanye n'ihamagarwa, biba byiza iyo urubyiruko rwunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zivuga ku ihamagarwa na kiliziya dukoreramo ubutumwa; rukabikora ruzirikan ko “Umuhamagaro wa gikristu uwo ariwo wose ushingira ku kwemera guhamye: kwemera bivuga kwiyibagirwa, kwigomwa no kutiyemera kugira ngo dushingire ubuzima bwacu kuri Yezu Kristu. « kutihambira ku bintu no kuri wowe ubwawe» si ugusuzugura ubuzima bwawe, imyumvire yawe n’ubwigenge bwawe, ahubwo ukurikira inzira ya Kristu agera ku buzima busendereye, akiyegurira Imana n’Ingoma yayo[9]”. Dore zimwe mu ngingo zaganirwaho; Umuhamagaro ni iki? Ugendeye ku ndanguruzi y'ibishuko by'iki gihe (context of today's temptations) ni gute warinda umihamagaro wawe mu buzima urimo? Ni gute warera umuhamagaro mu gihe utegereje ko wazasohora? Ni izihe nzitizi uhura nazo mu muhamagaro wawe wo kwitangira Kiliziya kuburyo bwihariye? Ni irihe zina wifuza kuzitwa ugeze mu ijuru, kubera iki? Ni iyihe nzira ufata nk'iya bugufi yakugeza mu ijuru? Kuri wowe, ubutagatifu buvuze/ busobanuye iki? Isengesho ni iki (igisobanuro cyawe, personal definition)? Ni iki gituma wumva ukunze kubaho udashatse witangira Kiliziya? Ni iki ubona wazahindura uramutse wihaye Imana? Ushinze urugo?




[1] Soma gurupe vokasiyoneli. Muri iki gitabo hari ahakoreshejwe amagambo anyuranye nyamara yose avuga ikintu kimwe ari cyo Groupe Vocationnel. Ayo magambo yakoreshejwe ni itsinda, itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro cyangwa Irembo ry’umukiro (izina ry’itsinda ryacu)
[2] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[3] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[4] Tubikesha Nyirasafari Marie Louise na Angelique Nahumukiza bo muri santarali ya bungwe
[5] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza 2012 
[6] ibidem 
[7] ibidem 
[8] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza 2012 
[9] xxx, ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana


RERE NA RAMBA 16


Ubwo amanota yari hafi gusohoka. Ntibyatinze rero amanota arasohoka, abo bana bombi bahawe buruse yo muri kaminuza nkuru y'i gihugu ngo bige itangazamakuru. Rere yaje kubimenyesha umukunzi we ariko Ramba mu ijwi rituje ati "uzagire amasomo meza, witonde, wubahe ibyo nagutoje n'ibyo twatojwe n'ababyeyi bacu. Ikindi nubibonera umwanya kuko ugiye mu rundi rwego, uzajye unturira agasengesho niyo kaba ak'interuro y'amagambo atatu. Imana izakugende imbere." Rere amusubizanya amarira ati "Ndabibona ko bitakorohera kujya ku ishuri utarakira...nako ibindi nzabikubwira ejobundi wageze mu rugo.” Muganga yari yamuteguje ko bari bumwohereze akajya kurwarira mu rugo nyuma yo kumuha imbago zo kugenderamo. Bageze mu rugo, Rere yarihereye yandikira Ramba urwandiko rugaragaza amarangamutima ye maze ararumushikiriza kugira ngo rumukomeze. Muri icyo gihe, Rere yari afite icyizere cy’uko kumena inkono[1] kubera we bitagishobotse. Dore bimwe mu byari byanditsemo:
".... Mbabajwe n'uko urwaye. Mbabajwe n'uko nagize uruhare mu gutuma umera utyo, ndicuza impamvu nabikoze n'ubwo nabikoreye urukundo nkukunda. Mukundwa mbabarira unyumve kuko kuva warwara ntigeze nongera kunezerwa; ibi nawe urabyibonera ko nahorose kandi ntacyo iwacu tubuze. Uburwayi bwawe mbwumvira ku mutima kuko bitashoboka ko nkuruhura ku mubiri. Mbabajwe kandi n'uko uri gutinda gukira ngo tujye kwiga, twigana nk'uko byahoze, sinibagiwe ko n'ubushobozi bw'iwanyu bwabaye buke kubera ibibazo ufite, nyamara nkwijeje ko nzagufasha uko nshoboye kose umwanya wawe ukagumaho kugeza igihe uje kwiga. Mu buzima bwanjye bwose sinzigera nibagirwa Ramba wangize umuntu, akantoza gukunda no gusenga. Sinzatuma wicuza ko twakundanye. Ikindi gikomeye, ndashaka ko udukorwa twanjye duto cyane tuzaguhamiriza ibi mvuze, tukakwereka n'ibyo ntavugiye muri uru rupapuro. Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira...."

Ramba yasomye iyi baruwa inshuro eshatu hanyuma aravuga ati "Nyagasani, urahorane n'umutima, soko y'ibi nsoma. Ugushaka kwawe nikubahirizwe mu bana bawe!" Ibaruwa ayibika mu yandi dore ko amabaruwa yandikiwe na Rere yose yayabikaga hamwe. Igihe cyo kwitegura kujya kwiga cyageze Ramba atarakira hanyuma Rere amusaba ibyasabwaga byose ajya kumwandikisha, amusabira kuziga umwaka uzakurikiraho, mu mafaranga akoze kuyo iwabo bamugeneye ngo azayifashishe mu gihe ayo bahabwa ataraza. Igihe cyo kujya ku ishuri kigeze, Rere yaje gusezeraho Ramba, aricara baraganira nuko agiye gutaha aramubwira ati "hari ibyo ntakubwiye, ariko byananiye kugenda ntabikubwiye: Mu bintu byinshi ntashobora kurondora nkukundira harimo ukuntu twajyaga dukina n'ukuntu wampoberaga useka ndetse n'ukuntu twakundaga kujyana ahantu hatuje, tukaganira twisanzuye nyamara kuva warwara simbiheruka. Ntakubeshye rwose ndabikumbuye kandi nta kizamara urwo rukumbuzi kitari ugukira kwawe. Ubu ndagiye, ngiye ahakomeye ariko nzagerageza uko nshoboye menye kenshi gashoboka amakuru yawe." Ramba aramusubiza ati "ikizanezeza kurushaho ni ukubona wubahiriza ibyo nagutoje bikurinda gusubira nk'uko wahoze tutarahura." Hanyuma Rere amuhereza simukadi nshya bazajya bavuganiraho bitabatwaye amafaranga menshi bakanohererezanya ubutumwa ku buntu nuko amusezeraho arataha, bucya neza ageze aho ari butegere imodoka. Ageze ku ishuri, umunsi nicyo gihe kinini cyashiraga Rere atamenye uko umukunzi we yiriwe, mbese bavuganaga kenshi gashoboka. Rere yakomeje kuzirikana Ramba ariko amusaba kutazigera agira uwo abwira uko babanye kuva aho agiriye ku ishuri.
Ramba na we akamwubahiriza ari nako ahoza aya magambo ameze nk’isengesho mu mutima we
“Roho nahawe Muhoza wanjye
Komeza utahe umutima wanjye
Komeza ugenge ubuzima bwanjye
Mbone nkuhire mukunzi wanjye

Roho w'Imana umara agahinda
Nkusabye umutuzo nkiri mu byago
Hato ntahwana n'abatakumva
Bo batuza habuze ibyago!

Ndavuga abatumva ubuvunyi bwawe
Aho gutuza bakaza umurego
Kuko banenga ubufasha bwawe
Nuko ibyabo bikazira umurongo
.........



[1] Kumena inkono = gupfusha umuntu w’ingirakamaro


DORE AHO IBYISHIMO BY'UMUKRISTU BIGOMBA GUTURUKA


Dore hamwe muho ibyishimo byakagombye guturuka: Gusenga uzirikana bose (harimo n’abakwanga) mu isengesho ryawe. Gufasha (kwitanga) abandi ubikoreye ko na bo ari abana b’Imana kandi ukabikorana umutima uzira uburyarya no guhembesha. Gutungwa n’ibyo wakoreye mu nzira zitunganye no gutoza abandi gukora hagamijwe kwitunga no kwigira. Kugira urugo rwiza; ni ukuvuga kugira umugabo, umugore, abana n’abakozi batinya Imana. Hari ugukiza umuntu umurinda akarengane no kumufasha gukiza ubugingo bwe inyenga y’umuriro itegereje gucumbikira abagomeramana ubuziraherezo... umuntu nashimishwe no kutizirika ku by’isi ngo byiharire umwanya ukwiriye Imana na muntu mu mutima we. Niba ushaka kwegukira Yezu iziture ku by’isi(1Kor.7,35), umenye kubiha umwanya ubikwiriye. Nta muntu ukwiriye kugengwa n’isi ndetse n’ibyayo, kuko ubusanzwe muntu yahawe kugenga isi n’ibiyituye byose (Intg.1,28). Ibyo Imana yaremye byose ni byiza, ni ingirakamaro mu buzima bwacu kandi bigomba kuduhuza na Yo, bigatuma turushaho kuyikunda no kuyibisingirizamo, aho gutuma tuyitera umugongo. Yezu avukira i Beterehemu - Dusabe inema yo kutita ku by’isi!

DUSHIMISHWE N'UBUSHUTI DUFITANYE
Bavandimwe, ibintu ntacyo bitwaye; biba bibi igihe tubyivurugutamo, bikatwibagiza Imana bityo tukegukira ubuzima buhigika Imana aho kuyisingiza. Ibi ni byo bituma muntu yiberaho uko ashaka aho kubaho nk’uko Imana ishaka, ari na yo mpamvu usanga ikibi hari abakita icyiza, akababaro kakitwa ibyishimo, hanyuma umuruho n’amaganya bya bamwe bigahabwa umwanya w’umunezero ku bandi. Ingero ni nyinshi hirya no hino ku isi ndetse n’aho iwanyu mwahabona ubuhamya. Hari aho umuntu yemererwa n’undi kwica umwana kuko atamushaka, akemererwa gutingana (kubusanya na gahunda yagenwe n’Imana yo gushyingirwa) ... hari abashimishwa no kuryarya, kubatwa n’ibiyobyabwenge, gukuramo inda no kujugunya abo babyaye. Ibi byose biterwa no kumvira sekibi aho kumvira Roho Mutagatifu utanga ubuzima ni byo bituma abantu badashimishwa n’ibintu bimwe bikwiriye koko kiba isoko y’ibyishimo kugira ngo babeho mu buzima bw’ineza iganza inabin k’uko Mutagatifu Pwaulo abidukangurira (Rom.12,21). Ibyishimo by’ukuri ni ibitabangamira abandi mu nzira itunganye barimo bagana Iyabahanze, ntibyangize umubiri we ngoro ya Roho w’Imana. Ni intangiriro y’ibyishimo bihoraho uzasenderezwa nugera muri kiliziya yo mu ijuru kuko bitaheje abakwanga n’abatakwitaho kandi bikaba byararanzwe no kwakira muntu uko ameze kose. Ibyishimo by’ukuri ni ubuzima, bibonekera mu kwiyunga n’Imana binyuze mu bavandimwe wahemukiye, kuyikorera mu biremwa byayo, gusoma ibyanditswe bitagatifu no kwibanira n’Ubutatu butagatifu ubuziraherezo. Nuko rero bavandimwe nkunda, “Nimuhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime (Fil.4,4).”

RERE NA RAMBA 17


Hagati aho, Rere ageze ku ishuli, yahahuriye n’umuhungu witwa Mpano. Uyu musore nawe yari mwiza, ntabe agacagatanzira[1] ndetse ntanatangwe mu bikorwa binyuranye bya Kiliziya. Yaje rero kwishimira imico y’umwali Rere, niko kwiyemeza kujya amuhamagara kenshi, amubaza uko yaramutse, uko yiriwe, uko amasomo yagenze n’ibindi byinshi anyuza mu guhamagara no mu kohereza ubutumwa bugufi. Umunsi umwe bavuye mu gitaramo cyabaga buri wa gatanu w’icyumweru, Mpano yasabye Rere kumurindira bagatahana doreko bari banacumbitse mu gace kamwe. Mu nzira bataha, Mpano yateruye agira ati “Rere, urabiziko tumaranye igihe kirekire tuvugana kenshi- nagize umwanya uhagije wo kukwitegereza nsanga ntawundi muhwanije uburanga n’uburere. Muri bose uri indatwa! Ndifuzako twatangirana urugendo rwo gukunda, tugakundana rwa rukundo ruhindura abo rwahuje umugabo n’umugore bizihiye Nyagasani.” Rere ataragira icyo avuga uwo musore yungamo ati “nk’uko nafashe igihe cyo kukwitegereza, nawe singusabye igisubizo aka kanya; genda ubitekerezeho neza kugira ngo uzafate icyemezo udahubutse.”
Mpano ahita amusezeraho ntiyatuma Rere agira ijmbo na rimwe yongera ku byo abwiwe. Mpano ageze mu rugo yoherereje Rere kuri watsapu agasigo gato. Agatangira avuga ati
“Rere mwiza narakubonye
Narakwize hashira iminsi
Nsanga ukwiriye kumbera
Ukankundira tukabana

Ndagukunda warabibonye
Ikindi kandi narabikubwiye
Ndagusaba ko waba uwanjye
Tugahuza ukazaba iwanjye

Nkundira nkuhire urukundo
Twembi iwacu duhamye Imana
Erega n’ubundi ni yo Rukundo
Turi mu byayo izatwumva

Emera ukunde njye Mpano
Emera ukundwe na Mpano
Ngwino uhundwe umunezero
Ibyiza iwacu tubigire intego

Mwali nkunda ni wowe mbwira
Ni wowe nabonye ngira urukundo
Ndagushaka ngo nduguhunde
Ibibi mu byacu bice iruhande

Mwali mwiza gana ugukunda
Subiza neza ubone urukundo
Ibyishimo bihore iwawe
Kuko wemeye njyewe Mpano.”

Rere akimara gusoma uyu muvugo yahise awusiba ati “ntazatakaza umwanya wanjye ngo ndi kongera kuwusoma.” Niko kwandikira Mpano ati “nabonye bitari ngombwa kumara igihe ntekereza ku byo mfitiye igisubizo kandi cyiza; rwose muvandimwe, ntukomeze kuvunwa n’ibidashoboka: mfite umukunzi wanyuze umutima, tumaranye imyaka irenga icyenda dukundana ndetse ibyo mukesha ni agahishyi[2]. Ntacyamukura mu mutima wanjye. Wakoze kubw’uyu muvugo mwiza, kandi uzishima kurushaho nuwutura uwukwiriye kuko njye narangije guhitamo. Imana igufashe kubona undi mukobwa ukunyura umutima!” kubera ibibazo bya rezo ubu butumwa Mpano yabubonye nyuma yo kohereza ubundi buvuga buti

“Ndaje bwiza, nje ngo nkurate
Nkusingize bwiza kuko ubikwiye
Nkuture ibihozo bikuruhure
Maze wizihirwe n’ibisigo utuwe

Uhorana ituze nta kavuyo
Ibyawe byose ni agahebuzo
Ganza wamamarane isheja
Nyaguhirwa uri Rusamaza

Iyizire shenge mugabatuze
Ni wowe nshaka ngo mbone ituze
Iyizire mwali ubaruta bose
Uhundwe ibyiza kuko ubikwiye
...........
Rere yasubiye kuri watsapu asanga ubutumwa yoherereje Mpano ntibwagiye nuko arongera

Arabwohereza. Agerekaho nawe umuvugo w’imikararago mirongo itatu n’ibiri. Ati
“wirushya iminsi ugora ibihe
Unsaba urukundo ndetse n’ibyarwo
Undatira ibyiza byo kugukunda
Kuko njyewe mfite umukunzi

Erega Mpano shakira ahandi
Urahura n’uje ugusanga
We umusanganize gahunda
Undeke Rere wbonye Ramba

Naramwiyeguriye na we ni uko
Umutima wanjye ni kimwe n’uwe
Sinarota nkuharira abandi
Kuko we yarangije kuwutura

Sinkubeshya nturi uwanjye
Uw’abandi gumana umutuzo
Gira amahoro komeza urugendo
Ururinde kugeza umubonye

Witondere ibyo kurutanga
Utazavaho wicuza uburi kera
Utakishimira uwo wakunze
Igihe usanze waribeshye

Umwali ugukwiye nguwo araje
Ntatinda buracya muhure
Umwakire ni we ugukwiye
Umushime bizaguhira

Urumuhunde nk’uko ubishaka
Ararwakira aribururinde
Unezerwe kurusha iwanjye
Kuko wizihiwe n’uwo ukunda

Nzagukunda kurya bikwiye
Mbikore rwose kuko mbigomba
Kwa kundi Rurema adutoza
Kuko ukundi gufitwe na Ramba!”

Iyo amafaranga ya buruse yazaga, Rere yayakoreshaga nyuma yo koherereza umukunzi we ibihumbi bibiri byo kuguramo tumwe mutwo akeneye kandi akanakoraho make ashira ku ruhande ngo Ramba azayahereho aza kwiga igihe azaba yamaze gukira. Uku gukomeza kwitabwaho n'umukunzi we byateye Ramba guhorana akanyamuneza ndetse biza no gutangaza abamusuraga bose, bibaza bati "bishoboka bite ko umuntu urwaye gutya, utagira aho yigeza n'ubwo afite imbago, ahorana umunezero kandi hariho n'abazima byananiye?" Abo bose Ramba yabasubizaga ko ntacyamubuza kunezerwa mu gihe cyose Imana ikimushigikiye. Ubwo burwayi Ramba yabumaranye Imyaka ibiri n'igice, yitabwaho n'ababyeyi be uko bashoboye. Rere na we yakomeje kumuba hafi ku buryo Ramba atigeze atekereza, yemwe no mu minsi mikuru yose yabaga, iyo Rere yabaga ari mu biruhuko yazaga kuyisangira na we, amuzaniye impano ndetse n'iyo yabaga ari ku ishuri yamwohererezaga amafaranga yo kurya kuri simukadi yamuguriye. Muri icyo gihe kandi niko Rere yandikishaga Ramba mu mafaranga ye bwite, akamusabira kuziga umwaka ukurikura; ibyo byose akabikora yihaye intego y’uko nta muntu ugomba kumubona nk’impinga y’abapfu[1] ku biijyanye n’ibibazo by’inshuti ye. Kenshi akajya abwira Imana yizera ati
“Ngwino uhoze umare agahinda
Kamwe gahinda umukiro utanga
Kakabuza abo kagenga kugana iwawe
Kakabatwara batageze iwawe

Hoza abawe Mukiza mwiza
Ni wowe wenyine bisunga
Bakagusanga bari mu byiza
Ngo bagushimire ibyo ubahunda
........


[1] Impinga y’abapfu = umuntu w’umutesi



[1] Nyangufi, umuntu mugufi
[2] Ibintu byinshi cyane

Friday, March 8, 2019

Inyabune ndatana ya Groupe Vocationnel la Porte du Salut



1. Kubaha ijambo ry’Imana n’ibikoresho bitagatifu kiliziya umubyeyi wacu ikoresha.
Umuvokasiyoneri yihatira kubaha Ijambo ry’Imana ryo rimurikira abarikunda, bagaharanira kuryumvira nta buryarya. Uryubaha rimubera umuti n’urukungo kuko uburwayi bwose buzahaza kameremuntu, nta na bumwe, bwaba ubwa roho cyangwa ubw’umubiri, butabonera umuti mu Byanditswe Bitagatifu.” (S. Jean Chrysostome. Homélies sur la Genèse, 29: 1). Ibikoresho bitagatifu na byo ni ingenzi kuko bigira uruhare mu kudufasha gusenga no gusobanukirwa neza ibyo dusoma mu byanditswe bitagatifu. Ibi byose bikaboneka muri kiliziya duhamagarirwamo kandi akaba ari naho dutumwa; bityo “Umukristu utikujijemo urukundo afitiye kiliziya, ntiyashobora gushyikirana neza n’Imana[1]” yigaragariza muri iyo Kiliziya itunganye. “Ubutungane bwa kiliziya bukomoka ku mutwe wayo Yezu Kristu, watsinze icyaha burundu igihe azutse. Uwo mutsindo ni wo utuma ibyaha by’abagize Kiliziya bitayiremerera ngo irohame uko yakabaye[2].” Umuvokasiyoneri azirikana ko nta muhamagaro ubusanya n’Ijambo ry’Imana; Ijambo ry’Imana rirawusobanura naho umuhamagaro ugasobanukira mu byanditswe bitagatifu. Mu kubaha Ijambo ry’Imana; umuvokasiyoneri yumvira Yezu Kristu, We shusho nyakuri y’Imana Data, Uwo yasezeranye gukurikira no kwamamaza ashize amanga. Ibi ni ukuri kuzima kuko ibyanditswe bitagatifu bimugenura kandi bikanamuvuga ku buryo bweruye, bikatugezaho Amategeko twahishuriwe binyuze kuri Musa.

2. Kubaha no kuzirikana ku ngero nziza dukesha abatagatifu.

St Ignace
Indunduro y’ibikorwa bya gikristu bya muntu ni ugutaha ijuru; nguyu umuhamagaro w’ikiremwamuntu; kuba intungane nka Data uri mu ijuru. Ubutungane duhamagarirwa kugira nibwo buduha kubana n’Imana ubuziraherezo mu byishimo bidashobora gusobanurwa na muntu. Ubwo butungane bugaragara mu byanditswe bitagatifu buduhamagarira gusiga byoze tugasanga Yezu ubutarora inyuma. Koko rero “Ibudukurura kuri iyi si twita ko ari byiza ni akavungunyukira gato Ubwiza bwashyize mu byo yaremye. Nyamara uwitoje guhumurwa n’ibyanditswe Bitagatifu n’urumuri akesha Roho w’Imana, areka gutwarwa gusa n’ubwo busabusa bw’ubuvungunyukira bw’ubwiza, akegukira Soko yabwo, ariwe Yezu Kristu[3]” Intungane y’ikirenga. Umuvokasiyoneri ntiyirengagiza abamutanze kugera ku iherezo ry’umuhamagaro; arabazirikana, akabigiraho kandi akanabiyambaza kugira ngo ku bw’amasengesho yabo n’ibyiza bakoze Nyagasani akomeze kumugoborera ubuvunyi bumugeza ahaganje ibyishimo n’ubuzima bidashira. Papa Gerigori wa XVI ati “Iyambaze mutagatifu Filomena icyo uzasaba cyose azakikubonera.” Nguru urugero rwiza rutwereka kandi rukaduhamiriza ko tugomba kubaha abatagatifu no kubiyambaza kubera ibyiza byinshi tubakesha.

3. Kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu
Uwo Roho Mutagatifu ni We uduhishurira amabanga y’ijuru kandi akanadushoboza mu butumwa Kiliziya iduha. Ni We udutoza kwemera icyaha no kwicuza, akatubwiriza igitunganye, akatubuza icyaha mu byo cyiyoberanyamo byose. Abavokasiyoneri n’itsinda ryabo ntacyo bageraho, nta n’aho bagera babuze uwo Roho w’Imana. Icyari irembo ry’uburokorwe n’umukiro w’iteka cyahinduka irembo ry’ubucibwe n’urupfu by’iteka. Irembo ry’Umukiro ryemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu, riramwisunga kandi rigahora riharanira kumwumvira igihe n’imburagihe kugira ngo aritoze umugenzo mwiza wo kwiyoroshya, guca bugufi nk’uko Bikira Mariya yabayeho agenza. Dukwiye guhora tuzirikana ko ubu buzima bwacu ari akabindi kameneka ubusa kandi bukaba nk’umukungungu utumurwa n’umuyaga. Udakozwa uyu mugenzo, ajye azirikana kuri ibi: “N’ubwo wagira uburanga buhebuje, jya uzirikana ko ingajyi n’izindi nyamaswa bikurura ba mukerarugendo hanyuma ureke kwigurisha. Uko wabyibuha kose ndetse n’ingufu wagira zose, zirikana ko udashobora kwishyira mu isanduku ngo wishyingure bityo wiyoroshye. Uko warabagirana kose, uzahora ukenera urumuri igihe ugeze mu mwijima. Itonde. Ubukire uzagira bwose harimo n’amamodoka, uzagendesha ibirenge ujya kuryama. Ishimire mu byo utunze.” Bavandimwe, nimucyo twimike Roho Mutagatifu mu buzima bwacu kugira ngo atubere umuyobozi n’isoko y’ibyishimo.
4. Kubaha no kwiyambaza ubutaretsa Bikira Mariya
Bikira Mariya ni urugero rwiza mu kumvira ugushaka kw’Imana. Uwo muja wa Nyagasani ni irebero ryiza kubifitemo icyifuzo cyo guhora iruhande rw’Umukiza wabo bamwumvira mu muhamagaro n’ubutore byabo. Kumwubaha no kumwiyambaza bibera mu bikorwa no mu masengesho, bityo hamwe n’umutima ukereye guhinduka, Bikira Mariya akatugeza kuri Yezu Mukiza. Umuvokasiyoneri rero agomba guhoza isengesho mu buzima bwe kuko gusenga igihe n’imburagihe, bigeza ku ntera yo kuryoherwa n’akanya umarana na Yezu kurusha uko iby’isi byagukurura. Natwe abavokasiyoneri nta kindi dukeneye mu Irembo ry’Umukiro kitari uguhora iruhande rw’Umwami wacu Yezu Kristu tukiri muri iyi si nk’uko Mariya yabigenje. Uwo mubyeyi, turamwiyambaza kugira ngo atwiteho, atuvuganire ku Mwana we. Bikira Mariya ni isoko idakama y’ubuvunyi muntu akenera kugira ngo ashobore gutsinda urugamba rwo guhashya icyaha. Ubwo bukungu Yezu yatwihereye tubwubahe kandi tububyaze umusaruro, wa wundi udashobora kumungwa no guhumba. Tuzirikane kuri izi ndirimbo (bimwe mi bitero byazo) zahimbiwe Umubyeyi Bikira Mariya;
1. Turaje Mariya kugutaramira
          R/Turaje Mariya kugutaramira, Mubyeyi wa Jambo uduhora hafi.
v I Kibeho mu Rwanda waradusuye, Watubwiye y’uko uri Nyina wa Jambo.
v Watwibukije Jambo wigize Umuntu, n’urukundo rukomeye mudukunda.
v Wadusabye gusenga cyane Mubyeyi, Tukisubiraho tukicuza ibyaha.
v Waduhaye intwaro n’ingabo dukinga, Rozari n’ishapule y’ububabare.

2. Mwamikazi w’isi n’ijuru
R/ Mwamikazi w’isi n’ijuru; turakwambaza Mubyeyi; duhakirwe kuri Yezu; tumushimishe mu byo dukora; tubonereho kumwamamaza; tumufashe gukiza isi (2)
v Reba urubyiruko rushaka; kugana iyo nzira rukomeje; dusabire umutima usukuye; wihambirirye ku byiza byo mu ijuru; tubone kuba intumwa ze (2)
v Hari i Fatima n’i Lourdes; watweretse ko wumva abagusaba; ha abatakuzi gukunda ishapule; natwe dukunde kukuganyira; mu bizazane duhura nabyo; muri iyi nzira y‟ubutumwa (2)
v Hari abatibaza impamvu; Yezu ashaka ko tumukurikira; dusabire atwigishe kumvira; tumenye iteka icyo adushakaho; tugane inzira y’ubutumwa (2)





[1] Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya, P.85
[2] ibidem
[3] Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya, P.94

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...