Sunday, May 30, 2021

NDAJE KUKO UMPAMAGAYE

NI BYO KOKO IMANA IRAHAMAGARA!

Iyo usomye inkuru ivuga itorwa rya Samweli, uhura n'iyi nteruro ubugira gatatu, ikaba igisubizo uwo mwana yageneraga ijwi rimuhamagara, ijwi yatwereraga umuherezabitambo Heli bafatanyaga gukorera Uhoraho (1Sam.3,1). Samweli wari ukiri muto bwari ubwambere Imana imuhamagaye mu ijwi riranguruye, we agakangukana ibakwe ngo yumve icyo Heli amushakira. Ese twe turahamagarwa? Mu buhe buryo? Iyo duhamagawe twitaba dute? Dusubiza iki? Igitabo cy'intangiriro kitubwira ko Imana yahamagaye muntu, nyuma yo kumvira inzoka akarya ku giti yabujijwe, imubaza iti: "Uri he?" Imana yahamagaye Abrahamu, imusaba kuva mu gihugu cye. Musa na we yahamagariwe mu gihuru cyaka umuriro ubudakongoka. (Soma Intg. 3,9;12,1; Iyim. 2,4) Abahamagawe bakumva ijwi ry'Uhoraho ni benshi. Mu isezerano rishya, Sawuli ni urugero rw'abumvise ijwi ry'Imana, ijwi ry'umukiro kimwe n'umwigisha w'i Damasi witwa Ananiya (Intu. 9,4-10). Izi ngero zose zituruka mu isezerano rya kera n'irishya zigaragaza kandi zigahamya ko Imana ubwayo yakoresheje ijwi ryayo ivugana n'ubwoko bwayo. Na n'ubu se?

Hari ubwo umuntu ashobora gutekereza ko ibyo ari ibya kera gusa hanyuma akemeza ko Imana itagihamagara cyangwa itakivugana n'abayo ikoresheje ijwi; uhamya ibi wese yaba yibeshye adasize no kubeshya abandi. Abakozi b'Imana bahamye mu butore bwabo ndetse n'abo Imana yishakiye kubera umugambi ibafitiye ntibabura kumva ijwi ryayo; ibi ni ukuri ndetse n'uwagenzura ntiyabura ibihamya. Twumvise amabonekerwa atandukanye -ababonekewe na roho zo muri purigatori, ababonekewe n'abatagatifu ndetse n'ababonekewe n'umubyeyi Bikira Mariya, Nyina w'Umwami wacu Yezu Kristu, none se tuvuge ko Imana yiyambuye kuvugisha abantu ikoresheje amajwi, ikabugabira abo bavuzwe haraguru? Ntibikwiye ko twe abazikamye mu cyaha, abasenga basaba Imana mu buryo buyitegeka, tuvuga ko Imana ya kera atariyo y'ubu! Oya ibyo si byo. Ibyakera nibyo bitari iby'ubu naho Imana ni imwe rukumbi, mu butatu bwayo yahozeho kandi izahoraho, ntihinduka, yitwa Uhoraho, Umusumbabyose, Nyir'ubutagatifu wa Israheli.

 NI NGOMBWA IJWI GUSA?

Abahunuzi bumvaga ijwi ry'Imana ribamenyesha ubutorwe bwabo cyangwa ubutumwa bagomba gushyikiriza umuryango wayo. Mu isezerano rishya, Jambo wigize umuntu, yahamagaye abazamufasha kogeza Inkuru Nziza. Yezu Kristu yatoye intumwa ze, abana na zo mu ngendo zitandukanye yakoze: baravuganaga kandi bagasangira. Ku rundi ruhande ntawashidikanya ko Imana ikoresha ubundi buryo butari ijambo ryumviswe rivuye mu kanwa kayo. Mu gusoma no kuzirikana Ibyanditswe bitagatifu, umuntu ashobora kumva arushijeho kugira icyifuzo cyo guharira ubuzima bwe Kiliziya. Mu kubona cyangwa kubana n'abantu runaka - abarwayi batagira ababitaho, abashonji n'abageze mu zabukuru batagira ababitaho n'abatereranywe n'ababo, impfubyi...

Nabwo umuntu ashobora kumva ishyaka ryo kubitangira akoresheje ibye byose rimugurumanamo. Nuko ugashimishwa no kugaburira abashonji, gusura imbohe no kwita ku barwayi n’abatereranwe. Ukabaturira agasengesho ugira uti “Mana yanjye, giririra izina ryawe maze utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Wowe beguriwe, ubakize uburwayi bubashikamiye; ni wowe biringiye kandi bambaza Mana y’ukuri, Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima n’umukiro wawe ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga z’abemera, mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.” Nta gushidikanya, icyo gihe uba wumvise ijwi ry'Imana ritandukanye n'iryumviswe n'abahanuzi. Nk'uko ukwigaragaza kw'Imana gutandukanye - formes de la théophanie - ni nako isabana n'abayo mu buryo butandukanye. Mu guhamagara, hari ubwo Imana ikoresha ijwi twumvisha amatwi (acoustic voice) cyangwa igakoresha ijwi twumvisha umutima (spiritual voice) ari ryo turangije kuvugaho. Nibyo koko Imana irahamagara! Imana irahamagara, iratora kandi igatanga ubutumwa. Yahamagaye, yatoye Abrahamu, Samweli, Gideyoni, Amosi, Yeremiya, Yonasi, Mariya, Sawuli wahindutse Pawulo, abavandimwe Yakobo na Yohani, n'abandi.

IGISUBIZO KU MUHAMAGARO

Imana ihamagara ikoresha uburyo butandukanye, buhurira bwose ku gutanga ubutumwa bugamije gukiza umuryango wayo; kuwumenyesha icyo iwifuzaho- kuwuburira ngo wisubireho, ureke korama mu bizira cyangwa kuwumenyesha icyo ugomba gukora, icyo igiye kuwukorera kubera impamvu runaka. Umuhamagaro ntutana n'ubutumwa! Uwahamagawe nta kindi asabwa kitari ugusubiza nka Samweli wagize ati: "Vuga umugaragu wawe arumva," cyangwa Dawudi wasubije ati: "Ndi hano ntuma." (Soma 1Sam.3,10; Iz.6,8). Impungenge tugira ziterwa akenshi no kwibanda ku bushobozi bwacu twirengagije uruhare rw'Imana mu gusohoza ubwo butumwa duhabwa. Tuzirikane ko muntu ntacyo yashobora mu mbaraga ze, aramutse atunganiwe na Roho mutagatifu, umufasha twohererejwe na Yezu Kristu. Ubwo Musa wari utorewe kuyobora abayisraheli abavana mu gihugu cy'ubucakara, yagiraga ubwoba bwo kwegera Farawo, Imana yamuhumurije imubwira iti: "Ndi kumwe nawe", iramwihishurira kandi inamugaragariza ububasha bwayo, (Iyim.3,11-15; 4,1-9).

Nawe uhamagarwa irakubwira iti: "Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe (Iz.43,1). Ngiri ijambo ry'ihumure, rihumuriza abafite ubwoba bwo kwakira ubutumwa Nyagasani abahamagarira gusohoza. Mbere yo gusubiza kandi, ni ngombwa kumenya neza uwo usubiza. Twibuke ko Samweli yitabaga Heli akeka ko ari we umuhamagara, ese twe tumenya isoko y'ijwi ritugera ho cyangwa tumaranira kwitaba gusa? Turahamagarwa cyangwa turihamagara? Ibi byose ni ngombwa kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma mu guhitamo uburyo wiyegurira Imana (gushinga urugo cyangwa kuba mu muryango runaka w'abahisemo kwegukira Imana basize ibyabo n'ababo) n'aho kuyiyegurira uba (imiryango y’abiyeguriyimana). Bavandimwe, kwegukira Imana by'ukuri nibyo bizaduhindura, bikadutoza kumvira no kurangamira Uwo twiyeguriye.  tuzirikane kuri aya magambo: “Ntukagire ubwoba nk’uri wenyine ku rugamba, uri kumwe n’Abamalayika na Kiliziya, rwose humura urakunzwe, kuko wahindutse intore y’Uhoraho- Igitero cya 9 cy’indirimbo ‘GANA URUGAMBA’ .

KUMVIRA ; KUJYANA, KWARURA MU RUPFU

Gusabwa kumvira ntibisobanura kumvira buri wese n’amajwi yose akurwaniramo. Mu ntambara umutima urwana, umukristu wumviye umutimanama we, uyobowe n’urumuri rw’Inkuru Nziza ni we utsinda urugamba. Mu byifuzo byinshi biri mu mutima umwe, bene uwo ahitamo kandi neza, akabikora azirikana ku ngaruka zaboneka ku bugingo bwe n’ubwa mugenzi we mu gihe ahisemo nabi. Ukumvira kwacu niba kudutandukanya n’Imana, ntigutume dufatanya n’abavandimwe kwegera Imana, nta handi handi kwatugeza hatari mu nyenga y’ikuzimu. Dore ingero zo kumvira kujyana mu rupfu: Kumvira icyifuzo cyo gukora icyaha kiboneka muri wowe cyangwa kikugeraho kinyuze mu muvandimwe wawe; Muka Loti ahinduka umunyu(Intg.19,17.26); Umugambanyi Yuda wimanitse (Mt.27,3-5), Hamani na maridoke, (Est. Umutwe wa 3 kugeza kuwa 8,12); Adamu na Eva Bumvira inzoka bakirukanwa muri Edeni (Intg.3,1-19); Umukobwa wa herodi yumvira nyina bikaviramo Yohani Umubatiza  gupfa

Kumvira kuvana mu rupfu kukajyana mu bugingo ni ukumvira gukeshwa kwemera no gushira mu bikorwa ibyo ubwirwa n’Inkuru Nziza. Mu kumvira, tugomba kumurikirwa n’Ivanjili kugira ngo uko kumvira ntikutubere impamvu y’ubucibwe, no koreka imbaga y’Imana duhamagariwa kugeza ku mukiro usendereye kandi udashira Nyagasani atanga. Bavandimwe, aho kumvira sekibi ukorera mu bantu, duhitemo gupfana agasuzuguro katugeza mu ihirwe ry’Ijuru! Umuririmbyi wa Zabuli ati: “Uhoraho, unyigishe inzira zawe, nshobore gukurikiza ukuri kwawe; utoze umutima wanjye igitinyiro cy'izina ryawe (Zab 86,11)." Dore ingero zo kumvira kwarura mu rupfu: Bikira Mariya wumviye ugushaka kw’Imana yemera isezerano azaniwe na Malayika Gaburiheli(Lk.1,38); Aburahamu wemeye gutamba Izaki, umwana we w’ikinege (Intg.22,1-18); Nowa wumviye umuburo w’Imana akubaka ubwato (Intg.6,13-22); Itorwa ry’Intumwa (Mt.4,18-22; Mk.2,13-14). Kumvira gukeshwa ukwemera ni igiti cy’amababi yo kwitanga no guhorwa Imana, gisoromwaho imbuto z’ubutagatifu. Ni inzira ijyana mu Ijuru kandi idashobora gusibangana no kuyobya abayigenderamo! “Nyagasani, Icyampa ngo mbereho kugusingiza, maze amateka waciye ambere ikiramiro (Z.119,175).” Ukumvira kwawe nikuronkee isi yose umukiro!

GUSENGA

Isengesho ni ikiganiro umuntu agirana n'Imana, bikamusaba kwitegura neza, kuvugisha ukuri, kutarangara no gutega amatwi. Ni ubumwe bwa muntu n'Imana mu kuyisaba no kuyishimira, haba mu mahoro no mu makuba. Ni uburyo bwo kwiyegereza ijuru no gusabana n'abarituye. Isengesho ni inzira igana mu ijuru, uburyo bwo kwikiza no gukiza abandi (abazima n'abapfuye). Isengesho ni ingirakamaro mu buzima bw’umukristu kuko rimubera isoko y’imbaraga za roho. Nta handi umuntu yavoma izo mbaraga hatari mu kugirana ubusabane n’Ijuru, cyana cyane mu isengesho n’ibiriherekeza. Umuntu udasenga ntashobora kugira igisubizo nk’icya Heli kandi ntiyanashobora kumvira nk’uko Samweli yumviye Heli. Udasenga ntashobora gutega amatwi no kumvira ijwi ry’umukiro rimuhamagarira kwiyarura mu rupfu no kurwaruramo abandi. Bavandimwe, ntawashidikanya ko Umuherezabitambo Heli yatozaga Samweli imigenzo myiza irimo no gusenga. Ngaha, mu kazi ko mu ngoro y’i Silo, aho Umwana Samweli yavomye ubutwari bwo kumva no kumvira Imana, abifashijwemo na Heli na we wamwifurizaga umukiro Imana itanga. Ese twe dutahana iki iyo twinjiye mu ngoro ya Nyagasani? Bavandimwe, twitoze kumva no kumvira abagaragu b’Uhoraho batugana batuzaniye umukiro.

 Ubusabane tugirana n’Imana buboneka mu buryo bwinshi butandukanye kuko inzira z’ubutungane ari nyinshi nyamara uzigenga ni umwe akaba ari We zose ziganaho: Gusenga wenyine cyangwa hamwe n’abandi no kujya mu miryango y’agisiyo gatolika no mu matsinda y’abasenga; Kujya mu misa cyangwa mu mihimbazo no Guhabwa amasakaramentu; Kujya mu biganiro nyobokamana, gusoma no kuganira ku Ijambo ry’Imana; Gusoma amateka y’abatagatifu, ibitabo by’iyobokamana ndetse no Gukora ingendo nyobokamana; Gukora umurimo nta gihembo, ukawukora kubera urukundo ufitiye Kristu na Kiliziya ye. Ibi byose n’ibitavuzwe ni intwaro zikomeye zifasha umukristu mu gutera, kunesha no kwimura umwanzi mu birindiro bye. Tubikomereho rero kugira ngo natwe tuzarumbukemo Abahanga ba Kiliziya n’abatagatifu b’Umusumba byose. Twese hamwe amagambo y’umumaritiri w’umugande tuyagire ayacu; Mtg. Ashile Kiwanuka ati ‘Nibashaka banyice, ariko sinareka Gusenga.’ Kuko n’ubundi ‘Uhowe ukwemera, nku’uko Mtg. Ambrozi Kibuuka yabihamije, akiza roho ye’.

KWIYOROSHYA

Kwiyoroshya ni umugenzo mwiza wagiye uranga abatagatifu; ni intwaro ishegesha sekibi. Kuyibura ni byo uwo nyakibi ahora yifuriza ikiremwamuntu kuko Yezu we yamutsindiye mu butayu (Lk’.4,1-13) ndetse no mu kuzuka.  Urupfu n’Izuka bya Yezu Kristu ni umutsindo udasubirwaho kuri sekibi. Kujugunya uyu mugenzo no kwirengagiza agaciro kawo ni intangiriro yo kwegukira sekibi no kumubera intumwa. Twibuke ko kutiyoroshya, gushaka kuba nk’Imana ari byo byatumye Muntu yirukanwa muri Edeni, bimuzanira umuvumo bitaretse n’ubutaka bwagombaga kumutunga (Intg.3,1-23). Sekibi ikunda kwikuza no kwibonekeza; ibintu Yezu na Nyina Mariya batigeze Bakunda cyangwa ngo babikundishe ababo. Twisunge umucunguzi wacu wicishije bugufi, akemera kugaragira aho kugaragirwa, guhereza aho guherezwa, akanga kugundira icyubahiro nuko akigira umuntu maze akabana natwe (Yh.1,14). Bikira Mariya Nyina w’Imana utarabyiratiye, nadusabire kurangwa n’ubwiyoroshye mu ntege nke zacu. Twese intero ibe imwe, tuvuge duti "Mana yanjye, uzamenyeshe inzira y'ubugingo; hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye, iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira. Rinda amagara yanjye, undokore singakorwe n'ikimwaro ngufiteho ubuhungiro (Zab.16,17; 25,20)!"

KURAMBA KU BUNAZIREYA Part III

 KUGIRA ISONI ZO GUKORA IBYO USHINZWE

Umukristu watesheshe agaciro amasezerano ye, akirengagiza ibyo akwiriye gukora, ntatana no kubona ibyo yakoraga bimuteye isoni, akabona atakongera kubikorera mu ruhame kugeza ubwo abicitseho burundu! Muri iki gihe, usanga hariho abatagitwara Bibiliya mu ntoki, bakabireka kubera ababareba, nk’aho ari bo bakorera cyangwa ari bo babafiteho ijambo rya nyuma. Ntugaterwe isoni no gukora icyiza, kandi uwo udakorera ntukamutinye kuko adakwiriye kukugenzura akubuza amahwemo mu gukora igitunganye. Muri iki gihe cya none, kubona umuntu wakwinjira muri kabari ngo agire icyo afata amaze Gusenga ni nk’igitangaza kuri benshi! Hariho abantu bakuru bari bashinzwe gufasha abana kujya mbere mu kwemera babiretse, bitajwe ko batari mu kigero kimwe: N'ubundi uri mu kigero kimwe n'undi muntu, ntacyo wamufasha kuko ntacyo uba umurusha- muba muri mu kugero kimwe nyine. Bene abo kandi babikora birengagije ko Yezu adusaba guca bugufi nk'abo basuzugura. Ibikorwa tugiramo uruhare muri Kiliziya ni byinshi: Ese tubikora tubikunze? Ese ibyo twakoraga twabirekeye iki?  Ibyo dukora tubikorera aho buri wese abibona bikaba byamuviramo gukira? soma indi nkuru bisa.

Muvandimwe, tubanze turebe uwo dukorera n'icyo azaduhemba; dukorera Imana, tuzahembwa Ijuru, kandi gukorera Imana bizirana no kwihisha kuko ari Umucyo dukorera. Imana ni nziza, bityo n'ibyo tuyikorera bikaba byiza rwose. Ntabwo rero tugomba guterwa isoni no gukora icyiza, keretse niba twarasaritswe n' ikibi, tukaba tutakiri abakozi b'Uhoraho. Ubwo twaba dukorera nde? Mu masezerano n'indahiro byo muri Kiliziya, ntaho wasanga "kiretse, except"- ibi birasobonura ko amasezerano agomba gusohozwa nk'uko ari. Mu masezerano arangira kimwe n'aya burundu, keretse ni imwe. Iherezo ryayo ni urupfu rwacu! Amasezerano tugirana na Kristu asozwa n'urupfu, hanyuma natwe tugahembwa nyuma yarwo. Uwakoze neza ibyo ashinzwe nta soni agororerwa ibimukwiye n'uwatewe isoni no kumukorera akaronka icyicaro yiteguriye akiri ku isi.

KUDOHOKA MU GUKURIKIRA YEZU KRISTU

Uwabonye Mesiya wese yifuza kugumana na We, n'uwaganiye na We ni uko; yumva atamuva iruhande ngo ajye kwandavuza amatwi ye yumva ibitifitemo ubugingo. Intumwa zikimara kubona Yezu, zaramukurikiye ndetse n'abo Yezu yakijije uburwayi bunyuranye baramukurikiye tutibagiwe n'abo yahagije. Nyamara, twebwe icyo dukeneye si ugukurikira Yezu Kristu kubera ibyo ari budukorere cyangwa yadukoreye. Shaduraki na bagenzi be bati: "shobuja, niba Imana yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana no mu nzara zawe, izaturokora; nitanabikora kandi, shobuja, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye ishusho rya zahabu wimitse (Dan.3,17-18)" Ibi ni ibihamya bitwereka ko tugomba kwihatira gukurikira Imana n'uko tugomba kuyikurikira. Yezu ati “nkurikira(Yh.1,46)!” Bavandimwe nimwibuke ko muri Batisimu twasezeranye gukurukira Kristu- isezerano ni umuhigo kandi si byiza kudahigura umuhigo wahize.

Yezu ntakigenda nk'Umunyanazareti- ntabwo muzahura agenda, yigisha, yitwa Yezu, mwene Mariya na Yozefu. Ntihazagire ugushuka ngo yabonye Kristu nko mu bihe byo hambere cyangwa ngo ni we Kristu. Murabe maso, mutavaho mutakaza ubunazireya bwanyu mukagwirirwa n'amakuba! N'ubwo bimeze gutyo, uwemera, amurikiwe n'Inkuru Nziza, ntasiba guhura na Yezu agenda cyangwa ngo abure guhura na We yigisha! Uzahura n'umushonji, umurwayi, uwamugaye n'utagira aho yikinga n'abandi bakeneye ubufasha bunyuranye; jya uzirikana ko uwo ari Kristu muhuye umukurikire. Bavandimwe, byaba bibabaje kandi binasekeje kubona womye mu nyuma z'umuntu ngo ukurikiye Kristu wigaragariza mu banyantege nke no mu bo isi ikunda kwirengagiza no guha akato, ntibikabe! Gukurikira Kristu ni ugushakashaka Imana wakira muntu, ishusho y'Imana. Iyi ntego y'ababerenaride (charisme bernardin) natwe tuyigire iyacu, idushoboze kwakira abo bose baje batugana no kubabonamo Kristu Umukiza. Gukurikira Kristu muri ubu buryo ni ukwakira abakugana, mu bushobozi bwawe buke cyangwa bwinshi kandi ukabikorana urukundo ruzira uburyarya, rudahwema kwiyongera. Muvandimwe, rengera abatagira kivugira, usangire n'abashonji, usure imbohe, impfubyi n'abapfakazi kandi ubatoze kugarukira Imana no kubaho bashimira Imana mu mibereho yabo; bityo uzaba ubaye umunazireya mwiza ukereye, ubudasubira inyuma n'ubudakumirwa, gusingira igihagararo cya Kristu.

KWIRUKANA/KWANGA KWAKIRA IMANA MU BUZIMA BWAWE

Nitutakira Imana mu buzima bwacu, nitudahinduka, nta mukiro duteze kuko tuzaba twayakiriye aka Yuda. Ibyo umuntu akora bishobora kugaragarira abantu ko ari byiza, nyamara ntibigire icyo bimumarira kuko yabikoze nta Mana iri mu buzima bwe. Nta munazireya wo gukora ibikorwa byiza, abitewe n'uko n'abandi babikoze, ibyo nabyo ni byiza kuko tugomba kwigira ku bavandimwe gukora neza, tuzirikana ko “tubyarwa na shitani buri uko ducumuye, tukabyarwa n’Imana buri uko dukoze igikorwa cyiza (St. Jean Chrysostome).” Umunazireya mwiza ni urenga kubwirizwa n'abantu ndetse no kurebera ku bandi, agakora byose abwirijwe n'Imana imutuyemo, imubwiriza gukora ikiza kuko ari cyo kimuronkera umukiro n'umunezero bisendereye. Kwakira Imana mu buzima ni ikintu cy'ingenzi kigomba kubanziriza byose, bityo ibikorwa byacu bikaba imbuto zo kwakira Imana mu buzima bwacu.

Bavandimwe, ntabwo kwakira Imana ari igikorwa cy'umunsi umwe: ikiranga umukristu ugenda yiyambura iyo sura, ni ugutekereza ko yarangije kwakira Imana mu buzima bwe, ko nta kindi asabwa kijyanye no kuyakira - mbega imyumvire mibi! Kuba warabatijwe, ugahabwa n'andi masakaramentu, ndetse ukagerekaho no gushingwa imirimo ifasha mu kwegera Imana, ntibisobonura ko utagikeneye kwakira Imana mu buzima bwawe. Imana ihora idusanga inyuze mu Ijambo ryayo, mu bavandimwe tubana ndetse no mu bindi biremwa yaduhaye! Umuntu utekereza ko yarangije kwakira Imana, nta kindi aba asigaje kitari ukuyirukana no kuyihunga yibwira ko ayikorera! Nitwakire Imana, tuyituze mu buzima bwacu, tuyumvire, tuyigeze ku bandi, nuko twese hamwe dufatanye mu kuyikurikira kandi duhore tuyibereye, dusonzeye kuyakira no kubana na Yo, duharanira kutazigera twitandukanya na yo!

GUKINISHA IBYAHA

Umunazireya watangiye kugenda ahinduka imfura mu bo Sekibi abyaye, arangwa na none no guhindura imyumvire, imitekerereze n'uko abona ibintu. Bene uwo, hari ibyaha atangira kwaka agaciro, akibwira ko ntacyo bitwaye kugenza gutyo; ibyo akabikora abizi neza, abishaka kandi yanabishakiye impamvu ari bwifashishe yisobanura -circonstances attenuantes. Uko umuntu arushaho kugira ibyaha yita bito cyangwa byoroheje, niko arushaho kuryoherwa no gukora bene ibyo byaha no kwikururira mu bindi byose byambura ubikoze ubumuntu n'ishusho y'Imana yaremanwe. Bavandimwe, nta cyaha tugomba gukinisha ngo tugirane ubusabane na cyo kuko icyaha ukinisha kikugora cyane kugucikaho. Pawulo Mutagatifu ati "mureke kugira uruhare ku bikorwa by'umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane (Ef.5,11)! Bavandimwe nkunda, nimuze dufatanye, turwanye icyaha, dukurire Kristu kandi tumwamaze, duharanira kudashavuza Roho w'Imana twahawe, no kwigiramo amatwara ahuje n'aya Kristu ubwe (Fil.2,5). Bavandimwe, “nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare, maze igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera.” Sir.51,30. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo: “Mpa ubutwari wo kukwamamaza, mbibe ijamo ryawe hose, ubwami bwawe nibwamamare habwa icyubahiro cyinshi”

KURAMBA KU BUNAZIREYA Part II

 KWIRENGAGIZA INSHINGANO ZAWE

Mu mibereho ya Muntu, hari ubwo usanga agerageza kwiyibagiza inshingano ze, ugasanga mu byo ashinzwe, harimo ibyo akora ibindi akabyihorera, buhoro buhoro kugeza ubwo abyiyambuye burundu! Umunazireya ashoboye, kandi ahamagarirwa kwamamaza Ijambo ry'Imana, guhesha Imana ikuzo n'ibindi, bibohora roho nyinshi zaboshwe na Sekibi. Ahamagarirwa gusohoza ibyo byose, afatanije n’abandi kandi yunze ubumwe na Roho Mutagatifu, bityo akishimira kimwe na Pawulo Intumwa gushobora byose muri Kristu utanga imbaraga mu miruho ya buri munsi, (soma Fil.4,13-14). Umunazireya, mu byo ashobozwa na Kristu, namenye ko agomba guhora asoma Ijambo ry'Imana: Ibyo asoma akabyemera, ibyo yemera akabyigisha kandi ibyo yigisha akabikurikiza. Mu gusenga yiherereye, mu kuri no mu mwuka, umunazireya akwiriye guhora ategeye amatwi Imana kandi akababazwa n'icyaha, agahora atinya inzira kimuganishamo. Soma indi nkuru bisa 

Ababatijwe niduhorane icyifuzo nk'icy'abanyamahanga, bo babwiye Filipo bati "Nyakubahwa, turashaka kubona Yezu, (Yh.12,21)." Ibi bizaturinda kwikuza no kwibeshya ko twashyikiriye Ijuru! Umuhate wo guhora dushaka Yezu, mu Ijambo rye, mu masakaramentu, mu bavandimwe no mu biremwa bye ni wo uturinda kugwa mu moshya ya Nyakibi, ukanadufasha guhora twitagatifuza. Koko uwakwishinga icyaha, ntiyakwirirwa yicuza kandi n'uwakumbura ikuzimu ntiyakwirirwa atekereza Ijuru! Aho korekwa n'icyaha mu nyenga y'umuriro, uzakibyazemo amahirwe ntakumirwa yo kwegera Imana. Nimucyo rero twumvire abatwereka Imana; ni bwo ntawe uzicuza agira ati" Byangendekeye bite kugira ngo nange guhanwa, umutima wanjye usuzugure inyigisho? Ni kuki ntumvise ijwi ry'abigisha banjye, nkanga gutega amatwi abanyoboraga (Imig.5,12-13)?"

Wowe wakiriye Kristu, zirikana ko ukwiriye guhora wamamaza ibyo uwo Mwami yagukoreye. Ukwiriye guhorana ibisingizo bye, wuzuye amashimwe; nta mpamvu ikwiriye kutubuza kuvuga izina rya Yezu. “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota?... Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu (Rom.8,35-39)”. Twese ababatijwe, twongere kuzirikana byimbitse kuri aya masomo matagatifu kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’ibidukwiriye nk’abemeramana: Ef.3,17-19; 4,17-31; 5,10-13.19-20; 6,10-11; Heb.12,14-16; 2Pet.1,5-10; 1Tim.4,12-13; 2Tim.4,5. Tuzirikane amagambo y’indirimbo ‘Komeza intambwe zanjye’: “Nyagasani reba uko meze ungirire imbabazi Ibicumuro byanjye bindemereye Mpa guhora ngusanga unsubize mu nzira nziza”.

KURAMBIRWA IBIGANIRO BY’ABAKRISTU

Umunazireya agomba gushimishwa n’ikintu cyose cyerekeye Kristu; Ijambo ry’Imana, amasengesho, amateraniro y’abasenga n’ibiganiro nyobokamana. Utangiye kwiyaka ubunazireya bwe arangwa no kubihirwa n’ibiganiro by’abakristu, ndetse n’ibindi byose bibahuza, ibyo bikamutera kurambirwa kuko nta buryohe aba abibonamo. Kurambirwa ibya Kristu ni ikimenyetso kidakuka kigaragaza ko usigaye ushimishwa n’ibyoreka Muntu mu nyenga y’umuriro. Kurambirwa Kristu ni ukurambirwa kubaho, kuko Kristu ari We buzima, ni ukuyobagurika mu nzira igana Ijuru, ukayoborwa mu nzira igana irimbukiro. Inzira ni imwe n’icyerekezo ni kimwe; ni Yezu Kristu, We Rumuri rw’ amahanga akaba n’icyerekezo kitayobya mu nzira yo kugana Imana. Kurambirwa ibya Kristu ni intangiriro yo guhakana ko wacunguwe na We no kwanga ukuri aho kuva kukagera. Bavandimwe, tuzirikane ko kurambirwa Kristu ari ukurambirwa umukiro atanga, urambiwe Kristu aba yarambiwe Ijuru kandi asigaye ararikiye ikuzimu. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo (Uko impala yahagira): “Yezu Kristu buryohe bwanjye, ngufitiye urukumbuzi, ni ryari nzakubona, ngo uze iwanjye twibanire.”

Bakristu bavandimwe dusangiye urugendo, niturusheho kurarikira Kristu: uko igihe gihita, turusheho kurarikira Umukiza mu buryo butigeze kubaho mu buzima bwacu. Kristu waducunguye ku musaraba ntahararwa kuko adahararukwa. Ntabwo ari nk'umwenda ugura uwukunze, ukawubika ukiri mushya, ngo ni uko wawuhaze. Kristu ntawe umubona ngo amuhage; uwigeze guhura na We ahora ashishikariye kugumana na We. Mbe mugenzi, ese uracyakunda gusenga? Uracyitabira Misa n’ibindi bikorwa bikwegereza Kristu? Uracyashishikazwa no gutunganya ibyo yagutoje- gukora ibikorwa by’urukundo no kwakira abakene? Waba ukibabazwa n’icyaha ndetse n’urwanya Kristu cyangwa byakubereye ibisanzwe? Iki nicyo gihe kidasubikwa cyo gusuzuma ubunazireya bwawe, kubunagura no kubukomeza, bityo ntuzagira iherezo ribi.

KURAMBA KU BUNAZIREYA Part I

Umunazireya ni ijambo rifite inkomoko mu rurimi rw'igihebureyi, rikaba risobanura umuntu wiyeguriye Imana binyuze mu muhigo. Uwo muhigo washoboraga kumara igihe runaka gito, cyangwa ukamara ubuzima bwose. Ingero zo muri Bibiliya zitwereka Pawulo Intumwa y'amahanga, mu muhigo w'igihe gito. Samweli na Samusoni bo beguriye Imana ubuzima bwabo bwose (Intu. 21,23-36; Abac.13,3-7; 1Sam.1,11). Mu gihe cya none ntabwo tucyumva abanazireya, keretse iyo dusomye ibyanditswe bitagatifu, ibi bishobora kumvikanisha ko nta banazireya bakiriho. Nyamara, Abiyeguriyimana b'ingeri zose ni bo banazireya b'iki gihe: Bahize gutanga ubuzima bwabo kubera Inkuru Nziza. Bamwe mu masezerano ashobora guhinduka, abandi mu masezerano ya burundu (voeux temporaires et voeux perpetuels), bityo bakabaho baharanira ko muri icyo gihe cyose bazabera Uhoraho biyeguriye abatagatifuzwe (Ibar.6,8).

Natwe abalayiki, muri Batisimu twahawe, tweguriye Imana ubuzima bwacu bwose mu masezerano ashobora kuvugururwa, ariko adahagarikwa -voeux baptimaux definitifs-; kwanga icyaha, gukurikira Kristu no kumwamamaza. Ni muri urwo rwego twese turi Abanazireya ba burundu b'Isumbabyose koko rero ‘Kubera batisimu twahawe, twiyemeje kuba abogezabutumwa - Echo-Mission no 64 pg. 15.’ Mu kubatizwa, twasezeraniye kristu kumutura ubuzima bwacu bugomba guhora bwera ngo abugenge ubuziraherezo, bityo duhinduka koko inchuti za kristu, twitoza ubudatezuka gusa nka We, We wabayeho ubuzima bwe bwose akora ugushaka kw'Imana Data. Ubunazireya bwacu bushingiye ku mihigo twahigiye imbere y'umuryango w'abana b'Imana, imbere y'Aritali Ntagatifu n'imbere y'umusaseridoti, we Imana yihitiyemo mu bantu bose, kugira ngo ajye ayimurikira ituro, ububani n'umubavu wurura nuko agasabira atyo umuryango w’Imana imbabazi z'ibyaha (Sir.45,16). Ayo mategeko akubiye mu muhigo wacu, nituyakomeraho tuzaba abanazireya bizihiye uwo biyeguriye. Icyo gihe kandi ntituzigera tuneshwa n'abagambiriye kutwambura ubunazireya bwacu. Iyi si dutuye yuzuye ba Dalila bashishikariye kwambura abantu ubunazireya bwabo, babaterekera amaso nyamara ubishinze aye bakayamunogoramo (Abac.16,4-22). Tugiye kurebera hamwe bimwe mu biranga umukristu utangiye kwiyambura ubunazireya bwe.

GUHA AGACIRO GAKE UMUHIGO

Aamagambo tuvuga mu mihigo yacu iyo dusezeranira kwakira inshingano runaka, arakomeye cyane kuko adufasha kurushaho kwegera Imana. kuzirikana kuri aka kamaro kayo ko kutwegereza Ijuru ni byo bituma turushaho kuyacengeramo duharanira kuyasohoza yose, mu mwete no mu rukundo rwitanga kandi rwiyoroshya. Kuba imwe mu mihigo tugira iba yarateguwe na Kiliziya, idahinduka, tukayihigira muri rusange-mu bantu benshi- ntibivuga ko ari rusange. Nta masezerano agomba kuba rusange ngo ni uko yavugiwe hamwe: Bavandimwe, tumenye ko buri wese azabazwa ukwe uko yasohoje ibyo yasezeranye. Hari abasezeranye mu kavuyo - aha humvikane neza, gusezerana mu kavuyo si ugusezeranira mu gikundi, ahubwo ni ugusezerana utazi ibyo urimo, aho uri n'Uwo usezerana na we- batanakibuka ibyo basezeranye kuko babivuze bitabaturutse ku mutima ahubwo ku munwa.

Birababaje aho usanga umukristu, wakomejwe ngo ahamye kristu, adashobora kugusobanurira Batisimu, Isakaramentu ry'ibanze ryamugize umukristu, rikamuhesha n'andi masakaramentu. Hari abakristu benshi bakomejwe, bemerewe guhagararira abandi ngo babafashe gukura mu butungane, badashobora gusobanura Ukaristiya kandi bahazwa mu Misa (Cfr droit canonique, articles 872-874). Ibi byose, kimwe n'ibindi muzi, bituruka ku gutesha agaciro no kwirengagiza amasezerano twagiranye n'Imana Umukiza wacu. Ngibyo ibituranga mu kwiyambura ubunazireya twambitswe na Kristu! Bavandimwe, nimucyo twongere twisizume mu masezerano twagize, uhereye ku yo muri Batisimu, ndetse n'andi twaba twarageretseho, dusubiremo dusuzuma ingingo ku yindi kandi tuzirikana ku butumwa bukubiye muri buri bango kugira ngo turusheho kubona no kuryoherwa n'uburyohe buyakubiyemo!

Heli w’i Silo yari yaramutoje gutega amatwi

“VUGA NYAGASANI UMUGARAGU WAWE ARUMVA(1SAM.3,9)” 

Intama za Yezu ziteze amatwi

Iki ni igisubizo Samweli yasubije igihe Imana imuhamagaye ubugira gatatu, ni igisubizo yatanze abibwirijwemo n’Umuherezabitambo heli. Uwo Samweli yari yareguriwe Imana, Yo yamwigombye kugira ngo imutorere umurimo w’ubuhanuzi, imutume mu muryango wayo. Samweli uwo rero ntawashidikanya ko umusaza Heli w’i Silo yari yaramutoje gutega amatwi no kumvira, gusubiza no kwicisha bugufi mu mirimo yakoreraga Uhoraho mu ngoro ye ntagatifu!

 GUTEGA AMATWI

Mu buzima bwa muntu, ni ngombwa gutega amatwi kugira ngo yumve ibyo abwirwa (amenyeshwa cyangwa asabwa), ibyo bikamufasha mu gusubiza bikwiye bityo itumanaho n’ubusabane mu bandi bikagenda neza. Natwe abakristu ni ngombwa kwitoza uwo mugenzo mwiza wo gutega amatwi y’umubiri n’aya roho kugira ngo twumve abavandimwe bacu batugana ndetse n’Imana ivugira muri twe no mu batugana batuzaniye Inkuru Nziza iganisha ku mukiro wa Muntu. Umukiro w’abantu ntabwo ari ubukungu bwo kuri iyi si, ahubwo ni ubukungu bwo mu ijuru butazigera bwononwa n’imungu n’ingese; umukiro wa Muntu ni ukuzataha Yeruzalemu nshya tukabana ubuziraherezo n’Uwaducunguye!

 INTAMBARA Y’UMUTIMA

Kumvira ni umwanzuro uturuka ku ntambara ibera mu mu muntu. Mu mutima wa Muntu hakunda guteraniramo ibyifuzo bibiri cyangwa birenga; ibibi bihanganye ubwabyo, ibyiza bihanganye (urugero: Gusiga byose ukiyegurira Imana nta nkomyi no gukurikira Yezu kristu wubatse urugo) n’ikiza gihanganye n’ikibi, aha ni hahandi umutimanama ukubwiriza gukora icyiza nyuma yuko mu mutima wawe hadutsemo icyifuzo cyo gukora nabi. Mu mutima, Ijwi ry’Imana ryisanga rihangana n’andi majwi, bityo bamwe bikabagora guhitamo irikwiye kumvirwa: uru ni urugamba rukomeye, ntushobora kurutsinda utayobowe na Roho Mutagatifu! Bavandimwe, ntibyari bikwiriye ko umuntu yumvira urupfu kuko kurwumvira ari ukwemera ko ruguturamo. Ku bijyanye n’ibyiza bihangana; iyo icyifuzo kigarutse kenshi mu mutima wawe uba ugomba kukitondera, kucyumvira cyangwa kukitaho by’umwihariko. Aha hatwumvishe neza umwanya- ngirakamaro wo gushaka umujyanama wa roho (spirtual father) no kuganira nta kubeshanya. Aba nibo badufasha kugenda turushaho gusobanukirwa iby’iryo jwi riduhamagara, Umuhamagaro, gukora no gusubiza igitunganye nk’uko umusaza Heli yabigenjereje Samweli.

 GUSUBIZA

Umwana Samweli yabwirijwe na Heli kwitaba, kumvira no gusubiza kandi neza. Iyaba ababyeyi bacu n’abavandimwe bafatiraga urugero kuri uwo muherezabitambo, bakadutoza gutega Imana amatwi, kuyisubiza neza no kuyumvira! Mu gusubiza, tugomba kwirinda guhubuka, tugashishoza kugira ngo tutavaho dutanga igisubizo kirwanya ugushaka kw’Imana, nuko Yezu akatubwira adukangara ati: “Hoshi mva iruhande sekibi(Mk.8,33)!” Twisuzume turebe niba nta roho mbi zitwaritsemo zitubuza kumva no kuvuga; niba zihari kandi ntitwihebe ngo byararangiye, ahubwo dutabaze Yezu azitegeke kuduturumbukamo no kutazongera guhirahira zitugarukamo ukundi, erega byose bishobokera uwemera (Mk.9,23)! Dore ingero mu bashubije ibinyura Imana:Umuhanuzi Izayi: Ndi hano ntuma (Iz.6,8); Intumwa Simoni Petero : Uri Kristu…(Mt.16,13-14); Umugore w’umunyamahanga : ‘n’ibibwana birya utuvungunyukira…(Mk.7,24-29); Umutegeka w’abasirikare : ‘Nyagasani sinkwiriye ko wakwinjira mu rugo…(Lk.7,1-10.); Petero yanga gusiga Yezu : ‘Nyagasani twasanga nde wundi…(Yh.6,67-69).’

Bavandimwe, Nyagasani adufashe kwitandukanya n'ubugome mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa byacu, ahubwo adushoboze kwirinda icyaha no kumushaka dutunga ubutabera, bwo budashobora gupfa. (Buh1,1-15).

 GUKORA

Ntibihagije gusa ko umuntu atega amatwi, akanasubiza neza; ibyo byonyine ntibyageza ku kinyabupfura habe n’umukiro ubikora yaronka! Bavandimwe ni ngombwa rero ko hiyongeraho ibikorwa bituruka ku kumvira. Ijambo ry’Imana twabibwemo n’inama nziza dukesha abavandimwe birushaho kuturonkera umukiro no gukiza abandi iyo tubishize mu bikorwa. Mutagatifu Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu kristu ati : “Mube abantu bagaragaza Ijambo ry’Imana mu bikorwa, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya (Yak.1,22).” Bavandimwe nshuti z’Imana, duharanire kwigiramo amatwara nk’aya Yezu Kristu, we wumviye Se basangiye kamere, akemera kumanuka ku isi anyuze mu mwali Mariya kugira ngo aducungure. Yezu kristu natubere urugero ruhamye rwo kumvira ! Ubukristu bwacu buve mu magambo maze tube nka Mtg. Karoli Lwanga wahamije ukwemera kwe avuga ati “Ntidushobora guhisha icyo dufite ku mutima.”

 

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...