Inshamake ku rugendo rumuganisha ku busaseridoti
Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, wari Igisonga
cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yavutse tariki ya 8 Nyakanga 1950,
avukira muri Paruwasi ya Shangi, muri Santarali ya Giheke, kuri ubu na yo
yamaze kuba Paruwasi ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
Amashuri abanza yayize i Giheke, ayisumbuye yayigiye mu Iseminari Nto Saint Pie X ya Nyundo. Nyuma, akomereza mu Iseminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yozefu ku Nyundo, aho yize Filozofiya. Yakomereje amasomo ye i Bujumbura mu gihe cy’imyaka ibiri, yiga mu Nyakibanda mu gihe cy’imyaka itatu. Yahawe ubupadiri tariki ya 25 Nyakanga 1977, abuhererwa ku Nyundo na Musenyeri Wenseslas Karibushi wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo icyo gihe.
Inshamake y’ubutumwa yakoze
Kuva mu 1977 kugeza mu 1981, yabaye Padiri wungirije muri
Paruwasi ya Busasamana, ashinzwe by’umwihariko urubyiruko.
Kuva mu 1981 kugeza mu 1984, yari ashinzwe umutungo wa
Diyosezi ya Nyundo.
Mu myaka ya 1984-1987, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya
Kivumu.
Kuva mu 1987 kugeza mu 1991, yasubiye muri Paruwasi ya
Busasamana, aho yabaye Padiri wungirije.
Mu 1991-1994, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya
Busasamana, ari na Padiri ushinzwe Caritas muri Diyosezi ya Nyundo.
Mu 1994-1997, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gisenyi na
Nyundo, bitewe n’uko hari ikibazo cy’ibura ry’abapadiri muri izo paruwasi
Nyuma yaho, haje Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis
Habiyambere, maze amaze kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, atorera
Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi kuba Padiri ushinzwe Uburezi Gatolika
muri Diyosezi ya Nyundo ndetse n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Papa muri iyi
Diyosezi, ubutumwa yamazemo imyaka 22.
Mu 2001, Musenyeri Alexis Habiyambere yamugize Igisonga
cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, akomeza ubu butumwa kugeza atabarutse,
bisobanuye ko na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wabaye Umushumba wa Diyosezi ya
Nyundo mu 2016, na we yamugiriye icyizere kuri izi nshingano
Ku wa 11 Gicurasi 2011 ni bwo yahawe izina ry’icyubahiro rya
Musenyeri na Papa, bitewe n’ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa yari
yarakoze.

No comments:
Post a Comment