Thursday, April 27, 2017

gusohoka mu cyaha



Icyaha ni iki?

Icyaha ni igikorwa umuntu akoze kidaturutse ku kwemera, ukwmera gukeshwa kwakira Inkuru Nziza, bikaba igikorwa cyose kinyuranije n’amategeko Imana yadusabye kubahiriza yifashishije umugaragu wayo Musa ku musozi wa Horebu n’andi mabwiriza tuba twishyiriyeho tukayemeza. Icyaha kandi ni igikorwa  kidutandukanya n’Imana kitubuza kubahiriza itegeko rya Roho twishingikirije impamvu zidafututse zishingiye ku byifuzo by’irari ry’umubiri wacu. Icyaha kijyana no kwimura Imana yaguhanze mu buzima bwawe, ukimika indi mana ihuje n’ibyifuzo bibi byawe,  gukora icyaha ni ugusuzugura Umuremyi n’Umugenga wa byose ugasigara ugengwa n’ibiremwa byaremewe kugengwa nawe. Icyaha ni igikorwa kikwambura ubugingo kikagukururira mu rupfu. Uwareba hirya no hino, agatekereza ku byirwa bibera ku isi, ashobora gutekereza ko urukundo rwahariwe ikibi naho icyiza kigashyirwa inyuma, kigatereranwa nk’ikitagira agaciro.
photo source;internet

Urukundo rwahariwe ikibi

Uko umuntu agenda arushaho kwiyegurira icyaha ni nako na cyo kigenda kirushaho kumwegukana kimuhuma amaso y’umutima: akabura ubwenge ari kwiga no kuminuza, akaba ikirumbo ari inkumi cyangwa umusore wakagombye kurushinga akibaruka, akaba umupfu ari umubyeyi ubereye kurera no kwizihiza urugo, ugasanga umuntu arannyegwa n’abo abyaye, akagirwa inama n’abo yujukuruje. Bene uwo ikimutera umuneza kibonaka muri ibi cyangwa kikaba kibishamikiyeho:
·         Ubusambanyi nyirizina n’ibikorwa bijyana na bwo
·         Gutungwa n’utw’abandi , gutungwa n’ibyo atakoreye
·         Guhuguza
·         Kubatwa n’ibiyobyabwenge
·         Kuragura no kuraguza
·         Kwiba no kuriganya…

Mu mpamvu zituma umutu akunda gukora icyaha, harimo kudatekereza neza no gushigikira intege nke ze aho kuzikomeza mu kwemera, mu rukundo n’iyogezabutumwa. Nimucyo turebere hamwe zimwe mu mpamvu zituma abantu baryoherwa  n’urupfu, bagahunga ubuzima ku bushake bwabo cyangwa bibagwiririye bakabikomeza bibwira ko bazafata umwanzuro wo kubisohokamo nyuma nyamara bakaneshwa na byo.

Icyaha gikekwaho uburyohe

Hari ibyaha usanga abantu batekereza ko bitanga uburyohe n’umunezero. Iyo usesenguye usanga bitanga umunezero ariko utaramba,wa wundi usimburwa no guhangayika guturutse ku kwicuza icyatumye ubyirohamo; muri byo twavuga nko gusambana no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibi byaha kandi usnga abenshi babyirohamo igihe bemeye kugirwa inama zipfuye n’ababatanze gupfa bahagaze, bajyenda wagira ngo ni abantu kandi ari urupfu rwambaye isura ya muntu. Igisubizo abo bamaze kwangirika bahurizaho ni ugushimisha umubiri. Gushimisha umubiri si icyaha, icyaha ni uburyo wakoresheje uwushimisha. Uburyo bubereye mu gushimisha umubiri wacu ni ubwo tubwirijwe na Roho w’Imana bugashimwa na  Yezu kuko n’ubundi uyu mubiri ari urugingo rwa Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu, bityo ukaba ugomba guhora ukeye kandi ukereye  kwakira uwo Roho ugomba gucumbikira no kuba urugingo ruzima rwa yezu kristu.

Icyaha gituma bamenyekana

Hari ubwo umuntu akora icyaha abigambiriye kugira ngo bamumenye, abe ikirangirire kandi ahembwe;ibyo bikamutera kubahwa cyangwa gutinywa na benshi, aha twatamga urugero nko kwica no kwiba: Umuntu aricara agacura umugambi wo kugaragaza ubwenge bwe, ibyo yavumbuye, agakoresha ikoranabuhanga asahura banki, bamara kumufata akaba ikirangirire rimwe na rimwe bikanamubera impamvu yo kugororerwa. Umuntu yakagombye gutekereza cyane kandi neza mu gushaka uburyo buboneye bwo kugaragaza ubwenge bwe atabinyujije mu bikorwa bibi binashobora kumuvutsa ubuzima mu gihe afatiwe mu cyuho cyangwa akagerageza guhunga.

Kameremuntu

Umuntu afite kamere y’inyantege nke imukururira mu gukora icyaha kurusha uko imwerekeza mu nzira y’agakiza, n’ubwo bimeze bityo, twibuke ko umuntu yaremenwe umudendezo kandi ahabwa ubwenge bugomba kumufasha guhitamo hagati y’ikibi n’icyiza. Ibyo bikabera mu mutima we ugaragara nk’ugizwe n’ibice bibiri cyangwa imitima mito ibiri ikorera hamwe ariko igakora mu buryo bunyuranye. Umwe uti kora ibi ureke biriya, undi uti kora biriya ureke ibi, nuko umuntu  agahitamo neza cyangwa nabi.

Umutima w’umuntu usa n’ufite ibyicaro bibiri; kimwe gicumbikiye Roho wa Nyagasani kikarangwa no guhora kitugira inama kikanatwemeza aho twahemutge, ni umutimanama utubwiriza ibyo  Roho ashaka, Ikindi gice ni cyo kidukururira mu busabane na Nyakibi kigakora nk’icumbi rya shitani yo ishimishwa no kudutanya na Rurema. Umuntu ntagomba kwemera kugengwa na kamere, ari byo kugengwa na Sekibi, ahubwo nagengwe n’itegeko ry’umutimanama mu mbaraga, ubushake n’ubwenge bye byose byunganiwe n’isengesho ry’ukuri.

                           Gutekereza nabi

Indi mpamvu ituma umuntu abatwa n’icyaha ni ukudatekereza neza. Hari abantu batagira umuco wo gushidikanya no gusesengura ku byo bumva, bavuga cyangwa babona bigatuma basabira ibyo  bahuye na byo byose nk’isuri. Dufate urugero: 

umuhungu abana n’undi ngo bitange iki ? umukobwa asanga undi ngo bamare iki? Umuntu akabwirwa ko atakunda undi atamusoma ndetse ngo anamukabakabe mu mabere! Umuntu ntiyakwambara neza atanitse amabere! Umuntu yakubwira ko agukunda kandi yanga kuryamana nawe! Abantu, mu kwirinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda no kubyara, basigaye bahitamo kwimara irari bashishirana (Carresser) bikinisha (Mastrubation), ng’ubwo kandi bubahirije itegeko ry’Imana  ryo kudasambana! Abantu barakuramo inda nk’ukuramo umenda! Ibi byose kimwe n’ibindi bitarondowe hari ubwo byemerwa n’aboshwa na rukoramahano nk’ukuri kugomba gukurikizwa kubera ko batabitekerejeho kuburyo bwimbitse ngo bumvire umutimanama wabo, niba bakiwugira. Nuko umukobwa akambarira ubusa umuhungu yibwira ko ari gukuza no gukomeza urukundo nyamara nya musore agatinzwa no kumubona kugira ngo batandukane. Bavandimwe nimucyo dutekereze  mu buryo bunenga kandi busesengura, tumurikiwe na roho Mutagatifu ni bwo tuzatandukana n’icyaha kiri kugenda gihindura isura uko imyaka igenda ihita. Nyagasani natumurikire kugira ngo tubashe gutekereza neza, gutahura icyha mu masura yacyo, kugihunga, kucyamagana no gutera intambwe tugisohokamo duhamya ibirindiro mu nzira y’agakiza.

GUSOHOKA MU CYAHA   

Iyo umuntu akoze icyaha igihe kirekire, ageraho akagifata nk’icyiza kuko icyiza nyacyo kiba cyaramuhunze, agasigara ari indiri y’icyaha ari byo kuvuga indiri ya Sekibi. Ni byiza ko umuntu yanga icyaha,akacyirinda mbere yo kugushwa na cyo; mu ntege nke ze agomba guhora ababajwe no kugirana ubusabane n’icyaha kandi agahishikazwa,  mu mbaraga ze zose, no kutazagisubira ukundi igihe yakiguyemo. Umuntu, akurikije inama nziza akesha abavandimwe cyangwa abiyeguriye Nyagasani, nyuma yo kugaragaza icyaha yakoze uko kivugwa atagishakiye izina nyoroshacyaha, Ashobora kugisohokamo  yitabaje ububasha bw’Imana buherekeza umuhati we. 
 
Kuvuga icyaha wakoze, utagerageje kugihindura cyangwa kukivuga mu mvugo yoroheje, imbaraga ukoresha mu guharanira icyiza binyuze mu bikorwa n’isengesho ni byo ntwaro ya mbere mu gusohoka mu cyaha cyakubase. Ibi bikaba ingirakamaro rwose mu gihe uwabaswe n’icyaha agaragaje abamwosha kandi akazibukira kongera gukururukana na bo ukundi ahubwo agaharanira imigenzo myiza idatana n’isakaramentu ry’imbabazi.

Wednesday, April 26, 2017

Umuvugo: KARIBU IWACU



Karibu iwacu

 UYU MUVUGO WAHIMBIWE KWAKIRA ABANYESHULI BASHYA MURI COMMINAUTE CATHOLIQUE IKORERA MU BYAHOZE ARI KIST na KHI

Karibu iwacu turabakunda
Karibu iwacu turabashima
Ikaze mwese murisanga
Aha ni iwanyu si mu mahanga

Karibu rwose ntimwikange
Ngo mugire ubwoba muri iwanyu
Mubuzire bwose muri iwanyu
Umunezero nubasange!

Karibu iwacu turi gusenga
Komeza winjire ntuhejwe
Hitamo neza ugifite umwanya
Humura rwose ntuhenzwe

Karibu iwacu turirimba
Uwadukunze urudakumirwa
Ngwino uberwe no kumusingiza
Emera wibuke ibyo agusangiza

Karibu iwacu mu basaveri
Maze urukundo turugire intego
Ngwino urebe uko ari ishuri
Rihamya Yezu we Rukundo

Karibu iteka no mu balegiyo
Bo bisunga Bikira Mariya
Dore bari aha barakurembuza
Ngo Mariya aragushaka mu balegiyo

Urisanga no mu bahereza
Ngo umwakire ubone ubuhereza
Yezu Kristu we Muhereza
Ugabira bose kumuhereza

Ni ukuri rwose sinkubeshya
Niba ushaka no kunyomoza
Bikore numve ntararenga
Abahamya babyo bakiri aha

Gubwa neza uri mu bawe
Ngo mwumve neza icyo mubwirwa
Ngwino wumve ijwi ry'Imana
Uri mu bandi bavokasiyoneli

Ndabona rwose bamwe mutabyumva
Wowe uzaba umubyeyi mwiza
Ukiha Imana bikakubera
Ntiwaza mugafatanya kubyumva

Karibu mwese ntawe uhejwe
Ngwino urebe uzire amabwire
Utazitwaza ngo ntibakubwiye
Cyangwa ngo barakubeshye

Karisimatike nabo bari aha
Nubwo bazi ko Roho atumira
Banze kugenda batakubwiye
Ngo karibu iwabo ntibajya bafunga

Ngo ngwino urebe uko Roho agenza
Ukunde ushime uko Roho atanga
Bityo aguhunde ingabire atanga
Ziguha gutunga ubuzima ashima

Karibu twese niyo ntego
Yo kubakesha ngo mubushime
Ibikorwa byiza bitanga umukiro
Ibyo nibyo dushaka twe turakomeje

Karibu utangire uhamye Yezu
Umugeze kubandi umwamamaza
Abasomyi bose baragushaka
Ngo mufatanye kwamamaza Kristu

Ngwino ikanzu iri bukubere
Usomere abandi mumenye Yezu
Ngwino wigere muri Yezu
Kandi uratwarwa, ari bukubere

Ngaho mbwira nkufashe rwose
Impamvu wumva bitakureba
Mu gihe nawe ubuzima bwose
Usabwa kugendana Inkuru Nziza

Ab'impuhwe ngaba nabo baraje
Baragukunda ntibakubeshya
Dufatanye twese tuzisunge
Tuzihamye twese dushize amanga

Karibu rero tuzisunge
Tuzihamye twese twishimye
Maze aho tugenda n'aho dutaha
Tube abahamya b'impuhwe z'Imana

Si abo bonyine baguha ikaze
Bakwakira muri Kristu
Abakunda berenari nabo baje
Ngo mumwisunge mugana Kristu

Inkoramutima mushireho akanyu
Nimubakire abagana iwanyu
Inkoramutima za Kristu
Nimubahe ikaze ni abacu

Ariko ubundi mbabaze mwebwe
Nta bayobozi bari aha
Ngo bamfashe guha ikaze
Abacu bataducika

kombona nisiga nkisanga
Imiryangoremezo muri hehe
Mbese ubundi mukorera hehe
Ngo mufashe abandi kuyishinga

Itorero namwe birabareba
Nimubakire nibyo bashaka
Mubibatoze barabashima
Kubyinira Imana barabishaka

Dore bari aha bateze yombi
N'amatsiko menshi murabireba
Dore bari aha bateze yombi
Kuko badashaka izo nzira zombi

Ntibashaka guta umuhanda
Barashaka kugira gahunda
Ntibashaka ibyo babahunda
Bibatera guta umuhanda

Nimuze twese dufate umuhunda
Tugane umuhanda duhashye icyaha
Tugire gahunda izira urugendo
Tugane Kristu ni rwo rugendo

Sinasoza ntabibabwiye
Igutuma twese tunezerwa
Ni ukubatera kunezerwa
Muri Kristu watwihaye

Twishime tubahe ikaze
Karibu iwacu no mu byacu
Cyo nimubakire nka Elias
Tubakunde dusangire ibyacu

Karibu iwacu turabakunda
Karibu iwacu turabashaka
Ikaze mwese murisanga
Aha ni iwanyu si mu mahanga

Umuvugo: Mahoro yanjye



Umuvugo: Mahoro yanjye

Mahoro yanjye ko mbona umpunga
Buzima bwanjye ko mbona urenga
Oya simpunga njye nza ngusanga
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Ni jye ugukunda njye wakubyaye
Nkutesha kamere nkutoza iyindi
Ngo uhunge urupfu ugane ubugingo
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Ko nkukunda njye ntakuryarya
Nkagukiza nkubera Muganga
Ngo tubane nerza bizira uburyarya
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Tega amatwi utuze mbikubwire
Bitaba amabwire ubyiyumvire
Ibyiza nagukoreye ikanga
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Ni jye wakuremye ndakurinda
Utaranavuka sinagutaye
Aho uvukiye ndanezerwa
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Utaranabona sinakwinubye
Nakubyaye bundi bushya nkukunze
Ngo ube mu muryango w’abansenga
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Sinatereye iyo narakureze
Nkurinda gusonza ndakugaburira
Sinagutaye ahubwo narakurinze
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Umubiri wanjye sinawugukinze
Narawuguhunze ngo twibanire
Sinaguheje iwanjye ku meza
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Naraguhaje ngumya kurera
Nkutoza ibyiza ndagukiza
Ndanagukomeza ngo ujye guhamya ibyanjye
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Nakurinze ukiri urusoro
Ndakubyara ndakugaburira
Ndagukuza ndagukomeza
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Nubwo wankosereje ukampemukira
Ndihano mbwira icyo unshinja
Ngo twese dusabane imbabazi
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Terura umbwire ndi hano wese
Ushire agahinda unsangize ibyawe
Menye ibyo ushaka ngo uhore ukeye
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Nibyo mubyeyi sinakubeshya
Ndakubwiza ukuri kumwe udutoza
Nkurondorere byose usanzwe uzi
Maze mbone ngere ku ntsinzi

Sinarota nkubeshya uzi byose
Ngo nkwihishe kandi uba hose
Ngo nkere kukurushya ubasha byose
Iteka ryose ndetse na hose

Unyibukije byinshi wankoreye
Bintera kwibuka ibimbereye
Mbabazwa n’uko ntigeze mbikunda
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Batisimu yangize umwana wawe
Ibyo nkora bituma ncika iwawe
Kuko ibikorwa byanjye utabikunda
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

N’umwambaro wera wanyambitse
N’utuvuta twiza wansize
N’urumuri rwawe wangabiye
Nkaba ntazi iyo ibyo byose byarengeye

N’igaburo ryawe neguriwe
Ngo nshire umururumba nzire inzara
None nkaba nirirwa nangara
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Warankunze urabinyereka
Aho kurushaho kugushimisha
Ngo nkukunde ibi bizira uburyarya
Ndakurererega ndihaza

Ubuse kosntasonzeye iwawe
Ko ntacyo nkushinja utakoze
Mbura iki ngo ntore ibyawe?
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Ese ko wandinze ukampa n’imbaraga
Ukanyiha udasize na Roho wawe
Ngo nkurye untunge nkuhumeke
Mba nekereza nte iyo nkuhunga?

Nanubu iyo ntuje nkagutekereza
Nkireba hose ninenga
Nkigenzura wese uko ngenza
Nyoberwa rwose igituma undinda

Ariko kandi nturi umubyeyi
Kuko ibyabo byose ntubiyobewe
Bo batanga batitanga
Ahubwo uri Imana

Ikikuranga ni urukundo
Imbabazi nyinshi n’impuhwe
No kuduhaza uduhumuriza
Ngo tukugarukire ritararenga

Mbabarira dawe wowe wambyaye
Nirengagije ibyo wankoreye mvuka
Mbirengaho ndaguhemukira
Nohoka mubyo wambujije gukora

Mbabarira Yezu wanyihaye
Ngo shire irari ntungwe nawe
Ngo nzire inzara umbere impamba
Sinaguhabwa ngo undamire

Mbabarira Roho nahawe na Rurema
Ngo nkumvire nkunde nkomere
Ngo ngukunde umpunde ingabire
Sinabikozwa ibyo kukumvira

Mumbabarire rwose naragomye
Kandi ukuri kwanyu ntaragukinzwe
Ngo mbone impamvu njye mu byanjye
Narakumenye ndakurerega

Mbabarira mubyeyi w’imico myiza
Nyoberwa rwose igituma unkunda
Ukandinda kubona ibinkwiriye
Byabindi by’abakugomeye!

Dore ndi hano nje wese
Nkusaba imbabazi ntiyererutsa
Nkusaba ubufasha burenze ubundi
Ngo mbone uko nahinduka ukundi

Ndabizi neza sinabishobora
Kugukorera wese nkuko ubishaka
Ariko kandi ndabyemera rwose
Ko ibyo n’ibindi mbishobozwa nawe

Ibyo nakoze ni byinshi
N’ibyo nijanditsemo ni uko
Bimwe birwanya ubukristu
Ariko nabuze ibyaruta ibyawe

Ntabyo nabonye ngo nkukureho umutima
Ngo nkureke burundu nigendere
Niyo mpamvu nsaba imbabazi
Ngo nzihabwe nkere guhinduka

Mbabarira none dore ndaje
Nje wese rwose na roho yanjye
Umpunde imbaraga nzinukwe icyaha
Mbone ngusange maze tubane

Iyi si ntuye mfasha nyihunge
Ndeke kuyikorera nkiyituye
Mparanire ibyawe nyurwe na we
Nizihirwe no kuba mu bawe

Dawe mwiza uzira uburyarya
Ndabikubwiye sinkubeshya
Ndabigusabye sinihenze
Ngo umfashe rwose sinshoboye

Dawe mwiza nje mbishaka
Yezu wanjye nje ngusonzeye
Roho nziza nkubere icumbi
Mariya mwiza nje nkugana

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...