Monday, December 3, 2018

RERE NA RAMBA PART13

Ramba yarahagurutse, ahagurutsa Rere amufashe mu biganza nuko aramubaza ati “wifuza iki?” Rere aramusubiza ati “nifuza ko twazagerana mu zabukuru tugikundana!” Ramba arongera aramubazi ati “urashaka iki?” Rere ati “ibyo nshaka ni byinshi mbivuze twarara hano, ariko bimwe muri byo ni ibi: ndashaka gukomeza gukundwa nawe kandi nkumbuye kumva undirimbira!” Ramba yahise agorora ijwi hanyuma amuririmbira indirimbo yitwa ‘uri he?’, ayirangije, Rere ati “urakoze mukundwa, urashaka ko umukunzi wawe akuririmbira?” Ramba arikiriza! Nibwo Rere amurekuye ibiganza, yigira inyuma gato abona ubumuririmbira indirimbo yitwa ‘turacyakundana’, arangije ibitero byose Ramba yaramwegereye, aramubwira ati “ndagukunda kandi nzahora nkukunda kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwanjye.” Rere na Ramba bongera gufatana mu kiganza ikindi bakerekeje hejuru, bombi bapfukamye ku gatenge bari bicayeho, basengera hamwe bagira bati “Nyagasani Mana ishobora byose, wowe waremye muntu ukamushyiramo umutima ukunda, ukanamuremera umufasha bakwiranye; rebana impuhwe abagaragu bawe maze uduhe gukomeza gukundana by’ukuri, tuyobowe na Roho wawe. Tagatifuza imibereho n’imibanire byacu kugira ngo turusheho kuba abahamya b’urukundo rw’ukuri, urwo wishakiye ko ruhuza abitegura kurushinga. Turinde imitego y’umwanzi n’ibindi bigeragezo tudashobora gutsinda, maze utwongerere imbaraga zidukomeza muri uru rugendo rwo gukundana twatangiye. Girira impuhwe abana bawe, udusenderezeho umukiro maze tuzasazane umunezero n’ubugwaneza kuko urukundo dukundana ruhoraho kandi tukaba twiyegerezanya kubera ubudahemuka tugirirana, kugira ngo turusheho guhamya izina ryawe ubu n’iteka ryose. Roho w’Imana nzima, uraduhore hafi. Amina”

Barangije gusenga, barahagurutse barataha. Rere ajya gusezeraho ababyeyi ba Ramba. Bagaze mu marembo, Mama Ramba abaza muhungu we ati "Niko mwana wa, ko wagendanye na Ramba none ukaba ugarutse wenyine?" Ibyo yabitewe n'uko Ramba yari acyambaye umupira wa Rere. Ramba na Rere bahise basekera hamwe nuko Ramba asubiza Nyina ati "Umuhungu wawe araje, hari aho asigaye." Rere yicaye gato maze atangira kubasezeraho ababwira ko bazongera kumubona nyuma y'ibizamini bya leta. Bamusabye kwicara akanya gato, nuko Mama Ramba yihina mu nzu, azana umusururu mu gikombe, awuhereza Rere. Ramba na we yahise agaruka ku irembo ahamagara iwabo wa Rere kuri telefoni ya Mama Rere, ababwira ko bari kumwe mu rugo kandi ko aribumuherekeze mu kanya. Bakomeje gusangira ubushera n'ababyeyi, nuko barishima cyane kuko bwari ubwa mbere bibayeho. Ntibyatinze ibiryo biba birahiye; ababyeyi bajya kurira mu ruganiriro naho ba Ramba bo bahitamo kwigumira hanze kuko hari umucyo w'ukwezi.

Barangije kurya Ramba yaherekeje umukunzi we. Bazamuka gahoro cyane, Ramba abwira Rere ati
“Uri mu byawe no mu byabandi
Uharanira ibyo Rurema ashima
Ukabitora ukareka ibindi
Uzatsinda njye simbeshya

Uwabishima ko bigukwiye
Akagukundira kubyigomba
No kubyihata isi itabishaka
Yavuga ati “Horana ihirwe!”

Urarihorane mu buzima bwawe
Uharirwe umwanya ubone kubanza
Ngo Inkuru Nziza igere mu bawe
Mufatanye mwese guhamya Imana 

Abo bawe si bene wanyu
Abagana iwanyu, ababa mu byanyu
Ni abashaka kugana Imana
N’abadashaka kumenya Imana

Horana ihirwe mu rugo rwanyu
Uzire kunengwa mu byo bagushinga
Uharanire iteka ko bagushima
Bityo ube indatwa mu rugo rwanyu

Horana ihirwe mu mirimo yawe
Wiringire Umwami wawe
Yezu Kristu rugero rwiza
Ni we uzakugira urugero rwiza.”


IFUNGURO


v IFUNGURO

Kugira ngo tubeho neza, umubiri wacu ukenera ibiwutunga byiza kandi bibonekera ku gihe n’ingano bikwiriye kugira ngo akamaro kabyo katabusanya n’ibyitezwe. Ubuzima bwa roho nabwo ni uko. Bubonera ibiwutunga mu busabane tugirana n’abavandimwe bacu hamwe n’Imana. Isengesho n’ibikwiriye kuriherekeza ni byo funguro rizima roho zacu zikenera kugira ngo zibeho neza zibereye Uwaziremye. Nkuko mu buzima bugaragarira amaso dukenera gutera intambwe, tuva mu cyiciro tugana mu cyisumbuye ni nako roho zacu zikenera gukura; zigakura mu kwemera zunguka igikundiro mu maso y’Imana. Koko ubuzima bwiza bubonera ibibutunga bihagije ku gihe, bigatuma nyirabwo akura neza mu maso y’Imana n’ay’abantu. Mu bituma umuntu adakura, twavuga;
1.     Kutigishwa Ijambo ry’Imana.
2.     Kwakira inyigisho zirenze ubushobozi bw’imyumvire.
3.     Kwakira inyigisho nyinshi z’abantu badahuje ukwemera.
4.     Kudasenga no gusengana uburyarya.
5.     Kwiheza ku masakaramentu.
6.     kwigwizaho inshingano ziruta ubushobozi bwawe n’umwanya ugira.
Imirire mibi ntitana n’uburwayi; umuti nta wundi ni amsakaraentu, cyane cyane Batisimu na Penetensiya adukiza icyaha cy’inkomoko n’ibindi byaha bitworeka mu rupfu. Kuba umuntu yifitemo umutima wo kubana n’abandi (teamwork, sociability) na byo ni uburyo bwo kwandura. Hari ubwo ubana n’ababi kandi udashoboye kubaganza no kubahunga, ugasanga bakwanduje uburwayi utavukanye. Iyaba twabanaga n’abeza baduhindurira kuronka umukiro kandi tukagira umuco wo kutakira buhumyi imico yose dusanganye abandi. Mwene Siraki ati “Mwana wanjye, nurwara, ntuzirangareho, ahubwo uzasenge Uhoraho, ni we uzagukiza. Irinde icyaha, ibiganza byawe bibe ibiziranenge, umutima wawe uwusukureho ibyaha byose (Sir.38,9-10).” Bavandimwe, umuntu ashobora kwibwira ko ari kurya neza nyamara ubuzima bwe bugeramiwe kubera imirire mibi igenda imusesera buhoro buhoro kuzageza ubwo we azashiduka yacurangutse. Kutigishwa ni yo mpamu ya mbere itera muntu kugira imyumvire mibi idashobora kumuteza intambwe igana Aritali Ntagatifu. Hari n’abigishijwe inyigisho nyinshi zitandukanye, zirimo n’z’ubuyobe n’izirenze urugero rw’ukwemera n’imyumvire bafite bigatuma ntacyo zibamarira usibye kurushaho kubongerera uburyo bwo gucumura no kubona Imana mu buryo butatuma yizerwa nka Nyir’impuhwe ikiza. Nubwo muri iki gihe hari abigishwa n’abigisha benshi, roho zunguka ni nke; guhinduka k’umutima ndetse n’umubiri ni guke, ahubwo heze guharanira inyungu z’umubiri hakoreshejwe Ijambo ry’Imana. Niba hari intambara ikomeye ikwiye guhagarikwa ni “ukuba mutagatifu ku ruhu.”

Dusabe: Ngwino unyikirize, banguka untabare Nyagasani wowe uzi neza ubupfu bwanjye, ukaba Imana icubya uwikuza, igakiza uwiyoroheje. Wowe utuzura n'ikibi, girira impuhwe zawe umbesheho maze nzakurikuze ugushaka kwawe ko kuzangeza mu byishimo by'ijuru. Mana Nyirubutagatifu rengera umugaragu wawe w'umunyantegenke umutere kudaheranwa n'inzira ziganisha mu rupfu bityo ku munsi wihitiyemo nzapfane umutima ukwiriye abana bawe, Amina!


Kwambika ingoro ya Roho Mutagatifu.


Kwambika ingoro ya Roho Mutagatifu.

Umuntu muri kamere ye yifitemo icyifuzo cyo kubonwa no kugaragara neza.  Uwo mutima wa ‘bambone neza’ ni wo utuma agura icyirori, akireba kugira ngo amenye niba ari bunyure abamubona. Ibyo akabikora yirengagije ko abantu bakunda ibitandukanye. Iyo ‘bambone neza’ niyo ituma dusaba bagenzi bacu kudufasha gutoranya imyenda duhaha mu isoko, tukanabasaba kuturebera niba tugaragara neza mbere yo kuva mu rugo kugira ngo aho duca hose tuhanyurane umucyo. Umuntu ushira mu gaciro agomba gutekereza neza ku myambaro yambara n’uko ashaka kubonwa. ‘Imyambaro nambara iranga uwo ndi we!’ nuko rero, ushaka kubonwa neza niyambare neza. “n’ubundi ndamutse namaye nabi sinasohoka ngo njye ahabona. Mbere yo gusohoka ndabanza nkireba, narangiza gutunganya ibyo mbona ko bidatunganye nkasohoka!”
          
Ku bijyanye n’imyambarire, ni ngombwa kongera kuzirikana kuri ibi bibazo; ni ryari umuntu aba yambaye neza cyangwa nabi? hari aho abantu bagirwa inama yo kwambara birebire, kutambara amapantalo n’amajipo asatuye, hari n’abandi bagirwa inama yo kwambara bakikwiza. Izi nama zose ziramutse zikurikijwe neza, kuzubahiriza byaranga, kuri abo babihisemo, uwambaye neza nyamara uwashikamiwe n’icyaha bamuha itegeko bugacya kabiri yamaze kubona uburyo azarikurikiza ritamuciye ku cyo rimubaza. Murabyumva neza ko ibyo atari ugukurikiza itegeko ahubwo ni ukugaragaza ko wamenye ko ribaho. Uwo basabye kwikwiza kugira ngo aheshe bimwe mu bice by’ umubiri we icyubahiro, ahitamo guhisha umutwe, akambara birebire bihwanije na mikorosikopi umumaro. Usabwe kwirinda ibyerekana amatako n’intege, agahitamo kwiyambika birebire bimuhambiye. Ubujijwe kwambara amapantalo agahitamo kwambara amajipo y’abo abyaye cyangwa ya mipira irobotse mu gatuza boshye uwamamaza amabere. Mu biranga umwari wiyubaha harimo kwambara neza no kugirira ibanga bimwe mu bice by’umubiri we; amatako, amabere, ibibero n’ibindi bikwiye kubahwa no kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko kurusha ibindi; Wasobanura ute ko wiyubaha, ko wambara neza kandi wirirwa wanitse umubiri wawe uwubeshya ko wawambitse? Wasobanura ute ko wiyubaha kandi ugenda utagataga kubera uko wambaye ipantalo nk’uwayitayemo umwanda? Umuntu utazi kwambara neza ntakakubeshye kwiyubaha kandi ibyo ntibikarangwe ku muvokasiyoneri! Bavandimwe, ‘imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho; ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutimima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ugwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana.’ (1Pet.3,3-4)

Kwambara birebire no kwikwiza, ubwabyo ni byiza ariko mu basabwa kubyubahiriza, bose siko bazi icyo bisobanura mu buzima bwabo. Bavandimwe uwihara kwambara neza kubera ibyo, ntabwo yambaye neza kiretse niba imyambarire ye imuranga nk’umwana warezwe neza kandi ikaba imufasha kubahisha icyicaro cya Roho w’Imana ugomba kumuturamo no kumuyobora ndetse ikanamufasha gusingiriza Imana mu mubiri we agamije kumenyekanisha Kristu no gukiza roho nyinshi. Nguwo uwambaye neza, uzirikana ko yambaye Kristu muri Batisimu kandi ko kwitandukanya na We ari byo kwambara ubusa; ikintu Adamu na Eva bazize! Tuzirikane ku gaciro ko kuba turi ingoro za Roho Mutagatifu n’ingingo za Kristu nuko bitwemeze ko kwiyambika ubusa ari ugusamburira Roho udutuyemo. Kwambara ubusa ni ugusamburira, ni ukwirukana Roho w’Imana. Ni uguha indaro sekibi udashobora kubana na Roho w’Imana. Kwambara neza ni ukubaha ubuzima butangwa n’Imana kandi ubwo buzima bukenera ifunguro rya buri munsi kugirango busagambe.



RERE NA RAMBA PART 12

Iyi yari intangiriro yo kumenya n’uwatwaye simukadi. Ku munsi ukurikiyeho, Rere yaramanutse abwira Ramba ati “kugira ngo tumenye ukoresha simukadi, ohereza ubu butumwa: “kuza mu biruhuko ndabona bidashobotse, ngo nze tuvugane imbonankubone, mbabarira byibura umbwire uwakuntwaye.” Ubu butumwa bukigera kuri Baje, yahise asubiza ati “bube ubwa nyuma ushidikanya, ubu nsigaye naregukanwe na Baje.” Ramba yabajije Rere ibyo bamusubije kuko ari we wari ufite telefoni, nuko Rere amuhereza telefoni atangara ngo yisomere. Uwo Baje yajyaga abwira Ramba kenshi ko umukobwa bigana ari mwiza cyane kandi ko yitonda. Ramba amaze kumenya ibyo byose, yariyumviriye hanyuma abwira Rere ati “Mbabarira mukundwa, narakubabaje cyane ariko nanjye si njye. Hashimwe Imana idufashije gutsinda iki kigeragezo!” Ubwo Rere yafashe Ramba akaboko, bazamuka bagana iwabo ariko ntibagera mu rugo, batambikira hepfo yo kwa Rere bagera ahantu hadatuwe, hatuje, hibereye agacaca gatoshye n’ibiti bisa n’imitako yo mu busitani bwo mu mijyi. Ramba yicaye yegamiye igiti kinini cyari kigandaye, na Rere yicara iburyo bwe, amuryamaho ku buryo umutwe we wari wiseguye akaboko ka Ramba. Rere yari aryamye areba hejuru ku buryo ibyo yavugaga byose Ramba yamuroraga mu maso.

Baraganiriye cyane; babazanya amakuru yo ku ishuri, baganira byinshi bitandukanye bagera no ku byari bibatanije maze bombi bahishurirana uko basabiranaga nuko barishima cyane. Rere wari watwawe n’umunezero abwira Ramba ngo yuname amubwire, Ramba yegereza umutwe uwo mukobwa wamurebaga mu maso, na Rere yigiza uwe hejuru hanyuma amwongorera mu gutwi ati “Ramba ndagukunda,” nuko amusoma ku itama. Ramba yahise amuririmbira akaririmbo kitwa ‘akandi ku mutima’, karangiye aramubwira ati “kuva dukina inkinamico na magingo aya, ndagukunda. Bari baduteranije ariko ntibikibaye.”  Arakomeza ati
“Kabeho bwiza buzira icyashya
Buzira gusumbwa imihana yose
Kabeho mwali unyura umukunda
Kabeho ukundwa iteka ryose

Kabeho kandi ubone umutuzo
Amahoro asagambe no mu ntaho
Kunda ukundwe mukobwa mwiza
Uzire abakwanga uhore mu beza!”

Rere ashimira Ramba hanyuma basengera hamwe baragiza Imana urukundo rwabo babona ubutaha. Muri icyo kiruhuko cyose, Rere na Ramba bigiraga hamwe kuberako bombi bari bahuje kwiga indimi kandi nubwo Ramba yari akuze ntiyatinyaga gufasha umukunzi mu mirimo na Rere kandi bikaba uko igihe ari kwa Ramba. Ku cyumweru gisoza ikiruhuko, aba bana bombi bajyanye gusenga, bafashwa kuzirikana ku mpuhwe z’Imana no kuzikwirakwiza nuko bataha, biyemeza kubabarira Baje. Buracya bagasubira ku ishuri Rere na Ramba basangiye ibya saa sita hanyuma bajya muri ka gashyamba kugira ngo baganire nta kirogoya. Rere yabanje gusasa igitenge hasi nuko abwira Ramba ati “icara ugubwe neza uri na Rere wawe.” Ramba yicaye hafi y’igiti kuko yakundaga kwegama, Rere abibonye ahita akuramo umupira w’umukara yari yambaye awambika Ramba wari wambaye ishati yera ngo itandura ayegamije ku giti. Ramba amaze kwicara yegamye neza, Rere yamwicaye imbere kuko yifuzaga ko baganira barebana mu maso, yashakaga kumureba neza, akamwitegereza wese kuko bari bagiye kongera gutandukanywa n’amasomo. Baraganiriye, bubiriraho ntacyo bikanga kuko bari basabye uruhushya ababyeyi, babamenyesheje ko bari butinde. Muri ibyo biganiro byabo bananyuzagamo bagaturana imivigo, bakaririmbirana mbese umunezero wari wose. Kanda aha usome ikindi gice.

kugenywa byiza ni...


v Kugenywa[1]

Igenywa ni ikimenyetso cy’isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo muri Aburahamu. Mu mategeko Imana yasabye Aburahamu kuzaca utazaba yarubahirije iryo sezerano rigaragarira mu mubiri kandi rizahoraho (Intg.17,9-14). Uhoraho, mu gihe cy’iyimukamisiri, yategetse Yozuwe, umuherezabitambo mukuru akaba n’umusimbura wa Musa, kubajisha ibuye ryo kugenyesha abisiraheli kuko abavukiye mu butayu batari baragenywe ngo bubahirize isezerano ry’Imana. Nuko Uhoraho abavanaho ikimwaro bari barakuye mu Misiri, ari cyo kutigenyesha (Yoz.5,9). Ese twirate ko twigenyesheje? Oya, abirata ko bagenywe baragowe! Iryo sezerano Imana yagiranye n’ isiraheli umuryango wayo ryawuteye kwirata no gushinga ijosi maze wiratana kugenywa ku mubiri aho kwiratana imigenzo myiza! Nyamara nta cyiza nko kwicisha bugufi, ukemera ko nawe uri umunyabyaha, aho kwirirwa wisobanura mu bidashinga. Bubahirije isezerano ariko batangira kwirengagiza ibindi Imana ibasaba, batangira guheza abanyamahanga babafata nk’abatazwi kandi batitaweho n’Imana.

Ibyo ni byo byatumye Imana ikoresheje umuhanuzi Yeremiya ibabwira ko bagowe (Yer.9,24). Ibinyujije kuri Musa, Imana ntiyahwemye gushishikariza umuryango wayo kugenywa by’ukuri, aribyo kugenywa ku mutima; gutinya Imana, gukurikiza inzira zayo no gukomeza amategeko n’amabwiriza itanga (Ivug,10,12-3.6). Abagenywe bumvaga ko nta muntu utaragenywe ukwiye gusurwa cyangwa ngo asangire na bo. Byari ikizira kuko batari bahuje ukwemera n’abo bitwaga abanduye, barahumanyaga. Ibyo byari bihabanye rwose n’umugambi w’Imana, yo yahaye n’abanyamahanga (abadakebwe) kuzura Roho Mutagatifu (Intu.10,4­4-48;11,2-3); Nguko kugenywa gukwiriye; kugenywa ku mutima, Kugenywa muri Yezu Kristu! Mtg. Pawulo, mu mabaruwa yandikiye abanyaroma n’abanyakorinti, ntahwema kutwibutsa ko Imana imwe ariyo izaha uwagenywe n’utaragenywe kuba intungane, bose babikesheje ukwemera. Bavandimwe, buri wese nagume uko ameze; uwagenywe ntakabihishe n’utarabikora abyihorere, kuko byose nta kavuro ahubwo dukurikize amategeko y’Imana (Rom.3,30;1Kor.7,18). Ntitugomba kwiratana ukugenywa k’umubiri wacu, ahubwo kugenywa ku mutima ndetse n’Umusaraba wa Kristu, ukwemera kujyana n’urukundo, Gusenga muri Roho Mutagatifu, no kuba ibiremwa bishya bityo tukagira ikuzo muri Yezu Kristu. Ngibyo kugenywa by’ukuri kandi ni nabyo bizadukiza. Niturangwe n’urukundo rudaheza kuko “udakunda aguma mu rupfu [rwa roho] (S. Philarète de Moscou; Discours aux novices). Ese bavandimwe bavokasiyoneri, kugira ngo muronke umukiro mwifuza, uyu mubiri benshi twiratana muwugaburira iki? Mute?



[1] Andi masomo yo kuzirikanaho: Gal.5,2-12; 6,12-16; Fil.3,3; Rom.2,25-29; 4,9-10; Kol.2,11; Ivug.30,6

rere na ramba part 11

Igihembwe cya kabiri cy’umwaka usoza ayisumbuye kirangiye, Ramba yaje mu biruhuko amara iminsi ibiri atabonanye na Rere, ku munsi wa gatatu nibwo Rere yaje iwabo nuko amusanga ahagaze mu mbuga. Ramba amukubise amaso, yibuka ibyamubayeho byose, ahita amutanguranwa kumusuhukisha akaboko, Rere na we arakanga hanyuma Ramba ahita yisubirira mu cyumba cye kandi ni na we wari uri mu rugo wenyine, bituma Rere ataguma aho ahubwo ajya guhagarara ku irembo; ahamara imonota itanu ari wenyine, yibaza ibimubayeho. Yari ataramenya ko ubuhake bwanyereye[1]. Rere wari ukumbuye Ramba bidasubirwaho, yananiwe gutaha, yiyemeza kugaruka agasaba Ramba imbabazi byibura akamusuhuza neza gusa. Mu kugaruka, Rere yasanze Ramba yegetseho, arakomanga. Ramba ngo asohoke kureba umukomangira asanga ni Rere; Ramba aramwitegereza, maze arimyoza ati “abahindutse bagahindukana n’ibyabo byose, birimo n’umukono, baba bakeneye guhabwa umutuzo n’amahoro! Inzira ni umuhanda[2]” Akirangiza aya magambo, Ramba yahise yegekaho kuko yari ahagaze mu muryango, nuko yiyicarira ku gatebe kari aho mu ruganiriro. Rere yumvise ayo magambo, yahise asuka amarira, bigaragara ko afite agahinda kenshi. Ayo marira ni yo yongeye kugarura impuhwe mu mutima wa Ramba kuko igihe cyose Rere yabwiraga amagambo akomeye ataburaga kurira. Ramba yakinguye urugi, asanga Rere aririra aho yamusize ahagaze, yubitse umutwe. Nuko amufata mu matama, amuzamura umutwe ku buryo barebana bombi mu maso. Bahuje amaso Rere avugana ikiniga cyinshi ati “niba waranyanze, mbabarira byibura umpobere nk’ikimenyetso cy’uko ntazongera guhoberana nawe, hanyuma nigendere.”

Ramba yumva urukundo n’impuhwe biramusaze maze yenda agatambaro kererana yajyaga akunda kumuhanaguza iyo babaga bari kumwe, amuhanagura yitonze kugeza ubwo amarira ashize ku matama no ku maso, hanyuma abona ubumuhobera. Bahoberanye, kwihangana kwabaye guke, Rere arongera ararira kuko atiyumvishaga ukuntu ari ubwanyuma ahobera Ramba nk’umukunzi we, atazi n’ikibatandukanije. Ramba yanyarukiye mu nzu azana ya baruwa yasomaga buri munsi uko agiye kuryama n’uko abyutse. Akingaho nuko abwira Rere ati nkurikira; bagenda bucece ntawe uvugisha undi barinda bagera muri ka gashyamba baruhukiyemo bavuye gufata amabaruwa abamenyesha aho baziga n’ibyo bazitwaza. Bahageze Rere yabwiye Ramba ati “ibyo ugiye kumbwira ndabizi, uba wabimbwiye kare ni uko wanze ko iwanyu basanga ndira. Ubugome unkoreye sinzabwibagirwa, gusa umenyeko nkigukunda!” ijambo rya nyuma Rere yarivuze arira, Ramba aramureka ararira arihanagura hanyuma amwibutsa ibyaranze urukundo rwabo byose nta na kimwe asize inyuma nuko arangije amuhereza ya baruwa yandikiwe mu izina rye, yanditsemo amagambo yuzuye ubugome n’agasuzuguro. Ramba abonye ko Rere ayisomye agakubitwa n’inkuba, aramubaza ati “ibyo ni ibiki? Urashaka kunyanga ukagerekaho no kungira igikoresho cyawe?”

Rere amusaba imbabazi z’ibyabaye byose. Amusobanurira igihe yatereye simukadi maze abwira Ramba, nyuma yo kwisomera sms zose yohererezwaga mu izina rye, ati “ndabyemeye warababaye cyane, ariko mpa icyumweru kimwe gusa, ubundi ku munsi wa munani tuzatandukane burundu kandi kumugaragaro, dusezeraneho nk’abigeze gukundana.” Ibi Rere wari uzi neza gushira mu gaciro kwa Ramba yabimusabye atekereza ko muri iyo minsi azaba yamenye uwanditse iyo baruwa n’ukoresha simukadi ye. Ramba yarabimwemereye kuko yari atangiye kubona ibimenyetso bike bigaragaza ko iyo baruwa yanditswe n’undi muntu. Rere na Ramba bakimara kwemeranya ibyo, basezeranyeho barataha, bamara ijoro ryose nta kugoheka buri umwe yibaza ku byabaye hagati ye n’umukunzi we. Mbere yo gutandukana, Rere yafashe ya baruwa arongera arayitegereza neza, ageze mu rugo afata amakayi ye yose yo mu wa gatanu n’ayo mu wa gatandatu, agenda areba inyandiko z’abamufashije kwandika; ageze ku ikayi yakoreragamo imyitozo asangamo umukono usa n’uwo kuri ya baruwa imwitirirwa. Yatekereje neza asanga hari umuhungu wamwandikiye mu ikaye amubwira ko umukono we uzatuma amwibuka buri uko awurebye. Rere yanibutse kandi ko uwo muhungu witwa Baje, yamuhakaniye ubwo yamusabaga ko bakundana. Kanda aha niba ushaka ikindi gice. 


[1] Ubuhake bwanyereye = shebuja w’umuntu ntakimurora neza
[2] Inzira ni umuhanda = genda sinkushaka hano

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...