Thursday, February 29, 2024

17 Gashyantare 2024: Papa yatoye abepiskopi batanu mu Buhinde

Kiliziya Gatulika mu Buhinde igizwe n’ingeri eshatu: ababarizwa muri Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma, Ababarizwa muri Kiliziya “Syro-Malabar” n’ababarizwa muri Kiliziya “Syro-Malankara”. Bityo, Kiliziya Gatulika ikagira amahurio atatu y’abepiskopi: Inama y’Abepiskopi Gatulika y’u Buhinde (Conference of Catholic Bishops of India, CCBI, Latin Church), Sinodi y’Abepiskopi Syro-Malabar (Syro-Malabar Bishops’ Synod (SMBS) na Sinodi Ntagatifu y’Abepiskopi (Holy Episcopal Synod - Syro-Malankara Church). 

Kiliziya Gatolika mu Buhinde kandi n’amadiyosezi 174: 132 ya Kiliziya Gatulika ya Roma, 31 ya Syro-Malabar na 11 ya Syro-Malankara. Izi diyosezi ni zo zigize intara z’ubutumwa (Ecclesiastical provinces) zizwi nka Arikidiyosezi 29: 23 za Kiliziya Gatolika ya Roma, 4 za Syro-Malabar na 2 za Syro-Malankara.

Kuwa 17 Gashyantare 2024, Ubuhinde bwakiriye inkuru ihimbaje y’itorwa ry’abepiskopi bashya batanu. Muri iki gihugu kandi, Papa yemeye ubwegure bw’abepiskopi babibiri: Myr Prakash Mallavarapu wari Arikiyepiskopi wa Visakhapatnam, yagiye mu kiruhuko, asimburwa na Myr Jaya Rao Polimera nk’umuyobozi wa diyosezi (Apostolic Administrator). Myr Jaya Rao Polimera ni umushumba wa diyosezi ya Erulu. Undi wagiye mu kiruhuko ni Myr Ambrose Rebello wari umushumba wa diyosezi ya Aurangabad, wasimbuwe na Myr Lancy Pinto wari umwepiskopi w’umuragwa muri iyo diyosezi. Aba nibo bapadiri batorewe kuba abepiskopi.

Abepiskopi batanu mu Buhinde 


Padiri Mathew Kuttimackal
, wari padiri mukuru wa paruwasi Katederali kuva 2021, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Indore. Myr Mathew Kuttimackal yavukiye muri diyosezi ya Kothamangalam, kuwa 25 Gashyantare 1962, ahabwa ubupadiri kuwa 25 Ugushyingo 1987, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Indore. Bumwe mu butumwa bwe nk’umupadiri, harimo kuba padiri mukuru wa Dewas (2009-2021), umuyobozi w’ibigo bitandukanye by’amashuri (1998-2002; 2004-2009). Yabaye kandi umuyobozi wungirije wa seminari nto i Jhabua (2002-2004).

Padiri Francis Tirkey, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ye ya Purnea. Yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe serivisi z’imibereho (Social Service Centre) cya diyosezi, kuva mu 1999. Myr Francis Tirkey yavutse kuwa 24 Nyakanga 1961, ahabwa ubupadiri kuwa 17 Gashyantare 1993, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Dumka. Ubwo iyi diyosezi yagabanywagamo kabiri, nibwo yabaye umusaseridoti wa diyosezi ya Purnea. Mu mirimo yakoze myinshi harimo kuba umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’imibereho cya diyosezi ya Dumka (Social Development Centre, 1994-1997), umuyobozi wa diyosezi ya Purnea (2004-2007), igisonga cy’umwepiskopi wa Purnea (2007-2021) n’ushinzwe inozabubanyi muri diyosezi kuva 2007.

Padiri Karnam Dhaman Kumar, M.S.F.S., yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Nalgonda. Yayoboraga Paruwasi i Münster, akaba n’intumwa nkuru y’umuryango w’abamissioyoneri ba Mutagatifu Fransisko wa Sales b’Annecy (delegate superior of Missionaries of Saint Francis de Sales d’Annecy) mu Budage (Germany). Myr Karnam Dhaman Kumar yavutse 16 Ugushyingo 1963, muri Arikidiyosezi ya Visakhapatnam, ahabwa ubupadiri kuwa 17 Ukwakira 1990, nyuma yo gukora amasezerano y’abihayimana kuwa 3 Ukuboza 1989. Nk’umwamamazabutumwa, yabaye mu madiyosezi atandukanye [(diyosezi ya Eluru, Münster (Germany), Arikidiyosezi ya Hyderabad] ayakoramo ubutumwa bwa Gisaseridoti burimo kuyobora amaseminari mato (the Fransalian Vidya Jyothi Minor Seminary, diocese of Eluru,1995-1998; the Saint Pius Seminary 2000-2010), yabaye kandi umujyanama (provincial counsellor) mu karere k’ivugabutumwa ka Visakhapatnam (2013-2016).

Padiri Augustine Madathikunnel wari umuyobozi wa diyosezi ya Khandwa (administrator) kuva mu 2021, yatorewe kuyibera umushumba. Myr Augustine Madathikunnel yavutse kuwa 9 Nyakanga 1983, ahabwa ubupadiri kuwa 18 Mata 1994. Mu mirimo myinshi yakoze harimo kuba umunyamabanga w’umwepiskopi mu bihe bitandukanye (1996-1997, 1999-2000, 2010-2018) n’umunyabintu wa diyosezi (2010-2018). Yabaye kandi umuyobozi wa seminari ya Mutagatifu Piyo (Saint Pius Seminary, 2000-2010). Afite impamyabumenyi muri Tewolojiya mbonezamuco yakuye i Roma (licentiate in moral theology from the Pontifical Alphonsian Academy of Rome (1997-1999).

Padiri Prakash Sagili, wari padiri mukuru wa paruwasi, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Khammam, Myr Prakash Sagili yavutse kuwa 2 Mutarama 1957, ahabwa ubupadiri kuwa 25 Mata 1984. Afite impamyabumenyi ihanitse mu iyigamibanire (doctorate in sociology from Shri Venkateswara University Thirupathi, 2013). Bumwe mu butumwa yashinzwe nk’umupadiri, harimo kuyobora ikigo cy’urubyiruko (1985-1987), umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’ihuriro ry’urubyiruko (1995-2001), igisonga cy’umwepiskopi wa Cuddapeh, abifatanya no kuba umuyobozi w’ingoro ya Arogyamatha (2002-2007). Yabaye kandi umuyobozi w’ibitaro byitiriwe Mutagatifu Yohani bya Bangalore (2008-2011).

Tubifurije ubutumwa bwiza!

Wednesday, February 21, 2024

Ibisingizo bya Tomasi w’Akwini, urumuli rwa Kiliziya

Tomasi wa Akwini, Umusaseridoti w’umudominikani, akaba umuhanga mu nyigisho za Kiliziya, yavutse mu 1226. Mu gihe cye, yabaye umuhanga utagereranywa, n’urumuli rutangaje rw’ibihe byose muri Kiliziya. Ubuhanga n’ubutagatifu bwe byatumye Papa Urbano IV amushinga kwandika Misa yose n’indirimbo z’Isakaramentu, harimo na Rata Siyoni yahimbye. Yahuye n’akaga gakomeye azira kuba ashaka kwiha Imana, ibizungerezi byahawe ubutumwa byagombaga gusohoza mu gihe cy’ijoro ngo bihemuze uwamaramaje kwegukira Imana. 

Aho yafungiwe, yohorerezwaga abakobwa bo kumutesha ubumanzi (kandi mui aya magambo atukura usome inkuru irambuye ivuga ku mateka ye).

Tomasi wa Akwini yapfuye kuwa 7 Werurwe 1274. Papa Yohani wa XXII yamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 18 Nyakanga 1323. Papa Piyo wa V yamwanditse mu gitabo cy’abahanga mu nyigisho za Kiliziya mu 1567. Papa Lewo wa XIII ni we wategetse ko Filozofiya na Tewolojiya gatolika y’isi yose byigishwa bifatiye ku byo mutagatifu Tomasi yanditse. Tumwizihiza ku itariki 28 Mutarama. Mu nyigisho za Kiliziya ni “umuhanga kimalayika (docteur Angelique).

Ibisingizo bya Mutagatifu Tomasi w’Akwini (les titres de saint Thomas d’Aquin),

Mutagatifu Tomasi w’Akwini yahawe ibisingizo by’agatangaza n’abashumuba ba Kiliziya, inama nkuru za kiliziya, amakaminuza ndetse n’ibirangirire mu bumenyamana (les papes, les conciles, les universités et les théologiennes les plus éminent).

Muri Liturujiya (dans l’office liturgique), Kiliziya ntihwema kwita mutagatifu Tomasi wa Akwini :

  1. Ni umutako w’isi (ORNEMENT DE L’UNIVERS)
  2. Umujyanama n’urumuli rw’abemera (GUIDE ET LUMIÈRE DES FIDÈLES)
  3. Ubushyinguro bw’imigenzo myiza (TABERNACLE DES VERTUS)
  4. Ni itara ry’isi (FLAMBEAU DU MONDE)
  5. Urumuli rwa Kiliziya (LUMIÈRE DE L’ÉGLISE)
  6. Icyubahiro n’ikuzo, ububengerane by’Ubutaliyani (SPLENDEUR DE L’ITALIE)
  7. Icyubahiro n’ikuzo by’Abadominikani (HONNEUR ET GLOIRE DES FRÈRES PRÉCHEURS)
  8. Umusizi w’umuremyi (CHANTRE DE LA DIVINITÉ)

Mutagatifu Tomasi w’Akwini, abahanga batandukanye bamuhaye amazina menshi, ashushanya ubuhanga n’ubuhangare bwe mu bumenyamana no mu bumenyi bunyuranye. Mutagatifu Tomasi w’Akwini ni :

  1. Umuhanga Kimalayika (DOCTEUR ANGÉLIQUE)
  2. Malayika w’ubumenyamana (ANGE DE LA THÉOLOGIE)
  3. Umuhanga w’Ukaristiya (DOCTEUR EUCHARISTIQUE)
  4. Umuhanga utagereranwa (DOCTEUR INCOMPARABLE)
  5. Umuhanga w’abahanga (DOCTEUR DES DOCTEURS)
  6. Umuhanga w’ikirenga w’ibigo by’amashuri (AIGLE DES ÉCOLES)
  7. Inganzo y’ubuhanga (SIÈGE DE LA SAGESSE)
  8. Ubushyinguro bw’ubumenyi n’ubuhanga bw’Imana (TABERNACLE DE LA SCIENCE ET DE LA SAGESSE DIEU
  9. Umusobanuzi udahinyuka w’ugushaka kw’Imana (INTERPRÈTE FIDÈLE DES VOLONTÉS DIVINES)
  10. Umurinzi w’ukwemera nyakuri (ATHLÈTE DE LA FOI ORTHODOXE)
  11. Malayika utsemba ubuyobe (ANGE EXTERMINATEUR DES HÉRÉSIES)
  12. Ukangaranya abayobe, inyundo ijanjagura ubuyobe (TERREUR DES HÉRÉTIQUES ET MARTEAU DES HÉRÉSIES)
  13. Iriba ry’abahanga (FONTAINE DES DOCTEURS)
  14. Indorerwamo izira ikizinga ya Kaminuza ya PARIS (MIROIR SANS TACHE DE L’UNIVERSITÉ DE PARIS)
  15. Uwambere mu bahanga akaba n’ibyishimo by’abamenyi (PREMIER DES SAGES ET DÉLICES DES SAVANTS)
  16. Itara ry’Ubumenyamana Gatulika, (FLAMBEAU DE LA THÉOLOGIE CATHOLIQUE)
  17. Urumuli rw’ubumenyi (LUMIÈRE DE SCIENCE)
  18. Igitangaza cy’isi (MIRACLE DU MONDE)
  19. Urutare rwo kwishingikiririza, urutare rw’ukwemera (PIERRE DE TOUCHE, DE LA FOI)
  20. Urufunguzo rw’ubumenyi n’urw’itegeko (CLEF DES SCIENCES ET CLEF DE LA LOI)
  21. Intangiriro y’ubumenyi bwose (ALPHA DE TOUTES LES SCIENCES)
  22. Ururimi rw’abatagatifu bose (LANGUE DE TOUS LES SAINTS)
  23. Ikimenyesto cy’ubutungane mu mbaga nsaseridoti (PERLE DU CLERGÉ)
  24. Ingabo ya Kiliziya ikiri mu rugendo (BOUCLIER DE L’ÉGLISE MILITANTE)
  25. Urumuli rwa Kiliziya ikiri mu rugendo (LUMIÈRE DE L’ÉGLISE MILITANTE)
  26. Itara rimurikira isi (GRAND LUMINAIRE DU MONDE)
  27. Umwigisha rusanjye wa kaminuza zose (COMMUN MAÎTRE DE TOUTES LES UNIVERSITÉS
  28. Igikomangoma akaba n’umukurambere wa Kiliziya (PRINCE ET PÈRE DE L’ÉGLISE)
  29. Igikomangoma mu bahanga mu bumenyamana (PRINCE, DES THÉOLOGIENS)
  30. Umwigishwa akaba n’umutoni wa Roho Mutagatifu (DISCIPLE, PRIVILÉGIÉ DU SAINT-ESPRIT)
  31. Umuhanuzi w’Imana, Ingoro y’Imana (ORACLE DIVIN)
  32. Umuhanuzi w’inama nkuru ya kiliziya yabereye i TRENTE (ORACLE DU CONCILE DE TRENTE)
  33. Umumalayika w’ikigo cy’ishuri (ANGE DE L’ÉCOLE)
  34. Ububiko bw’intwaro bwa kiliziya n’ubw’ubumenyamana (ARSENAL DE L’ÉGLISE ET DE LA THÉOLOGIE)
  35. Inshamake y’abahanga bose (RÉSUMÉ DE TOUS LES GRANDS ESPRITS)

Mutagatifu Tomasi w’Akwini, udusabire !

Friday, February 16, 2024

Inshingano z’umunyamabanga wa Diyosezi

Padiri Cassien MULINDAHABI,
umunyamabanga wa Diyosezi ya Ruhengeri   
Umunyamabanga wa Diyosezi ni umupadiri uhabwa ubutumwa mu bunyamabanga, agakora ku buryo inyandiko z’ubuyobozi bukuru (la curie) bwa Diyosezi zandikwa, kandi zikoherezwa aho zigenewe, ndetse hakagira kopi zibikwa mu bubiko bw’inyandiko bwa Diyosezi (CIC,Can.482 § 1). Uwo ni wo murimo we w’ingenzi, kiretse igihe amategeko y’umwihariko ya Diyosezi yabigena ukundi. Umunyamabanga ni nawe notori, akaba n’umwanditsi w’Ubuyobozi bukuru bwa Diyosezi (CIC,Can.482 § 3), bityo akagira inshingano nka noteri wa Diyosezi yo gukora ibyemezo n’inyandiko mpamo byemewe n’amategeko birebana n’amabwiriza, amateka,  n’inshingano za Diyosezi, akemeza kandi umwimerere w’inyandiko. 

Umunyamabanga wa Diyosezi, ashinzwe kandi:

  • Gukora inyandiko-mvugo z’Ubuyobozi Bukuru bwa Diyosezi igihe cyose zikenewe, zigaragaza igikorwa zireba, aho cyabereye, itariki n’umwaka
  • Gutanga ibyemezo n’impapuro mpamo ku bazikeneye no kwemeza umwimerere wazo
  • Kubika no gukirikirana ibikwa ry’inyandiko mu maparuwasi  (486 § 1), zigashyirwa ahafitee umutekano, iz’ibanga zigashyirwa mu mutamenwa,  ushobora gufungurwa na we na Musenyeri gusa
  • Gukora imbonerahamwe y’inyandiko ziri mu bubiko n’inshamake y’ibizikubiyemo
  • Kuvana mu nzira, buri mwaka, inyandiko zirebana n’ibyaha byakozwe n’abitabye Imana, cyangwa bakatiwe igihano hakaba hashize imyaka icumi gishyizwe mu bikorwa.  Habikwa gusa incamake yerekana icyaha cyakozwe n’igihano cyatanzwe
  • Agendeye ku mabwiriza y’Umwepiskopi, umunyamabanga abika inyandiko n’inyandiko-mvugo za paruwasi zo mu rwego rwa katedrali, (CIC, Can. 491 § 1.)
  • Kubika muri Diyosezi inyandiko zose zifasha kwandika amateka yayo, gutanga uburenganzira  bwo kuzifashisha no kugenzura uko bikorwa n’ababyifuza ;
  • Kugira uruhare mu ikemurwa ry’amakimbirane hagati ya Diyosezi n’abandi bantu, imiryango cyangwa inzego.

Umunyamabanga wa Diyosezi, amenyesha Ibiro bya Diyosezi bihuza ibikorwa by’ikenurabushyo inyandiko zose zoherejwe na Vatikani, Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda cyangwa izivuye mu zindi nzego zirebana n’ikenurabushyo rya Kiliziya. Ikindi umunyamabanga asabwa ni ukwandika mu ncamake imyanzuro y’ingendo, iy’imishyikirano nkenurabushyo n’iy’amahugurwa umwepiskopi yayoboye.

Inyigisho zatanzwe n’Umwepiskopi igihe cy’igitambo cva misa yatuye ku minsi mikuru n’imbwirwaruhame ze mu mihango ikomeye bigomba kubikwa mu bunyamabanga bwa Diyosezi. Umunyamabanga ni we ushobora kubisabwa n’ Ibiro bya Diyosezi bihuza ibikorwa by’ikenurabushyo kugira ngo byifashishwe mu gihe cyo gutegura inyandiko igaragaza ishusho rusange y’ibikorwa by’ikenurabushyo by’Umwepiskopi cyangwa se mu gihe cyo kwandika agatabo kavuga ku ngingo iyi n’iyi (ubwiyunge, amahoro, yubile, n’ibindi). 

Abanyamabanga ba Diyosezi mu mwaka w’ikenurabushyo 2023-2024

  1. Kigali: Padiri Phocas HITIMANA
  2. Byumba: Padiri Emilien NGERAGEZE
  3. Nyundo: Padiri Jean Paul SEBAGARAGU
  4. Butare: Padiri Eugène GAHIZI
  5. Gikongoro: Padiri Cllixte SENANI
  6. Cyangugu: Padiri Athanase KOMERUSENGE
  7. Ruhengeri: Padiri Cassien MULINDAHABI
  8. Kibungo: Padiri Thomas NIZEYE
  9. Kabgayi: Padiri Joseph Emmanuel KAGERUKA

Thursday, February 15, 2024

Mutarama 2024: Abapadiri 18 batorewe kuba abepiskopi

Kiliziya Gtolika yungutse abepiskopi bashya 18, bivuze ko hazaba ibirori 18 byo gushyira abapadiri mu rwego rw’abepiskopi. Kiliziya kandi izahimbazwa n’ibirori byo kwimika abepiskopi bahawe ubutumwa mu yandi madiyosezi. Turebere hamwe mu nshamake abo basenyeri bashya Kiliziya yungutse.

Kuwa 04 Mutarama 2024:  Brazil yabonye umushumba mushya

Padiri Eugênio Barbosa Martins, S.S.S., yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya São João da Boa Vista. Yavutse kuwa 5 Nzeri 1960, i Araguari muri diyosezi ya Uberlândia. Kuwa 25 Mutarama 1984 yakoze amasezerano y’abiyeguriyimana mu muryango wisunze Isakaramentu Ritagatifu (Congregation of the Blessed Sacrament, Sacramentinos), ahabwa ubupadiri kuwa 24 Mutarama 1988. Nyuma yo kuba Padiri, yakoze imirimo myinshi ya gisaseridoti, irimo kuba Padiri mukuru mu ma Paruwasi atandukanye, umuyobozi w’intara y’ubutumwa (provincial superior 2002-2010), umunyabintu wayo (provincial bursar, 2010-2022). 1988-1996: yashinzwe kandi kwita ku muhamagaro no kurera abashaka kwiha Imana mu muryango w’aba “Sacramentinos”, anaba umuyobozi w’abanovisi (1999-2002). Kuva mu 2011 kugera mu 2023, yabaye umuyobozi mukuru w’umuryango w’aba “Sacramentinos” ku isi, ufite icyicaro i Roma. 

Kuwa 05 Mutarama 2024: France na Nigeria byungutse abepiskopi bashya

Myr François Durand wari igisonga cy’umushumba wa diyosezi ya Mende kuva mu 2013, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Valence naho Padiri Thomas Ifeanyichukwu Obiatuegwu, wari Padiri mukuru wa Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Tomasi, atorerwa kuba umushumba wunganira (Auxiliary bishop) wa diyosezi ya Orlu avukamo.

Myr François Durand: Yavukiye i Lingogne kuwa 14 Ugushyingo 1973, ahabwa ubupadiri kuwa 30 Kamena 2002. Afite impamyabumenyi ihanitse muri tewolojiya yahawe mu 2011 (doctorate in theology, Université Catholique de Lyon). Mu butumwa butandukanye yakoze twavuga nko kuba Padiri wungirije wa Mende no kwita ku ikenurabushyo ry’urubyiruko ku rwego rwa diyosezi (2002-2009). Akubutse mu masomo muri Université Catholique de Lyon (2009 - 2010), yongeye guhabwa ubutumwa bwo kwita ikenurabushyo ry’urubyiruko (representative for youth pastoral care 2010-2013)

Myr Thomas Ifeanyichukwu Obiatuegwu: Yavukiye ahitwa Uli muri leta ya Anambra kuwa 1 Mutarama 1966. Yahawe ubupadiri kuwa 26 Kanama 1995, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Orlu. Afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (master’s degree in philosophy, the Universidad de Navarra, Pamplona, Spain: 2001-2003; master’s degree in public management and policy, Indiana University, USA: 2005-2008). Yakoze ubutumwa bunyuranye burimo kuba Padiri wungirije, Padiri mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Patrick yo muri Indiana ho muri Amerika. Padiri ushinzwe ibitaro bya Anaigbo (1995-1997) no kuba Padiri ushinzwe kwita ku basirikari ba Amerika (chaplain of the USA Army, 2010-2017).

Kuwa 06 Mutarama 2024: DRC yahawe umwepiskopi mukuru mushya.

Padiri Abel Liluala yatorewe kuba umushumba wa Arikidiyosezi ya Pointe-Noire nyuma y’uko hemejwe ubwegure bw’umusaleziyani  Myr Miguel Ángel Olaverri Arroniz (S.D.B.), wari umushumba mukuru wa Pointe-Noire. Myr Abel Liluala yavutse kuwa 23 Mata 1964 i Cabinda muri Angola Nyuma yo gusoza amasomo mu Iseminari Nto ya Tshela ya diyosezi ya Boma, yakomereja amasomo ya Filozofiya i Kinshasa mu Iseminari Nkuru yaragijwe Mutagatifu Andereya Kaggwa. Amasomo ya Tewolojiya yayigiye i Luanda muri Angola ndetse n’i Brazzaville. Yahawe ubupadiri kuwa 6 Gashyantare 1994, nk’umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Pointe-Noire. Afite impamyabumenyi ihanitse nu mategeko ya kiliziya yakuye i Roma mu 2010, (doctorate in canon law, the Pontifical University of the Sacred Heart). Muri arikidiyosezi ya Pointe-Noire, yakozemo imirimo inyuranye irimo kuba Padiri mukuru wa Katederali yaragijwe Mutagatifu Petero Intumwa, abifatanya no kuba igisonga gikurikirana ibijyanye imanza (judicial vicar), imirimo yakoraga ubwo yatorwaga.

Kuwa 09 Mutarama 2024: Hatowe abepiskopi bane 

Argentine: Padiri Juan Ignacio Liébana yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Chasmocús, yari Padiri mukuru wa Nuestra Señora del Carmen n’umuyobozi w’ingoro ya Virgen de Huachana muri diyosezi ya Añatuya. Myr Juan Ignacio Liébana yavutse kuwa 6 Kamena 1977, avukira i Buenos Aires, ahabwa ubupadiri kuwa 27 Ugushyingo 2004, nk’umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Buenos Aires. Nyuma yaje kuba musaseridoti wa diyosezi ya Añatuya, yakoze imirimo inyuranye irimo kuba umuyobozi wita kuri roho mu Iseminari Nkuru ya Santiago del Estero. Asimbuye Carlos Humberto Malfa ugiye mu kiruhuko.

São Tomé and Principe: Padiri João de Ceita Nazaré yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya São Tomé and Principe, yari intumwa y’umuyobozi wa diyosezi (delegate of the apostolic administrator) akaba na Padiri mukuru wa paruwasi Katederali yaragijwe Umubyeyi ugaba inema (Our Lady of Graces), kuva mu 2016. Myr João de Ceita Nazaré yavutse kuwa 22 Kanama 1973, avukira i Trindade muri  São Tomé. Yahawe ubupadiri kuwa 4 Kanama 2006. Mu byo koze nk’umupadiri, harimo gushingwa Caritas ya Diyosezi na Radio Jubilar, kwigisha muri kaminuza no kuba igisonga cy’umushumba diyosezi avukamo (2010-2022).

France: Padiri Matthieu Dupont yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Laval. Yari Padiri mukuru wa Seminari ya diyosezi kuva mu 2014. Myr Matthieu Dupont yavutse kuwa 11 Ukuboza 1973, avukira i Versailles. Mbere yo gutangira Iseminari, yatsindiye Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imiti (doctorate in pharmacy from Paris-Sud University). Yahawe ubupadiri kuwa 23 Kamena 2003. Mu butumwa bwinshi yakoze harimo kwigisha mu ieminari nto, kwigisha amasomo ya Tewolojiya (moral theology) no kuba umwe mu bagize inama y’abakuru ba seminari Nto (2011).

Yeruzalemu: Padiri Bruno Varriano, O.F.M., yatorewe kuba umushumba wunganira wa diyosezi ya Yeruzalemu ( Patriarchal diocese of Jerusalem of the Latins). Yari igisonga cy’umushumba (patriarchal vicar) wa Cyprus, kuva muri Kanama 2022. Myr Bruno Varriano, O.F.M., yavukiye mu gihugu cya Brazil, ahabwa ubupadiri kuwa 30 Kanama 1997, nk’umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Campobasso mu butaliyani. Kuwa 5 Ukwakira 2003 ni bwo yakoze amasezerano y’abiyeguriyimana mu muryango w’Abafransiskani. Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imitekerereze (doctorate in psychology from the Salesian Pontifical University).

Kuwa 13 Mutarama 2024: Ubuhinde bwungutse abepiskopi bashya 6.

Valan Arasu yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Jabalpur, akaba yarasanzwe ari umuyobozi wa koleji yitiriwe Mutagatifu Aloyizi. Myr Valan Arasu yavutse kuwa 13 Kamena 1967 muri diyosezi ya Kottar. Yahawe ubupadiri kuwa 12 Gicurasi 1996, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Jabalpur. Afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Filozofiya no mu bushabitsi (Business Administration), akagira n’ihanitse (doctorate) mu bukungu. Mu butumwa bunyuranye yakoze bwa gisaseridoti harimo gukora mu bunyamabanga bwa komisiyo ishinzwe umushyikirano n’andi madini no mu bw’ishinzwe amashuri makuru. Yakoze kandi mu bunyamabanga bw’inama y’abapadiri.

Jeevanandam Amalanathan yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kumbakonam yari abereye igisonga cy’umwepiskopi kuva mu 2016, akaba asimbuye Myr Antonisamy Francis. Myr Jeevanandam Amalanathan yavutse kuwa 2 Mata 1963, ahabwa ubupadiri kuwa 6 Gicurasi 1990. Afite impamyabumenyi ihanitse muri tewolojiya y’ikenurabushyo yakuye i Roma (doctorate in pastoral theology from the Pontifical Lateran University). Mu butumwa yahawe mbere y’itorwa rye, harimo kuba umurezi mu iseminari nto, mu iseminari nkuru no kuyobora bazilika ya Poondi.

Padiri Albert George Alexander Anastas  wa diyosezi ya Kottar yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kuzhithurai, akaba yari umwarimu mu iseminari Mutagatifu Pawulo muri diyosezi ya Tiruchirappalli. Yavutse kuwa 16 Ukuboza 1966, muri diyosezi ya Kottar, ahabwa ubupadiri kuwa 26 Mata 1992. Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya yakuye mu bubiligi (doctorate in theology, Catholic University in Louvain). Mu mirimo yakoze inyuranye harimo kuba umurezi mu iseminari, kuyobora paruwasi n’ibigo bitandukanye bya diyosezi.

Padiri Bhaskar Jesuraj wa Arikidiyosezi ya Agra yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Meerut. Yari asanzwe ari umunyamabanga wungirije w’Inama y’abepiskopi bo mu karere ka Agra, akaba n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Klara. Myr Bhaskar Jesuraj yavutse kuwa 11 Mata 1966 muri diyosezi ya Tanjore. Yahawe ubupadiri kuwa 21 Mata 1993, nk’umusasridoto wa Arikidiyosezi ya Agra. Yakoze ubutumwa bunyuranye, burimo gukora mu maparuwasi atandukunye, kuba umunyamanga w’umwepiskopi, umunyabintu n’umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Agra.

Padiri Duming Dias wa diyosezi ya Shimoga yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Karwar, akaba yari umyobozi w’ikigo cy’ikenurabushyo cya Shimoga. Myr Duming Dias yavutse  kuwa 13 Nzeri 1969, ahabwa ubupadiri kuwa 6 Gicurasi 1997, nk’umusaseridoti wa diyosezi ya Shimoga. Afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza; mu burezi  no mu bushabitsi (Master of Education and a Master in Business Administration from the Karnataka State Open University). Mu butumwa yakoze bunyuranye, harimo kuyobora komisiyo ishinzwe bibiliya, ubwigishwa na liturujiya (2001-2012), ishinzwe umuryango no kuba umuhuzabikorwa w’amakomisiyo ya diyosezi kuva mu 2012.

Padiri Justin Alexander Madathiparambil wari igisonga cy’umwepiskopi muri diyosezi ya Vijayapuram yatorewe kuba umushumba ufasha muri iyo diyosezi. Myr Justin Alexander Madathiparambil yavutse kuwa 6 Mata 1972, i Pambanar, muri diyosezi ya Vijayapuram. Yahawe ubupadiri kuwa 27 Ukuboza 1996 nk’umusaseridoti bwite wa diyosezi ya Vijayapuram. Mu butumwa yakoze, harimo kuyobora ishuri rikuru ryigisha ubuforomo, n’ibigo bitandukanye (Vijayapuram Social Service Society and the diocesan Corporate Educational Agency). Yanayobe komisiyo ishinzwe abasaseridoti n’abaseminari.

Kuwa 17 Mutarama 2024: muri Kongo (RDC) hatowe abepiskopi bashya babiri

Padiri Emmanuel Ngona Ngotsi, M.Afr., M.Afr, umuyobozi w’umuryango w’abapadiri bera mu ntara ya Central Africa (provincial superior), yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Wemba, asimbuye Myr Janvier Kataka Luvete. Myr Emmanuel Ngona Ngotsi, M.Afr., yavutse kuwa 1 Mutarama 1960, i Bambu-Mines, muri diyosezi ya  Bunia (RDC). Yahawe ubupadiri kuwa 22 Kanama 1990. Imwe mu murimo yakoze: yabaye intumwa y’inteko nkuru y’umuryango i Roma (2004) anungiriza umukuru w’umuryango ku rwego rw’intara ya Ouagadougou, Burkina Faso (2005-2008), yabaye umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya i Ouagadougou (2008-2009), ayobora umuryango i Bukavu (Provincial, 2009-2010, no kuva mu 2017), yabaye umwe mu bagize inama nkuru y’umuryango w’abapadiri bera i Roma (2010-2016).

Padiri Désiré Lenge Mukwenye yavukiyeyatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kilwa-Kasenga yari abereye umuyobozi (diocesan administrator) kuva mu 2021. Myr Désiré Lenge Mukwenye yavukiye i Lwanza kuwa 2 Werurwe 1966, ahabwa ubupadiri kuwa 31 Nyakanga 1994. Mu 2016 nibwo yahawe impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya (doctorate in theology, the Pontifical Gregorian University).

Akimara guhabwa ubupadiri, yabaye padiri mukuru wa paruwasi yaragijwe Karoli Lwanga i Lupende (1994-1998). Yabaye igisonga cy’umwepiskopi muri diyosezi ya Kilwa-Kasenga (2018-2021), kuva mu 2016 ayobora Kaminuza yigisha iby’ikoranabuhanga (Université Technologique Katumba Mwanke), anigisha kandi mu Iseminari ya Lubumbashi.

Kuwa 28 Mutarama 2024: muri Philippines hatowe umwepiskopi mushya

Padiri Napolean B. Sipalay Jr.OP, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Alaminos. Yari umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Mutagatifu Tomasi, anashinzwe ubuzima bwa roho (vice-rector and spiritual director of the University of Santo Tomas Central Seminary).  Myr Napoleon B. Sipalay Jr., Umudominikani, yavutse kuwa 20 Ukwakira 1970, ahabwa ubupadiri mu 1997. Mu butumwa bunyuranye yakoze harimo kuba umurezi (assistant master of students, 1996-2000; master of novices, 2001-2006) no kuba umunyamabanga wa komite ishinzwe guhugura abiyeguriyimana. Yakuriye kandi ubutumwa bw’abadominikani mu gihugu cya Sri Lanka (2006-2009).

I Roma: Padiri Don Giordano Piccinotti, S.D.B.,wari umuyobozi ushinzwe kwita ku murage wa Kiliziya Gatolika (of the Administration of the Patrimony of the Apostolic See, APSA) yatorewe kujya mu rwego rw’abepiksopi, ahabwa Arikidiyosezi ya Gradisca yitirirwa (titular archbishop). Myr Don Giordano Piccinotti yavukiye mu Butaliyani, kuwa 23 Gashyantare 1975, yinjira mu muryango w’abasaleziyani, muri novisiaya (Noviciat) kuva 1997 kugeza mu 1998.  Yasezeranye bwa mbere kuwa 8 Nzeri 1998, naho kuwa 12 Nzeri 2004, asezerana burundu. Yahawe ubupadiri kuwa  17 Kamena 2006, hanyuma akomeza kwitangira ubutumwa bunyuranye yahawe na Kiliziya.

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...