Tuesday, April 23, 2024

Bungwe: babiri mu ishema rya Groupe Vocationnel

Uhereye ibumoso: Mama Jeanine na Mama Francoise
(uri hagati) ni bo bavuka muri Paruwasi ya Bungwe

Muri Paruwasi ya Bungwe, Groupe Vocationnel ifite ibyishimo byo kugira abayirerewemo biyegurira Imana. Ibi ni ishema rya Groupe Vocationnel, ifasha urubyiruko kuzirikana ku buryo bunyuranye bwo kwitanga no kwitagatifuza muri Kiliziya, yo irerwamo urubyiruko, hakavamo abiyegurira Imana n’abubaka ingo za gikristu.

Hari ku cyumweru cya 4 cya Pasika, icyumweru cy’Umushumba Mwiza, kizihizwaho umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwabutumwa, ubwo mu muryango w’Ababikira b’Umushumba Mwiza, Abakobwa babiri barerewe mu Itsinda ry’Umuhamagaro (Groupe Vocationnel) rya Paruwasi ya Bungwe bakoraga amasezerano yambere. 

Abo ni Mama Jeanine Musabeyezu na Mama Françoise Uzayisenga, bombi bavuka muri Santarali ya Bungwe. Imyaka itanu bamaze bitegura byahafi kwiyeguriria Imana banyuze mu muryango w’ababikira b’Umushumba Mwiza (Fraternité des Soeurs du Bon-Pasteur) ije yiyongera ku yindi bamaze baba mu itsinda rifasha urubyiruko gushishoza ku muhamagaro wa buri umwe mu butumwa bwa Kiliziya. 

Ibyo birori byabereye mu Rugo rw’Ababikira b’Umushumba Mwiza ruherereye muri paruwasi ya Remera ya Arikidiyosezi ya Kigali, biyoborwa na Myr Sereveliyani Nzakamwita, umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko. 

Mu gihe cy’amasezerano, abasezerana bambikwa umusaraba n’Ivala bagahabwa n’Igitabo cy’amategeko agenga umuryango w'ababikira b'Umushumba Mwiza. Bahabwa n’urumuli, bagasoza indahiro bavuga bati: “nimitse Bikira Mariya mu mutima wanjye kandi azabimfashemo”. 

Myr Sereveliyani Nzakamwita yasabye imbaga y’abakristu kurebera kuri Yezu kristu no kwigobotora ibidutanya n’Imana. Ati : "Yezu Kristu hari icyo adusaba kugira ngo atugeze aho Imana ishaka ko tuba. Tubeho turebera kuri Yezu, twigobotora ibituma tubana n'Imana, tubana n'abantu neza. Imana ntiyaturemye turi ba nyakamwe, yaturemye turi umuryango." 

Groupe Vocationnel ikorera muri Paruwasi ya Bungwe, ifite umuco mwiza wo kwifatanya na Kiliziya mu kwizihiza icyumweru cy’Umushumba Mwiza, aho abayigize bahurira hamwe, bagashimira Imana, yo ihamagara kandi igashoboza abo itoye. Uwo munsi mukuru ubafasha kurushaho kuzirikana ku buryo bunyuranye bwo kwitangira Kiliziya, by’umwihariko kwiyegurira Imana.

Friday, April 19, 2024

Mutagatifu Aniseti, Papa (+166)

Aniseti yavukiye i Emeze (Émèse) ubu ni ahitwa Homs mu gihugu cya Siriya. Yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika hagati y’umwaka w’155 n’uw’166 asimbuye Papa Pio I. Aniseti ni umupapa wa 11. Yayoboye Kiliziya mu bihe byayo bikomeye by’itotezwa, hakiyongeraho kandi ko muri icyo gihe hari hadutse ubuyobe (Gnosticisme) bwazanywe n’uwitwa Marisiyoni (Marcion) n’uwitwa Valentini kandi na bo babaga i Roma. Ubwo buyobe bumeze nk’idini rishya bwari bwakwirakwijwe mu mujyi wa Roma n’umugore witwaga Marselina, kandi abantu bari batangiye kumukurikira.

Uretse n’uko ukwemera kwabo kwari kuyobye, batanganga ingero mbi z’imibereho. bahakanaga ko ingabire y’ukwemera itangwa n’Imana bemeza ko ukwemera kuzanwa n’ubwenge gusa. Bigishaga ubuhakana Mana Muremyi, cyane cyane kwangisha abantu Bibiliya: Isezerano rya Kera. Papa Aniseti yarengeye Kiliziya n’imbaraga ze zose abuza ubwo buyobe, akoresheje inyigisho ntagatifu, ndetse Imana imufasha ibyutsa abantu benshi b’abatagatifu abantu b’Imana bagombaga kureberaho. Ni ku ngoma ye mutagatifu Yustini yagiye i Roma yandika igitabo kigamije kurengera Kiliziya (Apologie), icyo gitabo akaba yarakizize, bikamuviramo kwicwa ahowe Imana.

Muri icyo gihe kandi mu w’157, Aniseti yategetse uwitwaga Hegezipe (Hegesippe wari umuyahudi w’i Yeruzalemu wakiriye Ivanjili) kwandika amateka ya Kiliziya kuva kuri Mutagatifu Petero kugeza icyo gihe. Ayo mateka ni na yo uwitwa Flaviyusi Yozefu yahereyeho yandika amateka tubonamo n’aya Kiliziya. Ayo mateka ya Hegezipe yarwanyije bwa buyobe. Bavuga ko Aniseti yayoboye neza ku ngoma ye. Ikindi kivugwa kuri Aniseti ni impaka yagiye na mutagatifu Polikarpe umwepiskopi wa Simirine (muri Turukiya y’ubu) zerekeye itariki Pasika ikwiye guhimbarizwaho. Uyu Polikarupe akaba yari umwigishwa wa Yohani Intumwa ya Yezu Kristu. Icyakora Aniseti yamubwiye gukomeza kuyigira ku munsi basanzwe bayizihirizaho Iburasirazuba, Iburengerazuba na bo bagakomeza kuyigira ku munsi bari basanganywe.

Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Nise ni yo yemeje igihe Pasika izajya iberaho iteka muri Kiliziya gatolika hose. Mu gihe rero mutagatifu Polikarupe yari agiye gusubira Iburasirazuba, yahimbaje igitambo cy’Ukarisitiya ari Kumwe na Papa Aniseti maze Papa amusaba kwigisha imbaga yari yaje mu misa. Inyigisho nziza cyane ya Polikarupe yacengeye mu mitima y’abari bayobye bakurikiye Marisiyoni, maze barahinduka bagaruka mu nzira nziza. Icyo gihe Marisiyoni yarakariye Polikarupe, maze Polikarupe aramubwira ati: “ n’ubusanzwe nari nzi ko uri umwana w’imfura wa Shitani.”

Bavuga ko Papa Aniseti yabujije abapadiri bo mu Bufaransa kutagira imisatsi miremire nk’uko bari babyihangishijeho, ahubwo bakajya biyogoshesha ikamba rizengurutse ku mutwe (Tonsura). Bavuga kandi ko ari we washyizeho ko umupadiri uhabwa ubwepiskopi azajya abuhabwa nibura hari abepiskopi batatu. Ibyo ni byo Inama nkuru ya Niseya yaje gushimangira, kandi ko ku bijyanye n’itangwa ry’ubwepiskopi kuri Arikiyepiskopi, abepiskopi bose bo mu karere k’ubutumwa aherereyemo bose bagomba kuba bahari. Aniseti yaharaniye bikomeye ubusugire bwa Kiliziya Gatolika kandi ashimwa na bose.

Ni na yo mpamvu bamubariye kare mu mubare w’abapapa b’abatagatifu. Mu nyandiko nyinshi bavuga ko yapfuye ahowe Imana mu mwaka w’166. Bavuga kandi ko amaze gupfa yahambwe iruhande rw’imva ya Petero Intumwa. Tumwizihiza ku itariki 17 Mata.

[Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963 (ubunyamabanga)].

Mutagatifu Sesiliya, Uwahowe Imana (+230)

Sesiliya ni umwe mu batagatifu abakritu benshi bakunda cyane kandi babaye ikuzo rya Kiliziya. Yavukiye i Roma, ababyeyi be akaba ariho bari batuye. Ni we wenyine wari umukristu mu rugo iwabo. Kuva yahabwa batisimu, yari yarasezeranye kuziyegurira Imana ntiyigere ashaka umugabo. Nyamara amaze kuba inkumi, iwabo bamuhatiye kurongorwa n’umusore Valeriyani wakomokaga mu muryango ukomeye i Roma. Uwo musore yari atarabatizwa. Sesiliya abura uko abigenza aremera Ubukwe burataha. Igihe ariko abakwe baririmbaga bizihiza igitaramo, Sesiliya umutima we waririmbiraga Nyagasani ibisingizo.

Ninayo mpamvu bamwita umurinzi w’abaririmbyi ba Kiliziya. Nuko rero abakwe bikubuye, asigarana n’umugabo we, aramubwira ati: “Umva rero, menya ko ngukunda rwose. Ariko mfite ibanga rikomeye nshaka kukumenyesha! Undahire ko utazarimena”. Valeriyani aramurahira. Sesiliya ati: “mfite amasezerano nasezeranyije Nyagasani kandi ndinzwe n’Umumalayika We. Abonye ko unkunda byo kuntesha ubusugi bwanjye, yandengera maze akagukorera ishyano. Naho rero nabona ko unyubahiye ubusugi, Nyagasani azagutonesha nk’uko yantonesheje”. Valeriyani bimutera ubwoba, arihangana ariko abwira Sesiliya ati: “kugira ngo nkwemere, banza unyereke uwo mumalayika”.

Sesiliya ati : “ niwemera Imana ukabatizwa, uzabona Malayika murinzi wanjye”. Hashize iminsi Valeriyani arabatizwa, nuko bidatinze Imana ikora igitangaza, Malayika wa Nyagasani amwiyereka afite amakamba abiri, rimwe aryambika Sesiliya, irindi aryambika Valeriyani. Ibyo byishimo Valeriyani ntiyatinze kubigaragariza murumuna we Tiburisi yakundaga cyane. Kuva ubwo Tiburisi na we yemera kwigishwa arabatizwa. Ariko kubera ko abategetsi bakuru batotezaga abakristu, abanzi ba Kiliziya ntibatinze kubahemukira; nuko abo bavandimwe bombi barafatwa baricwa. Sesiliya na we arafatwa, umucamanza amubaza uko yitwa. Undi ati: “abantu banyita Sesiliya ariko rero izina nkunda ni iry’uko ndi umukristu”.

Nuko bamufungira mu nzu ishyushye cyane, ngo yicwe n’imyotsi n’ubushyuhe. Nyamara Nyagasani amukorera igitangaza ntiyagira icyo aba. Nibwo umucamanza arushijeho kurakara, nuko ategeka ko bamuca umutwe. Cyakora babikorana ubwoba bwinshi ntiyapfa ako kanya, apfa hashize iminsi itatu. Abantu batangiye kumwiyambaza kuva kera. Umunsi mukuru we wizihizwaga kuva kera, muri 545, muri Bazilika yamwitiriwe iri i Roma (Trastevere).

Bavuga kandi ko Sesiliya yaba yarashyinguwe mu irimbi ryitiriwe Mutagatifu. Kalisiti, mu mwanya w’icyubahiro iruhande rw’aho bita “Cripte des papes”, akaba yarahimuwe ku bwa Papa Paskali wa mbere igihe yamujyanaga muri Cripte ya Bazilika y’i Trastevere. 

(Byateguwe n’itsinda SPES MEA, Diocese Byumba/ PAROISSE RWAMIKO. Secrétariat ya SPES MEA : 0784411535/0782889963).

Mutagatifu Benedigito Yozefu Labre (1748-1783)

Benedigito Labre yavukiye ahitwa Ameti (Amettes) mu Bufransa ku itariki ya 26 Gicurasi 1748. Ababyeyi be bari abahinzi, bakaba abakirisitu beza cyane. Yari imfura  mu bana 14 iwabo mu rugo. Akiri muto yabereye urugero rwiza barumuna be muri byose. Gusenga kwe kwa kimalayika, ukumvira kwe n’umwete we bitangaje bituma benshi bemera kare ko ijisho ry’Imana rimuriho, ko Imana yamutoye ngo ayibere umuhamya mu bihe bikomeye, kuko icyo gihe hari imidugararo mibi yari imaze gukwira Uburayi iturutse mu gihugu cy’Ubufaransa.

Amaze kugira imyaka 12 ababyeyi be bamuhaye umupadiri wari umubereye se wabo ngo amubarerere. Benedigito ntiyashoboye kuhatinda kuko hateye indwara y’icyorezo, uwo mupadiri akitanga, akirirwa mu barwayi, akarara abitaho, kugeza igihe na we afatiwe, iyo ndwara ikamwica. Nuko Benedigito bamuha undi se wabo utaramukundaga, amufata nabi cyane, ariko Benedigito arabyishimira. Aboneraho kugira ngo yimenyereze kwiyumanganya iteka no kwitura ineza abamugirira nabi.

Yujuje imyaka 14, ni bwo yumvise anyuzwe n’imibereho ya mutagatifu Fransisiko w’Asizi, nuko kuva ubwo atangira gushakashaka uko na we yanyura muri iyo nzira ngo yitagatifuze. Yashakaga kwinjira muri monasitere ifite amategeko akaze cyane. Aho agerageje gukomanga hose bakamuhindira kure babona ko ahari atabishobora. We  ariko ntiyigeze yiheba  ahubwo yakomeje gusaba Imana ngo imwereke inzira akwiye kunyura. Imana yamwumvishije ko agomba kugenza nk’abamonaki ariko ari mu buzima busanzwe.

Yigiriye  inama yo kuzasura kiliziya nkuru cyane zizwi mu bihugu by’Uburayi ashoboye kugeraho n’amaguru. Nuko igihe yujuje imyaka 22 arahaguruka ashyira nzira aragenda, agenda yambaye ibicocero, nta mpamba, ahetse umufuka wuzuye amabuye ngo yihane, arara aho bwije. Arambagira Ubufransa, aragenda no mu Busuwisi, muri Hispaniya, mu Budage, no mu Butaliyani. Ariko yibanda cyane cyane i Roma. Muri izo kiliziya zose yanyuraga mo, yabaga ajyanywe no gusenga. Mu nzira na ho yagendanaga ishapule mu ntoki, ayivuga nubwo bwose akenshi yabaga ashonje. Imvura, imbeho, imivumbi mibi, inzara, umunaniro, nta cyamuhagarikaga ataragera aho ajya.

Ukwibabaza yakunganyije na bake. Yatungwaga n’ibyo yasabirije. Yamaraga amasaha menshi imbere y’Isakaramentu Ritagatifu. I Roma yatangariwe na bose kubera ukwitagatifuza kwe, ndetse bakavuga ko ari umuntu Imana yatoye ngo yibabaze kubera ibyaha by’abantu byari byogeye bitewe cyane cyane n’amajyambere y’ibyaduka by’icyo gihe, ni yo mpamvu inkuru y’urupfu rwe ku 16 Mata 1783 yasakaye mu mujyi hose maze abantu benshi bakamuririra cyane. Ni Papa Lewo wa XIII wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu ku itariki 8 Ukuboza mu w’1881.

(Byateguwe n’itsinda SPES MEA, Diocese Byumba/ PAROISSE RWAMIKO. Secrétariat ya SPES MEA : 0784411535/0782889963).

Mutagatifu Egisipediti (+303), Uwahowe Imana

Ishusho ya Egisipediti

Egisipediti yari umusirikare w’umunyaroma. Yari akunzwe kubera ukuntu yari ashoboye byinshi mu gisirikare n’ukuntu yari azi gufata ibyemezo byiza ku buryo bwihuse. Ni muri ubwo buryo yahawe kuyobora umutwe w’abasirikare bazi kurwana ku buryo buhambaye muri icyo gihe. Uwo mutwe wari ugizwe ahanini n’abasirikare b’abakirisitu bakomokaga mu gihugu cya Arumeniya.

Uwo mutwe warindaga umupaka w’iburasirazuba bw’ubwami bwa Roma, bakanarinda umujyi wa Yeruzalemu abanyamusozi (barbares) bawuhozaga ku nkeke. Uwo mutwe w’abasirikare b’abakirisitu kandi bigeze kurwanirira umwami batahana intsinzi ku buryo bw’igitangaza barengera umwami Mariko-Oreli. Egisipediti amaze kumenya Ivanjili, yahindutse umukirisitu abatizwa bidatinze.

Uko gufata icyemezo cyiza byihuse byamurangaga igihe cyose, byatumaga akurikirana ikintu cyose kiri mu mucyo. Abandi basirikare bari baramugiriye inama yo kutaba umukirisitu. Kandi muri icyo gihe abakirisitu bari basuzuguritse kandi bagatotezwa. Icyo gihe i Bizanse (mu mujyi mukuru wa Roma y’Iburasirazuba), umwami w’abami waho atangira umugambi ukomeye wo gutoteza abakirisitu agiriwe inama n’uwitwaga Galeri umujyanama we. Icyo gihe, bareze Egisipediti ku mwami bamubeshyera ngo ahatira abasirikare guhinduka abakirisitu, nuko baramufata bamufungira ahitwa Melitene, umujyi wari ku mupaka wa Turukiya na Armeniya.

Icyo gihe yafunganywe n’abandi bakirisitu b’abanyaroma bavaga muri Turukiya na Arumeniya. Muri abo harimo uwitwaga Petero, umudiyakoni wa kiliziya Egisipediti yasengeragamo. Icyo gihe bafunze kandi na Herimojene wari umugaragu we. Bahatiye mutagatifu Egisipediti guhakana ubukirisitu maze yanga guhakana. Nuko ku itariki 19 Mata mu mwaka wa 303, Egisipediti baramufashe bamukubitisha ibiboko, barangije bamuca umutwe.

Amateka ya mutagatifu Egisipediti atwibutsa ko ari ngombwa kuyoborwa n’ukwemera gutagatifu kandi ugakora igikwiye byihuse utagombye gutegereza ejo. Ishami ry’umuzeti rigaragara mu kiganza cye, rigaragaza umutsindo w’ubukirisitu. Inkuru zivuga ubuzima bwa mutagatifu Egisipediti tuzisanga mu nyandiko z’ubuzima bw’abatagatifu bwanditswe na mutagatifu Yeronimo mu gisekuruza cya V.

Abakirisitu bakunze kwiyambaza mutagatifu Egisipediti iyo basaba Imana ibintu bumva ko byihutirwa harimo imanza, ingamba z’ubuyobozi, amadeni n’inguzanyo za banki, iyo bitegura ibizamini byo mu ishuri ndetse n’iby’imodoka. Bamwiyambaza kandi iyo habaye intonganya mu bavandimwe no mu baturanyi. Bakunze kumwiyambaza kandi ngo abarinde agisida iyo bagiye mu rugendo, n’iyo bibasiwe n’abashobora kubaroga. Ni umurinzi w’urubyiruko kuko yahowe Imana akiri umusore.

[Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/f (ubunyamabanga bwa SPES MEA)].

Mutagatifu Perifegiti (Parfait), Umusaseridoti wahowe Imana

Mutagatifu Perifegiti (mu kilatini bikaba Perfectus), yavukiye i Korudu (Cordoue) muri Hispaniya y’ubu. Aho uwo mujyi umariye gutsindwa n’abayisilamu, arerwa n’abapadiri ba Kiliziya ya mutagatifu Asikili (Aciscle). Yiga cyane cyane ibitabo bitagatifu. Aho abereye umusaseridoti yihata cyane kwigisha no gukomeza abakirisitu batotezwaga n’abayisilamu. Igihe yigishaga abayisilamu Ivanjili yabaga azi ko ashobora kwicwa. Icyo gihe akarere kose k’amajyepfo ya Hispaniya kitwaga Andaluziya (Andalousie: Al-Andalus) kari karigaruriwe n’abayisilamu, bakihanganira ko abakirisitu babaho ariko badasengera ku mugaragaro.

Rimwe Perifegiti ahura n’abayisilamu babiri mu nzira bamubaza icyo atekereza kuri Muhamedi no kuri Yezu, ariko bamubwira gusa ko bashaka ko abahugura, ko icyo bashaka ari ukumenya. Abasobanurira gusa ibyo Kiliziya yigisha byerekeye Ubumana bwa Yezu n’uburyo ari we mukiza w’abantu wenyine. Naho ku byerekeye Muhamedi, arabihorera gusa kugira ngo atabarakariza ubusa. Barakomeza ariko bati: “humura tubwire icyo namwe abakirisitu mumuvugaho.”

Ababwira ko mu maso y’abakirisitu bose Muhamedi ari umuhanuzi w’ibinyoma; arangiza abasaba kureka idini rya Muhamedi ngo bemere iy’ukuri ya Kristu yashobora kubakiza. Bashaka kumufata, ariko bibuka ko bari bamusezeranyije kutarakara nababwira ukuri. Nuko barahaguruka barigendera, ariko bagenda amagambo ababwiye abarya. Perifegiti yisubirira muri monasiteri ye amahoro.

Hashize iminsi mike, ba bayisilamu babwira abandi bagenzi babo ngo bajye gufata Perifegiti (kuko bo bari barahiriye kutamufata). Perifegiti arafatwa bamurega ko yabatukiye umuhanuzi. Perifegiti arafungwa. Bamucira urubanza rwo gupfa, barindira ariko ko Pasika igera ngo abe ari ho bamwica. Uwo munsi mukuru wa Pasika ugeze bamukura mu buroko bajya kumwica. Nuko apfira Imana asingiza izina rya Yezu, avuma Muhamedi n’inyigisho ze zose.

Perifegiti ari mu bakirisitu ba mbere bishwe n’abayisilamu muri iyo ntangiriro y’itotezwa ryatangiye muri icyo gihe rikageza mu myaka ya 960. Abakirisitu bamushyinguye muri Kiliziya ya Mutagatifu Asikili. Twizihiza mutagatifu Perifegiti ku itariki 18 Mata.

 [Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963 (ubunyamabanga)].

Sunday, April 14, 2024

Werurwe 2024: Abapadiri 24 batorewe kuba abepiskopi

Mu kwezi kwa Werurwe 2024, mu isi yose, Kiliziya Gatolika yungutse abepiskopi bashya 24, bivuze ko hazaba ibirori 24 byo gushyira abapadiri mu rwego rw’abepiskopi, bagahabwa inkoni y’ubushumba kandi bakicazwa mu ntebe igenewe umushumba wa diyosezi.

Kiliziya kandi izahimbazwa n’ibirori byo kwakira abepiskopi bahawe ubutumwa mu yandi madiyosezi. Turebere hamwe mu nshamake abo basenyeri bashya Kiliziya yungutse.

Abatowe kuwa 5 Werurwe 2024: Hatowe Abepiskopi bashya babiri

Sri Lanka: Padiri Peter Antony Wyman Croos, umusaseridoti wa diyosezi ya Chilaw, wari ushinzwe imitungo akaba n’intumwa y’umwepiskopi ku bihayimana bo mu turere twa Chilaw na Puttalam kuva mu 2019, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Ratnapura. Yavutse kuwa 8 Ugushyingo 1967, ahabwa ubupadiri kuwa 16 Nzeri 2000. 

Mu butumwa yakoze bwa gisaseridoti, harimo kuyobora ikigo cya diyosezi cy’ikenurabushyo cya Mutagatifu Yozefu (2009-2010), gushingwa Caritas ku rwego rwa diyosezi (2015-2019). 

Kuva mu 2011 kugera mu 2014, yakoreye impamyabumenyi mu bumenyamana no mu bumenyi bwibanda ku kwiga Kristu mu Butaliyani (a licentiate in pastoral theology and in Christology from the Pontifical Theological Faculty of Southern Italy – San Tommaso d’Aquino Section in Capodimonte, Naples).

Ireland: Padiri Donal Roche, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Dublin wari igisonga cy’Arikiyepiskopi kuva mu 2021, yatorewe kuba umushumba wunganira (auxiliary bishop) muri iyo Arikidiyosezi. Yavutse kuwa 16 Mata 1958, ahabwa ubupadiri kuwa 22 Kamena 1986. 

Mu butumwa yakoze bwa gisaseridoti, harimo kuba umugishwanama mu bwigishwa (catechesis consultant, 1992-1997). Yabaye umunyamabanga w’inama y’abapadiri (guhera 2011), intumwa y’umwepiskopi (episcopal vicar) mu turere twa Bray, Dun Laoghaire, Wicklow na Donnybrook kuva mu 2019.

Abatowe kuwa 6 Werurwe 2024: Hatowe umwepiskopi umwe

Brazil: Padiri Edmar José da Silva, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Mariana wayoboraga Paruwasi ya Nossa Senhora da Conceição, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri Arikidiyosezi ya Belo Horizonte. Myr Edmar José da Silva yavutse kuwa 19 Mata 1975, ahabwa ubupadiri kuwa 19 Gicurasi 2001. 

Mu butumwa yasohoje nk’umupadiri, harimo kuyobora Seminari Nto (2002-2004), umuyobozi wa roho muri Seminari yigisha Filozofiya (2006-2009). Yabaye umwe mu bagize Inama y’Abapadiri (2016-2022), Inama y’Abepiskopi ((2019-2022), aba kandi umwe mu bagize inteko ngishwanama kuva mu 2015.

Abatowe kuwa 9 Werurwe 2024: Hatowe Abepiskopi batatu

Indonesia: Padiri Hironimus Pakaenoni, umusaseridoti wa diyosezi ya Kupang wari umurezi mu Iseminari Nkuru ya Kupang, akanigisha muri Kaminuza Gatolika ya Widya Mandira kuva mu 2004, yatorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kupang. Myr Hironimus Pakaenoni yavutse kuwa 14 Mata 1969 muri diyosezi ya Atambua, ahabwa ubupadiri kuwa 8 Nzeri 1997 nk’umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Kupang. Mu 2003, yakoreye impamyabumenyi muri tewolojiya yibanda ku mategeko ya Kiliziya (licentiate in dogmatic theology) yakuye i Roma (Pontifical Urban University). Muri Kaminuza Gatolika ya Widya Mandira, Myr Hironimus Pakaenoni yasohojemo ubutumwa kandi ari umuyobozi w’ishami rya Filozofiya nyobokamana (2010-2018).

Madagascar: Myr Jean Claude Rakotoarisoa, wari igisonga cy’umwepiskopi muri diyosezi ya Tsiroanomandidy, akaba n’umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’ibikorwa bya Papa (the Pontifical Mission Societies) kuva mu 2021, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Miarinarivo. Yavutse kuwa 4 Ukwakira 1972, ahabwa ubupadiri kuwa 29 Kanama 1999. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Tewolojiya (master’s degree in theology, the Catholic Institute of Madagascar: 1999-2001).

Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya (licentiate and doctorate in canon law, Pontifical Urban University from 2010 to 2016). Mu bundi butumwa yasohoje harimo kuba umunyabintu n’umunyamabnga wa diyosezi ya siroanomandidy (2001-2009) ndetse no kuba umuyobozi wa diyosezi ya siroanomandidy (administrator 2017-2021).

Tanzania: Padiri Godfrey Jackson Mwasekaga, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Mbeya, yatorewe kuba umwepiskopi wungirije muri iyo Arikidiyosezi yari abereye Igisonga kuva mu 2019, abifatanya no kuba padiri mukuru wa paruwasi ya Mutagatifu Fransisko wa Asizi i Mwanjelwa. Yavutse kuwa 7 Werurwe 1976, ahabwa ubupadiri kuwa 14 Nyakanga 2005. 

Mu butumwa bwa gisaseridoti yasohoje harimo kuyobora ibiro bya Arikidiyosezi bishinzwe ubwigishwa n’ikigo gishinzwe amahugurwa y’ubwigishwa (2006-2008), ahava ajya kongera ubumenyi mu Butaliyani n’i Roma aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya (licentiate in sacred theology from the San Tommaso Theological Institute in Messina, Italy and doctorate in theology, the Salesian Pontifical University in Rome, 2008-2017).

Abatowe kuwa 11 Werurwe 2024: Hatowe Umwepiskopi umwe

Croatia: Padiri Ivo Martinović, T.O.R., wari umuyobozi bw’akarere k’ivugabutumwa ka Mutagatifu Yeronimo mu muryango wisunze mutagatifu Fransisko (provincial minister of the Province of Saint Jerome of the Third Regular Order of Saint Francis) mu gihugu cya Croatia, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Požega. Yavukiye muri Arikidiyosezi ya Đakovo-Osijek kuwa 28 Kamena 1965, akora amasezerano yambere y’abihayimana kuwa 2 Kanama 1987. Yasezeranye burundu kuwa 4 Ukwakira 1990, ahabwa ubupadiri kuwa 28 Kamena 1992. 

Myr Ivo yasohoje ubutumwa bunyuranye, burimo kuba padiri wungirije, padiri mukuru n’umujyanama mu rwego rw’akarere k’ivugabutumwa (provincial counselor, 2011-2013). Yabaye kandi umurezi mu iseminari nto (2013-2017), n’umwe mu bagize inama y’abapadiri (Presbyteral Council) ya Arikidiyosezi ya Split-Makarska (2013-2018).

Abatowe kuwa 13 Werurwe 2024: Hatowe Umwepiskopi umwe

Brazil: Padiri Lucio Nicoletto, umusaseridoti wa diyosezi ya Padua mu Butaliyani, umupadiri Fidei Donum wa Diyosezi ya Roraima muri Brazil, yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya São Félix do Araguia. Myr Lucio yavutse kuwa 18 Kanama 1972, muri diyosezi ya Paduwa, ahabwa ubupadiri kuwa 7 Kamena 1998. 

Yasosohoje ubutumwa butandukanye muri diyose ye, kuva 1998 kugeza mu 2005. Guhera mu 2005 yabaye umupadiri Fidei Donum mu gihugu cya Brazil, aho yasohoje ubutumwa burimo kuyobora seminari ya diyoszi, kuyobora ikenurubushyo ry’umuhamagaro, kuba umwe mu bagize inteko ngishwanama muri diyosezi ya Duque de Caxias-RJ (2005-2016). Kuva mu 2016, yabaye igisonga cy’umwepiskopi muri diyosezi ya Roraima-RR. Iyi diyosezi kandi yayibereye umuyobozi mu 2022, (administrator sede vacante).

Abatowe kuwa 14 Werurwe 2024: Hatowe Umwepiskopi umwe

England: Padiri Bosco MacDonald, umusaseridoti wa diyosezi ya Clifton, wari padiri mukuru wa paruwasi katederal Britsol kuva mu 2015, yatorewe kuba umwepiskopi w’iyo diyosezi. Myr Bosco MacDonald yavutse kuwa 21 Nyakanga 1963, ahabwa ubupadiri kuwa 6 Nyakanga 1991. 

Mu butumwa bwa gisaseridoti yasohoje, harimo: kuba padiri mukuru mu maparuwasi atandukanye (1995-1998; 1998-2008; 2009-2015). Yabaye kandi umuhuzabikorwa ku rwego rwa diyosezi w’abapadiri bashinzwe amashuri (school chaplains 1997).

Abatowe kuwa 16 Werurwe 2024 : Hatowe Umwepiskopi umwe

France: Padiri Grégoire Drouot, umusaseridoti wa diyosezi ya Autun, wari Igisonga cy’umwepiskopi n’umuyobozi wa paruwasi “Notre-Dame-de-Bresse-Finage”, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Nevers. Myr Drouot yavutse kuwa 6 Werurwe 1976, muri Arikidiyosezi ya Lyon. Yahawe ubupadiri kuwa 1 Nyakanga 2007. Mu butumwa bwa gisaseridoti yasohoje, harimo: kuba intumwa y’umwepiskopi (episcopal delegate) ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko (2013-2018). Kuva mu 2018, nibwo yahawe ubutumwa bwo kuba igisonga cy’umwepiskopi. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mategeko. 

Abatowe kuwa 18 Werurwe 2024: Hatowe umwepiskopi umwe

Serbia : Padiri Mirko Štefković, wari umunyabintu wa diyosezi ya Subotica kuva mu 2021, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Zrenjanin. Yavutse kuwa 24 Nzeri 1977, ahabwa ubupadiri kuwa 29 Kamena 2004 i Roma. Mu 2006, yatsindiye impamyabumenyi muri Tewolojiya (licentiate in fundamental theology from the Pontifical Gregorian University). 

Agarutse mu gihugu avukamo, yakoze imirimo itandukanye: yabaye umunyamabnga w’umwepiskopi ashinzwe n’ishyinguranyandiko (2006-2021), yabaye umuyoborabiganiro (master of ceremonies) akayobora n’ikinyamakuru cya diyosezi (2007-2016), yabaye umuvugizi wa diyosezi (2007-2016). Yabaye kandi umumnyamabanga mukuru w’Inama Mpuzamahanga y’Abepiskopi (International Episcopal Conference of Saints Cyril and Methodius, 2016-2021). Avuga indimi zigera kuri eshashatu (Croatian, Serbian, Hungarian, Italian, German and English).

Kuwa 19 Werurwe 2024: Hatowe Abepiskopi bashya babiri muri Brazil

Padiri Carlos Henrique Silva Oliveira, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Brasilia, wari padiri mukuru wa Santo Cura D’Ars , yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Tocantinópolis. Myr Oliveira yavutse kuwa 13 Kanama 1972, ahabwa ubupadiri kuwa 7 Ukuboza 2002. Mu butumwa butandukanye yasohoje, harimo: kuba umuhuzabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurengera abana n’abatishoboye, umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya, umuyobozi wa Caritas ku rwego rwa Arikidiyosezi. Kuva mu 2007 kugeza mu 2010, yaohoje ubutumwa muri diyosezi ya Roraima-RR, ari umusaseridoti fidei donum.

Padiri Vicente de Paula Tavares, wari Padiri mukuru wa paruwasi Imaculado Coração de Maria ya Arikidiyosezi ya Brasília-DF kuva mu 2022, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri iyo Arikidiyosezi. Myr Tavares yavutse 21 Mutarama 19972, avukira muri diyosezi ya Paracatu i João Pinheiro. Yahawe ubupadiri kuwa 9 Ukuboza 2006, nk’umusaseridoti bwite wa Arkidiyosezi ya Brasília. Mu butumwa yakoze bwa gisaseridoti, harimo kuba umurezi mu Iseminari ya Goiânia (2011-2014), kuyobora ikenurabushyo ryita ku muhamagaro (2015), kuba umwe mu bagize inteko y’abapadiri (the Presbyteral Council) n’inteko ngishwanama (College of Consultors).

Kuwa 21 Werurwe 2024: hatowe Abepiskopi batatu

Colombia: Padiri Juan Manuel Toro Vallejo, umusaseridoti wa diyosezi ya Sonsón-Rionegro wayoboraga ihuriro ry’abapadiri ryitwa “Siervos del Espíritu Santo ”kuva mu 2020, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Girardota. Myr Juan Manuel Toro Vallejo yavutse kuwa 9 Gicurasi 1959, ahabwa ubupadiri kuwa 3 Ugushyingo 1995. Mu butumwa yakoze nk’umupadiri, harimo kuba umurezi mu iseminari i Bogota (Seminario Intermisional Colombiano San Luis Beltrán, 1996-1997). Iyi seminari yayibereye umuyobozi kuva mu 2010 kugeza mu 2017. Yabaye kandi umurezi mu iseminari Kristu Umnusaseridoti (Seminario Cristo Sacerdote ) i yarumal (1998-1999), no mu iseminari ya Arikidiyosezi i Cali (Seminario Arquidiocesano San Pedro Apóstol in Cali 2001-2003). Yanabaye umuyobozi wa seminari ya diyosezi ya Sonsón-Rionegro (2005-2009).

Portugal: Myr Fernando Maio de Paiva, wari igisonga cy’umwepiskopi wa Setúbal, akanaba padiri mukuru wa paruwasi Nossa Senhora da Anunciada, yatorewe kuba umwepiskopi wa Beja. Yavukiye ahitwa Oliveira mu karere ka Viseu, kuwa 16 Ugushyingo 1996, ahabwa ubupadiri kuwa 10 Mata 2005. 

Mu butumwa bwa gisaseridoti yasohoje, harima kuba umunyabintu (econome) wa Seminari São Paulo de Almada (2005-2017),yabaye kandi umwe mu bagize inama y’abapadiri (the Presbyteral Council), ugize inteko ngiswanama (College of Consultors), ugize komisiyo ishinzwe kurinda abana n’abatishoboye. Yanabaye kandi umuyobozi w’ikigega cya diyosezi gitera inkunga abasaseridoti.

Ghana: Myr John Opoku-Agyemang, umupadiri wa diyosezi ya Konongo-Mampong wayoboraga Seminari Nkuruya ya mutagatifu Girigori (the Saint Gregory the Great Provincal Major Seminary), yatorewe kuba umwepiskopi w’iyo diyosezi ya Konongo-Mampong. Yavutse kuwa 15 Kanama 1957, ahabwa ubupadiri kuwa 22 Mutarama 1984. Mu 1982: Yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi (Diploma in clinical pastoral education). 1983: Yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyamana (Master of Divinity in theology, the University of Saint Thomas in Houston, Texas). 

2001: Yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubumenyamana, agashami k’ikenurabushyo (Doctorate in pastoral theology, the University of Saint Thomas in Saint Paul, Minnesota). Kuva mu 2009, nibwo yabaye umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Grigori i Kumasi, abifatanya no kuba umwe mu bagize inteko ngishwanama ya diyosezi. Yabaye kandi, kuva 1995, umwe mu bagize Inama y’abapadiri ba diyosezi ya Konongo-Mampong.

Kuwa 25 Werurwe 2024: hatowe Abepiskopi batatu

Venezuela: Padiri José Antonio da Conceição Ferreira, wa diyosezi ya Los Teques, wari umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Puerto Cabello. Myr da Conceição Ferreira yavutse kuwa 20 Kamena 1970, ahabwa ubupadiri kuwa 25 Mata 1998. Mu butumwa butandukanye yasohoje, harimo kuba umuhuzabikorwa w’abaseminari biga Filozofiya mu Iseminari ya Los Teques, intumwa y’umwepiskopi ishinzwe ibibazo bijyanye n’amategeko ya Kiliziya no kuba umunyamabanga w’ishami rishinzwe Liturujiya mu Nama y’Abepiskopi.

Germany: Padiri Paul Reder, wari padiri mukuru wa zone ya Schweinfurter Mainbogen (parish priest in solidum) muri diyosezi ya Wüzrburg, kuva 2022, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira w’iyo doyosezi. Yavutse kuwa 20 Kanama 1971, ahabwa ubupadiri kuwa 7 Kamena 2014. 

Mu butumwa bwa gisaseridoti bunyuranye yasohoje, harimo kuba padiri mukuru wungirije (deputy parish priest) mu maparuwasi atandukanye no kuba Padiri wungirije (parish vicar:), mu bihe bitandukanye no mu maparuwasi atandukanye.

Myanmar: Padiri Felice Ba Htoo, umusaseridoti wa diyosezi ya Pekhon, wari umunyamabanga wa diyosezi, abifatanya no kuba padiri mukuru wa paruwasi yaragijwe Nyina w’Imana, yatorewe kuba umwepiskopi w’umuragwa (coadjutor bishop) wa diyosezi ye ya Pekhon. Myr Ba Htoo yavutse kuwa 27 Mata 1963, ahabwa ubupadiri kuwa 4 Mata 1991. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyamana, yakuye i Roma (Doctorate in spiritual theology). Bumwe mu butumwa yashoje:

1.     1997-2000: Yabaye umuyobozi wa Seminari ya Mutagatifu Tereza i Tunggyi(Saint Theresa’s Intermediate Seminary)

2.     2008-2011: Yabaye umuyobozi ushinzwe roho (spiritual director) n’umurezi mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Mikayile i Pekhon

3.     2011-2019: Yabaye umurezi mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu i Yangon

4.     2019-2021: Yabaye Umunyamabanga w’umwepiskpi

5.     2022: Yabaye umwarimu udahoraho (visiting professor)mu Iseminari Nkuru ya Loikaw-Taunggyi

Kuwa 26 Werurwe 2024: Hatowe Abepiskopi babiri bunganira (auxiliary bishops)

Myanmar: Padiri Francis Than Htun, wari padiri mukuru wa paruwasi ya Mutagatifu Yohani kuva mu 2021, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri Arikidiyosezi ya Yangon. Myr Than Htun yavutse kuwa 14 Werurwe 1974, muri Arikidoyosezi ya Mandalay. Yahawe ubupadiri kuwa 19 Werurwe 2002 nk’umusaseridoti bwite wa Arikidiyosezi ya Yangon. Bumwe mu butumwa bwa gisaseridoti yasohoje: yabaye padiri wungirije (parish vicar) mu bihe bitandukanye no mu maparuwasi atandukanye (2002-205). Yabaye umuyobozi wa Cari
tas (2005-2011), hanyuma amara imyaka 10 muri Amerika (U.S.A.), aho yigiye amasomo ajyanye n’uburezi (clinical pastoral education).

Colombia: Padiri Alejandro Díaz García, wari Vikeri w’umwepiskopi (episcopal vicar) muri zone ya San Pabloi kuva mu 2022, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri Arikidiyosezi ya Bogotá. Myr Alejandro yavukiye i Bogotá, kuwa 1 Kamena 1974, ahabwa ubupadiri kuwa 4 Ukuboza 1999. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyamana, yakuye i Roma (doctorate in moral theology from the Pontifical Alphonsian Academy). Nk’umupadiri, yabaye umurezi mu Iseminari Nkuru ya Bogotá mu bihe bitandukanye (2004-2009; 2019-2021). Yanabaye kandi umuyobozi w’Inama ya Papa ishinzwe iyogezabutumwa rishya (official of the Pontifical Council for New Evangelization, 2012-2019).

Kuwa 27 Werurwe 2024: Hatowe Abepiskopi babiri bunganira 

Kenya : Padiri John Kiplimo Lelei, wari Igisonga cy’umwepiskopi wa diyosezi ya Eldoret, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri iyo diyosezi . Yavutse kuwa 15 Kanama 1958, ahabwa ubupadiri kuwa 26 Ukwakira 1985. Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya, mu gashami ka Liturujiya, yakuye muri Kaminuza ya Wien. Yakoze ubutumwa butandukanye muri diyosezi ye ndetse no muri Arikidiyosezi ya Vienna (1996-2002). Yabaye umurezi muri za Kaminuza zinyuranye:

  • 1.     Kminuza yigisha ibijyanye n’ikenurabushyo - The AMECEA Pastoral Institute of Gaba (2003-2004)
  • 2.     Kaminuza yigisha ibijyanye n’iterambere - The Institute of Development Studies in Kobujoi (2003-2008)
  • 3.     Iseminari Nkuru yaragijwe Mutagatifu Matiyasi Mulumba - The Saint Matthias Mulumba Senior Seminary in Tindinyo (2003-2008; 2008-2017)
  • 4.     Iseminari Nkuru yaragijwe Mutagatifu Tomasi - The Saint Thomas Aquinas Major Seminary in Nairobi (rector: 2017-2023).

Guatemala: Padiri Eddy René Calvillo Díaz, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Santiago de Guatemala wari padiri mukuru wa paruwasi Nuestra Señora de Fátima kuva mu 2018, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri iyo Arikidiyosezi. Yavutse kuwa 13 Nyakanga 1970. Mu 1992, nibwo yatangiye amasomo mu iseminari Nkuru, ahabwa ubupadiri 20 Kanama 1999. Mu butumwa bunyuranye yasohoje, harimo kuba padiri wungirije (deputy parish priest): paruwasi ya Nuestra Señora de Guadalupe (1999-2002; 2004-2005) na paruwasi ya Nuestra Señora de Montserrat (2002). 

Yabaye padiri mukuru (parish priest) mu maparuwasi atandukanye: paruwasi ya Nuestra Señora de la Asunción (2005-2007), paruwasi ya Cristo Rey (2007-2014) n’iya Santísimo Nombre de Jesús (2015-2018). Guhera mu 2010, yasohoje ubutumwa nk’umunyamabanga wa Arikidiyosezi. Kuva mu 2002 kugeza mu 2004, yari mu masomo i Roma, yiga ibijyanye n’amategeko ya Kiliziya (canon law at the Pontifical Gregorian University).

Kuwa 28 Werurwe 2024: Hatowe umwepiskopi umwe

Angola: Padiri Vicente Sanombo wo muri Arikidiyosezi ya Huambo, wari igisonga cy’Arikiyepiskopi kuva mu 2010 na padiri mukuru wa paruwasi katederali kuva mu 2009, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Kwito-Bié. Myr Vicente yavutse kuwa 23 Ukwakira 1964, ahabwa ubupadiri kuwa 6 Ugushyingo 1992. Bumwe mu butumwa yasohoje: Yabaye umucungamutungo, umuyobozi wa seminari nto, umuyobozi wa seminari yigisha filozofiya ya Huambo, umuyobozi w’ikigo cy’ikenurabushyo kitiriwe Umushumba Mwiza. Kuva 2004, yigishije mu Iseminari Nkuru ya Huambo, yaragijwe Kristu Umwami.

Tubifurije ubutumwa bwiza! Nibisunga Uwabatoye,nibamukundira, ntakabuza azabashoboza byinshi.

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...