Nkotsi ni umwe mu mirenge cumi n’itanu igize Akarere ka Musanze, ikaba igizwe n’utugari dutanu: Mubago, Gashinga, Ruyumba, Rugeshi na Bikara.
Uyu murenge uherereye mu majayepfp y’Akarere, ugahana imbibi n’imirenge ine ari yo Busogo, Kimonyi, Muko na Rwaza, mu gice cy’Akarere ka Musanze n’Akarere ka Nyabihu.
Ubukungu bw’abaturage bushingiye ku bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
Bimwe mu byo wasura mu murenge wa Nkotsi
‘Nkotsi na Bikara’, aho Abami b’u Rwanda bimikirwaga.
Nkotsi na Bikara, ni agace ko mu murenge wa Nkotsi. Ni agace gafite amateka yihariye ku bami b’u Rwanda, kuko ariho rukumbi rukumbi himikirwaga abami. Aha ahantu hari iriba ry’amazi adakama, n’ishyamba ry’inzitane ryitiriwe umwami Gihanga Ngomijana, riri ku buso bwa hegitari 11. Bamwe mu basaza bayirukiye muri Nkotsi bavuga ko inkomoko y’iriba ry’amazi ifitanye isano n’Umwami Gihanga waharuhukiye avuye mu Ndorwa.
Mvuyekure Yohani Bosco ati “Aho hantu Umwami Gihanga yaharuhukiye ubwo yari avuye mu Ndorwa aho yari yajyanye mushiki we, mu kugaruka yanga gusubira mu nzira yanyuzemo agenda, agaruka anyuze mu Murera.Yaraje aruhukira hano muri Nkotsi, aho yafashwe n’inyota abonye iri riba, adaha amazi ayasomaho. Ayo yari asigaje mu ruho ayamena imusozi, ahaca ikiraro avuga ko ari uburuhukiro bw’umwami, amaze kuharuhukira asubira i Nyanza”.
Hategekimana Yosefu, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ushinzwe gusobanurira amateka abasura aka gace, avuga ko Nkotsi yitiriwe iryo shyamba ry’umwami riri ku buso bwa hegitari 11, naho iriba ryo rikitirirwa Bikara, ari ho havuye inyito Nkotsi na Bikara. Yongeraho ko ko Iriba rya Bikara ariryo bakuragaho amazi umwami yagombaga kwiyuhagira mbere yo kwimikwa. Ati “Bamuvanaga i Nyanza cyangwa mu zindi mpande zinyuranye z’igihugu, akaza hano aje kwimikwa yamaze gutoranywa ko agomba kuba Umwami. Nibwo bamuzanaga hano i Buhanga bitiriye Gihanga, bakamukorera imihango yo kumwimika.
Ni imihango yakorerwaga n’abo bita Abiru bavuka hano i Buhanga, harimo uwitwa Komayombi, Semabumba na Buhindura, bamara kumukoreraho iyo mihango bakamuha imitsindo akajya kuyerekana i Nyanza ko ayivanye aho kwa Gihanga, yamufashaga kuyoboraga igihugu nta kintu kimukomye imbere, yatera agatsinda bamutera ntibamutsinde kubera ya mitsindo”. Bimwe mu biteye amatsiko ku iriba rya Bikara birimo ko mu gihe cy’impeshyi yuzura akameneka ku mpande, ariko mu gihe cy’imvura akagabanuka. Bivugwa kandi ko abami b’u Rwanda hafi ya bose bahageze, usibye Kigeri V Ndahindurwa, watangiye hanze y’Urwanda. Muri Nkotsi na Bikara, niho usanga:
I Buhanga kwa Gihanga, agace kabumbatiye amateka y’iyimikwa ry’abami
Ni agace nyaburanga gakorerwamo ubukerarugendo, kabumbatiye ibintu byinshi byarangaga umuhango wo kwimika Abami mu Rwanda rwo hambere. Gaherererye mu Kagari ka Bikara. Muri aka gace, hari Inzu y’umwami yari inzu imanitse hagati y’ibiti bibiri binini. Hategekimana Yosefu ati “Yari inzu ya Kinyarwanda isakaje ibyatsi, ntiyigeze isenywa ahubwo yageze aho irahanuka. Buri wese wajyaga kuba umwami yagombaga kwinjira muri iyo nzu agahabwa imigisha n’Abiru (Abagaragu b’umwami), akaba ari imihango yakorwaga mbere y’uko umwami yima ingoma. Iyo nzu yari ifite ibyumba bitatu; kimwe cyicarwagamo n’umwami, icyo yabikagamo ibye n’icyo abamusuraga bamutegererezagamo; iki cyumba kandi ni nacyo Abiru bicaragamo bari mu migenzo yabo.”
Hategekimana Yozefu, usobanurira abakerarugendo ku buryo bwimbitse amateka ya ‘Buhanga kwa Gihanga’ avuga ko izina ‘i Buhanga kwa Gihanga’ “rituruka ku mwami wa mbere wategetse u Rwanda witwaga Gihanga bikaba bivugwa ko yatuye muri kano gace.” Aka gaci kagizwe ahanini n’ishyamba, karangwa n’umutuzo ndetse n’ibiti by’ubwoko butandukanye budakunze kugaragara hirya no hino mu Rwanda. Hagaragara ibimenyetso byifashishwaga mu kwimika abami mu myaka yo hambere, wumva neza iyo ubusobanuriwe n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) uhakorera buri munsi.
Igiti cy’inyabutatu y’Abanyarwanda
Ni igiti kigaragara mu ishyamba rya Buhanga. Iyo utacyitegereje neza ubona ari kimwe, wacyitegereza neza ugasanga kigizwe n’amoko atatu atandukanye y’ibiti; n’umuvumu, Umusando n’Igihondohondo, bifatanye byose mu buryo busa n’amayobera. Ibi Bwana Hategekimana abisobanura agira ati “Iki giti kivuze byinshi ku mateka y’Abanyarwanda kuko iyi nyabutatu ni amako atatu yuzuzanyaga y’Abanyarwanda abazungu bataraza ngo bayatanye.”
Iriba rya Nkotsi na Bikara
Iri riba ryari Icyuhagiro cy’umwahi. Hari abavuga ko umwami yashyirwaga muri iryo riba, akogeshwa amazi ‘azira inenge’ yaryo hagamijwe kumurinda abanzi bashoboraga kumutera. Nyuma yo koga ayo mazi, yagombaga guhita ayobora inama imihuza n’abagaragu be bakuru n’Abiru, akababwira imigabo n’imigambi afite mu gihe cy’ubutetsi bwe. Mu mwaka wa 2006, nibwo Leta y’u Rwanda yongeye agace ka Buhanga kuri Parike y’Igihugu y’Iburanga kugira ngo abasura iyo parike na ko bajye bagasura.
Ibikorwa by’amahoteli
Nkotsi ni Umurenge utarasigaye inyuma mu rwego rw’amahoteli kuko tuyisangamo amahoteli atandukanye arimo “Classic Resort Lodge”, Hoteli y’inyenyeri enye ikaba ifite ibyumba 32 birimo 11 byubatse mu buryo burengera ibidukikije (eco-lodges) n’ibindi bikorwa remezo bifasha abantu mu myidagaduro, siporo, kwinezeza no kuruhuka. Hari kandi “Red Rocks Rwanda”, hoteli y’inyenyeri imwe, nayo ifasha abantu mu buryo butandukanye, ibaha serivisi nziza kandi yuje ubwuzu. Umurenge wa Nkotsi uzwiho kandi kuba ubumbatiye amateka y’imikwa ry’abami b’U Rwanda rwo hambere.
Sura Umurenge wa Nkotsi, usobanurirwe
byinshi by’amayobera kuri Nkotsi na Bikira, birimo n’uko Burugumesitiri washatse kuvogera Iriba rya Bikara yaburiwe
irengero. (yakuwe kuri Musanze District)