
Umunsi w'Uburezi Gatolika muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri
Ku wa 1 Gicurasi 2026, École Saint-Marc Ruhengeri yizihije umunsi mukuru ngarukamwaka wayo. Ibirori byatangijwe na Misa Ntagatifu yabereye muri Katedrali ya Ruhengeri, iyobowe na Musenyeri Visenti Harolimana, watanze amasakramentu y'ibanze kuri bamwe mu banyeshuri b’iki kigo.
Ku wa 16 Gicurasi 2026, Seminari Nto ya Nkumba, yaragijwe Mutagatifu Yohani Intumwa, yizihije umunsi mukuru wayo ndetse inizihiza isabukuru y’imyaka 38 imaze ishinzwe. Misa yabimburiye ibyo birori yayobowe na Musenyeri Visenti Harolimana, wagaragaje ko iyo seminari ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gutegura abato mu rugendo rw’ihamagarwa n’uburere mboneragihugu.
Bukeye bwaho, ku wa 22 Gicurasi 2026, Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza yizihije umunsi mukuru wayo ngarukamwaka. Mu Misa yayobowe na Musenyeri Harolimana, abanyeshuri 26 bahawe Isakramentu ry’Ugukomezwa, anasaba iri shuri gukomeza gushingira uburere bwaryo ku ndangagaciro za Bikira Mariya.

Abanyeshuri ba ETEFOP bahawe Amasakramentu
Ku wa 23
Gicurasi 2026, ETEFOP TSS Ruhengeri yizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli
Lwanga, umurinzi wayo. Muri ibyo birori, Musenyeri Visenti Harolimana yatanze
amasakramentu y’ibanze ku banyeshuri, abashishikariza gukomera ku ndangagaciro
z’ubupfura, ukwemera n’umurava mu masomo.
Ku wa 27 Gicurasi 2026, Umunsi Mukuru w’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi wahimbarijwe muri Groupe Scolaire Busogo II, muri Paruwasi ya Busogo, ishuri ryizihizaga Mutagatifu Antoni wa Paduwa. Ibirori byabimburiwe na Misa yayobowe na Musenyeri Visenti Harolimana, aho hatangiwe Isakramentu ry’Ugukomezwa ku banyeshuri 74, barimo abakobwa 46 n’abahungu 28, biga mu bigo bya Kiliziya Gatolika byo muri Paruwasi ya Busogo.
Muri uwo muhango kandi, abarimu bamaze imyaka 25 bakora umurimo w’uburezi bahawe ishimwe ryihariye mu kwizihiza yubile yabo, hanatahwa inyubako nshya z’amashuri yubatswe muri GS Busogo II, zitezweho kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.
Ibi bikorwa byose bigaragaza umuhate wa Diyosezi ya Ruhengeri mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristu, guha urubyiruko uburere bufite ireme no gukomeza gufatanya n’ababyeyi, abarezi n’inzego z’ubuyobozi mu kubaka ejo hazaza heza h’abana b’u Rwanda.


No comments:
Post a Comment