Jésus, notre Sécours et Sauveur
Tuesday, March 7, 2017
Jésus, notre Sécours et Sauveur
Monday, February 13, 2017
UBUTUMWA BUGENEWE URUBYIRUKO kuwa 25/01/2015
UBUTUMWA BUGENEWE
URUBYIRUKO, KU MUNSI MUKURU NGARUKAMWAKA WARWO, KUWA 25/01/2015
INSANGANYAMATSIKO: « HAHIRWA
ABAKEYE KU MUTIMA KUKO ARI BO BAZABONA IMANA »
Bakristu
bavandimwe, Babyeyi mufatanya n’Imana mu kurera namwe Rubyiruko Kiliziya y’ejo hazaza,Kristu
Yezu akuzwe ! Twongeye kwifuriza urubyiruko umunsi mukuru mwiza!
Kuri
uyu munsi,urubyiruko turashima Imana : turayishimira ku mpano y’ubuzima
yaduhaye, abayeyi yaduhaye, tukanayishimira uburengezi bwayo bwatugezeho
ubwo abandi batwarwaga n’imiraba
inyuranye. Turayishimira kandi nokuba twashoboye kwitabira ubutumirebwa ntama.
Uyu munsi dushima, ni ngombwa no kongera kwisuzuma kugira ngo turebe niba
duhamya koko ko tweguriwe Imana ubwo bamwe muri twe, ababyeyi bacu, inshuti,
abavandimwe mu mbaga nkirisitu, twasubiragamo ingingo z’ukwemera kwacu
tugasezerana kwanga icyaha, gukurikira Yezu no kumwamamaza, We dukesha uruhare
ku busaseridoti, ubuhanuzi n’ubwami bye.
Rubyiruko
nshuti z’Imana, turahamagarirwa guhamya mu nvugo no mu ngiro ko duhabwa umubiri
wa Jambo wigize umuntu kandi tukaba twarahawe Roho Mutagatifu ubwo
twaramburirwagaho ibiganza n’umusaseridoti mu isakaramentu ryo gukomezwa;
twemere Yezu duhabwa adutunge kandi aduhaze, tugengwe na Roho Mutagatifu.
Rubyiruko nshuti za Mariya, tuyoyobowe n’isengesho hamwe n’inama nziza tugirwa,
turusheho gusobanukirwa icyo Imana idushakaho turangwa no kumvira no kugira
umwete mu byiza maze turusheho gukura tunogeye Imana n’abantu.
Nitwitandukanye
n’ibigezweho birwanya Kristu; ibyishimo bidaturuka kandi ntibinatugeze ku Mana.
Twamagane ibyahindanya umubiri wacu kuko ari
ingingo za Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu, 1Kor.6,16. Tuwufate neza,
tuwambike neza kuko kuwambika ubusa ari ugusamburira Roho Mutagatifu uwutuyemo
bikaba ni kwitandukanya n’Imana,Umubyeyi wacu kuko abayoborwa na Roho ari bob
ana b’Imana kandi ubwo twacungujwe igiciro gihambaye tugomba gusingiriza Imana
mu mibiri yacu,1Kor.6,20. Gusingiriza Imana mu mibiri yacu, nibidutere
kwishimira uko turi, tuzirikana ko twaremwe n’Imana mu ishusho yayo kandi ibyo
yaremye byose bikaba ari byiza, Intg.1,31.
Gusingiriza Imana mu mibiri yacu
bidutandukanye kandi n’ibyaha byose, mu masura yacyo yose, birimo n’igisa
n’icyahe intebe kuri iyi si : ubusambanyi n’ibigikomokaho, icyaha
kigaruriye imbaga cyane cyane urubyiruko. Tugendere kure ubusambanyi tuzirikana
umubiri utagenewe gusambana, 1Kor.6,13.18.
Rubyiruko,
tunoze imivugire n’intekerezo byacu, twoye kwirirwa mu biganiro bituma
turushaho gucumura, ahubwo dushimishwe kandi dushishikazwe no kumguka icyadutungira
ubugingo : Ibyo tuzabigeraho nidukunda GUSENGA, GUSOMA BIBILIYA,
AMATEKA Y’ABATAGATIFU N’IBINDI BITABO BY’IYOBOKAMANA, KUGANIRA KU BYANDITSWE
BITAGATIFU HAMWE NO GUHABWA PENETENSIYA DUHARANIRA GUHURWA ICYAHA !
Uyu mitozo mitagatifu udusigire gutekereza neza,tureke ubunangizi n’ubunenzi
ahuwo twemere tumenye agaciro k’isengesho mu buzima bwacu, agaciro ko kuzamu
misa,agaciro k’ibokoresho biyagatifu ndetse n’agaciro k’abasaseridoti, abo
Imana yashinzeumurimo uzahoraho iteka ibagabira ubuherezabitambo, ikabambika
bakaberwa mu bishura by’ikuzo bahawe na Yo,Sir.45,7.
Kuri
uyu munsi w’urubyiruko, ni ngombwa no kwibutsa ababyeyi kongera kuzirikana
uruhare rwabo rwo kurerera igihugu na Kiliziya; nk’uko umusaza Heli yafashije
umwana Samweli kumenya ijwi ry’Imana no gusubiza bikwiye, babyeyi nimutere
ikirenge mu cye, mudufashekumenya ijwi ritanga ubuzima ry’Iyaduhanze mu majwi
menshi aroha mu rupfu. Mubyeyi zirikana ko uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu
mugongo!
Rubyiruko
nidukurikiza inama z’abadukunda, abatwifuriza icyiza cyakindi kitanyuranya
n’ugushaka kw’Imana, tuzaba beza kuko uhoraho azaduhunda uburanga bw’agahebuzo,
butari bwa bundi bw’umubiri butuma bamwe bishora mu ngeso mbi aho gufatira
urugero kuri Yozefu kwa putifari na Suzana mu bacamanza, bo banze gukora icyaha
bitwaje uburanga bakemera no gupfira mu maboko y’abanyabyaha aari abaziranenge
aho kwemera gukora icyaha mu maso y’Imana. Rubiruko, twitandukanye
n’urugomo,duce ukubiri n’inzangano n’amatiku, ishyari n’amazimwe twimika
urukundo, ubwubahane, ubwisanzure n’amahoro. Tuzirikano ko hahirwa abatera
amahoro kuko bazitwa abana b’Innnnnnmana, Mt.59
Dukunde
amahoro, tuyaharanire kandi tunayasakaze!
Mana urubyiruko
nirugukorere,tuberwe no kwibanira nawe ubuziraherezo ; Ubuzima bwacu
nibukubere ibisingizo ! Þ Elias TWISHIME
tuganire
AMATEGEKO N’URUKUNDO
1.
Ni akahe kamaro k’amategeko, Tim.1, 8-11?
2.
Umukristu ntagengwa n’amategeko,rom.7,1-12 na
Gal.3,6-14
3.
Amategeko aheza abantu mu bucakara, naho Ingabire
ikababohora, Gal.4,21-31
4.
Iyo bavuze Urukundo, abantu bumva iki?- Mu
Iyobokamana, mu burere mbonezabupfura no mu mikorere y’umubiri wa Muntu
5.
Urukundo ni iki?
6. Ni iki gikurura umuntu mu
gukunda?
7.
Ubukire (material need/besoin materiel)
8. Icyifuzo karemano (Natural
need/besoin naturel)
9.
Agahato ka bagenzi bawe(influence of others on
you/influence des autres)
10. Urukundo nabuze mu bwana
bwanjye (psychological need/besoin psychologique)
11.
Ni ibiki byagaragaza ko urukundo rwange rubogamye
cyangwa rutabogamye (imbalanced or balanced Love)?
12.
Ni ibihe bigaragaza ko umuntu agengana ubukristu
imiterere y’umubiri we?
13.
Gukunda umuntu ni ukumwifuriza icyiza no kumurinda
ikibi, icyiza ni iki? Ikibi ni iki?
14.
Urukundo n’ubwikunde bitandukaniye he?-ibibiranga.
15.
Urukundo rwemera kandi rukihanganira byose,
1Kor.13,7
16.
“Abakobwa baradukurura, Abahungu baradushaka.”
Friday, February 10, 2017
TUGANIRE
Tuganire
1. UKWEMERA
V
Ukwemera ni iki?
V
Kumenya Imana bivuga iki?
V
Ese Shitani izi Imana?
V
Ukwemera
nyako ni ukuhe? Hari ibikorwa bikugaragaza? Ni ibihe?
V
Umuntu ahabwa kuba Intungane n’Ukwemera kutagomba
ibikorwa by’Amategeko, Rom.3, 28!
V
Ukwemera kwanjye, agakiza kanjye!
V
Icyaha ni icyo umuntu akoze kidaturutse ku kwemera,
Rom.14,23
§
Wemera iki?
§
Ese koko ibyo nkora bihuje n’ukwemera kwanjye byose
ntcyaha kiba kirimo?
2.
BATISIMU
¿
Batisimu ni iki/itumarira iki?
¿
Iyo ababatijwe bashakanye, kuki babyara umwana ufite icyaha cy’inkomoko?
¿
Muri Batisimu ni iki gikiza/ni iki gituma umuntu akira: Ubatiza cyangwa
Imana? Kwinikwa? gusukwa ku gahanga? Amagambo akuvugirwaho? Ubushake bw’umutima
bwatumye uza kubatizwa?
¿
«Uwabatijwe ni umwami, umuhanuzi n’umusaseridoti.»
3. UBUKRISTU
4. AMATEGEKO
W
Ni akahe kamaro k’amategeko, Tim.1, 8-11?
W
Umukristu ntagengwa n’amategeko,rom.7,1-12 na
Gal.3,6-14
W
Amategeko aheza abantu mu bucakara, naho Ingabire
ikababohora, Gal.4,21-31
5.
URUKUNDO
©
Iyo bavuze Urukundo, abantu bumva iki?- Mu
Iyobokamana, mu burere mbonezabupfura no mu mikorere y’umubiri wa Muntu
©
Urukundo ni iki?
Subscribe to:
Posts (Atom)
Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke
He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...
-
Isakaramentu rya Batisimu n’ubutumire bwa Yezu Kristu ku butungane biduha ubutumwa. Batisimu itwegurira Yezu Kristu kugira ngo iduhindurire ...
-
Mu nzira bataha, abanyeshuri bose bagenda bavuga ko Ramba na Rere baberanye ak'umutemeri n'ikibo! Bati "komereza aho mukundan...
-
Rere yasubiye kuri watsapu asanga ubutumwa yoherereje Mpano ntibwagiye nuko arongera arabwohereza. Agerekaho na we umuvugo w’imikararago mir...
-
Ubwo Ramba yasezerwagaho mu marira n'umukunzi we, yanahawe agafoto. Iyo foto yatanzwe mu gihe cy'amarira y'urukundo, yaharekejwe...

