Thursday, December 23, 2021

Doyosezi ya Ruhengeri yatumye kongera ubumenyi

Umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri akikijwe n’abapadiri, photo/internet  
Icyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri nicyo kigize Doyosezi ya Ruhengeri ikaba inakora ku ntara y’iburengerazuba mu karere ka Nyabihu. Yashinzwe Na Papa Yohani wa 13 ku wa 20 Ukuboza 1960, ihabwa Myr Bernard MANYURANE. 

  

Abashumba ba diyosezi ya Ruhengeri kuva yashingwa ni:

  • Myr Bernard MANYURANE
  • Myr Joseph SIBOMANA
  • Myr Fokasi NIKWIGIZE
  • Myr Kizito BAHUJIMIHIGO
  • Myr Visenti HAROLIMANA 1

Kimwe nk’izindi diyosezi, Ruhengeri yita ku iterambere ry’abakristu, nayo ikiyibuka kugira ngo ibone uko isohoza neza inshingano zayo kandi umulayiki n’uwihayimana badasigana mu kujya mbere kuri roho no ku mubiri. Kugira ngo ubutumwa bugende neza, hari imishinga ishigikirwa no kongera ubumenyi kw’abasaseridoti, bityo bikabafasha kudasigara inyuma mu buhanga n’ubumenyi mu nzego zose isi ignda yunguka. Dore uko ubutumbwa bwatanzwe mu bijyanye no kwiga mu mwaka wa 2O21-2022.

 Abiga mu RWANDA: 

1.    Padiri Célestin MBARUSHIMANA: University of Kigali

2.    Padiri Jean Damascène TUYISHIMIRE: University of Kigali

3.    Padiri Jean François Régis BAGERAGEZA: University of Kigali

4.    Padiri Egide NAMBAJIMANA: University of Kigali

5.    Padiri Révérien TURIKUMWENAYO: University of Kigali

6.    Padiri Prosper UWINGABIRE: University of Kigali

7.    Padiri Jean de Dieu NDAYISABA: INES- Ruhengeri  

Abiga muri Espagne:  

1.    Padiri Cyprien NGANIZI: Université de Barcelone

2.    Padiri Grégoire HAKIZIMANA: Université de Barcelone

3.    Padiri Wilson MUHIRE: Université de Barcelone

4.    Padiri Jean Damascène NDAGIJIMANA : Université de Barcelone

5.    Padiri Valens NIYITEGEKA: Université de Barcelone

6. Padiri Emmanuel NDAGIJIMANA: Université Saint Damascène de Madrid

7. Padiri Théogène NZUWONEMEYE: Université Saint Damascène de Madrid  

Abiga mu butaliyani: 

1.    Padiri Protais BAMPOYIKI: Université Salésienne Rome 

2.    Padiri Ephrem NTAWIHEBA: Université Salésienne de Rome 

3.    Padiri Norbert NGABONZIZA: Université de Latran de Rome

4.    Padiri Frédéric HABUMUREMYI: Université Grégorienne de Rome 

5.    Padiri Sixte HAKIZIMANA: Université de Parme

6.    Padiri Pie NEMEYAMAHORO: Université de Parme

7.    Padiri Jean Claude MBONIMPA: Université de Padoue  

Abiga muri amerika - USA: 

1.    Padiri Janvier NDUWAYEZU: Boston College

2.    Padiri Angelo NISENGWE: Boston College

3.    Padiri Diéry IRAFASHA: Boston College

4.    Padiri Alphonse TWIZERIMANA: DePaul University 

Uwiga muri FRANCE: 

1.    Padiri Philibert NKUNDABAREZE: Institut Catholique de Paris 

Uwiga muri AUTRICHE: 

1.    Padiri Phocas NIWEMUSHUMBA: Université de Vienne

Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu, idufashe guhongerera ibyaha

Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu
Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu igizwe n’ibice bibiri, bihujwe n’umushumi. Igice kimwe kiriho ishusho y’uruhanga ritagatifu ikindi kikagira ‘Titulus Crucis’; ishusho y’ icyapa cyashizwe ku musaraba, hejuru y’umutwe wa Yezu abambwe cyanditseho ko ari Umwami w’abayahudi (Mt. 27.37 Mk.15, 26 ; Lk. 23,38).

Hari indi sakapulari yabayeho kuva mu 1938 igizwe n’igice kimwe cyanditseho amagambo y’ikilatini ‘Illumina Domine vultum tuum super nos’, tugenekereje mu kinyawanda bisabanuye ‘Nyagasani, tubengeranisheho uruhanga rwawe rutagatifu’, amagambo dusanga muri Zaburi 66: 2, naho  ku ruhande rw’inyuma hashushanijeho ishusho ya Yezu uri mu ukaristiya ibengerana hamwe n’aya magambo ; ‘Mane nobiscum, Domine’, asobanuye ngo ‘Gumana natwe Nyagasani’, amagambo dusanga muri Lk 24:29. Aya masakapulari yombi akaba agamije   guhongerera ibyaha ku Mana.

Maria Pierina

Umuhire Maria Pierina wo mu muryango wisunze Bikiramariya utarasamanywe icyaha- Filles de l’immaculée Conception de Buenonos Aires, yahamije ko kuwa 31/05/1938 yabonekewe na Bikiramariya ubwo yari ari gusengera muri shapeli y’abanovisi ya Milan, amubonekera afite isakapulari y’umweru mu kiganza, igice cyayo kimwe kiriho ishusho ya Yezu, ikindi kiriho ukaristiya- hostie izengurutswe n’imirasire. Muri iryo bonekerwa Bikiramariya yasabye ko abantu bayambara kugira ngo bahongerere ibicumuro Yezu yagiriwe.

Kuwa 25/10/1884, umwepiskopi wa Tours mu bufaransa, Mgr Meignan yafunguye umuryango w’Uruhanga rutagatifu muri shapeli ya Léon Papin Dupont, abagize uwo muryango bambaraga ishusho y’Uruhanga rutagatifu ku musaraba, umudali cyangwa isakapulari.

Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu

Ni Papa Léon XIII wakungahaje indulujensiya umuryango w’Uruhanga rutagatifu wa Tours, mu 1885, anawuzamura mu ntera kuwa 1/10/1885, izo indulujensiya ntizagenewe kwambara isapulari n’ubwo yemewe na Kiliziya. Kiliziya kandi ikaba yarashishikaje kwambara isakapulari yabonywe na Maria Pierina ariko ntiyabikora mu buryo bwemewe n’amategeko. Hamwe n’isakapulari y’Uruhanga rutagatifu, duhongerere ibyaha

Nyundo; mu rugamba rwo kongera ubumenyi

umwepisikopi hamwe n'abapadiri. photo/internet 
Diyosezi gatulika ya Nyundo ni imwe mu madiyosezi gatuka icyenda aba mu Rwanda yashinzwe kuwa 14 Gashyantare 1952 na Papa Piyo wa XII, ayishinga ari Vikariyati y'Ubutumwa. Kuwa 10 Ugushyingo 1959 nibwo Papa Yohani XXIII yayigize Diyosezi ikaba igize Akarere k'Ubutumwa ka Arikidiyosezi ya Kigali. Ifite icyicaro mu karere ka Rubavu, igizwe n’izahoze ari perefegitura za Gisenyi na Kibuye, ikaba ikorera ubutumwa mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Nyamasheke, Rubavu yose, Ngororero yose, Rutsiro yose n’igice kinini cya Nyabihu na Karongi

Aba nibo bepiskopi bayaboye Nyundo:

1.    Myr Aloys Bigirumwami (1952-1973) (uhereye ari umuyobozi wa Vikariyati, 1952-1959) ni we mwepiskopi w’umunyafurika wa mbere mu kitwaga Afrika mbiligi (Congo, Rwanda- Burundi). Yahawe ubwepiskopi tariki ya 1 Kamena 1952, avuka i Zaza. 

2. Myr Vincent NSENGIYUMVA (1973-1976), yagizwe Arikiyepiskopi wa Kigali kuwa 10 Mata1976, avuka i Rwaza, diyosezi ya Ruhengeri

3.    Myr Wenceslas KALIBUSHI (1976-1997), avuka mu Byimana

4.    Myr Alexis HABIYAMBERE, Umuyezuwiti (1997-2016)

5. Myr Anaclet MWUMVANEZA (2016 - Kugeza ubu), avuka i Murambi muri Arikidiyosezi ya Kigali. 

Numa y’imishinga nka Kivu Peace View Hotel, Home saint Jean, Centre d’Accueil Saint François Xavier, Cavp Ltd, Canja Ltd…. iyi diyosezi yakomeje kurwana urugamba rwo kwiteza imbere yongerera ubumenyi abakozi bayo ku buryo bukurikira: 

Abahawe ubutumwa bwo kwiga mu Rwanda:

1.    Padiri Laurent SAFARI:  ICK

2.    Padiri Théodose UTUJE: ICK

3.    Padiri Emmanuel BAMPORINEZA: ULK

4.    Padiri Jean Paul RUTAKISHA: ULK / Gisenyi, Masters

5.    Padiri Etienne IZIMENYERA: ULK / Gisenyi, Masters

6.    Padiri Patrick HABIMANA: UTB/Gisenyi

7.    Padiri Jean Claude DUSENGUMUREMYI: UR, online 

Abahawe ubutumwa bwo kwiga mu butaliyani:

1.    Padiri Chrstophe MUDAHERANWA : License

2.    Padiri Evariste DUKUZIMANA : License

3.    Padiri Jean de Dieu BARIGORA : License

4.    Padiri Jean Marie KWIZERA : License

5.    Padiri Théogène NDAGIJIMANA : License

6.    Padiri Modeste MURAGIJIMANA : License

7.    Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE : Doctorat 

Abahawe ubutumwa bwo kwiga muri Espagne:

1.    Padiri François KUBWIMANA : License

2.    Padiri Gaspard KAZIA : License

3.    Padiri Jean Damascène SIBOMANA : License

4.    Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI : License

5.    Padiri Théoneste NZAYISENGA : License

6.    Padiri PIE NZAYISENGA : License

7.    Padiri Théophile NIYONSENGA : Doctorat  

Abahawe ubutumwa bwo kwiga muri Belgique:

1.    Padiri Déogratias BAHIZI : Doctorat

2.    Padiri Léonidas KAREKEZI HABARUGIRA : Doctorat  

Abahawe ubutumwa bwo kwiga muri Canada:

1.    Padiri Elie HATANGIMBABAZI : License

2.    Padiri Jean Claude MUTUYIMANA : License  

Abahawe ubutumwa bwo kwiga muri France:

1.    Padiri Noel HITIMANA : License

2.    Padiri Philibert KAYIRANGA : License 

Abahawe ubutumwa bwo kwiga muri Allemagne:

1.    Padiri Jean François UWIMANA : License 

Abahawe ubutumwa bwo kwiga muri Amerika

1.    Padiri Télea yasphore DUSABE

Saturday, December 18, 2021

Sobanukirwa n'impeta za gishumba

Impeta y’umurobyi
Bamwe mu basaseridoti bambara impeta za gishumba, aho usanga mu mico imwe n’imwe abakristu bazisoma nk’ikimenyetso cy’icyubahiro, impeta yambarwa n’abasaseridoti ishushanya ubutungane n’ubudahemuka bw’uyambaye. Mu gushyingirwa, impeta zambarwa n’abashyingiranwa ni ikimenyetso cyo kwihuza -gushyingirwa- k’umugabo n’umugore, igashushanya kandi ko Kristu abereye umukwe Kiliziya, nayo ikamubera umugeni. Bikumvisha abasezerana ko bahamagarirwa kubana bakundana, buri umwe yitangira undi kandi bakihanganirana nk’uko Kristu akunda, kandi akitanganira Kiliziya ye.

 Impeta y’umurobyi - Anneau du pêcheur

Ni Impeta yihariye yambarwa na Papa, nk’umwepiskopi wa roma. Igaragaza intumwa petero, abereye umusimbura, yicaye mu bwato, anaga urushundura mu nyanja. Kui iyo mpeta kandi haba handitseho izina rya Papa. Mu bihe byashize, iyi mpeta yakoreshaga nk’ikirangantego cyihariye Papa akoresha yemeza- asinya- inyandiko zimwe na zimwe. Muri iki gihe ntigikoreshwa muri ubwo buryo, uretse kuba ari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Papa- insigne du pouvir pontifical. Iyo itambawe na Papa, umunyamabanga wa leta niwe ufite inshingano zo kuyirinda. Iyo Papa yitabye Imana cyangwa akegura, umukaridinali ushinzwe umutungo wa Kiliziya- akora inshingano ze iyo Kiliziya idafite umuyobozi- ayobora imihango yagenwe yo kuyambura agaciro. 

Impeta y’umwepiskopi wa Roma-  Anneau pontifical 

Ni impeta yambarwa na Papa gusa, we mwepiskopi wa Roma, ayambara iyo atura igitambo cy’Ukaristiya. Ni impeta ijya kuba nini kuko ayambara inyuma y’udupfukantoki- gants liturgiques. Nyuma y’inama nkuru ya kabiri ya Kiliziya- Concile Vatican II, ntibikiri itegeko kwambava iyi mpeta. 

Impeta y’umukaridinali - Anneau cardinalice

Iyi mpeta ni ikimenyetso cyihariye cy’uwagizwe umukaridinali, itangwa na Papa ubwe, igahabwa buri mukaridinali mushya mu muhango wo kumuha ububasha bujyana n’uru rwego. Umukaridinali yambara impeta iriho ibirango bya Papa wamugize umukaridinali.

Impeta yambarwa n’abarimu ba kaminuza- Anneau doctoral

Ni impeta yagenewe abarimu bigisha muri kaminuza za Papa -docteurs des universités pontificales. Aba bafite uburenganzira bwo kwambara impeta igihe batari mu mirimo ijyana na liturujiya- fonctions liturgiques. Iyi mpeta isa n’iyambarwa n’abepiskopi, akenshi iba iriho ikirangantego cya kaminuza. 

Impeta ya gishumba - Anneau pastoral

Kuwa 6 Ukuboza 1965, Papa Pawulo wa VI yahaye impeta abari bitabiriye inama nkuru ya Kiliziya, iyo mpeta yitwa kandi impeta y’inama nkuru ya kabiri ya kiliziya- Anneau du Concile Vatican II. Abepiskopi bayambara ku rutoki rw’ikiganza cy’iburyo, igashushanya ubumwe umwepiskopi agirana na Kiliziya, by’umwihariko na diyosezi ye. 


Isakapulari y’icyatsi, ikimenyesto cyo guhinduka

Ni kimwe mu bimenyesto byambarwa n’abakristu b’ingeri zinyuranye kikagaragaza ubuyoboke bwihariye bitewe n’ubwoko bwayo. Isakapulari y’icyatsi ifatwa nk’ikimenyetso cy’umutima utagira inenge wa Bikiramariya, bityo bikibutsa uyambaye wese ko ahamagariwe kuba intungane, umuziracyasha kimwe na Bikiramariya Nyina w’Imana.

Isakapulari y’icyatsi, ikunze kwitirirwa ababikira ba Mutagatifu Viseni wa Pawulo, igizwe n’agapande kamwe; kuruhande rubanza gafite ishusho y’umutima utagira inenge wa Bikiramariya wahuranijwe n’icumu, hamwe n’umusaraba uri hejuru, izengurutswe kandi n’aya magambo: ‘Mutima utagira inenge wa Bikiramariya, urajye udusabira ubu n’igihe tuzapfira’. Ku ruhande rw’inyuma hari ishusho ya Bikiramariya yerekana umutima we utagira inenge.

Inkomoko y’iyi sakapulari ifitanye isano na Mama Justine, umubikira wo mu muryango w’abari b’Urukundo. Bivugwa ko guhera kuwa 28/01/ 1840, uyu Justine, agitegurwa kwinjira muri uwo muryango, yatangiye kujya abonekerwa na Bikiramariya ariko ntagire icyo amubwira kugeza ubwo kuwa 8/9/1840, ku munsi mukuru w’ivuka rye- ivuka rya Bikiramariya, amubonekeye afite mu kiganza cy’iburyo umutima we - umutima wa Bikiramariya- uzengurutswe n’ibishashi by’urumuri.

Mu kiganza cy’ibumoso afite igisa n’isakapulari igizwe n’igipande kimwe n’umushumi byombi bifite ibara ry’icyatsi, cyiriho kandi, ku ruhande rubanza, ishusho y’umutima utagira inenge wa Bikiramariya wahuranijwe n’icumu, hamwe n’umusaraba uri hejuru, izengurutswe kandi n’aya magambo: ‘Mutima utagira inenge wa Bikiramariya, urajye udusabira ubu n’igihe tuzapfira’.

Ku ruhande rw’inyuma hari ishusho ya Bikiramariya yerekana umutima we utagira inenge.   Mama Justine, muri we yumvise ijwi rimubwira ko Bikiramariya yifuza ko iyo sakapulari yakwira hose, ikaba igikoresho cyo guhinduka. Aya mabonekerwa Justine ntawundi yayabwiye utari umuyobozi w’umuryango n’umuyobozi we wa roho.

Kuwa 3/04/1870 ababikira bo mu muryango w’abari b’Urukundo nibwo basabye uburenganzira bwo kuboha no gukwirakwiza iyi sakapulari, babyemererwa nta nyandiko na Papa Pie IX.

Isakapulari ya mutagatifu Mikayile, ikimenyetso cy’ubuyoboke buzatugeza mu ijuru

Isakapulari ya Mtg. Mikayile
Muri Kiliziya, isakapulari yeguriwe Malayika Mikayile, ni ikimenyetso cy’ubuyoboke. Umukristu uyambara uko bikwiye, aba yiyambaza Malayika Mikayile kandi umwiyambaza ntaburyarya, akabikora ubutaretsa, azarindwa mu buzima bwe ku isi na nyuma yo kuyivaho, azaronka Malayika uzamugeza ku meza matagatifu.

Isakapulari ya mutagatifu Mikayile, yambarwa akenshi n’abo mu muryango wisunze mutagatifu Mikayile, umumalayika mukuru, abo mu muryango w’ababikira ba mutagatifu Mikayile, umumalayika mukuru, n’abandi bakristu babikunze kandi babisobanukiwe.

Igizwe n’ibice bibiri biboshywe mu ishusho y’ingabo izengurutswe n’amenyo nka kumwe k’urukezo. Igice cyambarwa imbere ku gatuza kiba gisa ubururu n’aho icyambarwa mu mugongo kigasa umukara byombi bikagira ishusho ya mutagatifu Mikayile, umumalayika mukuru hamwe n’amagambo y’ikilatini ‘Quis ut Deus ?’ bisobanuye ‘ni nde uhwanye n’Imana ? Iki ni igisobanuro cy’izina Mikayile.

Ibyo bice byombi bihujwe n’imishumi, umwe w’ubururu unyura ku rutugu rw’iburyo n’undi w’umukara unyuze ku rutugu rw’ibumoso. Ubururu bushushanya paradizo, umushumi w’ubururu ukibutsa ko abatowe bazaba iburyo bw’Imana naho umushumi w’umukara ibumoso ukatwibutsa ko abatazinjira mu ijuru bazashyirwa ibumoso, abo Imana izihakana. (Mt.25:32-46 ). Ishusho y’ingabo yo ni ikimenyetso cy’uko tugomba kurwanya ikibi (Ef. 6:11-17).

Igitekerezo cyo guhesha umugisha isakapulari ya mutagatifu Mikayile, cyadutse kuwa 16/06/1875 kizanywe n’abakristu, nuko nyuma y’imyaka itatu, i Roma muri basilika ya mutagatifu Eustache havuka umuryango wisunze Mikayile - pieuse union de saint Michel.  nyuma y’umwaka, hasohotse urwandiko- décret- kuwa 5/10/1879 ruwimurira i Pescheria muri kiliziya ya mutagatifu Angelo. Kuwa 1/03/2013 nibwo umuyobozi mukuru w’umuryango wa mutagatifu Mikayile yemeje ko abantu bashobora kwambara umudali mu mwanya w’ isakapulari.

Ku ruhande rw’imbere, Uwo mudali ufite ishusho ya Mikayile, handitseho n’aya magambo : ‘Malayika Mikayile mutagtifu turengere mu rugamba-Saint Michel Archange défendez-nous dans le combat- naho kurundi hari ikirangantego cy’umuryango, handitseho kandi ‘ Ni nde umeze nk’Imana’, ‘ubwizige n’umurimo- La tempérance et le travail’.

Mu 1880 Papa Lewo XIII yazamuye mu ntera umuryango wisunze mutagatifu Mikayile- confrérie de la pieuse union de saint Michel uba umuryango mukuru w’ isakapulari ya mutagatifu Mikayile- archiconfrérie du scapulaire de saint-Michel. Kuwa 23/08/1883 nibwo urwego rubishinzwe-congrégation des rites- rwemeje uburyo bwo guha isakapulari umugisha no kuyambika abantu. Indulujensiya uyambaye aronka zemejwe kuwa 28/03/1903.

 

Monday, December 13, 2021

Discover the saint titles

Symeon the New Theologian
The holy figures of Church have a number of saint titles with which they are celebrated. The following list explains the references: 

1.      Theologian: only three saints are given this appellation: John the Theologian, Gregory the Theologian, and Symeon the New Theologian.

2.      Confessor: one who has suffered for the faith but not martyred outright.

3.      Enlightener: the saint who first brought the faith to a people or region, or who did major work of evangelization there.

4.      Equal-to-the-Apostles: one whose work greatly built up the Church, whether through direct missionary work or through assisting the Church's place in society.

5.      Fool-for-Christ: a saint known for his apparent, yet holy insanity.

6.      God-bearing: title given to one of the Holy Fathers.

7.      Great-martyr: one who was martyred for the faith and suffered torture.

8.      Healer: a saint who used the power of God to heal maladies and injuries.

9.      Hieroconfessor: a confessor who is also a clergyman.

10. Hieromartyr: a martyr who is also a clergyman.

11. Martyr: one who has died for the faith.

12. Merciful: one known for charitable work, especially toward the poor.

13. Myrrhbearers: the first witnesses of the Resurrection of Jesus.

14. Myroblyte, Myrrh-gushing or Myrrh- streaming: the relics of the saint exude holy and sweet-smelling, and often miraculous oil.

15. New-martyr: a martyr often bearing the same name as a more ancient martyr, but usually more recent in the Church's history.

16. Passion-bearer: one who faced his death in a Christ-like manner.

17. Prophet: An Old Testament saint who anticipated Christ.

18. Protomartyr: the first martyr in a given region; in the case of Stephen the Protomartyr, the first martyr of the whole Church.

19. Right-believing: an epithet used for sainted secular rulers.

20. Righteous: a holy person under the Old Covenant but also sometimes used for married saints of the New Covenant.

21. Unmercenary Healer: a saint who used the power of God to heal maladies and injuries without charge.

22. Venerable: a monastic saint.

23. Venerable-martyr: a martyred monastic.

24. Virgin martyr: an unmarried, non-monastic, chaste female martyr.

25. Wonder-worker: a saint renowned for performing miracles.

 

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...