Thursday, January 8, 2026

Inshamake ku mibereho ya Mutagatifu Lusiyani w'i BOVE

 ... amaze kwicwa, umubiri we wahise uzengurukwa n’urumuri...bumvise ijwi rivuga riti: «Komera, mugaragu mwiza kandi w’indahemuka, utaratinye kumena amaraso yawe kubera njyewe, ngwino...»

Lusiyani w’i Bove (Beauvais) mu Bufaransa, yari umunyaroma, uvuka mu muryango w’abanyaroma.Ni we ufatwa nk’Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Bove. Intego ye yari “Nizeye n’umutima wanjye wose kandi nemera n’akanwa kanjye ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana.” « Je crois de cœur et je confesse de bouche, que Jésus-Christ est le fils de Dieu. »

Ubusanzwe yitwaga Lusiyusi nka se, ariko umunsi umwe, umutagatifu witwaga Petero amaze kwigisha Inkuru nziza, Lusiyusi ahindura izina rye yitwa Lusiyani. Ahera ko azenguruka Ubutaliyani yigisha Ivanjili. Igihe rero itotezwa ry’abakirisitu ryongeye kwaduka, Lusiyani yarafashwe arafungwa, maze ku mugoroba w’uwo munsi, acika uburoko.

Ahagana mu mwaka wa 250, ni bwo Lusiyani yahawe ubwepiskopi, abuhabwa na Papa, wahise amwohereza kwamamaza Inkuru Nziza mu karere ka Gole (Gaule), ajyana na mutagatifu Diyoniziyo na mutagatifu Riyeli (Rieul). Azenguruka Ubufaransa, ariko yibera ahitwa Bove. Imigenzo myinza ye, ibikorwa bye byiza n’ibitangaza yakoreye muri ako karere byatumye abantu benshi bagera ku bihumbi 30,000 bemera Inkuru Nziza baba abakristu.

Ahagana mu mwaka wa 290, ni bwo umwami w’abami witwaga Diyoklesiyani wangaga ubukirisitu Yohereje abagabo batatu ari bo Latinusi, Jariyusi na Antori ngo bice Lusiyani. 

Lusiyani amaze kumenya ko abo bicanyi baje kumushaka ngo bamwice arahunga. Abanyaroma baje kuvumbura  inshuti zari zahunganye na Lusiyani. Nuko abo bakirisitu bicwa baciwe umutwe. Lusiyani we yabanje gukubitwa ibiboko, nyuma, acibwa umutwe. Yiciwe ahitwa Rosiyeri. 

Bavuga ko hari igitangaza cyagaragaye amaze kwicwa, umubiri we wahise uzengurukwa n’urumuri. Abantu bari aho baba barumvise ijwi rivuga riti « Komera, mugaragu mwiza kandi w’indahemuka, utaratinye kumena amaraso yawe kubera njyewe, ngwino wakire ikamba  wasezeranyijwe ».

Lusiyani yarahagurutse afata umutwe we mu biganza bye, agenda yerekeje i Bove, ahagarara hafi y’umujyi. Aho ni ho bashyinguye umurambo we nyuma baje kuhubaka urugo rw’abamonaki rwamwitiriwe. 

Banavuga ko mu gihe cy’ishyingurwa rye, aho ku irimbi hahumuraga imibavu myiza cyane, bityo bakavuga ko abamakayika bari baje muri uko gushyingura bakaba aribo bateraga uwo mubavu.

Mutagatifu Lusiyeni yubahirizwa nk’Intumwa y’akarere ka Bove (Apôtre du Beauvaisis) kuko yagize uruhare rukomeye mu kugeza abaturage benshi muri ako gace ku kwakira ukwemera gutagatifu no kugarukira Imana. Kiliziya imuhimbaza kuwa 8 Mutarama.

Inshamake ku mibereho ya Mutagatifu Lusiyani w'i BOVE

 ...   amaze kwicwa, umubiri we wahise uzengurukwa n’urumuri...bumvise ijwi rivuga riti: «Komera, mugaragu mwiza kandi w’indahemuka, utarati...