Nk'uko bisanzwe mu
Kiliziya Gatolika, urutonde rw'iyimurwa n'ishyirwaho ry'abapadiri rugena aho
buri mupadiri azakorera, inshingano ahabwa ndetse n'igihe izo nshingano
zizatangirira. Impinduka nk'izi zigamije kongera imbaraga mu butumwa bwa
Kiliziya no gufasha abakristu kubona abashumba babegereye.
Muri iki gihe, Abakristu
ba Diyosezi ya Gikongoro barasabwa kwakira neza abapadiri bahawe inshingano
nshya, kubashyigikira no kubasabira kugira ngo bazasohoze neza ubutumwa bahawe.
Abapadiri na bo basabwa gukomeza umurimo wabo barangwa n'ubwitange, ubufatanye
n'urukundo bakorera Imana n'abayoboke bayo.
Niba ushaka urutonde
rwose rw'abapadiri bose n'aho boherejwe mu mwaka wa 2026–2027, kanda AHA.

No comments:
Post a Comment