Inyigisho yo ku wa
kabiri w'icyumweru cya xi gisanzwe, umwaka a mbangikane
Umupadiri uri kwigisha abakristu (Ifoto: AI)
Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami: 1 Bami 21, 17-29).
Zaburi: 51(50), 3-4,
5-6b, 11.16.
Ibangondirimbo
ribanziriza ivanjili: Yh 13, 34.
Ivanjili: Mt 5,
43-48.
INYIGISHO yateguwe na Padiri Jeremie HABYARIMANA
Yezu Kristu akuzwe!
Uyu munsi Nyagasani
Yezu wapfuye akazuka aje mu ijambo rye yuje urukundo. Kugira ngo na twe
arutwuzuzemo akoresheje ijambo atubwira.
Mu isomo rya mbere,
turabona Uhoraho uburyo ari umunyampuhwe, We utareka abanyabyaha ngo bapfe nta
cyo yababwiye, ahubwo akababurira, akabereka inzira mbi barimo n’ingaruka zabyo
zose ntacyo abakinze, kugira ngo bo ubwabo bihitiremo niba bagomba gukomeza
gupfa, cyangwa se niba bagomba guhindukira kugira ngo ikiganza cye kibakingire
urupfu. Ibyo rero turabibona nyine uko Uhoraho yohereza umuhanuzi Eliya na we
agahagurukana ubutwari akajya gutangariza umwami ijambo rye. Ijambo ry’Uhoraho!
Mu by’ukuri Ijambo
rya Nyagasani Uhoraho, umuntu yavuga ati “ntabwo rivugwa n’ibigwari.” Kuko ni
ijambo riteye ubwoba, ni ijambo rifite imbaraga zirenze iza muntu. Kubwira
umuntu ngo niba utaretse ibi urapfuye, cyangwa se kumurondorera ibigiye
kumubaho bitewe n’ibikorwa bye bibi, bisaba ubutwari burenze ibyo umuntu
yakwibwira. Cyane cyane iyo ari umuntu ukomeye mu maso y’abantu b’iyi si nka
Akabu wari umwami ashobora kwica agakiza. Ni we wari itegeko, ni we wari
ubucamanza, icyo yemezaga yaragikoraga mu byo yari ashoboye byose ku bo yari
ayoboye. Ariko Eliya ibyo nta bwoba byari bimuteye.
Ku bahanuzi rero,
ijambo ry’Uhoraho riruta ubuzima bwabo. Ntashobora kuriceceka. Ahitamo gupfa
aho kugira ngo ariceceke. Ahitamo kurivuga bashaka bakamwivugana. Iyo ni
Ingabire rero ya Roho Mutagatifu kandi Kiliziya yose igomba guhora isaba.
Kiliziya yose! Kandi kiliziya yose ni abakristu bose, abemera Yezu bose, ntabwo
ari abashinzwe kwigisha bonyine. Abakristu bagombye kuvugana ubwigenge,
kuvugana umwidegembyo, kuvuga ijambo rigamije kugirira abantu akamaro,
badatinye urupfu, badatinye inabi bashobora kugirirwa. Ahubwo bagatekereza
ineza barimo bagirira abandi bavuga iryo jambo. Iryo jambo riburira ababi
ribahamagarira guhinduka abo baba ari bo bose.
Umuhanuzi Eliya rero
yuzuye ubwo bubasha bwa Roho Mutagatifu, aragenda abwira umwami amagambo atyaye
Uhoraho yamwohereje kuvuga. Imbuto byeze, ni uko nyine Akabu yaciye bugufi.
Akabu uyu munsi na we ni urugero Yezu Kristu atwereka. Kuko hari abantu benshi
babwirwa ijambo nka ririya, aho kugira ngo bace bugufi, ahubwo bagashaka gucamo
ibice cyangwa guconshomera abaribabwiye. Ni uko nyine ibitotezo bivuka.
Kutihanganira ijambo ry’Uhoraho n’abarivuga. Bo bakakubwira ijambo ryiza
ryagukiza, wowe ugatangira kubavuga nabi no kubasebya, cyangwa no kubagirira
nabi no ku buryo bunyuranye. Abahanuzi nyine ni yo mpamvu igihe cyose babaye
abantu badakunzwe na bose. Ndetse benshi muri bo niba atari bose, barishwe.
Abenshi muri bo! Ikiri cyo ni uko bose bahuye n’ingorane. Kuko abantu bose
ntibashobora kumva amagambo nk’ariya ngo bakureke ugende, kereka nta bubasha
bagufiteho bwa hano ku isi.
Umuhanuzi Eliya
rero, ibyo ari byo byose ububasha bwa Roho Mutagatifu bwaramwuzuye, ubutumwa
bwe kandi bwera imbuto; Akabu arahinduka, Uhoraho amugirira impuhwe.
Ntabwo rero Uhoraho agamije gutungura abanyabyaha ngo abahitane, ahubwo arababurira igihe cyose. Nta muntu muri twe utaraburiwe. Niba ataraburirwa kandi, azaburirwa. Imburo izamugeraho byanze bikunze, kugira ngo ku munsi w’urubanza hatazagira ugira icyo yitwaza ngo “Ariko jyewe ibyo sinari narigeze mbyumva. Sinari nzi ko ari bibi.” Nyagasani udukunda akora uko ashoboye kugira ngo buri wese (…) yewe niba atanakoresheje n’abo bantu, nawe ubwawe azakubwirira mu mutima wawe akwereke urumuri rukwereka ko uri mu kugira nabi.
Akabu rero atubere
urugero. Twumve ko igihe Uhoraho atubwiye ko icyaha cyacu kizaduhitana, ataba
agamije kutwica ahubwo aba agira ngo tukireke, hanyuma tubeho. Ni nde se
uyobewe muri twe ko icyaha ari urupfu, kandi ko cyica? Ushobora kubyirengagiza
ariko rero igihe ukuri kuzagu (…) igihe ifirimbi izakuvugiraho ni ho uzabona ko
atari imikino. Icyaha ntabwo ari umikino.
Icyaha si umukino!
Ntabwo ari icyo gukinishwa. Ibyo byose ni nde ubiyobewe? Icyo tubura ni ukuvuga
tuti “Nyagasani Yezu turabiretse. Duhindure” (nko muri iyi Zaburi) “Mana yange
ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe. Kubera impuhwe zawe nyinshi umpanagureho
ibyaha byange. Nyuhagira wese ibicumuro byange maze unkize icyaha nakoze.
Nkiza. Ntandukanya n’uwo mwanda w’ibyaha, kandi unsukure umpe ubuzima bushya.
Sinshaka kongera, ahubwo ni wowe nshaka gukurikira, gukunda kuruta byose na
bose.”
Yezu rero
aratwibutsa mu Ivanjili itegeko abakristu twebwe duhabwa rivugitse mu yandi
magambo. Yezu yaravuze mu Ivanjili ya Yohana ati” Ni mukundane, kandi mukundane
nk’uko nabakunze.”
Urwo rukundo rero
imwe mu ntambwe ikomeye yarwo ni ‘Gukunda’ nk’uko Data nyine akunda. Mukundane
nk’uko nabakunze. Hano ati” Mukundane nk’uko Data akunda.” Bigaragarire hehe
se? Mu kugirira neza ababagirira nabi, mu gukunda ababanga. Ese ibyo abakristu
turabyumva ra?
Uyu munsi rero Yezu
arabitwibukije ibyo ari byo byose. Kandi ntabitwibutsa gusa, agamije kubiduhera
imbaraga. Kubw’imbaraga za muntu, nta muntu ushobora gukunda umwanzi we nta we
ubishoboye. Ariko Yezu Kristu wigize umuntu uzi intege nke zacu, niba tumusabye
koko dukomeje kuduha ingabire y’urukundo, kuduha gukunda nk’uko Se akunda.
Nk’uko we ubwe akunda, kuduha ingabire y’urukundo, ingabire ya Roho wabo, Roho
Mutagatifu, Roho wa Yezu, Roho wa Data, azayiduha. Aduhe kubabarira. Ni yo
mpamvu nta muntu ugomba kwihanukira ngo avuge ngo ibyo ntibishoboka. Ku bantu
oya, ariko twebwe dufite ingabire. Roho Mutagatifu arahari. Ubwo rero
birashoboka Kuri twe. Kandi rero Nyagasani Yezu Ntashobora kutwigisha ibyo
abona ko bidashoboka mu buzima bwacu. Icyo gihe ntashobora kugita. Ibyo yatwigishije
byose byose ni uko bishoboka. Ni uko bishobora gukurikizwa. Cyane cyane ko
imbaraga ari ize, We ubwe uzitwihera.
Abantu rero bose
bahembera inzangano mu bantu, bamenye ko baba bakora ubutumwa bwa sekibi.
Ubutumwa bwa Yezu Kristu ni ubutumwa bw’impuhwe; Kubabarira abahemu, gukunda
abantu bose kandi abo ari bo bose. Ibyo nta wundi wabishobora usibye uwo Yezu
Kristu yabihaye, kandi nta n’undi ushobora kubyigisha usibye umukristu. Aha
rwose ni umwihariko wacu twebwe abakristu; gukunda abanzi. Kandi igihe cyose
tunaniwe gukunda abatwanga, tujye tumenya ko n’ubukristu bwatunaniye.
Nyagasani Yezu
Kristu rero agiriye amasengesho ya Bikira Mariya aduhe Roho w’urukundo
adusendere, adutandukanye burundu n’inzangano zose, aduhindure, adutagatifuze.
Ngwino Roho wa Yezu.
Singizwa Yezu Kristu
wadupfiriye ukazuka!
Mutima utagira
inenge wa Bikira Mariya uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu.
Padre JEREMIE
HABYARIMANA
No comments:
Post a Comment