Saturday, May 27, 2023

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1919 - 1960

Umwami Mutara III Rudahigwa
ari kumwe n'abamisiyoneri bera 
Iyi ni incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuva mu 1919 kugeza mu 1960. Kiliziya yaranzwe n’ibikorwa binyuranye by’iterambere rya roho n’iry’umubiri. 

Ku wa 25 Werurwe 1919: habaye amasezerano ya mbere y’uwihayimana kavukire. Uwo ni Mama Yohana NYIRABAYOVU wakoze amasezerano ye ya mbere mu muryango w’Abenebikira washinzwe na Myr HIRITI mu 1913. Mu kuboza 1912, Myr Hiriti yari yaratangije ku Nyundo igikorwa cyo gutora abagombaga kuwujyamo, naho mu kuboza 1919, ikigo biteguriragamo cyimukiye i Save kivuye i Rwaza. 

Muri 1919: Abapadiri babiri ba mbere b’abanyarwanda, bari kumwe na Fureri w’umuyozefiti Oswalidi Rwandinzi, batumwe kuyobora misiyoni ya Murunda. 

Ku wa 25 Mata 1922: Papa Piyo wa 11 yagabanyijemo kabiri Vikariyati ya Kivu: Havutse Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda na Vikariyati Apostoliki y’u Burundi. Iy’u Rwanda yaragijwe Myr Lewo Pawulo CLASSE wari usanzwe yungirije Myr Hiriti mu cyahoze ari Kivu. Iy’u Burundi ishingwa Musenyeri Yuliyani GORJU. Igihe yo kuruhuka kigeze, Myr Hiriti yaruhukiye muri Seminari Nkuru ya Kabgayi, ari na ho yapfiriye ku wa 6/1/1931. 

Mu 1929: Abafureri b’Urukundo ba Gand bashinze Urwunge rw’Amashuri rwa Astrida (Urwunge rw’Amashuri rwa Butare “Indatwa n’Inkesha), kugira ngo rwigishe abagombaga gufasha abakoloni b’ababiligi mu gutegeka u Rwanda. Iri shuri ryamaze igihe kitari gito ryakira n’abaturutse i Burundi. 

Ku wa 18 Ugushyingo 1931 : Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeye Iyogezabutumwa ku isi yasohoye iteka rishyira Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome ku rwego rwa Seminari Nkuru yo mu karere ihuriweho na za Vikariyati Apostoliki za Ruanda, Burundi, Ikiyaga cya Alubereti zaje kwiyongeraho y’iya Beni (Butembo). Ubuyobozi bwayo bwahawe abapadiri bera. Mu 1936, iyo Seminari yimuriwe i Nyakibanda. Mu 1951 yahagaritse kongera kwakira abandi baseminari batari abanyarwanda. 

Ku wa 1 Nzeri 1933: nibwo hasohotse nimero ya mbere ya Kinyamateka, ikinyamakuru cya mbere mu byandika mu Rwanda.  Cyaje gukurikirwa n’ibindi nka Trait-d’Union mu 1942, Servir mu 1944, L’Ami mu 1945, Théologie et Pastorale au Rwanda mu 1946, Kurerer’Imana yatangiye mu 1951 na Hobe yatangiye mu 1954. 

Ku wa 12 Mutarama 1943: hatowe Myr Lawurenti DEPRIMOZ ngo abe Umwepiskopi w’umuragwa wa Myr Lewo Klase. Ni we mwepiskopi wa mbere wabuherewe mu Rwanda ku wa 19/3/1943, afite intego igira iti: Iter par tutum. Nyuma y’urupfu rwa Myr Klase ku wa 31/1/1945, Myr Deprimoz yabaye igisonga cya papa mu Rwanda. Ni we wahawe gutegura no kuyobora sinodi yabereye i Kabgayi mu w’1950. Iyi sinodi yabanje gutegurirwa n’imbanzirizasinodi yo mu 1945.  Ni we washyize ku murongo gatigisimu; azana imiryango ya agisiyo gatolika kandi anategura uko abapadiri kavukire bahabwa kuyobora kiliziya mu Rwanda. 

Ku wa 17 Ukwakira 1943: Habaye Batisimu y’Umwami MUTARA III RUDAHIGWA, nyuma y’imyaka 14 ari umwigishwa. Amazina yashisemo kwitwa ni Karoli Lewo Petero, aha atyo icyubahiro Karoli w‟Umugwaneza, igikomangoma cy‟i Flandres (soma FULANDERE), Lewo rikaba irya Musenyeri Classe, na Petero nk‟umubyeyi we wa batisimu; Bwana RIJIKIMANSI, umutware mukuru watwaraga Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi. Habaye kandi Batisimu ya nyina, umugabekazi Nyiramavugo-Kankazi wafashe izina rya Radegonda. Musenyeri Classe ni we wababatije. 

Ku wa 27 Ukwakira 1946: Umwami Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami w’abantu bose n’amahanga yose. Uwo muhango wabereye i Nyanza. Mu mwaka wakurikiyeho, ku wa 21 Mutarama 1947 papa Piyo wa 12 yamwambitse umudari wa « Chevalier commandeur de l’Ordre de Saint Grégoire le Grand » uhabwa abakoreye Kiliziya ibikorwa by’indashyikirwa cyangwa abakristu b’intangarugero mu bihugu byabo. 

Muri Kanama 1950: Hijihijwe yubile y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwakiriye Ivanjili. Yizihirijwe muri Astrida (Butare). Abayoboke ba Kiliziya bari bamaze kugera ku bihumbi 357.722 babatijwe, ifite misiyoni 40 n’abapadiri 90 b’abanyarwanda. 

Ku wa 14 Gashyantare 1952: Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda yagabanyijemo kabiri, bityo Papa Piyo wa 12 ashinga Vikariyati ya Kabgayi n’iya Nyundo. Vikariyati ya Nyundo yaragijwe Myr Aloyizi BIGIRUMWAMI (+1986), Umwepiskopi w’Umunyarwanda akaba n’Umwepiskop wa mbere w’umwirabura muri Afurika Mbiligi. Yimitswe ku wa 1 kamena 1952 i Kabgayi, afite iyi ntego: Induamur arma lucis, bisobanuye “Twambare intwaro z‘urumuri”. 

Vikariyati ya Kabgayi, ari na yo nkuru, yakomeje kuragizwa Myer Deprimoz ariko nyuma y’imyaka ine (kuwa 21 Mata1955) yagura kubera uburwayi, maze ku wa 18 Ukuboza 1955, asimburwa na Myr Andereya PERRAUDIN wahawe ubwepiskopi na Musenyeri Bigirumwami. Ku wa 05/04/1962: Myr Deprimoz yapfiriye i Butare aho yari yaragiye kuruhukira. 

Mu kwezi kwa Mutarama 1953: Imiryango ibiri y’abiyeguriyimana y’abenegihugu, uw’Abenebikira n’uw’Abayozefiti yatangiye kwigenga kuko yatoye abagize inama rusange baturutse mu banyamuryango bayo gusa, bityo ibyo kuyoborwa y’abamisiyoneri bivaho ku mugaragaro. 

Ku wa 19 Ukuboza 1955: uwari umuyobozi wa seminari Nkuru ya Nyakibanda, Padiri Andereya Perraudin, yagizwe Igisonga cya Papa i Kabgayi asimbuye Myr Deprimoz wari umaze kwegura kubera uburwayi. Intego iba : Super Omnia Caritas. Yahawe ubwepiskopi na Myr Aloyizi Bigirumwami ku wa 25 Werurwe 1956 i Kabgayi. Ku wa 11 Gashyantare 1959 yasohoye urwandiko rwa gishumba yise « Super Omnia Caritas » rushishikariza abakristu kurangwa n’urukundo mu gihe cy’igisibo. Uru rwandiko rwavuzweho byinshi, ibibi n’ibyiza. 

Ku wa 26 Mata 1956: Padiri Rafayeli SEKAMONYO yashinze umuryango w’ababikira b’Abizeramariya i Gisagara. Myr Yohani Batista Gahamanyi wari umushumba wa diyosezi ya Butare yawushyize ku rwego rw’imiryango yemewe na Kiliziya gatolika ku wa 8 Nzeri 1979. Uyu muryango wakomeje kuyoborwa n’ababikira bera kugera mu 1998, hateranaga bwa mbere inama nkuru y’umuryango nk’uko bigenwa n’amategeko ngenga ya Kiliziya gatolika. 

Ku wa 26-29 Kanama 1959: Sinodi ihuza vikariyati apostoliki za Kabgayi na Nyundo yabereye mu Nyakibanda. Imyanzuro yayo yatangarijwe i Kabgayi no ku Nyundo muri nyakanga 1960.  Yifashishijwe mu buryo bwihariye na Kiliziya gatolika mu Rwanda igihe kinini. 

Ku wa 10 Ugushyingo 1959: Kiliziya zari muri Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi zahawe ubuyobozi bwite. Ni Papa Yohani wa 23 wabitangaje mu rwandiko rwe (Constitution apostolique « Cum parvulum sinapis »), nuko icyitwaga Vikariyati Apostoliki bihinduka Diyosezi ndetse na Misiyoni ihinduka Paruwasi.  Kiliziya yo mu Rwanda yabonye ubuyobozi bwite maze Kabgayi iba arkidiyosezi yungirijwe na Nyundo. 

Ku wa 1 gicurasi 1960: Myr Andreya Perraudin yimitswe nka Arkiyeskopi wa Kabgayi Myr Vedasiti MOJAISKY-PERELLI, intumwa ya papa muri Kongo Mbiligi no muri Ruanda-Urundi ni we wayoboye iyo mihango.  Myr Andreya Perraudin ni we wimitse Myr Bigirumwami Aloyizi nk’umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Nyundo, ku wa 7 Kanama 1960. 

Ku wa 12 Mata 1960: Havutse “ubutabazi gatolika mu Rwanda”. Uyu muryango ni wo waje guhinduka « Caritas Rwanda » wemewe n’iteka rya minisitiri Nº 499/08 ryo ku wa 01/02/1963 nk’umuryango udaharanira inyungu. “ubutabazi gatolika mu Rwanda”, bwaje ari nk’igisubizo cyo kugoboka abantu bagizweho ingaruka n’ibihe bibi byababyeho mu ntangiriro zo mu 1959.

Ku wa 20 Ukuboza 1960: nibwo hashinzwe diyosezi ya Ruhengeri igizwe n’uduce twakuwe kuri diyosezi ya Nyundo no kuri arkidiyosezi ya Kabgayi. Myr Berenaridi Manyurane ni we watorewe kuyibera umwepiskopi ariko ahita arwara, apfira i Roma ku wa 8 Giurasi 1961, atarahabwa inkoni y’ubushumba. Myr Andereya Perraudin yahawe kuyiyobora kugeza ku wa 21 Kanama 1961 ubwo hatorwaga Myr Yozefu Sibomana nk’umwepiskopi wayo, afite iyi ntego: Cui credidi. Myr Yozefu Sibomana yimitswe ku wa 3 Ukuboza 1961 na Myr Vedasiti Mojaisky-Perrelli. Ishingwa rya diyosezi ya Ruhengeri ryaatumye diyosezi ya Nyundo yongerwaho igice cya Kinyaga.

Izindi nkuru wasoma:

Incamake y'amateka ya Kiliziya mu Rwanda 1994 - 1999

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1961 - 1993 

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolikamu Rwanda 1900 - 1917


Wednesday, May 24, 2023

Ibisingizo bya Tomasi w’Akwini, umutagatifu w’ikirangirire

Hatangajwe ikirangantego cy’Umwepiskopi wa Kabgayi

Amakuru y’itangazwa ry’ibirango bya Myr Balthazar Ntivuguruzwa watorewe kuba Umwepiskopi wa Kabgayi yamenyekanye kuwa 23 Gicurasi 2023. Ni ikirangantego kigaragaramo ishusho ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho n'intego ye, "ORATE IN VERITATE", nk’umushumba wa Diyosezi. Kuwa 11 Gicurasi 2023, nibwo Myr Balthazar Ntivuguruzwa yatangaje intego ye. Nk'uko yabisobanuriye Kinyamateka, yayikuye mu butumwa bwa Bikira Mariya wa Kibeho, aho agira ati "NIMUSENGE NTA BURYARYA". Itorwa rye ryasakaye kuwa 2 Gicurasi 2023, nuko mu kwibyishimira, inzogera zivuzwa muzi za paruwasi zose zigize diyosezi ya Kabgayi i saa sita zuzuye. Bukeye bwaho, kuwa 3 Gicurasi 2023, yakiriwe n’Abepiskopi kandi yitabira n’Inteko rusange y'Abepiskopi ya 166, yarigeze ku munsi wayo wa kabiri. 

Niba ushaka kumenya Inshamake ku buzima n’ubutumwa bye, emeza muri aya magambo yijimye:  Myr Balthazar Ntivuguruzwa  

Myr Balthazar Ntivuguruzwa mu rugendo rugamije kumenya Diyosezi 

Ku wa 19 Gicurasi 2023: Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi mushya wa Kabgayi, ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege yasimbuye, yasuye Duwayene ya Ruhango. Ni muri gahunda ya “Mbazaniye umwepisikopi mushya twiherewe na Papa Fransisiko tarika ya 02 Gicurasi 2023.” Uru rugendo rugamije kumenya Diyosezi ya Kabgayi, aho abashumba bombi basura amaparuwasi, bigafasha umushumba mushya kumenyana n'Abakristu bo muri Diyosezi yatorewe kuyobora. Abashumba bombi baganiriye n’abagize inama nkuru ya za paruwasi ari zo Kizibere, Ruhango, Kinazi na Kigoma hagamijwe kumenya ubuzima bwa buri paruwasi. Iyi Duwayene iyobowe na padiri Alexandre Uwizeye, padiri mukuru wa Paruwasi ya Kigoma, ikaba igizwe na paruwasi 4 zigizwe na sentarali 21 harimo n’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango. 

Myr Balthazar Ntivuguruzwa asaba abakristu kumva neza uruhare rwabo mu kubaka paruwasi. Ati “Kubaka Paruwase birasaba ko buri mu kirisitu wese agira imyumvire iganisha ku kumva neza uruhare rwe, kuko paruwase si iya padiri wenyine.” Asaba ko harebwa amahirwe ari muri paruwasi kandi akabyazwa umusaruro. Ati “amahirwe ya mbere ni umukirisitu wemera, wahindutse, wahuye na Yezu ni zo mbaraga za mbere zubaka Kiliziya. Dukwiye rero kumwitaho no kumuba hafi igihe cyose.” Ku cyumweru, tariki ya 21 Gicurasi 2023, hasuwe Paruwasi ya Ruyenzi. Gusura Duwayene ya Ruhango byabaye nyuma yo gusura Duwayene ya Muyunzwe. Myr Balthazar Ntivuguruzwa, watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi azahabwa Inkoni y'ubushumba tariki ya 17 Kamena 2023, i Kabgayi, nk’uko byatangajwe na Kinyamateka kuwa 4 Gicurasi 2023.

Sunday, May 21, 2023

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1900 - 1917

Misiyoni Gatolika ya Nyundo, 
uko yari imeze icyubakwa
bwa mbere mu ntango za 1901

Turi mu mwaka wa 2023 Jambo w’Imana aje kuri iyi si, tukaba mu mwaka wa 123 Ivanjili igeze mu Rwanda. Muri iyi myaka 123, Kiliziya mu Rwanda yariyubatse, yageze kuri byinshi. Twabonye abasaseridoti n’abihayimana kavukire, barimo n’abashinga imiryango y’abihayimana ndetse n’ifasha abalayiki kwitagatifuza. Ukwemera kwashinze imizi kugeza ubwo tubona ubuhamya bw’indahemuka mu kwemera. Ni yo mpamvu kiliziya y’u Rwanda isabira bamwe mu bana bayo gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu.  Iyi ni incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuva mu 1900 kugza mu 1917. 
Karidinali Charles Lavigerie mu 1882.

  • Mu 1900, u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afrika yo munsi ya koma y’isi. Ako gace kashyizweho na Papa Lewo wa 13, ku wa 24/02/1878, akaragiza umuryango w’abapadiri bera washinzwe na Karidinali Lavijeri mu 1868. Aba bamisiyoneri ba Afurika (abapadiri bera) bageze muri Uganda muri gashyantare 1879, bahita bahashinga misiyoni yaje kuba vikariyati apostoliki ya Vigitoriya - Nyanza mu 1883. Abayoboye iyo Vikariyati ni Myr Lewo Livinhac (1846-1922) na Myr Yohani Yozefu Hiriti (1854-1931), wabaye igisonga ku wa 4/12/1889, agatangira uwo murimo ku mugaragaro ku wa 25/05/1890. Intego ye yari “Sitio” (mfite inyota). 

  • Ku wa 13 Nyakanga 1894: hashinzwe Vikariyati apostoliki eshatu bitewe n’uko iya Vigitoriya-Nyanza yagabanyijwemo gatatu. Havutse iya Nyanza y’amajyepfo yaragijwe Myr Hiriti, ikagira icyicaro i Kamoga ya Bukumbi muri Tanzaniya. Aha ni ho Myr Hiriti yafatiye umugambi wo kohereza abamisiyoneri mu Rwanda, narwo rwashizwe muri iyi Vikariyati apostoliki ya Nyanza y’amajyepfo. Ku wa 12/11/1897, Myr Hiriti yashinze misiyoni ya Katoke, abamisiyoneri babanjemo mbere yo kugera mu Rwanda. 
    MgJohn Joseph Hirth
  • Ku wa 15 Nzeri 1899: Myr Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga berekeza mu Rwanda. Icyo gihe yari kumwe n’abapadiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Fureri Anselemi, babanza guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo. Kuwa 20/01/1900 ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda. 

  • Ku wa 2 gashyantare 1900: Myr Hiriti n’abo bari kumwe bageze ibwami bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga, hanyuma bakomeza berekeza mu majyepfo. Ku wa 4 gashyantare 1900, Myr Hiriti yasubiye muri Tanzaniya anyuze mu Gisaka ariko asiga abo bari kumwe i Mara kugira ngo bahashinge misiyoni ya mbere mu Rwanda.

  • Ku wa 8 gashyantare 1900:  ba bamisiyoneri batatu basigaye mu Rwanda bakambitse i Save. Aha ni ho batangije misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ». Nyuma yaho kandi hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni: Zaza (1/11/1900), Nyundo (25/4/1901), Rwaza (20/11/1903), Mibirizi (20/12/1903), Kabgayi (20/1/1906), Rulindo (26/4/1909), Murunda (17/5/1909) na Kansi (13/12/1910). 

  • Mu kwezi kwa Mata 1903: nibwo habaye Batisimu ya mbere mu Rwanda. Abanyarwanda ba mbere 26 bahawe isakramentu rya batisimu i Save.  Mu 1904, hatanzwe isakramentu ry’ugushyingirwa bwa mbere mu Rwanda, hanatorwa abaseminari ba mbere boherejwe kwiga i Hangiro muri Tanzaniya. Mu 1907, hasohotse bwa mbere igitabo cy’inyigisho za kiliziya mu Rwanda, naho mu 1911 hasohoka igitabo cyitwa « Katholische Schulbibel » (Bibliya ikoreshwa mu mashuri) mu Kinyarwanda, cyaje kwitwa « Bibliya Gatolika » guhera mu 1927. 

  • Ku wa 13 werurwe 1909: nibwo Umuryango wa mbere w’Abiyeguriyimana wageze mu Rwanda, ababikira bera bo mu muryango w’abamisiyoneri b’Umwamikazi wa Afurika. Bakurikiwe n’abafureri b’urukundo ba Gand (1929 muri Astrida), ababikira b’Ababerinaridini (1932 i Kansi), n’Abapenitanti ba Mutagatifu Fransisko wa Asizi (1936 i Mibirizi). Mu 1950, mbere yo guhimbaza yubile y’imyaka 50 u Rwanda rumenye inkuru nziza, mu Rwanda, hari hamaze kugera miryango y’abiyeguriyimana irenga icumi. 

  • Ku wa 1 mata 1910:  Rukara rwa Bishingwe yishe Padiri Pahulini Lupiyasi. Uyu Padiri Pahulini yishwe ubwo yageragezaga guhuza umwami Musinga n’udutsiko tubiri tw’abanyarwanda bari baramwigometseho. 
    Mutagatifu Papa Piyo wa 10
  • Ku wa 12 ukuboza 1912: Papa Piyo wa 10 yashyizeho Vikariyati Apostoliki ya Kivu, igizwe n’u Rwanda, u Burundi na Buha. U Rwanda rwari ruvanywe kuri Vikariyati Apostoliki ya Nyanza y’Amajyepfo, naho u Burundi bwo bukuwe kuri Vikariyati Apostoliki ya Unyangembe. Iyi Vikariyati nshya yahise iyoborwa na Myr Yohani Yozefu Hiriti wabanje gukorera ku Nyundo, muri Kanama 1914 agashyira icyicaro cye i Kabgayi. 

  • Ukuboza 1913: Abaseminari b’abanyarwanda bigaga mu iseminari ya Rubia (i Hangiro muri Tanzaniya) bazanywe kwigra i Kabgayi. Icyo gihe hahise hashingwa Seminari Nto ya Mutagatifu Lewo na Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome i Kabgayi yakiraga abakandida b’abanyarwanda n’abarundi. 
  • Kuri Noheli yo mu 1916: Umufereri wa mbere w’umunyarwanda yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana. Uwo ni Fureri Oswalidi Rwandinzi w’i Save (+2/10/1926). Umurimo wo gutangiza umuryango w’abafureri b’abanyarwanda bitwa « Abayozefiti » wari warakozwe na Myr Hiriti, wasojwe na Myr Lewo Klase mu 1929. 

  • Nyakanga 1917: Umwami Yuhi V Musinga yaciye iteka ryemerera buri munyarwanda kujya mu idini yihitiyemo. 

Ku wa 7 ukwakira 1917: I Kabgayi, Kiliziya yabonye abapadiri bayo ba mbere b’Abanyarwanda, abo ni Donati REBERAHO (+1/5/1926) wavukaga i Save na Balitazari GAFUKU (+1958) wavukaga i Zaza. Uwabahaye ubusaseridoti ni Myr HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904. Ibyo birori byahuriranye n’ishingwa rya Misiyoni ya Rwamagana.

Izindi nkuru wasoma:

Incamake y'amateka ya Kiliziya mu Rwanda 1994 - 1999

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1961 - 1993 

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolikamu Rwanda 1919 - 1960

Tuesday, May 16, 2023

Padiri Martin NIZIGIYIMANA ni muntu ki ?

Inshamake ku buzima n’ubutumwa bya Padiri Martin NIZIGIYIMANA, Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. 

Padiri Martini NIZIGIYIMANA yavukiye mu gihugu cy’u Burundi, mu Cibitoke, kuwa 6 Kamena 1964. Yahawe Isakaramentu rya Batisimu kuwa 15 Mutarama 1965. Amashuri yisumbuye, Martini NIZIGIYIMANA yayize mu Iseminari Nto ya Mureke mu gihugu cy’u Burundi, akaba yarayashoje mu 1987, akomereza mu Iseminari nkuru. Igice cya Flozofiya yagishoje mu 1990. Yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, ku rwego rwa kabiri, kuwa 9 Nyakanga 1995, mu biganza bya Musenyeri Yozefu NDUHIRUBUSA, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruyigi, mu Burundi. Intego ye y’ubupadiri igira iti: “Ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane” (Kol 3, 14). 

Akimara guhabwa ubupadiri, Padiri Martini NIZIGIYIMANA yakoze ubutumwa bwo kuba umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Préfet de discipline) mu Iseminari Nto ya Ruyigi. Nyuma aza mu Rwanda, mu 1996, aba umupadiri bwite wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, yakiriwe na Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA. Kuwa 9/7/2020, Padiri Martin NIZIGIYIMANA yijihije yubile y’imyaka 25 y’ubusaseridoti (9/7/1995 - 9/7/2020), naho kuva kuwa 6 kugeza kuwa 11/03/2023, yari i Roma, hamwe n’abashumba ba a diyosei mu rugendo rwabo bita VISITA AD LIMINA APOSSTOLORUM. 

Dore bumwe mu butumwa yakoze kugeza: 

  • 1995 - 1996: Yabaye Umurezi mu Iseminari Nto ya Dutwe muri Diyosezi ya Ruyigi
  • 1996 - 1997: Yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rusumo
  • 1997 - 2006: Yabaye Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kibungo
  • 2002 - 2003: Yabaye Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro
  • 2007 - 2011: Yabaye Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito ya Zaza
  • 2008 - 2009: Yabaye Umwarimu usura mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda
  • 2011 - 2016: Yagiye kongera ubumenyi mu masomo ya Tewolojiya muri Kaminuza ya Roma (Université Pontificale Grégorienne), aho yegukanye impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya ya Bibiliya (Doctorat en Théologie Biblique), mu mwaka wa 2016 muri Kaminuza ya Roma (Université Pontificale Grégorienne), ku nsanganyamatsiko: “Ibigize n’ibisobanuro by’umutwe wa 17 w’Ivanjili ya Yohani (Composition et interprétation de Jean 17).
  • 2016 - 2018: Yabaye Padiri ushinzwe guhuza ibikorwa by’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo (Coordinateur Pastoral)
  • Kuva mu 2018 kugeza ubu, Padiri Martini NIZIGIYIMANA ni Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (Secrétaire Général de la Conférence Episcopale du Rwanda)

Friday, May 12, 2023

Inshamake ku muryango w’Abapalotini mu Rwanda

Abapalotini ni bantu ki ? Bageze mu Rwanda gihe ki ? Umuyobozi wabo mu Rwanda ni nde ? Iyi nkuru ikumare amatsiko iyakongera. 

Abapalotini ni Umuryango w’Iyamamazabutumwa gatolika (the Society of the Catholic Apostolate) wavukiye i Roma mu Butaliyani, mu 1835. Ni umwe mu Miryango myinshi y’Abihayimana ndetse n’Abalayiki bibumbiye mu “rugaga rw’Iyamamazabutumwa gatolika” rwashinzwe na Mutagatifu Visenti Pallotti. 

Umuryango w’Iyamamaza butumwa gatolika, uzwi kw’izina ry’Abapadiri n’Abafurere b’Abapalotini, bafite ubutumwa bwihariye bwo “kwamamaza Ukwemera gatolika n’urukundo ku isi hose”, bayobowe n’Urukundo rwa Kristu, rwo ruduhihibikanya (2 Kor. 5,14), we ubwe wabibahayemo urugero yemera kuba « Intumwa ya Data wo mu ijuru we Rukundo n’impuhwe zahebuje ». Mu butumwa bakora nk’Intumwa za Kristu, Bikira Mariya, we “Mwamikazi w’Intumwa” (Ibyak.1,14), na we ababera urugero rwiza rwo “Kwisuganya mu isengesho” mbere yo gusohoka ngo bajye kwamamaza ubutumwa. 

Mu buzima bwa gitumwa, Abapalotini bayoborwa n’Ijambo ry’Imana:

  • Iz. 58, 7-8,10-11Nusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe …. urumuri rwawe ruzarasa nk’umuseke weya.
  • Zab. 21, 23-29: Nzogeza izina ryawe mubo tuvindimwe
  • 1 Kor. 13, 1-8,18: Icy’ingenzi ni urukundo
  • Luk.10,1-9: Imirima yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake. Nimusabe Nyirimyaka yohereze abasaruzi. 

Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1973 ku busabe bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita GAHAMANYI wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare. Magingo aya, umuyobozi wawo mu Rwanda Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (R.D.C) n’u Bubiligi, ibihugu bigize intara y’umuryango Mutagatifu (Province Pallottine Sainte Famille), ni Padiri Eugene NIYONZIMA S.A.C. 

Padiri Eugene NIYONZIMA S.A.C, umuyobozi w’Abapalotini mu ntara y’Umuryango Mutagatifu (Recteur Provincial, Province Pallottine Sainte Famille), yavukiye muri paruwasi ya Karambi, ho muri diyosezi ya Kabgayi. Yahawe ubupadiri kuwa 29 Gicuransi 2004. Nyuma yo guhabwa ubupadiri yakoze ubutumwa butandukanye, yatumwe mu gihugu ndetse no hanze yacyo, mu bigo by’umuryango w’Abapalotini. 

Yakoreye ubutumwa butandukanye bwa gisaseridoti mu madiyosezi atandukanye yo mu guhugu. Muri Paruwasi ya Kabuga (2004-2006), no mu ya Masaka (2006-2007), za Arikidiyosezi ya Kigali ndetse n’i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya (2007-2010), muri Diyosezi ya Gikongoro. Mu mwaka wa 2010 yagiye kwiyungura ubumenyi i Roma, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojiya (doctorate in spiritual theology, Pontifical Gregorian University), yahawe mu kwezi kwa Kamena 2015.

Mu 2017, ku nshuro ya mbere, Padiri Eugene NIYONZIMA S.A.C yatorewe kuba umuyobozi w’Abapalotini mu ntara y’Umuryango Mutagatifu mu gihe cy’imyaka itatu.  Yongeye gutorerwa izo nshingano kuwa 20 Ugushyingo 2019 Ubwo butumwa bwa manda ya kabiri yabutangiye kuwa 29 Mutarama 2020, abusoza kuwa 29 Mutarama 2023.  Igihe kigeze, ku nshuro ya gatatu, yatorewe nanone kuba umuyobozi w’Intara y’umuryango Mutagatifu ayoboye kugeza none.

Mu bundi butumwa yakoze mu bihe bitandukanye harimo ubwo yasohoje muri Kongo (RDC) nko kuyobora ikigo cy’amahugurwa cy’Abapalotini (Centre Pallottin de Formation, CPF) kiri i Keshero- Goma no kwigisha Tewolojiya muri Kaminuza yitwa Institut Saint Jean Paul II de Buhimba-Goma. Yabaye umuhuzabikorwa w’amahugurwa y’Abapalotini muri Afrika ndtse no mu ntara y’Abapalotini y’Umuryango Mutagatifu, yabayemo umuyobozi mu bunyamabanga bushinzwe amahugurwa. Kuri ubu kandi yigisha Tewolojiya (Spiritual Theology) muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR).  

Mu Rwanda, Umuryango ubarizwa muri Diyosezi ya Butare, ahari urugo rw’irerero; muri Diyosezi ya Gikongoro, aho bita ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo no kwakira abaje mu ngendo nyobokamana. Muri Diyosezi ya Kabgayi bafite ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhango no kwita ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe. Muri Arikidiyosezi ya Kigali, Abapalotini bafite ubutumwa bwo muri Paruwasi ya Gikondo ahari icyicaro gikuru cy’Umuryango mu Rwanda, Kongo (RDC) n’Ububiligi. Bahafite kandi inzu yakira abajya mu ngendo nyobokamana i Kibeho. Muri Diyosezi ya Ruhengeri, Abapalotini bafite ubutumwa bwo muri Paruwasi ya Kinoni.


Wednesday, May 3, 2023

Niwe mushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisko yemeye ubusabe bwa Musenyeri Smaragde Mbonyintege bwo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, atorera Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA kumusimbura ku ntebe y’ubushumba bwa diyosezi ya Kabgayi. Iyi Diyosezi yashinzwe kuwa 14 Gashyantare 1952. Nibwo Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda; havuka Vikariyati ya Kabgayi na Nyundo. 

Itangazo ry’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, ni ryo ryasakaje inkuru y’itorwa rya Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA. Rivuga ko kuwa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisko yatoreye Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967. Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya ya Rutongo yaragijwe Mutagatifu Yozefu. Iyi Seminari iherereye muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu karere ka Rulindo. Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yize amasomo ya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi yaragijwe Mutagatifu Tomasi w’Akwino. Iyi seminari yubatse mu karere ka Muhanga. Kuva mu 1991 kugeza mu 1995, yize Tewolojiya muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa (RDC). Muri iyi kaminuza kandi yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ishami rya Tewolojiya rirebana n’imyitwarire ngana- Mana (1995-1996). Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yahawe ubupadiri ku wa 18 Mutarama 1997, abuhererwa muri Diyosezi ya Kabgayi. 

Imwe mu mirimo yakoze mbere yo gutorerwa kuba umwepiskopi 

  • Kuva mu 1997 kugeza mu 2000, yari Umuyobozi Wungirije n’umurezi mu Iseminari Nto ya Kabgayi.
  • Kuva mu 2000 kugeza mu 2003, yabaye Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi
  • Kuva mu 2003 kugeza mu 2010 yari umunyeshuri muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya (doctorat en théologie morale). Icyo gihe kandi yari Padiri mukuru wungirije (curé adjoint) muri paruwasi ya Saint-Rémy ndetse no mu ya Sainte-Renelde, zo muri Arikidiyosezi ya Malines-Bruxelles.
  • Kuva mu 2010 kugeza mu 2017, yabaye umwarimu n’umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda
  • Kuva mu 2017, yari Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) 

Nyiricyubahiro Myr Smaragde MBONYINTEGE ugiye mu kiruhuko yavukiye i Rutobwe muri Paruwasi ya Cyeza, Diyosezi ya Kabgayi kuwa 2 Gashyantare 1947. Yahawe Ubusaseridoti kuwa 20 Nyakanga 1975. Ni Papa Benedigito wa XVI wamutoreye kuba umushumbwa wa Diyosezi ya Kabgayi kuwa 21 Mutarama 2006, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 26 Werurwe 2006. Intego ye ni Lumen Christi spes mea (Urumuri rwa Kristu, amizero yanjye). Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya ya roho yakuye i Roma (Master en Théologie Spirituelle, Université Pontificale grégorienne de Rome 1979-1983).

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...