Mu
kwezi kwa Mata 2024, Papa yatoye abepiskopi bashya 19, bivuze ko hazaba ibirori
19 byo gushyira abo bapadiri mu rwego rw’abepiskopi, bagahabwa inkoni
y’ubushumba kandi bakicazwa mu ntebe igenewe umwepiskopi wa diyosezi. Kiliziya
kandi izahimbazwa n’ibirori byo kwakira abepiskopi bahawe ubutumwa mu yandi
madiyosezi. Turebere hamwe mu nshamake abo basenyeri bashya Kiliziya yungutse.
Kuwa 3 Mata 2024: Hatowe Abepiskopi babiri
Mexico: Padiri
Víctor Carabés Cháves, M.N.M.,
yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Tenancingo. Myr Víctor Carabés yavukiye
mu mujyi wa Mexico, kuwa 16 Nyakanga 1963. Mu 1990, yakoze amasezerano
y’abiyeguriyimana ( Missionaries of the
Nativity of Mary), ahabwa ubupadiri kuwa 2
Nyakanga 1991. Mu butumwa bwa gisaseridoti yasohoje mu bihe bitandukanye,
harimo kuba umujyanama mu by’ubukungu, ndetse no kuyobora umuryango. (advisor
for the economy and superior general, 2008-2021)
Padiri
Parsegh (Manuel) Baghdassarian, wari padiri mukuru wa paruwasi katederali ya
Mutagatifu Girigori (Saint Gregory the Illuminator) i Los Angeles muri Amerika
kuva mu 2017, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira (auxiliary bishop) muri
diyosezi y’abarumeniya ( the eparchy of Our Lady of Nareg in Glendale of the
Armenians, United States of America and Canada). Yavukiye i Beirut muri Lebanon, kuwa 21
Gashyantare 1975, ahabwa ubupadiri kuwa 2 Nzeri 2000. Yize muri za kaminuza zitandukanye
i Roma; yiga Tweolojiya ndetse n’amategeko ya kiliziya (theological
formation in Rome, at the Pontifical Gregorian University, and graduated in
Eastern canon law from the Pontifical Oriental Institute (1996-2001). Afite impamyabumenyi mu gutegura abarezi (diploma
in formation of educators from the Salesian Pontifical University, 2011-2012).
Bumwe mu butumwa yasohoje: 2001 – 2002: yabaye umuyobozi wungirije wa Seminari San
Vartan muri Syria. 2002 – 2007: Yabaye umucungamutungo wa Caritas i Damascus
muri Syria. 20007 – 2017: Yabaye umucungamutungo mukuru w’ikigo cya Bzommar
(Institute of the Patriarchal Clergy of Bzommar). 2011 - 2017: Yabaye umuyobozi
wa za seminari (rector of the major and minor seminaries). Mu 2012: Yabaye
umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya (judge of the Armenian ecclesiastical
tribunal and of the Maronite tribunal).
Kuwa 5 Mata 2024: Hatowe Abepiskopi
2
Belarus: Padiri Uladzimir Huliai yotorewe kuba umwepiskopi
w’umuragwa (coadjutor bishop) wa diyosezi ya Grodno. Yavutse kuwa 14 Kamena
1975, ahabwa ubupadiri kuwa 26 Kamena 1999. Muri 2011, yahawe impamyabumenyi
y’ikirenga muri Tewolojiya, ishami ry’amahame, ayitsindiye mu Buholandi
(doctorate in dogmatic theology, the John Paul II Catholic University of
Lublin, Poland). Myr Uladzimir Huliai yitangiye Kiliziya mu buryo bunyuranye;
yabaye umuyobozi (prefect) mu Iseminari Nkuru yigisha Tewolojiya i Grodno, aza
no kuyibera umuyobozi (2001-2003). Kuva mu 2001,yatangaga amasomo ya
Tewolojiya, ishami ry’amahame (dogmatic theology), muri iyo Seminari.
Chile:
Padiri Henry Joseph Balzan, umusaseridoti wa diyosezi ya Copiapóm wari Igisonga
cy’umwepiskopi, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira (auxiliary bishop) wa
Serena.
Myr Henry Joseph Balzan yavutse kuwa 1 Ugushyingo 1963, ahabwa
ubupadiri kuwa 5 Kamena 1991.
Yasohoje ubutumwa bunyuranye bwa gisaseridoti
burimo kuba padiri mukuru mu maparuwasi atandukanye.
Kuwa 6 Mata 2024: Hatowe umwepiskopi
mu Buhinde
Padiri
Simiao
Purificaçao Fernandes yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri Arikidiyosezi ya
Goa na Damão. Yavutse kuwa 21 Ukuboza
1967,ahabwa ubupadiri kuwa 10 Gicurasi 1993. Afite impamyabumenyi ihanitse muri
Tewolojiya (doctorate in biblical theology).
Bumwe mu butumwa yasohoje, harimo gutanga isomo ry’ibyanditswe
bitagatifu (sacred Scripture) mu
Iseminari Nkuru i Rachol (2005-2018).
Yabaye kandi umuyobozi w’Ikigo
cy’ikenurabushyo (Saint Pius X
Pastoral Institute ), umuyobozi ushinzwe ubumwe bw’amadini (Ecumenism)
kuva mu 2018.
Kuwa 8 Mata 2024: Hatowe umwepiskopi
muri Bulgaria
Padiri
Petko Valov, wari umunyamabanga wa diyosezi yitiriwe mutagatifu Yohani XXIII
(eparchy of Saint John XXIII,
Byzantine
rite), yatorewe kuba umwepiskopi w’iyo diyosezi.
Yavutse kuwa 8 Mutarama
1966, ahabwa ubupadiri kuwa 11 Ukwakira 1997.
Zimwe mu nshingano yakoze harimo
kuba intumwa ya Kiliziya Gatolika mu Nama y’Igihugu y’Amadini muri Bulgaria
kuva mu 2008.
Yabaye kandi Umunyamabanga w’Inama y’Abepiskopi (Interritual
Bishops’ Conference of Bulgaria), kuva mu 2020.
Kuwa 9 Mata 2024: Hatowe Umwepiskopi
wa Diyosezi ya Charlotte (U.S.A.)
Padiri
Michael T. Martin, O.F.M. Conv., wari padiri mukuru wa Paruwasi
Saint Philip Benizi muri Georgia,
yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Charlotte muri Amerika (U.S.A.). Myr
Michael T. Martin, O.F.M. Conv., yavutse kuwa 2 Ukuboza 1961.
Yakoze
amasezerano y’abihayimana kuwa 2 Kanama 1985 mu muryango w’Abafransiskani
(Franciscan Order of Friars Minor Conventual). Yahawe ubupadiri kuwa 10 Kamena
1989. Afite impamyabumenyi mu burezi (a Master of Education from Boston College
1993), akaba yarayoboye ibigo by’amashuri bitandukanye, i New York: 1989-1996
ndetse no muri Maryland:1996-2001, 2001-2010).
Kuwa 15 Mata 2024:Hatowe
umwempiskopi wa Diyosezi ya Buta (D.R.C.)
Padiri
Martin Banga Ayanyaki, O.S.A., wo mu muryango w’aba “Augustine”, yatorewe kuba
umwepiskopi wa diyosezi ya Buta. Myr Martin Banga Ayanyaki, O.S.A., yavutse
kuwa 1 Ukuboza 1972. Yakoze amasezerano y’abihayimana kuwa 30 Ukuboza 2002, ahabwa
ubupadiri kuwa 28 Kanama 2003. Bumwe mu butumwa yasohoje burimo kuba umuyobozi
wungirije w’aba “Augustine” (regional vicar of the Order of Saint Augustine)
muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo mu bihe bitandukanye, anigisha
muri Saint Augustine University i Kishansa (2022- 2024). Afite impamyabumenyi
y’ikirenga (Doctorate) yakuye i Roma (Pontifical Gregorian University of Rome,
2014-2020).
Kuwa 18 Mata 2024: Hatowe Arikiyepiskopi
wa Florence (Italy)
Padiri
Gherardo
Gambelli, wari Padiri mukuru wa Madonna
della Tosse muri Arikidiyosezi ya Florence, yatorewe kuba Arikiyepiskopi
w’iyo Arikidiyosezi. Myr Gherardo Gambelli yavutse kuwa 23 Kamena 1969, ahabwa
ubupadiri kuwa 2 Kamena 1996. Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tweolojiya
(doctorate from the Theological Faculty of Central Italy, 2007) yatsindiye
nyuma yo kwiga i Roma (licentiate in biblical theology from the Pontifical
Gregorian University in Rome, 2000). Yakoze kandi ubutumwa mu gihugu cya Chad (fidei donum priest, 2011 - 2022),
muri Arikidiyosezi ya N’Djaména, burimo kuba igisonga cy’umwepikskopi (2019 -
2022).
Kuwa 19 Mata 2024: Hatowe umwepiskopi muri Ecuador
Padiri
Reverend Ramiro Alejandro Herrera Herrera, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya
Guayaquil, wari igisonga cy’umwepiskopi wa diyosezi ya Babahoyo, yatorewe kuba
umwepiskopi wunganira muri Arikidiyosezi ya Portoviejo. Myr Reverend Ramiro
yavutse kuwa 21 Ukwakira 1963, ahabwa ubupadiri kuwa 2 Gashyantare 1991.
Yasohoje ubutumwa mu maparuwasi anyuranye ya Arikidiyosezi ya Guayaquil,
hanyuma kuva 2012 akorera ubutumwa mu maparuwasi atandukanye ya diyosezi ya
Babahoyo. Muri iyi diyosezi kandi yabaye umuyobozi wayo, igihe itari ifite
umwepiskopi (
sede vacante).
Kuwa 20 Mata 2024: Hatowe
Umwepiskopi muri Diyosezi ya cramento,
U.S.A.
Padiri
Reynaldo Bersabal, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Sacramento, wari Padiri
mukuru wa paruwasi
Saint Francis of
Assisi, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira w’iyo diyosezi. Myr Reynaldo
Bersabal yavutse kuwa 15 Ukwakira 1962, avukikra i Misgay muri Philippines.
Yahawe ubupadiri kuwa 29 Mata 1991, nk’umupadiri wa Arikidiyosezi ya Cagayan de
Oro muri Philippines. Mu 2004, nibwo yabaye umupadiri wa diyosezi ya Sacramento
(incardination). Bumwe mu butumwa yasohoje, burimo kuba umunyamabanga wa
Arikidiyosezi ya Cagayan de Oro (1998), no kuba padiri mukuru mu maparuwasi
atandukanye ya diyosezi ya Sacramento (2003 – 2024).
Kuwa 22 Mata 2024: Hatowe
umwepiskopi muri Arikidiyosezi ya Westminster, England
Padiri
Paul James Curry, wari padiri mukuru wa paruwasi ya Kensington muri
Arikidiyosezi ya Westminster (kuva mu 2008), yatorewe kuba umwepiskopi
wunganira w’iyo Arikidiyosezi. Uyu musenyeri yavutse kuwa 1 Kamena 1960, ahabwa
ubupadiri kuwa 17 Gicurasi 1986. Mu bundi butumwa yasohoje, harimo kuba
umunyamabanga wa Arikiyepiskopi (1994 - 1999), kuba intumwa y’umwepiskopi
(episcopal vicar) muri zone y’iburengerazuba ya London (2013-2016). Yabaye
kandi umuyobozi w’Inama y’Abapadiri (Presbyteral Council), n’umwe mu bagize
Inama y’Apepiskopi (Episcopal Council) kuva mu 2013.
Kuwa 23 Mata 2024: Hatowe Abepiskopi
bunganira 2 muri Diyosezi ya Madrid,Spain
|
Vicente Martín Muñoz |
Abo
ni Padiri Vicente Martín Muñoz,
umusaseridoti wa diyosezi ya Mérida-Badajoz, akaba n’umuyobozi wa
Caritas na Padiri José Antonio Álvarez
Sánchez wari padiri mukuru wa Seminari Nkuru kuva 2018.
Myr
Vicente Martín Muñoz yavutse kuwa 16 Nzeri 1969, ahabwa ubupadiri mu 1995.
Afite impamyabumenyi mu mahame mbonezamubano ya Kiliziya (master’s degree in
the social doctrine of the Church), no muri Tewolojiya (licentiate in pastoral
theology). Yabaye umuyobozi wa Caritas muri diyosezi (2006-2012), ushinzwe
abihayimana muri diyosezi (2013-2016), yigishije muri Kamunuza (Higher
Institute of Religious Sciences, 2014-2016). Mu nama y’Abepiskopi, yabaye
umunyamabanga w’ishami rishinzwe ibikorwa by’ubugiraneza.
Myr
José Antonio Álvarez Sánchez yavutse kuwa 3 Kanama 1975, avukira i Madrid.
Yahawe ubupadiri kuwa 18 Kamena 2000. Yabaye omoniye w’ababikira “
Oblatas de Cristo Sacerdote”
(2003-2008), umunyamabanga w’umwepiskopi wunganira (2005-2014), umurezi mu
Iseminari Nto (2001-2005) no mu Iseminari Nkuru (2008-2015), yabaye kandi
umuyobozi wa roho (spiritual director) mu Iseminari Nkuru.
Kuwa 25 Mata 2024: Hatowe abepiskopi
bunganira 2 muri England
Myr
Timothy
Francis Menezes yatorewe kuba umwepiskopi wunganira wa Arikidiyosezi ya
Birmingham. Yavutse kuwa 18 Nyakanga, ahabwa ubupadiri kuwa 22 Nyakanga 1995.
Yakoze ubutumwa bunyuranye burimo kwigisha muri Maryvale Institute,
(1996-2004), muri Saint Mary’s College (1998-2011)
yahigishije isomo rya Liturujiya.
Yabaye umunyamabanga wa Arikiyepiskopi wa
Birmingham (2000-2004), yabaye kandi umujyanama w’inararibonye muri Komisiyo
mpuzamahanga ya Litulujiya (2002-2004). Yabaye igisonga cya Arikyepiskopi
(2011-2019).
Myr
Richard Adrian Walker nawe yatorewe kuba umwepiskopi wunganira wa Arikidiyosezi
ya Birmingham. Yavutse kuwa 24 Ukwakira 1960, ahabwa ubupadiri kuwa 22 Nyakanga
2000. I
mwe mu mirimo yakoze: yabaye umwalimu muri Saint Mary’s College
(2003-2014), nyuma anayibera umuyobozi wungirije (2006-2014), yabaye umuyobozi
ushinzwe amahugurwa ahoraho y’abapadiri (2015-2020), yabaye igisonga cya
Arikiyepiskopi na Kanoni (Canon) wa Paruwasi katederali Mutagatifu Chad.
Kuwa 29 Mata 2024: Hatowe
umwepiskopi muri Kiliziya y’abangilikani yunze ubumwe na Papa ya Walsingham, (Personal Ordinariate
of Our Lady of Walsingham, Great
Britain).
Padiri
David Arthur Waller wari igisonga cy’umushumba, abifatanya no kuba pasiteri wa
paruwasi ya Kristu Umwami, kuva mu 2015, yatorewe kuba umwepiskopi. Myr David
Arthur Waller yavutse kuwa 10 Kamena 1961, ahabwa ubudiyakoni mu 1991.
Yabaye
ubutambyi (priesthood) mu 1992 muri Kiliziya yo mu Ubwongereza, (Eglise
Anglicane), akora imirimo inyuranye mu itorero Angilikani. Mu cyumweru
gitagatifu cyo mu 2011, nibwo David Arthur Waller yakiriwe muri Kiliziya
Gatolika, ahabwa ubupadiri nk’uko biteganywa na Kiliziya Gatolika, mu nyandiko
yitwa “Anglicanorum coetibus”.
Kuwa 30 Mata 2024: Hatowe Abepiskopi
2
Brazil:
Padiri Geraldo dos Reis Maia, umupadiri wa Arikidiyosezi Uberaba wayoboraga
Seminari (preparatory seminary) na Paruwasi ya
São José, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Araçuaí. Myr
dos Reis Maia yavutse kuwa 3 Gicurasi, ahabwa ubupadiri kuwa 8 Ukuboza 1998.
Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya (doctorate from the Pontifical
Gregorian University in Rome). Mu butumwa butandukanye yashinzwe, harimo
kuyobora Seminari Nkuru (2007-2008), kuba umuyobozi wa Instituto Teológico São José (2018-2014) no kwigisha Tewolojiya
muri kaminuza yari abereye umuyobozi (the Pontifical Pio-Brazilian College of
Rome , 2014-2021).
Italy: Padiri
Alfonso Raimo, wari Igisonga cy’umwepiskopi kuva mu 2020,
yatorewe kuba umwepiskopi wunganira wa Arikidiyosezi ya
Salerno-Campagna-Acerno. Myr Raimo
yavutse kuwa 2 Nyakanga 1959, ahabwa ubupadiri kuwa 18 Werurwe 1990.Mu butumwa
bwinshi yasohoje, harimo kwigisha Tewolojiya muri za Kaminuza zitandukanye.
Yabaye kandi umuyobozi wungirije w’ibiro bya diyosezi bishinzwe
iyamamazabutumwa (diocesan Missionary Office, 2016-2020).