Monday, October 15, 2018

DUSABIRE ABARWAYI





DFATANYE, DUSABIRE ABARWAYI


 
Urugero rw'abasenga neza

Nyagasani Yezu,



  1. Wowe wamenyesheje muntu ko uri inzira, ukuri n’ubugingo; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  2. Wowe wasezeranije ubuzima abakomera ku ijambo ryawe, uti “ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho (Yh.8,51)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  3. Wowe wabwiye Israheli uti “uri umuryango wanjye; naragutoranije, aho kugutererana (Iz.41,9)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  4. Wowe wabwiye Israheli uti “witinya, kuko ndi kumwe nawe, wikwiheba kuko ndi Imana yawe (Iz.41,10)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  5. Wowe wakijije Azariya umuriro w’itanura, akagusingiza agira ati “nibumirwe bose abagirira nabi abagaragu bawe, nibakorwe n’ikimwaro, ubuhangange bwabo buyoyoke kandi bacike intege (Dan.3B 44); Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  6. Wowe wahaye umugaragu wawe Yobu kongera kunezerwa nyuma yo kugukomeraho mu bigeragezo; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  7. Wowe wujuje ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi ngo “imbaga yari yifungiye mu mwijima yabonye urumuli rutangaje n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho (Mt.4,16)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  8. Wowe wasubije ubuzima ikimuga ku ruzi rwa betesida, uti “Haguruka, ufate ingombyi yawe maze utahe (Yh.5,8)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  9. Wowe wasubije Lazaro ubuzima, umunyesha abantu ko indwara arwaye atari iyo kumwica ahubwo iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana no guhesha ikuzo Umwana wayo (Yh.11,4); Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  10. Wowe wirukanye roho mbi, bityo ukuzuza ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi ngo “Yatwunamiye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu(Mt.8,17)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  11. Wowe wakijije abarwayi benshi bajahajwe na roho mbi; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  12. Wowe wagiriye impuhwe umubembe ugutakambiye (Mt.8,2); Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  13. Wowe watumenyesheje ko uzadukiza abanzi bacu, ukatugobotora mu nzara z’abatwanga bose (Lk.1,67-754); Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  14. Wowe wavuze uti “ndi Uhoraho, jyewe ubwanjye, ntawundi Mukiza, utari jyewe (Iz.43,11)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  15. Wowe watwigishije gusenga tugira tuti “...Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukuze ikibi(Mt.6,13)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
    Dusabe:
     
    Mana yanjye, giririra izina ryawe maze utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Bakize uburwayi bubashikamiye kuko ari wowe beguriwe; ni wowe biringiye kandi bambaza Mana y’ukuri, Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima n’umukiro wawe ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga z’abemera, mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.
     
    Mpuhwe z’Imana;


  1. Wowe mizero y’abarwayi n’imbabare, turakwiringiye.
  2. Wowe muhoza w’imitima ifite intimba, turakwiringiye.
  3. Wowe mizero y’abihebye, turakwiringiye.
  4. Wowe uduhora iruhande, turakwiringiye.
     
    NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI

Friday, August 17, 2018

‘GUMANA NATWE NYAGASANI’ Ubutumwa ndemamutima


Bavandimwe, hano dutuye si iwacu, iyi si tuyituye turi abagenzi bagana, ahasendereye ibyiza. Ni mu ijuru nk’uko tubiririmba tuvuga tuti “twaremewe kuzajya mu ijuru niho twese tuzishima iteka.” Isi itwakira tuvuka, ikaducumbikira bamwe mu byishimo, abandi mu magorwa no muri byombi. Uko twabaho kose iherezo ni rimwe; urupfu rutuvana kuri iyi si, tukajya mu bundi buzima. Ibyo bigatera abasigaye umwijima n’agahinda, bugasa nk’aho bugorobye iwabo, aha ni ngombwa ko twibuka gutumira Nyagasani ngo abane natwe, abe mu rugo rwacu, mu buzima bwacu no mu bikorwa byacu. “Gumana natwe...(Lk.24,29)”.  Koko Yezu Kristu atanga ibyishimo kandi ‘nta muntu uhejwe ku byishimo Nyagasani atuzanira’[1]. Ni We bugingo. Igihe imibereho itwerekeje mu kababaro, dukomere, twakirane gikristu uwo musaraba. Ntibitubere impamvu yo gucika intege no guhunga Umukiza ahubwo tube nka Simoni Petero wavuze ati “Nyagasani twasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo (Yh.6,68).” Twe twaremeye kandi tuzi ko Yezu ari isoko y’ibyiza byose bibaho, aba hafi y’abashavuye, ab’intege nke, intabwa, insuzugurwa n’abarengana, bamwiyambaza. “Nimusubize amaso mu bisekuruza bya kera, murebe: ni nde wiringiye Uhoraho, maze agakorwa n’ikimwaro? cyangwa ni nde watinye Uhoraho maze akamutererana? ni nde wamwiyambaje akamusuzugura? (Sir.2,10)” Nta n’umwe, Imana yacu irashoboye!

Ibigeragezo bica intege nyamara kubikomeramo ni byo Nyagasani adusaba kandi birashoboka. “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa (Mtg.Filomena).” Intumwa n’abahanuzi, abahowe Imana n’abatagatifu barabishoboye. Bikira Mariya natubere urugero mu kuba inshuti z’umusaraba kuko yabaye hafi y’Umwana we mu bubabare n’urupfu bye. Yezu twemeye ni we rugero rwacu rudasumbwa. Ibigeragezo ni byo musaraba wacu. Nk’uko uwa Yezu wamugejeje ku mukiro w’izuka, ni nako bizatugendekera niduheka iyacu nka we, tukarangwa n’isengesho, urukundo n’ubwiyoroshye tumurangamiye, koko rero, Nyagasani yabwiye Mtg.Veronika ati “uwiyoroshya nzamutuza mu mutima wanjye” (Diario, t. ler, p. 373). Nimukomere ku ijambo ry’Imana kuko ari irinyabuzima, (Heb.4,12) kandi muhugukire kubaho mumurikiwe n’Ivanjili, “icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye (Heb.6,11)”. Bavandimwe, nimukomere, muzirikane ko Yezu yatsinze urupfu akazuka; “nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi ko yazutse, ni nako abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. Murajye rero muhumurizanya muri bene ayo magambo (1Tes.4,14.18)”. Muterane inkunga mu ntege nke zanyu kandi “Mujye muhora mwishimye, musenga ubudahwema, mushimire Imana muri byose kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu (1Tes.5,16-18)!”

Nimukomere kandi mukomere ku masezerano ya Batisimu yo shingiro ry’andi yose. Muzirikane ko ‘kubera batisimu twahawe, twiyemeje kuba abogezabutumwa (Echo-Mission, no64, P.15)’, bityo twiyimbire niba tutamamaje Ivanjili. Nimwihatire gutsinda ibigeragezo bikereye kubaca intege no kubatatanya, muhanze amaso Kristu utaraheranwe n’urupfu. muzirikane ko ukwitagatifuza nyako kudatana n’ibigeragezo kuko arimo kwigaragariza. “ukwitagatifuza kw’ukuri, nk’uko Yezu Kristu yabibwiye Umuhire Anna Maria Taïgi, ni ukwihanganira ibigeragezo by’imbere -ibya roho-n’ibyinyuma -iby’umubiri.” (Vie par Mgr Luquet, ch.13’)[2]. Bavandimwe, ‘reka twishyire mu maboko y’Uhoraho, twoye kwiringira abantu, kuko ari we Nyir’ububasha, akaba na Nyir’impuhwe’ (Sir.2,18)! Kandi nitugera aho tubona ko isi itwibasiye, tuzazirikane aya magambo y’umuhanuzi Izayi; “Nimujye imigambi ariko izapfa ubusa. Muvuge ayo mushatse yose ariko nta cyo bizabamarira kuko Imana turi kumwe (Iz.8.10)”. Imana ishobora byose ibane namwe mu bihe byose na hose; ububasha bwayo nibubabere ikiramiro! Gumana natwe Nyagasani!




           


[1] PaUL VI, Exhort. Apost. Gaudete in Domino (9 Mai 1975), n. 22: AAS 67 (1975), 297.
[2] Abbé Auguste Saudreau, o.p. Recueil d'Apparitions de Jésus aux Saints et aux Mystiques, livre édité en 1882 sous le titre : Les Divines Paroles ou ce que le Seigneur a dit à ses disciples dans le cours des siècles chrétiens, CHAP. XVII no 34

Thursday, April 27, 2017

gusohoka mu cyaha



Icyaha ni iki?

Icyaha ni igikorwa umuntu akoze kidaturutse ku kwemera, ukwmera gukeshwa kwakira Inkuru Nziza, bikaba igikorwa cyose kinyuranije n’amategeko Imana yadusabye kubahiriza yifashishije umugaragu wayo Musa ku musozi wa Horebu n’andi mabwiriza tuba twishyiriyeho tukayemeza. Icyaha kandi ni igikorwa  kidutandukanya n’Imana kitubuza kubahiriza itegeko rya Roho twishingikirije impamvu zidafututse zishingiye ku byifuzo by’irari ry’umubiri wacu. Icyaha kijyana no kwimura Imana yaguhanze mu buzima bwawe, ukimika indi mana ihuje n’ibyifuzo bibi byawe,  gukora icyaha ni ugusuzugura Umuremyi n’Umugenga wa byose ugasigara ugengwa n’ibiremwa byaremewe kugengwa nawe. Icyaha ni igikorwa kikwambura ubugingo kikagukururira mu rupfu. Uwareba hirya no hino, agatekereza ku byirwa bibera ku isi, ashobora gutekereza ko urukundo rwahariwe ikibi naho icyiza kigashyirwa inyuma, kigatereranwa nk’ikitagira agaciro.
photo source;internet

Urukundo rwahariwe ikibi

Uko umuntu agenda arushaho kwiyegurira icyaha ni nako na cyo kigenda kirushaho kumwegukana kimuhuma amaso y’umutima: akabura ubwenge ari kwiga no kuminuza, akaba ikirumbo ari inkumi cyangwa umusore wakagombye kurushinga akibaruka, akaba umupfu ari umubyeyi ubereye kurera no kwizihiza urugo, ugasanga umuntu arannyegwa n’abo abyaye, akagirwa inama n’abo yujukuruje. Bene uwo ikimutera umuneza kibonaka muri ibi cyangwa kikaba kibishamikiyeho:
·         Ubusambanyi nyirizina n’ibikorwa bijyana na bwo
·         Gutungwa n’utw’abandi , gutungwa n’ibyo atakoreye
·         Guhuguza
·         Kubatwa n’ibiyobyabwenge
·         Kuragura no kuraguza
·         Kwiba no kuriganya…

Mu mpamvu zituma umutu akunda gukora icyaha, harimo kudatekereza neza no gushigikira intege nke ze aho kuzikomeza mu kwemera, mu rukundo n’iyogezabutumwa. Nimucyo turebere hamwe zimwe mu mpamvu zituma abantu baryoherwa  n’urupfu, bagahunga ubuzima ku bushake bwabo cyangwa bibagwiririye bakabikomeza bibwira ko bazafata umwanzuro wo kubisohokamo nyuma nyamara bakaneshwa na byo.

Icyaha gikekwaho uburyohe

Hari ibyaha usanga abantu batekereza ko bitanga uburyohe n’umunezero. Iyo usesenguye usanga bitanga umunezero ariko utaramba,wa wundi usimburwa no guhangayika guturutse ku kwicuza icyatumye ubyirohamo; muri byo twavuga nko gusambana no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibi byaha kandi usnga abenshi babyirohamo igihe bemeye kugirwa inama zipfuye n’ababatanze gupfa bahagaze, bajyenda wagira ngo ni abantu kandi ari urupfu rwambaye isura ya muntu. Igisubizo abo bamaze kwangirika bahurizaho ni ugushimisha umubiri. Gushimisha umubiri si icyaha, icyaha ni uburyo wakoresheje uwushimisha. Uburyo bubereye mu gushimisha umubiri wacu ni ubwo tubwirijwe na Roho w’Imana bugashimwa na  Yezu kuko n’ubundi uyu mubiri ari urugingo rwa Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu, bityo ukaba ugomba guhora ukeye kandi ukereye  kwakira uwo Roho ugomba gucumbikira no kuba urugingo ruzima rwa yezu kristu.

Icyaha gituma bamenyekana

Hari ubwo umuntu akora icyaha abigambiriye kugira ngo bamumenye, abe ikirangirire kandi ahembwe;ibyo bikamutera kubahwa cyangwa gutinywa na benshi, aha twatamga urugero nko kwica no kwiba: Umuntu aricara agacura umugambi wo kugaragaza ubwenge bwe, ibyo yavumbuye, agakoresha ikoranabuhanga asahura banki, bamara kumufata akaba ikirangirire rimwe na rimwe bikanamubera impamvu yo kugororerwa. Umuntu yakagombye gutekereza cyane kandi neza mu gushaka uburyo buboneye bwo kugaragaza ubwenge bwe atabinyujije mu bikorwa bibi binashobora kumuvutsa ubuzima mu gihe afatiwe mu cyuho cyangwa akagerageza guhunga.

Kameremuntu

Umuntu afite kamere y’inyantege nke imukururira mu gukora icyaha kurusha uko imwerekeza mu nzira y’agakiza, n’ubwo bimeze bityo, twibuke ko umuntu yaremenwe umudendezo kandi ahabwa ubwenge bugomba kumufasha guhitamo hagati y’ikibi n’icyiza. Ibyo bikabera mu mutima we ugaragara nk’ugizwe n’ibice bibiri cyangwa imitima mito ibiri ikorera hamwe ariko igakora mu buryo bunyuranye. Umwe uti kora ibi ureke biriya, undi uti kora biriya ureke ibi, nuko umuntu  agahitamo neza cyangwa nabi.

Umutima w’umuntu usa n’ufite ibyicaro bibiri; kimwe gicumbikiye Roho wa Nyagasani kikarangwa no guhora kitugira inama kikanatwemeza aho twahemutge, ni umutimanama utubwiriza ibyo  Roho ashaka, Ikindi gice ni cyo kidukururira mu busabane na Nyakibi kigakora nk’icumbi rya shitani yo ishimishwa no kudutanya na Rurema. Umuntu ntagomba kwemera kugengwa na kamere, ari byo kugengwa na Sekibi, ahubwo nagengwe n’itegeko ry’umutimanama mu mbaraga, ubushake n’ubwenge bye byose byunganiwe n’isengesho ry’ukuri.

                           Gutekereza nabi

Indi mpamvu ituma umuntu abatwa n’icyaha ni ukudatekereza neza. Hari abantu batagira umuco wo gushidikanya no gusesengura ku byo bumva, bavuga cyangwa babona bigatuma basabira ibyo  bahuye na byo byose nk’isuri. Dufate urugero: 

umuhungu abana n’undi ngo bitange iki ? umukobwa asanga undi ngo bamare iki? Umuntu akabwirwa ko atakunda undi atamusoma ndetse ngo anamukabakabe mu mabere! Umuntu ntiyakwambara neza atanitse amabere! Umuntu yakubwira ko agukunda kandi yanga kuryamana nawe! Abantu, mu kwirinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda no kubyara, basigaye bahitamo kwimara irari bashishirana (Carresser) bikinisha (Mastrubation), ng’ubwo kandi bubahirije itegeko ry’Imana  ryo kudasambana! Abantu barakuramo inda nk’ukuramo umenda! Ibi byose kimwe n’ibindi bitarondowe hari ubwo byemerwa n’aboshwa na rukoramahano nk’ukuri kugomba gukurikizwa kubera ko batabitekerejeho kuburyo bwimbitse ngo bumvire umutimanama wabo, niba bakiwugira. Nuko umukobwa akambarira ubusa umuhungu yibwira ko ari gukuza no gukomeza urukundo nyamara nya musore agatinzwa no kumubona kugira ngo batandukane. Bavandimwe nimucyo dutekereze  mu buryo bunenga kandi busesengura, tumurikiwe na roho Mutagatifu ni bwo tuzatandukana n’icyaha kiri kugenda gihindura isura uko imyaka igenda ihita. Nyagasani natumurikire kugira ngo tubashe gutekereza neza, gutahura icyha mu masura yacyo, kugihunga, kucyamagana no gutera intambwe tugisohokamo duhamya ibirindiro mu nzira y’agakiza.

GUSOHOKA MU CYAHA   

Iyo umuntu akoze icyaha igihe kirekire, ageraho akagifata nk’icyiza kuko icyiza nyacyo kiba cyaramuhunze, agasigara ari indiri y’icyaha ari byo kuvuga indiri ya Sekibi. Ni byiza ko umuntu yanga icyaha,akacyirinda mbere yo kugushwa na cyo; mu ntege nke ze agomba guhora ababajwe no kugirana ubusabane n’icyaha kandi agahishikazwa,  mu mbaraga ze zose, no kutazagisubira ukundi igihe yakiguyemo. Umuntu, akurikije inama nziza akesha abavandimwe cyangwa abiyeguriye Nyagasani, nyuma yo kugaragaza icyaha yakoze uko kivugwa atagishakiye izina nyoroshacyaha, Ashobora kugisohokamo  yitabaje ububasha bw’Imana buherekeza umuhati we. 
 
Kuvuga icyaha wakoze, utagerageje kugihindura cyangwa kukivuga mu mvugo yoroheje, imbaraga ukoresha mu guharanira icyiza binyuze mu bikorwa n’isengesho ni byo ntwaro ya mbere mu gusohoka mu cyaha cyakubase. Ibi bikaba ingirakamaro rwose mu gihe uwabaswe n’icyaha agaragaje abamwosha kandi akazibukira kongera gukururukana na bo ukundi ahubwo agaharanira imigenzo myiza idatana n’isakaramentu ry’imbabazi.

Wednesday, April 26, 2017

Umuvugo: KARIBU IWACU



Karibu iwacu

 UYU MUVUGO WAHIMBIWE KWAKIRA ABANYESHULI BASHYA MURI COMMINAUTE CATHOLIQUE IKORERA MU BYAHOZE ARI KIST na KHI

Karibu iwacu turabakunda
Karibu iwacu turabashima
Ikaze mwese murisanga
Aha ni iwanyu si mu mahanga

Karibu rwose ntimwikange
Ngo mugire ubwoba muri iwanyu
Mubuzire bwose muri iwanyu
Umunezero nubasange!

Karibu iwacu turi gusenga
Komeza winjire ntuhejwe
Hitamo neza ugifite umwanya
Humura rwose ntuhenzwe

Karibu iwacu turirimba
Uwadukunze urudakumirwa
Ngwino uberwe no kumusingiza
Emera wibuke ibyo agusangiza

Karibu iwacu mu basaveri
Maze urukundo turugire intego
Ngwino urebe uko ari ishuri
Rihamya Yezu we Rukundo

Karibu iteka no mu balegiyo
Bo bisunga Bikira Mariya
Dore bari aha barakurembuza
Ngo Mariya aragushaka mu balegiyo

Urisanga no mu bahereza
Ngo umwakire ubone ubuhereza
Yezu Kristu we Muhereza
Ugabira bose kumuhereza

Ni ukuri rwose sinkubeshya
Niba ushaka no kunyomoza
Bikore numve ntararenga
Abahamya babyo bakiri aha

Gubwa neza uri mu bawe
Ngo mwumve neza icyo mubwirwa
Ngwino wumve ijwi ry'Imana
Uri mu bandi bavokasiyoneli

Ndabona rwose bamwe mutabyumva
Wowe uzaba umubyeyi mwiza
Ukiha Imana bikakubera
Ntiwaza mugafatanya kubyumva

Karibu mwese ntawe uhejwe
Ngwino urebe uzire amabwire
Utazitwaza ngo ntibakubwiye
Cyangwa ngo barakubeshye

Karisimatike nabo bari aha
Nubwo bazi ko Roho atumira
Banze kugenda batakubwiye
Ngo karibu iwabo ntibajya bafunga

Ngo ngwino urebe uko Roho agenza
Ukunde ushime uko Roho atanga
Bityo aguhunde ingabire atanga
Ziguha gutunga ubuzima ashima

Karibu twese niyo ntego
Yo kubakesha ngo mubushime
Ibikorwa byiza bitanga umukiro
Ibyo nibyo dushaka twe turakomeje

Karibu utangire uhamye Yezu
Umugeze kubandi umwamamaza
Abasomyi bose baragushaka
Ngo mufatanye kwamamaza Kristu

Ngwino ikanzu iri bukubere
Usomere abandi mumenye Yezu
Ngwino wigere muri Yezu
Kandi uratwarwa, ari bukubere

Ngaho mbwira nkufashe rwose
Impamvu wumva bitakureba
Mu gihe nawe ubuzima bwose
Usabwa kugendana Inkuru Nziza

Ab'impuhwe ngaba nabo baraje
Baragukunda ntibakubeshya
Dufatanye twese tuzisunge
Tuzihamye twese dushize amanga

Karibu rero tuzisunge
Tuzihamye twese twishimye
Maze aho tugenda n'aho dutaha
Tube abahamya b'impuhwe z'Imana

Si abo bonyine baguha ikaze
Bakwakira muri Kristu
Abakunda berenari nabo baje
Ngo mumwisunge mugana Kristu

Inkoramutima mushireho akanyu
Nimubakire abagana iwanyu
Inkoramutima za Kristu
Nimubahe ikaze ni abacu

Ariko ubundi mbabaze mwebwe
Nta bayobozi bari aha
Ngo bamfashe guha ikaze
Abacu bataducika

kombona nisiga nkisanga
Imiryangoremezo muri hehe
Mbese ubundi mukorera hehe
Ngo mufashe abandi kuyishinga

Itorero namwe birabareba
Nimubakire nibyo bashaka
Mubibatoze barabashima
Kubyinira Imana barabishaka

Dore bari aha bateze yombi
N'amatsiko menshi murabireba
Dore bari aha bateze yombi
Kuko badashaka izo nzira zombi

Ntibashaka guta umuhanda
Barashaka kugira gahunda
Ntibashaka ibyo babahunda
Bibatera guta umuhanda

Nimuze twese dufate umuhunda
Tugane umuhanda duhashye icyaha
Tugire gahunda izira urugendo
Tugane Kristu ni rwo rugendo

Sinasoza ntabibabwiye
Igutuma twese tunezerwa
Ni ukubatera kunezerwa
Muri Kristu watwihaye

Twishime tubahe ikaze
Karibu iwacu no mu byacu
Cyo nimubakire nka Elias
Tubakunde dusangire ibyacu

Karibu iwacu turabakunda
Karibu iwacu turabashaka
Ikaze mwese murisanga
Aha ni iwanyu si mu mahanga

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...