Thursday, October 18, 2018

Wihubuka wemerera undi urukundo



©     Wihubuka wemerera undi urukundo
Muvandimwe, wari uzi ko kwinjira mu rukundo byoroshye kuruta kurusohokamo? Waba uzi ko kwinjira mu rukundo bishimisha naho gutandukana n’inshuti bikarushya kandi bikanashavuza? Wihubuka winjira mu byo utazoroherwa no kwikuramo igihe bibaye ngombwa. Nk’uko yafashe igihe gihagije cyo kukwigaho, nawe bigenze utyo kugira ngo uzafate umwanzuro ukunogeye kandi mwiza. Tumenye ko umuntu ahamagarirwa gushinga urugo rwa gikristu, ntahamagarirwe gushinga urugo, rumwe bavugako rurutwa na gereza! Zirikana ko uhamagarirwa gukunda mu mvugo no mu ngiro nyamara ntuhamagarirwe gukoresha uwo ukunda kuko umukunzi wahisemo atari igikoresho cyangwa umutungo ugomba kugenga uko wishakiye, usibyeko na buri kintu kigira uburyo bwagenwe bwo kukibyaza umusaruro. Nuko rero, muri uru rugendo rwose tumaze kubona, “uramenye, ntuzashukwe n’abaguha ibintu cyangwa ngo wicwe n’umurengwe[1]”, hato utazahubuka ukisanga wahisemo imvura mu mwanya w’umucyo! zirikana inyigisho Ivanjili igutoza maze uhorane mu mutima aya magambo: ‘inyigisho zanjye uzizigame neza, uzikomeze mu mitima y’abigishwa banjye[2]’
©     Urukundo rugeza ku isakaramentu ryo gushyingirwa

Wowe wemerewe urukundo, uracyafite urugendo rwo kumenya uwo ukunda kandi nawe wemeye gukunda ni uko. Bitabaye ibyo wasanga ibyo wita urukundo byakugejeje ku ndwara zandurira mu busambanyi cyangwa inda itateguwe inashobora kugutanya n’uwo uvuga ko mukundana. Urwo rugendo rufite intumbero ebyiri, nyamara iy’ingenzi ni imwe; gushyingirwa kugeza ku butungane umuntu wese ahamagarirwa.  Ntibikwiye ko, mu guhitamo umukunzi, dutekereza gusa ku gushyingirwa ngo twiyibagize ko uwo mubano ugomba kutugeza mu ijuru! Dukanguke! Birababaje aho usanga abemeranije gukundana, bitwara nk’abashingiwe kandi ari byo bitegura, bakiyibagiza ko ibyishimo bisaga abakomeye ku muco wo kwifata kugeza ubwo bemererwa kuba umwe ku mubiri no ku mutima. Dore hateye gukunda kuvanze no guhaza irari ry’umubiri, uwandusha izina ribikwiye narigaragaze, agambiriye kwerekana ububi bwabyo mu rugendo rugeza ku gushyingirwa.
None se muvandimwe, duhamye ko gukunda bigomba kurangwa kandi bikagengwa no gusomana, gushishirana nkaho ushishira inka cyangwa ingurube? Kugenda amajoro nk’umwanzi w’urumuri? Kwemera icyo ubwiwe n’icyo usabwe cyose nk’aho uvugana na malayika? Guhorana nkaho muri imburamukoro? Ibyo si byo! Icyaba cyiza kurusha ni uguhoza ku mutima ko iyo mibanire idatuma ugawa ahubwo ugakomeza kujya mbere mu gushimwa. Byaba byiza kurushaho wirinze guhorana n’uwo ukunda kuko byagukururira kugwa mu bishuko, bigatuma utakarizwa icyizere kuko wahindutse igikoresho cyo kwishimishirizaho -objet de plaisir- aho kuba umuntu w’ingenzi mu buzima. Mu buzima, kwizera buhumyi no guhura kenshi si byo bihamya ko umuntu afite urukundo ahubwo ufite urukundo ruzima uzamubwirwa n’ibikorwa ndetse n’inama bye. Uwo ukunda, ntimuhorana ahubwo murasurana mukajya inama zubaka kandi ukamwizera ushishoza kuko atari we Mana uhamagrirwa kwizera, kubaha no kubana na yo muri byose na hose.
©     Wihubuka utandukana n’umukunzi
Mu gutunga urugero rwiza, uwo ukunda aba yakira uburere, bumufasha kwigirira icyizere no “kwivumburira ku bwe impamvu y’indagagaciro atozwa aho kuzimuturaho nk’ukuri kutagibwaho impaka.”Icy’ingenzi mu buzima si ukumenya aho mushuti wawe ari, ahubwo ni ukumenya igipimo agezeho mu bitekerezo bye, ibyo yemera, intego ye mu buzima n’ibyifuzo bye, kuko ibyo ari byo biranga ikigero umuntu agezeho mu gufata umwanzuro nyawo kando mu gihe nyacyo. Nuko rero, mu buzima bwose, ugomba kwitoza koroshya kandi ukirinda guhubukira gufata umwanzuro no gushinja mugenzi wawe[3], ahubwo ukarangwa n’umutima ushishoza kandi ugira imbabazi zirangwa n’ibikorwa by’impuhwe!



[1] Yob.36,18
[2] Iz.8,16
[3] soma Sir.19,13-17

mu buzima, wihubuka



Mu buzima, wihubuka

Wihubuka ngo wegukire abaguhiga. Wikwijugunya mu baguhigiraga, barya bari barabuze uko bakubona. Wisabira ibyo wanze ngo usange uwo utiyumvamo, witwaje kubura uwo washakaga. Tekereza neza; urebe kure bityo woye guhubuka. zirikana ko iyo ukoze ikintu uhubutse, udatana no guhura n’ingaruka utari witeze nuko kwicuza bikagutaha, bikakubera inshuti ikwibutsa gushishoza, nyamara ibikora amazi yarenze inkombe. Nshuti, tsinda ubwoba; wamagane kwiheba muri wowe kuko aho biganje integenke, guhubuka no gutera intambwe njyanyuma birengera muntu. Ubufiteho ubutoni, imigambi ye ntigerwaho. Arangwa na ‘Have ntiteranya’ imuheza mu nzu yo kutavugisha ukuri no kugukomeraho. Bene uwo asa n’umwana wikinga mu nyuma za nyina, atinya ko abandi bamubona, nyamara ab’inyuma bose bamuruzi.

Gutundukana, byaterwa nawe cyangwa na we, ntibivuze ko bikurangiriyeho. Wivuga uti “ijuru rirangwiriye, bincikiyeho, sinzabona undi cyangwa sinkikunzwe ukundi. Ubanza ahari Imana yankuyeho amaboko.” oya, sigaho! Ni wowe Imana ibwira iti “Witinya, kuko ndi kumwe nawe. Wikwiheba kuko ndi Imana yawe; Ni byo rwose, ndagukomeje, ndagutabaye, nkuramize ukuboko kwanjye kurenganura[1].” Erega, uri umuntu nk’abandi; ukunzwe n’Imana, kandi uri uwo kubahwa. Bizirikane bityo utsinde gucika intege no guhubuka.

Mu gihe bibaye, emera ko bibaho kandi ubyakire nk’ikigeragezo uhamagarirwa gutsinda. Ntawamenya wasanga ari byo bizaguhesha umugisha. Fata umwanya wo gutuza no gusubira mu mubano wanyu kugira ngo ubashe gutahura neza impamvu nyamukuru y’uko gutandukana. Irinde kwicuza ibyiza wakoze, kuko nubwo mushwanye, bizamuhora mu mutwe igihe cyose agutekereje kandi n’Imana yarabigushimiye, kuko byahamije ko uri umwana wayo wo kwizerwa. Ibidakwiye mwiroshyemo ubizibukire, utangire urugendo rushya mu buzima ruguha gushimwa, maze uko ibihe bihita, aka Yezu, ukure wunguka ubwenge n’igihagararo kandi unogeye Imana n’abantu[2]




                                   
                 


[1] Iz. 41,10
[2] Soma Lk. 2,40.52

Monday, October 15, 2018

umuvugo- RWIBARUTSE UMUBANO




RWIBARUTSE UMUBANO





Mbega ibyiza, mbega ibirori
Ngizi impundu nkesha umwali
We wansanganije urukundo
None rwibarutse umubano
 
Urukundo ruhuza abantu
Isimbi ryanjye murariruzi
Irebero mu bali murarireba
Mumwishimire ni umurinzi
Ni we nkesha ibirori byiza
 
None ko rwibarutse umubano
Mwali mwiza, mwali nshima
Urabishaka ko uwo mubano
Ukomezanya n’abawushima?
 
Urabishimye se mbyirate
Mbyivuge ijoro n’umunsi
Ko mfite umbereye muri bose
Uje ngo tubane ijoro n’umunsi
 
Nguyu ndatira isi n’abayo
Nguyu nkesha ijuru n’abaryo
Naze twimikane urukundo
Maze rwibaruke umubano
 
Simbi ryererana mu yandi
Uri ingenzi indutira abandi
Uri mukesharugo urutahe
Uri mutima utagira inenge
 
Ibyawe byose birahebuje
Uburanga n’uburere byawe
Ndangamirwa urayoboye hose
Ni wowe ndatwa ibahiga bose
 
Ibyawe byose ubiha umurongo
Ni yo mpamvu uhorana intego
Rudatsimburwa ku mutsindo
Uziturwa na Nyir’ubugingo
 
Urwo nkesha guhora nkusanga
Komeza urwuhire mu ntego
Rutabyara ibyo tudashima
Kandi rwibarutse umubano
 
Komeza urwuhire uwo ubigomba
Uwo bitagomba abone ibimukwiye
Azire kwivanga aho bidakwiye
Ahubwo anyurwe n’ibimugomba
 
Ubwo rwibarutse umubano
Hazaza n’ibindi kandi byiza
Bigusange uri mu mubano
Bibe ibyuzo by’urukundo rwiza
 
Nubishima ko bigusanga
Uzakeshwa kuruta uko ukeka
Uzambikwa urugoli n’ababyeyi
Bizaba ari ibirori bihire
 
Bazaza bose bateze yombi
Bose bijihijwe nawe simbi
Abo babyeyi baguhe impundu
Ziruta iz’uwibarutse umuhungu
 
Bazabikorera urwo rukundo
Kuko rwibarutse umubano
Ukabishima ko rubahuza
Bakarushima rukabagenga
 
Nguwo umunsi w’amateka
Uzaba irebero mu bandi bana
Cyane cyane abafite iyo myaka
Iy’abarwimika rukabahuza
 
Nibwo uzashagarwa na benshi
Bagutambagije nk’umwami
Wowe ubabereye umwamikazi
Umwami akubereye nk’umurinzi
 
Nibwo uzamenya ko uri ingenzi
Gahuzamiryango kuruta byeri
Maze wivugirwe n’abasaza
Banagutambire mu neza
 
Icyampa ibyo birori bigataha
Bigatahana umugisha mwinshi
Amahoro, amahirwe bikawuranga
Umucyo ntiwimukire umuvumbi
 
 
N’ubu njye ndishimye
Nizihijwe n’umwali
Keza, karabo wanjye
Antangije mu ishuli
 
Nanyemeze muri aha
Ko atazantaba mu nama
Nkasibira ntabishaka
Kandi afite ubuhanga
 
Nasubiremo yemye
Yeruye atajijisha
Isezerano mukesha
Ngo twembi twishime
 
Nabe umuhamya wabyo
Imbere y’abamubyaye
Agaragaze umucyo wabyo
Ashimirwe nk’uwabyaye
 
Niyerure ariko amwenya
Ko rwibarutse umubano
Anahamye uwo abikesha
Uwo batangiranye umubano
 
Nakore uko abishaka
Ahumure simuveba
Nahamya ko mbikwiye
Kwitwa koko umukwiye
 
Nahamya ko mbikwiye
Kumubera umutware
Nanjye ndahamya rwose
Ko ariwe mutoni wanjye
 
Nanjye ndahamya rwose
Ko ariwe rubavu rwanjye
Nkomeze mbishimangire
Ko nzamuhora iruhande
 
Nzamuhora iruhande
Mukeshe kuko abigomba
Museguze ibitamuhanda
Azahora ambona impande
 
 
Tuzagana iy’urukundo
Mutembereze iyo rutaha
abone ko ndi mukesha
Dukeshanye mu mutuzo
 
Azaba munezero
Kandi abe na mukesha
Yongere abe umuraza
Intaho y’umunezero
 
Azaba umufasha mwiza
Wizihiye umukunda
Azamurutira byose
Iteka no muri bose
 
Nanjye utari ikigwari
Mpano ya Mwimanyi
Nzaharanira mpatana
Kuguhora ku mutima
 
Nzaharanira mpatana
Kuguhunda ibyo byiza
Bya bindi uhora urota
Uberwe no kubyihaza
 
Nzifatanyiriza nawe
Kubaka ijuru ryacu
Abacu na bo baritahe
Twizihirwe mu byacu
 
Ngaho mukunzi wanjye
Ishimire ko wankunze
Ubirate imihana yose
Niba koko bikwiye
 
Ubibwire abahita bose
Ko wiboneye ugukunda
Ubahiga muri byose
Ukereye kukurinda
 
Uti ‘mundekere umukunzi,
Rudakangwa n’abahizi
Mukundwa ni we murinzi
Mu bahizi ni Ngorabahizi

 

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...