Monday, November 28, 2022

MUTAGATIFU HERMANI, uwihayimana

Hermani -Hermann Contract- yavutse mu 1013, avukira Altshausen muri Swabiya. Hermani yavukanye ubumuga bw’ingingo. Hermani yari yaramugaye ingingo nyinshi z’umubiri, ku buryo nta kintu na kimwe yashoboraga kwifasha, ndetse no kuvuga byaramugoraga. Kubera ubwo bumuga Hermani yari afite, bakunda kumwita “Hermani ufite ubumuga.”

Ubwo Hermani yari agejeje imyaka irindwi, mu 1020, bamujyanye muri monasiteri ya Reichenau iri mu gihugu cy’Ubusuwisi. Hermani yamaze ubuzima bwe bwose yari asigaje muri iyo monasiteri. N’ubwo Hermani yari afite ubwo bumuga, yari umwana uhora yishimye, ku buryo abamonaki babaga muri iyo monasiteri bamukundaga cyane. Bavuga ko igihe Hermani yari akiri muto, umubyeyi Bikira Mariya yaramubonekeye, maze amuhitishamo kumuha kumukiza ubumuga cyangwa se kumuha ingabire y’ubuhanga. Hermani yahisemo ingabire y’ubuhanga. Ubwo Hermani yari yujuje imyaka makumyabiri, ni bwo yakoze amasezerano y’abihayimana muri iyo monasiteri.

N’ubwo Hermani yari afite ubumuga bw’ingingo, yari afite ubuhanga buhanitse, ku buryo yamenyekanye ku mugabane w’Uburayi. Hermani yamenyekanye cyane ku kuba ari we wahimbye amagambo ndetse n’umuziki by’indirimbo z’ibisingizo (hymns) z’Umuhire Bikira Mariya zizwi nka Salve Regina (bishatse kuvuga: Ndakuramutsa Mwamikazi) na Alma Redemptoris mater (bishatse gusobanura: Mubyeyi mwiza w’Umucunguzi). Byongeye kandi, Hermani yari umuhanga mu bijyanye n’amateka y’isi, ubusizi, ubumenyi bw’ikirere, umuziki, ndetse no mu mibare. Hermani yitabye Imana mu 1054, apfira muri ya monasiteri ya Reichenau. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Hermani kuwa 25 Nzeri.

(Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, wo muri diocese ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963, ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Umwuga: umwanzi w’ubukene, isoko y’umukiro

Umwe mu myuga yigishwa muriKiyonza tss

Mu mibereye ya Muntu, urugamba rwa mbere arwana kandi agomba gutisinda ni urwo kubaho, akabaho kandi ariho. Nimwibuke ya mvugo igira iti: “Ndiho ntariho!” Kubaho utariho; twabyita se kubaho urushya iminsi? Icyumvikana ni uko uvuga atyo aba abayeho nabi. Urugamba tugomba gutsinda ni urwo kurwanya ubukene kugira ngo tubashe kubaho neza, twiha icyo umutima ushatse. Kimwe mu ngabo idukingira ni umwuga. Twawita ingabo, twawita intwaro, nibyumvikane neza ko umwuga ari ingenzi. Ni ntasimburwa mu rugamba rwo kurwanya ubukene. Ni intambwe nziza mu rugendo rugana umukiro.

Uwize umwuga aba asezeye ku bukene. Iyo awurangije ntabura icyo kurya. Abamukenera ni benshi. Ni yo mpamvu kubona akazi wikorera cyangwa ukorera abandi bishoboka kandi vuba. Akarusho rero ni uko uwize umwuga bimworohera kwikorera ugereranije n’abize ubumenyi rusange. Si ikabya ry’umwanditsi, ni ihame ry’ubuzima. Umwuga ni Umwanzi w’ubukene, ukaba n’isoko y’umukiro. Ni umwanzi w’ubunebwe.

Kimwe mu bigo byigisha umwuga mu gihugu I KIYONZA TSS, iba mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Ngoma. Itanga ubumenyungiro mu bwubatsi, ubutetsi, ububaji, gutunganya imisatsi n’ubudozi. Uwasingiza KIYONZA TSS, akayiratira abahizi, abahanga n’abacurabwenge b’ingeri zose. Yagira ati: “KIYONZA TSS uri umwanzi w’ubukene. Ntujya imbizi n’ubunebwe. Ubumenyi utanga ni nta makemwa bwuzuza bumwe rusanjye. Niyo mpamvu ababuhawe bakugana ngo batsinde ibibarushya”. Nta wize umwuga unebwa, ukorera ku ijisho cyangwa ku gasigane. Umunyamwuga ni nkore neza bandebereho.

Mutagatifu Roberto Belarmini, umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya

Mutagatifu Roberto Belarmini yavutse mu 1542, yitaba Imana mu 1621. Mu mwaka w’1560, igihe Roberti Belarmini yari yujuje imyaka 18 y’amavuko, ni bwo yiyeguriye Imana mu muryango w’abayezuwiti. Hashize imyaka igera ku icyenda, yahawe umurimo wo kwigisha muri kaminuza y’i Luve (Louvain) no muri Koleji y’i Roma. Muri iyo myaka yose yahabaye intwari koko arwanya amafuti yariho muri icyo gihe. Inyigisho ze zishingiye ahanini mu kuvuguruza abigisha binyoma.

Mu 1599, Roberti Belarmini yagizwe kardinali. Ariko mu 1602, ahindurirwa imirimo yakoraga i Roma agirwa umwepisikopi wa Kapu. Kuko yari yaragaragaje ko afite ibitekerezo binyuranye n’ibya Papa mu nyigisho za Teolojiya. Aragenda rero ageze muri Diyosezi ye aba umushumba mwiza kandi ukunzwe cyane. Yahagurukiraga kugenderera kenshi za paruwasi ze, yamamaza Inkuru nziza atarambirwa. Nyuma y’urupfu rwa Papa mu 1605, Belarmini bamugaruye i Roma yongera gushingwa imirimo ikomeye mu buyobozi bwa Kiliziya.

Roberti Belarmini amaze kwitaba Imana mu 1621, umurambo we washyinguwe mu kiliziya yitiriwe mutagatifu Inyasi, hafi yaho bashyinguye umurambo wa mutagatifu Aloyizi, uwo yari yaratoje ubutungane bwa roho akamugeza ku butagatifu.

(Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, wo muri diocese ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963, ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Izindi nkuru wasoma ; 

  1. KIBUNGO, ibyiciro binyuranye byabonye abayobozi (2022-2023)
  2. Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
  3. Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
  4. Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
  5. Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
  6. Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi 
  7. Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe

Sunday, November 27, 2022

Kiyonza TSS; Uwacu, inkesha ku murimo

Bimwe mu byigirwa muri Kiyonza TSS, harimo ubutetsi. Twakira abanyeshuri, tukabatoza guteka mu gihe cy’umwaka umwe. Ese umuntu yakwiga guteka, uwo si umurimo umwana atozwa n’ababyeyi be? Yego! Umuntu yakwiga guteka, akazobera mu butetsi bwa kinyamwuga. Ibyo bamwe bamenyereye, uwize ubutetsi abyise ukundi ntiyaba asebanya. Ntitwigisha guteka imvange y’ibishyimbo, impungure, ibirayi n’ibijumba bipfundikije amakoma. Dutoza abatugana guteka kinyamwuga, bamwe bita gisirimu. Uwigiye ubutetsi muri Kiyonza TSS, iyo aguteguriye ifunguro, ariguhana umutima mwiza. Urifungura umwenyura kuko ryuje ubwiza n’uburyohe rikesha umuteguro w’ababigize umwuga.

Abarimu b’inzobere nibo bafasha abanyeshuri kwihugura muri uyu mwuga. Ni umwe mu myuga myiza ihesha umuntu icyubahiro, igikundiro n’ubwamamare kuko ufite umwihariko mu kurengera bya hafi ubuzima bwa muntu. Uwabiteramo urwenya yavuga ko abiga ubutetsi ari abakozi bashinzwe kurengera…..! Uwacu muri uyu mwuga ni isoko y’ibyishimo n’imbaraga kubo ahaye serivisi. Aho ari ku murimo ni inkesha mu bakesha. Ni we uharirwa kubanza ngo yerekere abandi, na bo bakamwigera mu ngiro, no mu ntambwe ntibahuguke. Nimutugane mu Karere ka Nyaruguru, umurenge wa Ngoma.

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...