Wednesday, February 18, 2026

Utarakira ibikomere agendera mu byo yatekewemo

Padiri Eugene Niyonzima, umupadiri wo mu muryango w'Abapalotini, ahamya ko mu mateka ya Muntu haba harimo n’ibintu bibi bitera ibikomere kandi ko kubatwa n’ibikomere bigira ingaruka mbi ku migirire ya Muntu, bityo ko ari ngombwa kwiyunga n’amateka kugira ngo twimakaze amizero.

Ibi yabigarutseho kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, mu muhango wo kumurika igitabo yanditse cyitwa "Addolorata" bishatse kuvuga umunyamibabaro, wabereye muri Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ibarizwa muri diyosezi ya Ruhango

Yagize ati: "Mu mateka yacu haba harimo ibintu bibi, twajya kuvuga akaba ari byo biza, Kwiyunga n'amateka ni ukwimika amizero agasimbura ububiko bw'ibibi byabaye mu mateka yawe.  Yongeyeho ko "Umuntu utarakira ibikomere agendera mu byo yatekewemo aho kugendera ku byo yatekereje."

Uku kugendera mu byo watekewemo kugira ingaruka nyinshi kandi mbi, zirimo kwisanga warabaye imbata y’icyaha. Ni ngombwa ko umuntu ahunduka, akimika I igenzo myiza muri wes imufasha kugendera mu nzira nziza no gukora igitundakanye. Padiri Eugene Niyonzima ati: "Uwahindutse mu bwenge ntiwamubwira kujya kwica umuntu ngo ajyeyo, ntiwamubwira kujya gusenyera umuntu ngo ajyeyo."

Padiri Eugene Niyonzima yavuze ko igitabo yanditse , gishobora gutwarika ku buryo bworoshye, kandi cyizafasha Abantu benshi mu buryo bwo gusobanukirwa uburyo bwo gukira ibikomere bahuye nabyo. Ni igitabo yamaze no gushyirwa mu buryo bw'amajwi (Audiobook), ku buryo umuntu ashobora no kumva ibikirimo ari mu modoka atwaye cyangwa se aryamye ari kuruhuka.

Mu bitabiriye uyu muhango wo kumurika igitabo "Addolorata" harimo Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuo cy'izabukuru, Padiri Jean Baptiste Muvunyi uyobora Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi na Padiri Jean Berchmas Gasasira, uyobora Carnitas Ya Diyosezi ya Kabgayi hamwe n’abandi bapadiri bo muri Diyosezi ya Kabgayi ndetse n'abo mu muryango w'Abapalotini bakorera ubutumwa ahantu hatandukanye.

Thursday, January 22, 2026

Abapalotini: Intara y’Umuryango Mutagatifu yabonye Umuyobozi mushya

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, ni bwo hatangajwe ko Padiri Jean Pierre NSABIMANA, wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo muri Arkidiyosezi ya Kigali, yatorewe kuba Umuyobozi w’Intara yitiriwe Umuryango Mutagatifu y'Umuryango w'Abapalotini (…), akaba azatangira ubutumwa tariki ya 29 Mutarama 2026. Padiri Jean Pierre asimbuye Padiri Eugène Niyonzima wari umaze imyaka 9 ayobora iyi Ntara igizwe n’u Rwanda, Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Bubiligi.

Mu Kiganiro yagiranye na KINYAMATEKA, Padiri Jean Pierre yavuze ko ubutumwa bushya yatorewe yabwakiranye ibyishimo kivanze n’igihunga.

Yagize ati:"Inshingano nk’izi, iteka ryose umuntu abanza kuzakirana ubwoba n’igihunga kuko aba ari inshingano zikomeye. Ariko kandi, umuntu akanabyakirana ibyishimo, kuko bigaragaza ikizere abavandimwe ndetse n’umuryango muri rusange bangiriye."

Mu shingano ze, Padiri Jean Pierre NSABIMANA,SAC azakorana n'Abajyanama bane ari bo: Padiri Alphonse Ndagijimana, SAC; Padiri Abraham Buhendwa Nyange, SAC; Padiri Ildéphonse Bizimungu, SAC na Padiri Simon Safari Burhungane, SAC.

Amwe mu mateka y'ibyaranze Padiri Jean Pierre NSABIMANA,SAC

Padiri Jean Pierre Nsabimana yavukiye i Rutsiro /Kibuye mu ntara y’Iburengerazuba, ari naho yize amashuri abanza kuva mu mwaka w’ 1977 - 1985 I Congo Nil muri Rutsiro.

Amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Pie X ku NYUNDO mu 1985 - 1991 Nyundo, akomereza mu nzira yo kwiyegurira Imana mu cyiciro cya Postulat I CYARWA muri BUTARE mu 1993 - 1994.

Yinjiye muri Noviciat mu 1994 - 1995 i OBALA muri CAMEROUN, yiga Filozofiya i YAOUNDE muri CAMEROUN mu 1995 – 1997, amasomo ya Théologie yayize i Naïrobi muri KENYA mu 1997 - 2000. Padiri Jean Pierre NSABIMANA yahawe ubusaseredoti ku itariki ya 12/05/2001.

Mu mwaka w’2002 - 2006 Yakomereje muri Kaminuza yigenga ya Kigali (Universite Libre Kigali – Rwanda) mu ishami ry’icungamutungo (Gestion Financière). Yakomereje mu kiciro cya Master’s muri Théologie mu mwaka 2015 – 2017 muri Kaminuza LUMEN VITAE/CATHOLIC UNIVERSITY OF LEUVEN mu Bubiligi.

Mu mirimo yakoze, Padiri Jean Pierre Nsabimana yabaye umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Murunda mu 1991 - 1993.

Mu mwaka w’2001 - 2002 yabaye Padiri wungirije wa Paruwasi ya Ruhango muri Diyosezi ya Kabgayi.

Mu mwaka w’ 2002 - 2006 Padiri Jean Pierre yabaye padiri wungirije n’umucungamutungo wungirije muri Paruawsi ya Gikondo. (Vicaire dans la Paroisse Gikondo, Econome Régional Adjoint.)

Mu mwaka w’2006 - 2009 yabaye umuyobozi w’uruganda rwa Pallotti Press i Kigali. (Directeur de l’Imprimerie et Editions Pallotti-Presse)

Mu mwaka w’i2008 – 2011 Padiri Jean Pierre yagizwe umwe mu bayobozi ba CORAR. (Membre du Conseil d’Administration dans la CORAR, ltd, Compagnie Rwandaise d’Assurance et de Réassurance).

Mu mwaka wa 2009 – 2012 yagizwe umwe mu bayobozi b’ikigo GEMECA PETROLEUM. (Membre du Conseil d’Administration).

Mu mwaka w’ 2009 kugeza muri 2015 yabaye umucungamutungo w’umurynago ku rwego rw’intara yitiriwe umuryango mutagatifu. (Econome Régional des Pallottins au Rwanda / RDC /Belgique).

Kuva mu mwaka wa 2017 - 2022 Padiri Jean Pierre yagizwe umuyobozi w’ingoro ya Uezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.

Kuva mu 2022 kugeza ubu, Padiri Jean Pierre Nsabimana yari padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Monday, January 19, 2026

Saint Sébastien, Martyr à Rome (+ v. 284)

Saint Sébastien, martyr romain de grande renommée, serait né à Narbonne, dans le sud de la France, et était d’origine italienne, de Milan.

La date exacte de sa naissance demeure inconnue ; on situe toutefois celle-ci au IIIᵉ siècle. Il était très estimé des empereurs Dioclétien et Maximien Hercule, au point que Dioclétien le nomma chef de sa garde personnelle et commandant de l’armée impériale.

Durant la persécution des chrétiens sous le règne de Dioclétien, Sébastien fut mis à mort pour avoir soutenu et encouragé les chrétiens persécutés. Son martyre eut lieu vers la fin du IIIᵉ siècle.
Le Martyrologe romain indique que sa fête est célébrée le 20 janvier dans l’Église d’Orient et le 18 décembre dans l’Église d’Occident.

Bien qu’il fût un chrétien fervent, il était très apprécié des païens. Il choisit la carrière militaire, renonçant dès sa jeunesse à la richesse familiale, dans le but de protéger l’Église durement persécutée. Il soutenait les chrétiens condamnés à mort, les aidant à demeurer fermes dans leur foi sans renier le Christ.

Doté par Dieu d’une grande sagesse et d’un esprit de discernement, Sébastien ne renia jamais le Christ. Sans afficher ouvertement sa foi devant les ennemis de l’Église, il parvenait souvent à secourir les prisonniers chrétiens dans une extrême discrétion. Ce don total de lui-même à l’Église lui valut le titre de Défenseur de l’Église.

Un jour, il accompagna les deux frères jumeaux Marc et Marcellien, condamnés à mort, et les exhorta à résister aux supplications de leur famille qui les pressait d’abjurer leur foi pour sauver leur vie. Cette exhortation fut à l’origine d’un miracle : une femme nommée Zoé, muette depuis longtemps, profondément touchée par ses paroles, s’approcha de Sébastien et retrouva la parole.

À la suite de ce miracle, de nombreux témoins se convertirent au Christ et plusieurs malades furent guéris. La nouvelle parvint jusqu’au préfet de Rome, Chromace, gravement malade. Celui-ci demanda l’aide de Sébastien et du prêtre Polycarpe. Ils lui promirent la guérison s’il acceptait de faire détruire les idoles païennes. Chromace se convertit, fut guéri et démissionna de sa charge. Environ 4 000 personnes embrassèrent alors la foi chrétienne.

Finalement, Sébastien fut dénoncé à l’empereur Dioclétien, qui l’aimait pourtant beaucoup. Sommé de renier le christianisme, il refusa catégoriquement. Devant l’empereur, il déclara sans crainte être disciple de Jésus-Christ.

l'l’empereur Dioclétien lui reprocha d’avoir osé le défier, alors qu’il l’avait comblé de richesses et élevé à la cour impériale, l’accusant d’être devenu ennemi de l’empereur et des dieux païens.  Dioclétien, furieux, ordonna qu’il soit attaché à un arbre et transpercé de flèches par les soldats qu’il commandait autrefois. Criblé de traits, laissé pour mort « Couvert de pointes comme un hérisson », Sébastien survécut miraculeusement grâce à l’intervention de Dieu.

Après sa guérison, il se présenta de nouveau devant Dioclétien pour l’exhorter à mettre fin aux persécutions contre les chrétiens. L’empereur resta inflexible et ordonna qu’il soit battu à mort à coups de verges de fer. Saint Sébastien mourut à Rome, le 20 janvier 288.

Son corps fut jeté dans les eaux afin d’empêcher les chrétiens de le vénérer. Mais Saint Sébastien apparut à Sainte Lucine, lui révélant l’endroit où se trouvait sa dépouille, qui fut alors recueillie et ensevelie honorablement.

Miracles après sa mort

Sous le règne du roi lombard Humbert, une terrible peste frappa l’Italie, notamment la ville de Pavie. Un ange apparut aux habitants et annonça que l’épidémie cesserait si un autel était consacré à Saint Sébastien. Après la construction de cet autel dans l’église Saint-Pierre-aux-Liens, la peste disparut. Les reliques du saint furent ensuite transférées à Pavie pour être vénérées.

Culte et patronage

Saint Sébastien est l’un des grands saints soldats martyrs de l’Église primitive. Il est reconnu comme protecteur des soldats, des gardes suisses du Vatican, des policiers, ainsi que de plusieurs confréries religieuses.
Il est également patron de nombreuses villes, parmi lesquelles :

  • Bratislava (Slovaquie)

  • Caserta, Avella, Mistretta, Assolo (Italie)

  • Melilli et Cerami (Sicile)

  • Rio de Janeiro (Brésil), fondée le 20 janvier 1502 sous le nom de São Sebastião de Rio de Janeiro

  • Palma de Majorque et Saint-Sébastien (Espagne)

Saint Sébastien repose à Rome, près des apôtres Saint Pierre et Saint Paul. Certaines de ses reliques sont conservées dans diverses églises à travers le monde.

Il est particulièrement invoqué contre les épidémies et les maladies contagieuses. En période de pandémie, comme celle du coronavirus, il est l’un des saints les plus priés, avec Sainte Rita et Saint Roch.

Le plus célèbre propagateur de sa vie fut Saint Ambroise, évêque de Milan.

Saturday, January 17, 2026

Diyosezi ya Byumba: Batatu bahwe ubupadiri

Diyosezi ya Byumba yibarutse impanga z’abapadiri batatu mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026. Ni inkuru isa n’itangaje kuko mu Rwanda bimenyerewe ko itangwa ry’ubupadiri rikunze kuba mu gihe cy’impeshyi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, muri Paruwasi Katederali ya Byumba habereye Igitambo cy'Ukaristiya cyatangiwemo Isakaramentu ry'Ubusaseridoti, urwego rw’ubupadiri kuri Diyakoni Oscar Kwizera uvuka muri Paruwasi Katederali ya Byumba, Diyakoni Emmanuel Kavutse uvuka muri Paruwasi ya Nyagahanga na Diyakoni Jean de Dieu Nsabimana uvuka muri Paruwasi ya Nyarurema.

Iki gitambo cyayobowe na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba ari kumwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse na Musenyeri KizitoBahujimihigo, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko. 

(Indi nkuru wasoma : Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe)

Mu izina rya baganzi be, Padiri Emmanuel Kavutse yavuze ko bishimiye kuba barahamagawe n’Imana, kandi ko bazahora barata ubuhangange bwayo.

Yagize ati: ''Turashimira Imana yo mubyeyi udahemuka twabonye ineza yayo kandi tuzahora turata ubuhangange bwayo. Uduhamagara yatweretse ko uzamukomeraho ari we uzarokoka yarabitweretse ni ahabwe ikuzo.''

Mu butumwa bwe, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, yashimiye Abapadiri bashya bemeye kumvira ijwi ry'Imana, abasaba kuzaba abasaseridoti beza ku mutima kandi bicisha bugufi birinda kuba ab'isi n'ubwo batumwe mu isi ahubwo bakazaharanira kuba ab'Imana.

Ati: “Muhawe ubusaserdoti mu ntangiriro z’uyu mwaka mushya wa 2026 nk’impano n’ingabire Imana ihaye Kiliziya na Diyosezi yacu ya Byumba. Turabifuriza kuzaba abasaserdoti beza bakunda Imana kandi bakayimenyesha abandi. Muhawe ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza y’Ivanjiri, mutumwe hano ku isi ariko ntimuzabe ab’isi, muzabe ab’Imana. Ibyo muzabishobozwa n’isengesho.”

Agaruka ku nshingano abapadiri bashya bahwe, Musenyeri Papias yabibukije ko bagiye kwigisha Ijambo ry’Imana ritagira ikirihagariko, ko atari ibitekerezo byabo bwite bagomba kwigisha. Yagize ati:  “Ntimutumwe kwigisha ibitekerezo byanyu, ntimwatumwe kwigisha amagambo y’abantu cyangwa ibyifuzo byanyu bwite, ahubwo mutumwe kwigisha Ijambo ry’Imana ridashobora kugira ikirihagarika, kandi mukaryigisha mu izina rya Kiliziya. Yezu Kristu wabatoye azakomeza kubagenda iruhande rwanyu no kubayobora.”

Musenyeri Musengamana Papias yabibukije ko ubusaseridoti bugimba kuba ubuzima, abasaba guharanira kuba abanyabikorwa bashingiye kuri Yezu Kristu. 

Ati: “Ubusaserdoti si umurimo gusa, ni ubuzima. Mwahamagariwe kuba abasaserdoti mbere na mbere, ntimuri abakozi b’Imana, ahubwo muri intumwa za Kristu. Icyo muzaba muri cyo ni cyo kizagena ibyo mukora. Muzaharanire kuba abanyabikorwa bashingiye kuri Yezu Kristu.”

Musenyeri PapiasMusengamana yifurije abadiri bashya kuba abapadiri beza kandi barangwa no kwicisha bugufi nkuko Kristu wabatoye yaranzwe no kwicisha bugufi.

Yabageneye impano y’ibitabo bizajya bibafasha gutegura inyigisho yo kugeza ku bakiristu.

Izndi nkuru wasoma: 

Diyosezi ya Byumba 2025-2026: Abasaseriodti bahawe ubutumwa

Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Thursday, January 8, 2026

Inshamake ku mibereho ya Mutagatifu Lusiyani w'i BOVE

 ... amaze kwicwa, umubiri we wahise uzengurukwa n’urumuri...bumvise ijwi rivuga riti: «Komera, mugaragu mwiza kandi w’indahemuka, utaratinye kumena amaraso yawe kubera njyewe, ngwino...»

Lusiyani w’i Bove (Beauvais) mu Bufaransa, yari umunyaroma, uvuka mu muryango w’abanyaroma.Ni we ufatwa nk’Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Bove. Intego ye yari “Nizeye n’umutima wanjye wose kandi nemera n’akanwa kanjye ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana.” « Je crois de cœur et je confesse de bouche, que Jésus-Christ est le fils de Dieu. »

Ubusanzwe yitwaga Lusiyusi nka se, ariko umunsi umwe, umutagatifu witwaga Petero amaze kwigisha Inkuru nziza, Lusiyusi ahindura izina rye yitwa Lusiyani. Ahera ko azenguruka Ubutaliyani yigisha Ivanjili. Igihe rero itotezwa ry’abakirisitu ryongeye kwaduka, Lusiyani yarafashwe arafungwa, maze ku mugoroba w’uwo munsi, acika uburoko.

Ahagana mu mwaka wa 250, ni bwo Lusiyani yahawe ubwepiskopi, abuhabwa na Papa, wahise amwohereza kwamamaza Inkuru Nziza mu karere ka Gole (Gaule), ajyana na mutagatifu Diyoniziyo na mutagatifu Riyeli (Rieul). Azenguruka Ubufaransa, ariko yibera ahitwa Bove. Imigenzo myinza ye, ibikorwa bye byiza n’ibitangaza yakoreye muri ako karere byatumye abantu benshi bagera ku bihumbi 30,000 bemera Inkuru Nziza baba abakristu.

Ahagana mu mwaka wa 290, ni bwo umwami w’abami witwaga Diyoklesiyani wangaga ubukirisitu Yohereje abagabo batatu ari bo Latinusi, Jariyusi na Antori ngo bice Lusiyani. 

Lusiyani amaze kumenya ko abo bicanyi baje kumushaka ngo bamwice arahunga. Abanyaroma baje kuvumbura  inshuti zari zahunganye na Lusiyani. Nuko abo bakirisitu bicwa baciwe umutwe. Lusiyani we yabanje gukubitwa ibiboko, nyuma, acibwa umutwe. Yiciwe ahitwa Rosiyeri. 

Bavuga ko hari igitangaza cyagaragaye amaze kwicwa, umubiri we wahise uzengurukwa n’urumuri. Abantu bari aho baba barumvise ijwi rivuga riti « Komera, mugaragu mwiza kandi w’indahemuka, utaratinye kumena amaraso yawe kubera njyewe, ngwino wakire ikamba  wasezeranyijwe ».

Lusiyani yarahagurutse afata umutwe we mu biganza bye, agenda yerekeje i Bove, ahagarara hafi y’umujyi. Aho ni ho bashyinguye umurambo we nyuma baje kuhubaka urugo rw’abamonaki rwamwitiriwe. 

Banavuga ko mu gihe cy’ishyingurwa rye, aho ku irimbi hahumuraga imibavu myiza cyane, bityo bakavuga ko abamakayika bari baje muri uko gushyingura bakaba aribo bateraga uwo mubavu.

Mutagatifu Lusiyeni yubahirizwa nk’Intumwa y’akarere ka Bove (Apôtre du Beauvaisis) kuko yagize uruhare rukomeye mu kugeza abaturage benshi muri ako gace ku kwakira ukwemera gutagatifu no kugarukira Imana. Kiliziya imuhimbaza kuwa 8 Mutarama.

Utarakira ibikomere agendera mu byo yatekewemo

Padiri Eugene Niyonzima, umupadiri wo mu muryango w' Abapalotini , ahamya ko mu mateka ya Muntu haba harimo n’ibintu bibi bitera ibikome...