Wednesday, April 19, 2017

Umunsi mukuru wa Groupe Vocationnel La Porte Du Salut, Paroisse Regina Pacis Bungwe, kuwa 15 Mutarama 2017


Ijambo rya perezida ku rwego rwa Paruwasi



Bavandimwe, kuri uyu munsi, twebwe abagize Groupe Vocationnel La Porte Du Salut twahuriye hamwe kugira ngo dushimire Imana kubyo tumaze kugeraho tubikesheje ubufasha idahwema kugoborera bene muntu. Uyu mwaka twasoje udusigiye amatsinda yita ku mihamagaro mu masantarali hafi ya yose ku kigero cya 98%. Ngiyi impamvu y’ibyishimo byacu.

abayobozi ba Groupe vocationnel hamwe na bamwe mu bagize itsinda.
udahwema kutuba hafi, kuburyo wakeka ko nta zindi nshingano zikomeye afite, Imana imukomereze uwo mutima w’ubwitange n’urukundo. Ntitwabura kandi gushimira ababikira badahwema kutwereka ko badukunda kandi badushigikiye, kimwe n’abandi bose batugenera aho gukorera mu masantarali atandukanye. Namwe babyeyi bacu mwemera kuduha umwanya wo guhura n’abandi ngo tuganire ku muhamagaro wa muntu, turabashimiye.

Kubaduteraniye aha dushimira Imana, bituruka ku kuba twarumvise icyo Imana idusaba, ndetse tukaba tuzirikana ko muri batisimu twasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza; turabizirikana, tukageragezakubishira mu bikorwa twunze ubumwe na Yo kuko tuzirikana ko byose bihira abakunda Imana. Abakunda Imana barangwa no gushira hamwe, kwizerana, kababarirana, guhugurana no gukorera hamwe bagamije kugezanya ku mukiro Imana itanga, kuko umukiro w’Imana Atari ubwiru ahubwo ni umukiro udasigana n’uw’abavandimwe, ubukungu buhebuje kandi ubwo ubukungu ntawe ukwiye kubwikubira ngo abuhindure nk’akarimake asoromamo imboga igihe yishakiye! Umukiro Imana itanga uryoha usangiwe!

bamwe mu bitabiriye umunsi mukuru
Uyu munsi twishimira ibyiza twagezeho ni umunsi kandi wo kongera kuzirikana ku mbogamizi duhura na zo no gushakira hamwe uko twavana ho iyo mipaka ntawe ubangamiwe mu nzira ye yo kugana Umukiza; hari amasantarali atarumva neza icyo groupe vocationnel aricyo n’icyo igamije, ibyo bigatuma nta muntu n’umwe wifuza kuyijyamo ndetse n’abayigiyemo bagaheruka biyandikisha gusa, kubona bibiliya n’ibitabo by’inyigisho biracyari ikibazo cy’ingutu ndetse no  kuba nta buryo buhamye dufite bugena imikorere y’amatsinda na byo ni imbogamizi yo kugera ku mikorere nyayo kandi ihamye.

Bavandimwe munyemerere, nsoze nsaba abayobozi ku nzego zombi gukomeza gukorana umurava n’urukundo ubutumwa bwabo, baharanira gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo duhura na byo hagamijwe guteza imbere roho zacu n’iz’abavandimwe Nyagasani aduhuza na bo. Ndangije nsaba ababyeyi, abayobozi badushinzwe, ababikira n’abasaseridoti gukomeza kutuba hafi nk’uko babisanganwe.
Imana ibahe umugisha!!

ubutumwa bugenewe abavokasiyoneri



TWISHIME ELIAS                                                            Byumba, Ku wa 12 Mata 2017
LA PORTE DU SALUT; “IREMBO RY’UMUKIRO”
Ct: 0722574426 / 0725074426 /eltwishime@gmail.com

                                                                                               Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita
                                                                                               ku mihamagaro: Santarali BUNGWE

Impamvu:Intashyo
 
 Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!
Nishimiye kubandikira, mwe dusangiye umuhamagaro, mbatashya kandi mbifuriza gukomera muri Yezu Kristu duhamagarirwa gukurikira no gukurikiza. PASIKA NZIZA kuri mwese!!

“Imana ihamagarira abo yaremye bose kuyikunda, Imana ihamagarira bose kugera ku butagatifu, ubutungane no kuyikurikira ndetse no kubaha ugushaka kwayo,”(byanditswe n’Umuhire Charles de Foucauld). Ngibyo ibyo mbifuriza kandi nanjye ni byo bimpora ku mutima, kabone n’ubwo nabusanya na byo; gukurikira Yezu Kristu wigabije urupfu ku bushake, Uwapfuye akazuka, no kumwamamaza tumebera abahamya n’abagabuzi b’indahemuka mu bye ni byo tugomba guharanira. Nimukomere rero kandi mukomere ku masezerano ya Batisimu kuko ariyo andi masezerano yose ashingiraho. Mujye mbere mu gusobanukirwa n’icyo umuhamagaro uvuze mu buzima bwanyu, muzirikana ko buri bwoko bw’umuhamagaro bugira umusaraba, bityo mushobore guhangana n’ibigeragezo bigambiriye kubaca intege no kubatatanya muhanze amaso Kristu utaraheranywe n’urupfu. Muvandimwe, zirikana ko “Nuba ikigwari amakuba yaje, ubutwari buzaba ari ntabwo,”Imig.24,10.

Gukorera Imana bijyana no guhora wishimye, atari uko wahuye n’ibyiza gusa ahubwo ari uko wakiriye ibyo byose bikurushya, ukabyakira kubera uwo wemeye. Nimukomere kandi mwireme agatima kuko Nyagasani azabahembera ibyiza mukora, kandi mbere y’ibyo byose, musenge Umusumbabyose, kugira ngo abayobore mu kuri, Sir.37,15. Nishimiye kongera kubahumuriza no kubakomeza mu ngorane muhura na zo, cyane cyane iziturutse mu itsinda ryacu, nimuharanire kubanirana neza no kuba abagabuzi beza b’amabanga y’Imana, bagabura mu rukundo no mu bwiyoroshye. Abenshi duhuriye ku butumwa bwo kwiga; ngaho ahantu tugomba guhera twitoza kuba abatagatifu. Uwiga neza, akirinda kurangara, gukopera no kugira uruhare mu bindi byose byabangamira imyigire ye, uwo aba ari mu nzira nziza yo kugana Imana; ntimugatekereze ko ubutungane tubukorera gusa mu masengesho, mu missa no mu bindi bikorwa bihambaye ngo mwirengagize udukorwa duto two tugomba kubamo indahemuka kugira ngo Data azadushinge ibikomeye. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu na Mutagatifu Elizabeti batubere urugero mu kwitagatifuriza aho turi hose.

Nkuko mperutse kubibandikira ze, ntimukirengagize gusenga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe!Yezu wazutse turakwisunze!

TWISHIME Elias,



Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe

Wednesday, April 5, 2017

Umuvugo: Reka kujijisha

Wowe usenga Imana ubitegetswe
Uti nibarangize ngire ngende
Wowe ujya mu misa bigatinda
Kikakuziriraho gucyura ibyizwe
Ukarushaho kunguka ibikugusha
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!
bamwe mu bari bagize
 itsinda Come to Jesus rikorera gashami
k'icyahoze ari UNR,
 kimuriwe i kigali; aha ni muri CST.

Muri korali ntuhatangwa
Ukaririmba ugahogoza ugashimwa
No mu ikoraniro ntuhasiba
Ugatanga umusanzu uko bisanzwe
Uti:”niturangiza kurepeta ni ya gahunda”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mu bakarisomatike urasingiza
No muri legio ukunda Umubyeyi
Ndakuramutsa mariya uykadudubiza
Mbese ugasingiza ukiuzura umwuka
Ariko ntutane nay a migenzo
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mu muryango-remezo urayoboye
Mu nama no muri santarali
Uti”nta kemezo azabona, anshake,
Ndetse na padiri ndamwandagaza,
Niba nta kinjiye iwanjye”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Harya ngo nta misa n’imwe usiba
Cyangwa nta n’imwe wubahiriza
Iyo padiri agusuhuje yatuye
Ukamusubiriza mu matamatama
Nk’aho akwifurije ikibi kandi usanzwe uri isande
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mbese iyo bahagurutse ukicara
Bakoma amaboko ukayafumbata
Bavuga ugaceceka
Ngo nibaceceka uhabwe umwanya
Ubwo ugahora ubusanya intambwe
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyumvire nawe uruce
Ko bicuza ibyaha utaraza
Bagasoma uri gusakuza
Bagasobanura usinziriye
Ugahabwa uwo utazi utiteguye
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyo bamamaje Ukwemera ugasohoka
Ukagenda wemye nta soni
Ubwo uba ugiye kukwama mariza he
Ko ahabugenewe uhahunze
Ukigira ntibindeba
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyo batangiye kwamamaza Ukwemera
Ugahaguruka winanura nk’urambiwe
Ugasohoka utuje ntacyo bikubwiye
Ngo itirusha ikongerera ukundi
Nyoberwe n’icyo uba waje gushaka
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Nonese nkawe musomyi n’umuhereza
Uyobora korali n’uhaza
Ngo bambone mvugira muri mikoro
Mfasha padiri guhaza nsoma no kuri divayi
Ibindi ubundi
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Ko wahereje Kristu mu mugati
Ukamuha n’abandi mu Ijambo
Abandi bakamucyura urebera
Ugataha amaramasa uko waje
Nako warushijeho gucumura
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Ubwose ko sivayi, amaraso ikiza
Uyibonamo inzoga isindisha
Uwo mubiri dukesha ubugingo
Ukawubonamo umutsima bugano
Uti:”Divayi turahaha, ingano zo turazihinze”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Amasakaramentu urayapinga
Penetensiya yo bikarusha
Uti:”uwo mupadiri ndamuzi
Nawe ni umuntu nkanjye,
Nkaho wabiherewe ububasha”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Urupfu rwo rwaragusaze
Uti:”nta gusabira umupfu urora umuzima”
Abatagatifu bo ni umuziro
Uti:”twiyambaje abapfuye,
 ntitwahwana n’abaraguza?”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Harya ubwo uratura ugatuza
Cyangwa iyo utuye biramenyekana
Ubwose ukora ibikorwa by’urukundo
N’iyo ubikoze urabyigamba
Ndetse no kubabarira byarakunaniye
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Imirongo myinshi wayifashe mu mutwe
Ukayisukiranya nk’uvuga imivugo
Aho kukuvuburamo itoto rya roho
Bikakubera ibisanzwe
Ntuziko ntawe umenyera iby’imana
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Uri umugaturika turabizi
Ndetse n’abayanga baragushima
Iyo ufasha abandi gusebya amashusho
Ngo ayo mabumba turayasenga
Nawe wize uvuga indangakwemera koko?
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Emera Imana mu butatu bwayo
No mumasakaramentu atagatifuza
Uyoborwe n’isengesho n’ivanjili
Byo ntwaro inesha y’umukristu
Va ibuzimu garuka ibuntu

Emera wicuze wizere
Usabe imbabazi uzitange
Ufashe abandi nta gihembo
Ukunde abandi nkawe ubwawe
Ukunnde ukere uwagutoye
Ni ukuri bizakunda!

Kwambika ingoro ya Roho Mutagatifu


bavandimwe nkunda dusangiye umuhamagro w'ubutungane, nimuzirikane ko imibiri yacu ari ingoro za Roho w'Imana zikaba n'ingingo za kristu umushumba wa Kiliziya.
ese uyu mubiri ufite bene aka gaciro tuwufate dute?


aba ni abavandimwe bagize  Groupe Vocationnel la Porte du Salut
 muri paruwasi regina pacis bungwe
Umuntu, muri kamere ye, yifitemo icyifuzo cyo kubonwa cyangwa kugaragara neza; umutima wa “bandebe” ni wo utuma agura icyirori, akireba kugira ngo amenye niba ari bunyure abamubona, ibyo kandi akabikora atitaye ku kuba abantu bakunda ibitandukanye. Iyo “bandebe”  kandi ni nayo ituma dusaba bagenzi bacu kudufasha gutoranya imyenda igihe duhaha mu isoko, tukanabasaba kuturebera niba tugaragara neza mbere yo kuva mu rugo kugira ngo aho duca hose tuhanyurane umucyo. Umuntu ushira mu gaciro agomba gutekereza neza ku myambaro yambara n’uko ashaka kubonwa; Imyambaro nambara iranga uwo ndi we, bityo niba nshaka kubonwa neza  ngomba kwambara neza.

“N’ubundi ndamutse nambaye nabi sinasohoka  ngo njye ahabona, mbere yo gusohoka mbanza nireba, namara gutunganya ibyo mbona bidakwiriye, nkasohoka.
”
Ku bijyanye n’imyambarire, ni ngombwa kongera kuzirikana kuri ibi bibazo: ni ryari umuntu aba yambaye neza cyangwa nabi? Hari aho abantu bagirwa inama yo kwambara birebire, kutambara amapantaro n’amijpo asatuye, hari n’abandi bagirwa inama yo kwambara bakikwiza. Izi nama zose ziramutse zikurikijwe neza zagira umumaro washimwa na benshi; nyamara uwashikamiwe n’icyaha bamuha itegeko bugacya kabiri yamaze kubona uburyo azarikurikiza ritamuciye ku cyo rimubuza, murabyumva neza ko ibyo atari ugukurikiza itegeko ahubwo ni ukugaragaza ko wamenye ko ribaho: Uwo basabye kwikwiza kugira ngo aheshe bimwe mu bice by’umubiri we icyubahiro, ahitamo guhisha umutwe, akambara birebire bihwanije na mikorosikopi umumaro! Usabwe kwirinda ibyerekana amatako n’intege, agahitamo kwiyambika birebira bimuhambiye! Ababujijwe kwambara amapantaro, bagahitamo kwambara amajipo y’abo babyaye

Mu biranga umwali wiyubaha, harimo no kugira ibanga bimwe mu bice by’umubiri we; amabere, amatako n’ibibero, n’ibindi bikwiye kubahwa no kwitabwaho kuburyo bw’umwihariko kandi bw’ibanze kurusha ibindi: Wasobanura ute ko wiyubaha, ukambara neza, wirirwa wanitse umubiri wose uwubesha ko wawambitse. Wasobanura ute ko wiyubaha, ukambara neza, wirirwa wanitse amatako, ibibero n’amabere?. Ni ikihe cyubahiro kiri mu kwambara ipantaro ukagenda urata ikariso, utagataga nk’uwayitayemo umwanda?

Umuntu utazi kwambara neza ntakakubeshe kwiyubaha! Kwambara birebire no kwikwiza ubwabyo kubyumva ni byiza, ariko mu basabwe gukurikiza ibyo si  ko bose bazi icyo bisobanura n’icyo bivuze mu buzima bwabo.  Uwihara kwambara neza kubera ibyo, ntabwo yambaye neza keretse niba uko kwambara kwe kuranga umwana warezwe, kandi kukaba kumufasha mu kwiyubaha, yubahisha icyicaro cya Roho w’Imana ugomba kumuturamo, kukanamufasha gusingiriza Imana mu mubiri we wagenewe kubora, ibyo byose akabigirira gukiza roho ye. Nguwo uwambaye neza, uzirikana ko yambaye Kristu muri Batisimu ko kwitandukanya na We ari byo kwambara ubusa, ikintu Adamu na Eva bazize! Tuzirikane ku gaciro ku kuba turi Ingoro ya Roho Mutagatifu n’ingingo za Kristu maze bitwemeze ko kwiyambika ubusa ari ugusamburira roho udutuyemo: Kwambara ubusa ni ukwirukana Roho w’Imana no guha indaro Sekibi udashobora kubana na Roho Mutagatifu; ni uguha karibu uwahigiye kutugwingiza mu bijyanye n’ubuzima bwa roho.

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...